Urukundo rwacu rwarushije imbaraga Amateka//Janviere na Gilbert Inkuru y'Urukundo rwabo ni Icyomoro

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 31. 05. 2020
  • Niba wifuza kuvugana natwe, kuduha inyunganizi,kudutera inkunga mu buryo bufatika kugirango uyu murimo w'ivugabutumwa dukora urusheho kugenda neza dore ko muri ibi bihe Depense ari nyishi kugirango dushobore kubona inkuru kandi akaba arimwe bafatanyabikorwa bacu b'ibanze watwandikira kuri watsaap cyangwa ukatuvugisha kuri iyi numero ya +250783103298
  • Zábava

Komentáře • 830

  • @bridgeofpeace5697
    @bridgeofpeace5697 Před 3 lety +58

    Uyu mugore nimwiza imbere ninyuma, sinjya nemera abarokore ariko uyu we ndamwemeye 100%

    • @josianegasengayire3707
      @josianegasengayire3707 Před 3 lety +6

      Manawe🙆🙆🙆🙆🙆 ubuse mvuge iki!!??nari narabuze amakuru yanyu none nimwe nyumvanye banyirubwite!!Janviere ndamuzi neza ,gusa hashimwe Kristo wakoze ibyo🙏🙏. nyagasani akomeze kububakira,Kandi nkuyemo isomo rikomeye cyane❤️❤️❤️🙏🙏

  • @fabricesemahoro8456
    @fabricesemahoro8456 Před 3 lety +30

    Ntagize like kuri uru rugo numva noba mpemutse. Ndasengeye abantu urukundo gwabo ruriko ruraca mubigeragezo kubera ubwoko bwabo. beza cane urugamba mwagwanye mukubaka ururugo rungana n' ugwinkotanyi. Uru nigo rukundo gwukuri.I love you both and God bless and protect your family 👪

  • @thelordisgreat8178
    @thelordisgreat8178 Před rokem +3

    Turi abanyarwanda!
    Tera imbere Rwanda ruzira amoko n amacakubiri.
    Imana ikomeze ibahe umugisha n iterambere.

  • @jeanneuwamahoro8822
    @jeanneuwamahoro8822 Před 4 lety +39

    Témoignage yanyu irandijije cyane. Muzasohore film cyangwa se muzandike igitabo. IMBARAGA ZURUKUNDO.

  • @SmilingHoneyBadger-zm4jb
    @SmilingHoneyBadger-zm4jb Před měsícem +1

    Mbega urukundoooo
    Nshimiye Imana.
    Kandi bana b Imana mukomeze inzira mwatangiye.

  • @akanyenyeritv3241
    @akanyenyeritv3241 Před 3 lety +9

    Nange kera nanze umuhungu wankundaga kuko tutari duhuje amateka iwacu ntibari kumwemera gusa icyantangaje nuko naboduhuje nababonaga bakampemukira bantendeka gusa nyuma wamuhungu naje gushaka kumugarukira arabyanga ubuyavuyemo umuntukomeye cyane mbese urugorwe nurwokwifuzwa

    • @turibamweali8661
      @turibamweali8661 Před 3 lety

      Ihangane nshuti ariko murukundo ni wowe nawe ibyimuryango ntuba ukwiye kubyitaho rwose

    • @nsengiyumvalivin9960
      @nsengiyumvalivin9960 Před 3 měsíci

      Ihangane gusa' amoko nibindi abanyarwanda bagenderaho sibyubaka! Gusa' umuryango wae niwowitahi

  • @charlottekarengera2633
    @charlottekarengera2633 Před 4 lety +120

    Yego rata Janvière uvuze neza niyo yaguhemukira azaba ahemutse nk'umuntu ntabwo azaba ahemutse kubera ubwoko bwe kimwe nuko nawe uhemutse utaba ahemutse kubera ubwoko bwawe , kandi kubera imana ntimuzanahemukirana rata! May God bless your couple!😘😘

    • @charlyumubyeyi1007
      @charlyumubyeyi1007 Před 4 lety +4

      Amen amen

    • @neveragainneveragain1880
      @neveragainneveragain1880 Před 4 lety +1

      Amennnn Aminaaaa

    • @jameskayitare3345
      @jameskayitare3345 Před 4 lety +12

      ntubona ahubwo ureke izi ngegera zishyira amoko imbere uboshye ko amoko avukanwa mumaraso

    • @lilianekayitare6
      @lilianekayitare6 Před 4 lety

      Amen.

