UMUNSI WA MBERE: IGISINGIZO CYA YERIKO - 22/4/2024 (17h30 - 20h30):(Centre de 'Emmanuel - Kigali)

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 21. 04. 2024
  • TURATUMIWE MU GISINGIZO CYA YERIKO
    --------------------------------------------------------------------
    Communauté de l'Emmanuel ibatumiye mu gisingizo cya Yeriko (Louange de Jericho):
    .
    Kuwa mbere - Kuwa gatanu (22 - 26/04/2024): 17h30 - 20h30
    Kuwa gatandatu (27/04/2024): 17h00 - 19h30
    Ku cyumweru (28/04/2024): 9h00 - 15h00 hazaba isengesho ryo gusabira abarwayi.
    Ahantu: Urugo rw'Umutima Mutagatifu wa Yezu (Centre de l'Emmauel - Kigali) iruhande rwa UNILAK - Kigali - hafi na Sonatubes
    .
    Rizanyura kandi kuri :
    * CZcams "Communauté de l'Emmanuel - Rwanda"
    * CZcams "Radio Maria Rwanda"
    .
    “Mana yanjye, mwami wanjye, nzakurata, nzasingiza izina ryawe iteka ryose. Zab 145(144),1”
    Bakristu, bavandimwe namwe mwese mukeneye guhura n’Imana no kuvugurura umubano wanyu nayo, mutumiwe mu isengesho ry’igisingizo cya Yeriko rizabera mu Rugo rw’Umutima Mutagatifu wa Yezu kuri Centre de l’Emmanuel.
    Muri iri sengesho, Nyagasani atubohora ku ngoyi z’icyaha zatubase, adutura imitwaro ituremereye, ahirika inkuta z’agahinda gakabije, urwango, inzika, ibizazane byugarije imiryango yacu, akatubohora kuri zakarande z’imiryango dukomokamo, maze akaduha gutsinda ibitero umwanzi shitani atugabaho, tubikesha ububasha bw’Imana yacu.
    Iri sengesho tukaba turikomora ku bakurambere bacu mu kwemera, ubwo babonaga ko, kwinjira mu mugi wa Yeriko bidashoboka, bawuzengurutse iminsi 7 maze ku bw’itegeko ry’Umusumba byose, ku munsi wa 7 inkuta zose zihirimira icyarimwe ku bw’imbaraga z’ibisingizo.
    Muri iri sengesho, njye nawe turatumiwe, ngwino duhurire mu rugo rw’Umutima Mutagatifu wa Yezu kuri Centre de Emmanuel ku maze dusingize Imana. Ni kuva kuwa mbere tariki ya 22 mata kugeza kucyumweru tariki ya 28 Mata 2024. Kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu, tuzajya dutangira saa 17h30 dusoze saa 20h30, kuwa 6, tuzatangira 17h00 dusoze 20h00. Naho ku cyumweru tuzatangira 9h00 kuko tuzanagira Misa yo gusabira abarwayi.
    Abafite ubuhamya bw’ibyo Nyagasani yagiye abakorera muri iri sengesho ntimubwihererane, nimwihutire kubudusangiza maze bwubake kiliziya.
    Abatuye kure, namwe abatuye i mahanga ntitwabibagiwe, muzifatanye natwe mukoresheje umuyoboro wa CZcams ya Communauté de l’Emmanuel, n’uwa Radio Mariya Rwanda, maze duhuze umutima. Mu ijambo ry’Imana rigira riti: “Bazarangamira uwo bazaba bahinguranyije.” Yohani 19,37
    .
    Igisingizo cya Yeriko ni iki?
    Igisingizo cya Yeriko gikomoka muri Yozuwe 6, 1-20, aho Nyagasani yabwiye Yozuwe ko abayisiraheli bazenguruka Yeriko inshuro ndwi, bavuza rwamo maze umunsi wa karindwi inkuta z’umujyi zirariduka.
    .
    Natwe mu buzima bwacu, hari byinshi twagereranya n’ibyo bikuta, bituziritse mu buzima bwacu (ibikuta by’ubwoba, kwikuza, kwirata, ubushomeri, kubura urubyaro, amahoro macye, ibyaha,…..) n’ibindi bitugora mu buzima bwacu.
    .
    Ibyo byose tubizana imbere ya Nyagasani, we udukunda, tukamushimira, tumusingiza ibyiza adukorera imbere y’isakaramentu ritagatifu.
    .
    Tubikora mu kwemera, mu kwizera no mu rukundo, Kristu udukunda, yiteguye kudukoraho, akaduhumuriza, akatubohora, akadusubiza kandi akadukiza.
    DUSINGIZE IYADUHANZE, NA YO IDUHANGAMURIRE IBYANANIRANYE.

Komentáře • 35