Rwangabo (Official Video) by Audia Intore (Prod by LeveL9 Records_2021)

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 8. 01. 2021
  • Ndabasuhuje cyane. Ngiyi indirimbo yanjye kandi yanyu #Rwangabo. Nizeye ko ibashimisha, muyisangize n'abanyu maze dukomeze kunogerwa na #muzika yacu #gakondo #nyarwanda.
    Murakoze.
    Lyrics za RWANGABO
    Igitero cya 1
    Yabyirukanye ubutore, ku musozi bamuvuga,
    Bati uriya muhungu arabangutse cyane.
    Afite ubuhanga, iyeee bumwe butajorwa.
    Inyikirizo:
    Rwangabo w'ikirenga ikirangirire,
    Nasanze ubaruta bose Rwangabo weeee (x2)
    Igitero cya 2
    Intore idategwa mu ngamba twahuje tutabyinginze.
    Dore sinkakubure, Iyee Rwego rw'ingenzi ni wowe.
    Inyikirizo:
    Rwangabo w'ikirenga ikirangirire,
    Nasanze ubaruta bose Rwangabo weeee (x2)
    Igitero cya 3
    Muhungu mwiza ugira aho uvuka,
    Ukaba Rukaziminega cyane.
    Nzagukunda bishyire cyera,
    Ingabo itanguranwa ibanze.
    Inyikirizo:
    Rwangabo w'ikirenga ikirangirire,
    Nasanze ubaruta bose Rwangabo wee.
    Eheeeee Rwangabo w'ikirenga ikirangirire,
    Nasanze ubaruta bose Rwangabo weee.
    Reba uko byari byifashe muri audio studio recording:
    • Audia Intore - Rwangab...
    Audio by Jimmy Pro/ LeveL9 Records
    Vocals: Audia Intore
    Accoustic Guitar: Israël Pappy
    Video by Walter Finch/ LeveL9 Records
    2021

Komentáře • 103