    • @assielkaruranga6330
      @assielkaruranga6330 Před 4 lety +15

      @@jameskayitare3345
      Kuri bo aravukanwa. Kuko imitima yabo yabaye akahebwe!
      Jye mbona abigisha ubumwe n'ubwiyunge ahubwo ikintu cya mbere bagombye gukora bagombye gushishikariza no gushyigikira urubyiruko rushaka kubaka ingo badahuje ubwoko mu rwego rwo kugirango ibi by'amoko bizacike! Jye ubivuga navutse ku babyeyi badahuje ubwoko ngiye gushaka nshakana n'uwo mu bwoko muri 1994 bwaje guhigwa, mbere ya Genocide twari umuryango ugizwe n'abantu 6 avahungu 3 n'umukobwa 1 umwana wacu wari muto kiriya gihe yari hafi kugira imyaka 9 kuko yari arangije umwaka wa 2 w'amashuri abanza agiye kujya mu mwaka wa 3 nyamara abo bose uko ari 4 babiciye umunsi umwe! Kuko twari dutuye mu murwa mukuru uwo twari twarashakanye avuka mu burengerazuba nawe twaje kumenya ko umuryango we ugizwe n'abantu barenga 60 bawumaze ko ariwe wari usigate kw'isi! Bidashyize kera kuber'ibyo byatubateho byamunaniye kubyakira bituma aza kurwara umutima murwaza imyaka 8 nyuma nawe aza kwitab'Imana! Nabate aho nyuma y'imyaka 3 bahe kubaza nti sinzi igihe nshigahe kubaho kw'isi, ubu se Imana impaye kurama ko ko Data yitabye Imana afite imyaka 93 none jye nkaba ntaranageza no mu myaka 60, ubu ndamye naba nkiri genyine! Kubera ko nsenga nibwo narangiye gusaba Imana ngo niba ibona nkiri kw'isi kuko ntazi imyaka nshigaje kubaho kw'isi ibe yampa uwo kubana nawe, ariko mu gusenga nkabwira Imana ko yampa uwo ibona ko ankwiriye kand'utari umwana kuko tutajya duhuza ibitekerezo, kandi utari ushaje nkanjye kuko sinaba ndi imbozi ngo nanjye nzane imbozi kuko ntacyo twamarirana! IMANA yakabyara yaranyumvise iza kumumpa, igitangaje kirenze ibindi n'uko uwo twabonanye bwa mbere umunsi tuvuganaho ibyo kubana, kandi kuko tutari duturanye ubwo twahise dutandukana uwo munsi tubivugana, ubundi tukajya tuvugana kuri Téléphone nabwo bitari cyane kubera ubushobozi buke, n'uko hashize amezi 3 Imana yemera ko twabana, inshuti na bake mu bavandimwe na bene Data muri Kristo Yesu babidufashamo tuza gukora ubukwee, ubu dufitanye umwana 1 w'umuhungu umaze kurenza imyaka 13 (N.B niwe Imana yaduhaye kuko ntacyo twakoze ngo tubyare umwana 1 gusa, nkukoko natangiye haruguru mbiga, n'uwo twashakanye, nawe bamwiciye iwo bashakanye muri Genocide kuko bo bose barahigwaga, yari yamusigiye abana 2, nyuma agira ibyago bari mu nkambi zimwe begeranirizagamo abantu ku bw'umutekano wari utarizerwa, nuko umwe muri bana 2 baramuroga arapfa asigarana 1. Dushakanye rero twese twifuzag'urubyaro! Ubwo rero ntabwo ari umupango wacu kubyarana umwana 1 dutekereza ko byatewe n'uko twari dushakanye dukuze cyane cyane ko k'umugore kubona urubyaro hejuru y'imyaka irenga 40 bidakunze guhira benshi, bivutavuze ko hari n'ubwo hari n'abagera kuri 60 bakibyara ariko si benshi) ubu tubanya neza mu rugo rwacu turashima imana ko iby'amoko twabirenze! Ahubwo abifuza kubana badahuje amoko mukagira ibibazo by'imiryango itabishaka mujye mutugana mutubaze twe tubisaziyemo! Ntanze kandi nandika ubu buhamya kubwo gushaka kubaka no gufasha sociétés nyarwanda. Ndengeje imyaka 68 y'ubukure.

  • @imfurayasejeannette7394
    @imfurayasejeannette7394 Před 4 lety +10

    Iyi temoignage Ndi umuhamya kbs Yibyo bavuga specially Janvière fmlle ye bari incuti za fmlle.merci pr le témoignage ishobora gufasha benshi b’iki gihe

  • @modestehabiyaremye6753
    @modestehabiyaremye6753 Před 4 lety +22

    Imana ishimwe cyane disi, Burya koko Umugore mwiza umuhabwa n’Uwiteka ( Imigani 19:14) kandi rata Gilbert Imana yaguhaye Umugore mwiza . Tugufaahije kuyiha icyubahiro. Janviere ,Imana ishimwe ko yaguhaye umugabo mwiza. Kandi muratwigishije pe , urubyiruko dukorera Imana twize byinshi cyane, burya Imana ijya isohoza ibyo yavuze. Iyobokamana Tv Imana ikomeze ibagure cyane pe. Dushimye Imana cyane kubwiki kiganiro. Imana ihambwe icyubahiro.

  • @ntihemmy
    @ntihemmy Před 4 lety +68

    Urugo rwanyu rumeze nk'Igihugu Imana yahaye Petrol, mines, climat nziza, ubutaka bwera, etc.....! Congratulations

  • @justinemuhoza6179
    @justinemuhoza6179 Před 4 lety +17

    Ohhh haleluyaa
    Muri umuryango w'icyitegererezo mû mateka .igihugu n'itorero dukwiye kubigiraho .Imana ibakomereze amaboko

  • @Matthewrules28282929
    @Matthewrules28282929 Před 3 lety +13

    Janviere and Gilbert you are good inspiration for our country and young. God bless you guy.

  • @habimanajean2776
    @habimanajean2776 Před 4 lety +17

    Byonyine kureba iyi couple biranejeje cyane uyu mu Papa asa n'inyanga mugayo kdi na mwizerwa rwose afite indanga gaciro za gi Kristo God bless you 🙏❤️

  • @dusabejeanclaude7879
    @dusabejeanclaude7879 Před 3 lety +11

    Mbega ubuhanya buryoshye!!!!
    God bless this lovely family

  • @nashondussinm.2191
    @nashondussinm.2191 Před 4 lety +69

    Ariko Mana😭😭😭😭😭😭😭😭😭. Nigiye byinshi kuriyi couple, ndafashijwe bitavugwa. Mbasabiye umugisha mwinshiiiiiiiiiiiiii. Ubu se ngire nte ko mbakunze❤️.

  • @memusekekagabonjye6326
    @memusekekagabonjye6326 Před 4 lety +18

    Umva ndacyumva ikiganiro, mba hanze y'u Rda ariko ndababwiza ukuri kumenya Yesu bigusiga ubwoko bwawe ari ubu Christu gusa kuko nujya mubyo twita amoko hose uzasangamo inyatsi z'abantu! Ndabakunze Uwiteka Imana abahe umugusha urugamba rwanyu ni isomo rikaze

    • @busingeanthony8675
      @busingeanthony8675 Před 4 lety +2

      Mufitiye umuryango Nyarwanda umumaro udasanzwe Kandi imana ibahe imbaraga zo gukoresha ubwenge ni mpano yabahaye

    • @clevelmambwe7780
      @clevelmambwe7780 Před rokem

      Abanibo bagakwiye kuba nibura bashingwa miniubumwe ureke bariyambona birirwa bakongeza urwango kubwimigambi mibi yabo bafite kubanyarwanda

  • @bangirgimanayustas5206
    @bangirgimanayustas5206 Před 4 lety +6

    Imbere ya vyose ndabagumbiriye mwizina ry’umwami wacu Yesu Kristo , kandi ndashim’Imana yabahaye ubgenge no kumenya kuko ivyo mwakoze vyabaye inyigisho kuri benshi. Janviere ndashima cane ukuntu wabaye icitegererezo mu muryango wababereye isomo mu buryo bgo guharira.Girbert komera Imana ntiyibga, rushiriza kuyishingira intahe. Imana ibongere umugisha

  • @mariepauldusingize3003
    @mariepauldusingize3003 Před 3 měsíci +1

    Inshuti za papa na mama z'indahemuka. Tuzisabiye umugisha mu izina rya Yezu

  • @RajabKAMIS
    @RajabKAMIS Před 4 lety +7

    Nkuko Yesu Christo yarengeye amateka y'abayahudi, umwana w'Imana ntabwo agendeshwa n'ubwoko, ntabwo agendeshwa n'umuryango, ntabwo agendeshwa n'ubutunzi bw'isi. Umwana w'Imana agendeshwa n'Ijambo ry'Imana.
    Imana ibongerereze umugisha Janviere na Gilbert. You are a living example of good christians👏👏
    Rwanda is proud of you🙏

  • @nsabimanafesto5521
    @nsabimanafesto5521 Před rokem +4

    Watching live from Denmark 🏴󠁧󠁢󠁥󠁮󠁧󠁿 but am Ugandan 🇺🇬
    Beautiful couple be blessed

  • @cocosmith12
    @cocosmith12 Před 3 lety +10

    Sindabona urukundo nkuru mumyaka micye mfite.mbega umugore mwiza imbere ninyuma🥰🥰🤩.#umugabo nawe afite umutima mwiza.
    # yesu abahe imigisha murugo rwanyu.

    • @bravekis9095
      @bravekis9095 Před 3 lety +3

      Erega ni ukuri uretse satani wahagurukiye abanyarwanda , twari tubanye neza kandi nta witaye ku moko ( hutu na tutsi ) !!

  • @bayisengeemmerance2808
    @bayisengeemmerance2808 Před 4 lety +10

    Ngewe Love story yanyu yandenze nukuri! Gusa Imana ikomeze ibongerere imbaraga, yãgure imbago zanyu, mbega ni byinshi, muri umuti w'imitima myinshi yangiritse. Be blessed ❤❤

  • @clemyuwayezu6837
    @clemyuwayezu6837 Před 4 lety +38

    Imana ihe umugisha iyi couple. Nkibabona nibajije ibintu byinshiii cyane, ariko barangije ikiganiro ntinye umugambi w'Imana kumwana w'umuntu... mukomeze mugubwe neza. Ku Mana nta muhutu, nta mututsi twese turasa kd turibeza. Mwankoze k'umutima cyane. Kd numva nongeye gukizwa.

  • @mpeacegadi3622
    @mpeacegadi3622 Před 4 lety +4

    Murakoze iyobokamana tv ... muduhaye ibyodukeneye... kdi aba bavandimwe Imana ibahe imigisha kdi ikomeze ibashyigikire....

  • @uwayojannine9913
    @uwayojannine9913 Před 4 lety +14

    Muhamwe umugisha natwe muduhesheje undi kuko muratwigishije pee🙏

  • @jeanmusana2764
    @jeanmusana2764 Před 3 lety +7

    Yooooo!! Mbega urukundo rwiza!! Mutumye ngira emotion. Imana ibahe umugisha😍😍

  • @juruexauce5653
    @juruexauce5653 Před 4 lety +9

    Congs gilbert & Janviere umubano wanyu ubundi ntiwashobokaga. Imana niyo yabubakiye ..uzi guhangana na afande !

  • @ingabirepatricie8787
    @ingabirepatricie8787 Před 4 lety +3

    Ndushijeho kugukunda Janviere uri umukirisitu pe ntihubaka ubwoko ntihashwana ubwoko kandi izo ntambara mwanyuzemo zizabashe mu rugo rwanyu nimugira icyo mupfa muzibuke uko mwabanye mwiyunge kuko muri abantu kandi muzatabaze Imana mu kibazo cyose muzahura nacyo .Imana ikomeze ibarinde muri abanyarwanda beza nimwe u Rwanda rukeneye .

  • @annemariekayitesi4606
    @annemariekayitesi4606 Před 4 lety +10

    Imana yacu mukorera izabahe Ijuru. Blessed Janviere and Gilibert

  • @user-pj5nx5sd2y
    @user-pj5nx5sd2y Před 6 měsíci +1

    Mufite urukundo rwa Abana b,i Imana , mweze imbuto zikwiriye abihannye, muzagororerwa mu Ijuru,

  • @nshimiye100
    @nshimiye100 Před 3 lety +8

    Uwiteka Imana Ibashyigikire kandi abakomeze muri byose, Amen!!!!

  • @lucumuhire1390
    @lucumuhire1390 Před 4 lety +8

    Arko disi uyu mu mama asa na soeur Immaculee UWAMARIYA iyo avuga, gusa urukundo ruruta byose, kandi ubwiza bw'abantu buba imbere mwe mwasize wa muti Yezu yavuze ku maso mushobora kureba neza( Hish 3,18) Imana izabafashe mwubatse abantu benshi muryango mwiza. Ahubwo namwe mubariwe muri famille esperence amizero y'urwanda.

  • @PHILADELPHIA-u9p
    @PHILADELPHIA-u9p Před 4 lety +2

    Gilbert, ndagusuhuje! Watuyoboye neza muri Groupe Protestant muri GSFA Kibogora. Wakundaga kuririmba na Guitar yawe, wowe na Dr NDABARORA Eliazar. Mwatubereye icyitegererezo mu byo kwizera! Imana ibahe umugisha mu rugo rwanyu.

  • @fannyumulisa8791
    @fannyumulisa8791 Před 4 lety +9

    Bavandimwe turabakunze cyaneee iki nicyo kiganiro tuba dukeneye mubuzima kk gifite inyigisho uwampa nkabasura mwabantu mwe kk ndabakunze cyane gs tubasabaye umugisha pe murabanyamahoro avuye ku Mana kd ubuzima bwanyu bwazavamo igitabo kiza cyubaka u Rwanda naba Nyarwanda Mubane ni Mana nu Rubyaro rwanyu.

  • @lisam_offical
    @lisam_offical Před 4 lety +6

    Muryango mwiza ndabakunze pe;Imana ibahe umugisha. Ni koko Zaburi 127:1. Ndabifuriza Umunezero uhora iwanyu ibihe byose.
    Zaburi 128 irakaba impamo ku muryango wanyu.

  • @bj2907
    @bj2907 Před 4 lety +4

    Uri mwiza wa mudamu we kumubiri nokumutima , lmana ibahe umugisha, gusa ibi bintu biba kubana beshi muri Societe nyarwanda aho abana bikundanira imiryango ikitambika , birababaje gusa mureke urukundo ruganze ibindi ntamumaro

  • @oscarkavamahanga3685
    @oscarkavamahanga3685 Před 4 lety +5

    Muri Aba Kristo pe Imana ibakomeze kandi ibahe imigisha yahantu ho mw'ijuru

  • @boaneantonio3273
    @boaneantonio3273 Před 4 lety +10

    Byari bikomeye. Gusa mwahabaye intwari. Janvière ni wowe nzi, niwakire imbuto iva mu kwihangana. Nawe Gilbert, uri uw'umugisha. Nimunezerweeeeee. Mbega Imana. Muri ikitegererezo gikomeye. Imana ibanezeze weeeee.

  • @bukiamata1773
    @bukiamata1773 Před 4 lety +21

    iyi nkuru inkoze ku mutima.Ubwiyunge buragoye mu banyarwanda!!! ariko se ko icyaha ari gatozI uyu mugabo ntibamuzizaga ubusa koko.Ubu se ntibabanye neza.
    IMANA IHABWE ICYUBAHIRO

    • @espoirejane446
      @espoirejane446 Před 3 lety

      Sha ibyo abanyarwanda bizakemuka yezu agarutse

  • @joselinemuhayimana8963
    @joselinemuhayimana8963 Před 4 lety +5

    Murakoze cyanee uyu mudamu namukundaga ntamuzi none Love story ye itumye ndushako kumukunda. Imana ibahe umugisha kdi ikomeze ibahaze ibyiza

  • @josephinemukundiyimana6637

    Yesu ni muzima. Urugo rwiza rugereranywa n'ijuru rito. Umugisha kuri mwe

  • @emmanuelhabanabakize4556

    Ndabakunze cyane Imana Ikomeze Ibashigikire

  • @twizerimanajeanclaude1049

    Oooooooh, Mana yanjye iki kiganiro ko nakerewe kukireba koko!! nagitangiye mfite emotions nyinshi nanasoje mfite emotions zikabije! Happy Family! Honest Family! Example family! muri abana b'Imana pe! Yesu Christ azabitura ibyiza!

  • @uwayezudelphine4831
    @uwayezudelphine4831 Před 4 lety +11

    Wow,God bless you janvierre and Gilbert

  • @seraphineugiriwabo7440
    @seraphineugiriwabo7440 Před 3 lety +3

    Imana ibahe umujye nifuzakotwese abanyarwanda Nukuri twabafatiraho urujyero tugakundana Tukaba abavandimwe tukiyunvacyimwe imana izaduha umujyisha nuki imana ibahe umujyisha murako🙏🙏🙏

  • @francinendayishimiye3616
    @francinendayishimiye3616 Před 4 lety +31

    Imana ibahezagire caaane nanje ndumurundi nanje ivyo nabiciyemwo agace gato muga jewe ntihageze aho batamperekeza ariko unyibukije ivyanje kndi ingo nkizo Imana irazubaka pe nanje maze 13ans twubatse urugo rwiza dufise abana 8 nubu turacakundana umenga turacaraba jeune.

    • @assielkaruranga6330
      @assielkaruranga6330 Před 4 lety +1

      Francine nagukunze cyane. Uzarebe usome muri commentaires zatanzwe wumve iyanjye, jye mbisaziyemo
      ( N.B jye ndi umunyarwanda de 68 ans ahubwo se kuki abashakanye babarundi n'abanyarwanda badahuje ubwoko, mwaretse tugashinga imuryango wacu ugamije kunga bene wacu tuvukamo bagitandukanya amoko bikaba bituma UBUMWE N'UBWIYUNGE BIKOMEZA KUTAGERWAHO UKO BYAKAGOMBYE? Uzabitekerezeho uzambwire kuri +250788866995 niba hari n'abandi uzi mubiganireho wumve ko byashoboka. Twaba twubatse SOCIÉTÉS yacu y'abarundi n'abanyarwanda nyamara!

    • @mukeshimananadine5192
      @mukeshimananadine5192 Před 3 lety

      MidjlnmnmmmNMs33moamwmwwNI LETTER YMLETTER YY

    • @mukeshimananadine5192
      @mukeshimananadine5192 Před 3 lety

      @ hMm @

    • @mucomilkha1181
      @mucomilkha1181 Před 3 lety

      @@assielkaruranga6330 jye sinubatse ndumurundikazi,ariko ndumva ufise icyiyumviro cyiza cane.uhoraho abashoboze.

  • @sosthenebucyana445
    @sosthenebucyana445 Před 3 lety +3

    Courage, Janviere na Gilbert! Abantu nka mwe nibo iki gihugu gikeneye rwose! Mukomereze aho...

  • @jehovahjireh9333
    @jehovahjireh9333 Před 4 lety +3

    Iyi ni Mana iri muru rugo ....Ku bantu ntibishoboka ariko Ku Mana birashoboka. Luke 18:27. Imana ikomeze ibubakire ibahe imigisha. Nigiyemo nange isomo. Shalom 💕

  • @Flame_Rw
    @Flame_Rw Před 4 lety +21

    Murandijije😥😥 this is a true cure, for broken hearts, can't hold my tears.

  • @cecilebukuru2298
    @cecilebukuru2298 Před 2 lety +1

    Mana we, nongeye kubona umukobga wacu Janviere.
    Your testimony is more than a gold.
    Reka nzashake tel zanyu.
    Ndi one of your mum, s friend muri Hoziana. I love you mukobga wacu n umukwe mwiza.

  • @isaacshumbusho9742
    @isaacshumbusho9742 Před 4 lety +20

    Iyo bataba "Abanyarwanda " sinari kwemera ko ari ukuri.
    So emotional 😭😭😭😭😭

    • @assielkaruranga6330
      @assielkaruranga6330 Před 4 lety +12

      Jye nd'umunyarwanda, nabyawe n'ababyeyi badahuj'ubwoko, nshakana n'uwo mubwoko bwaje gugwa muri 1994, abazanye intambara mu gihugu kubwo guharanira kwibohora, bwari uburenganzira bwabo baharaniraga, kuko bari barabuvukijwe! Ariko abo barandashe ntari interahamwe, kandi ntari ku no ku rugamba, n'ubu ndacyafite ibisigisi by'ibikomere ku mubiri no ku mutima bitazasibangana. Muri 1994 nari umuryango ugizwe n'abantu 6 n'ukuvuga umugabo, umugore n'abana 4 abahungu 3 n'umukobwa 1 ababyeyi twari mu kigero cy'imyaka 41,42. Ubwo umwana muto yari afite imyaka 8 irenga, bakuru be urumva uko banganaga! ariko abo bana bose babiciye umunsi umwe, n'imiralbo yabi yabo kugez'uyu munsi ntayo nabonye, uwo twari twarashakanye nakubwiye ko yahigwaga, kuko tutari dutuye hamwe, nyuma twahe kumenya ko umuryango we bakubuye kuko bamwiciye abantu barenga 60! Nyuma kubera agahinda kuko umutima we ntiwabyihanganiye nawe yaje kurwara umutima aza kwitab'imana! Hashize imyaka 3 nza kwishumba (na no kandi nishumbusha uwo muri Génocide biciye uwo bari barashakanye! Ubu tubanye neza tumaranye imyaka 14 dufitanye umuhungu w'imyaka 13 hamwe n'umwana we w'imyaka 27 n'umwuzukuru we w'imyaka 4 ubwo n'uwanjye nanjye kuko yabyariwe mu rugo atarashaka, ubu tubanye neza, kandi n'ubwo abantu bamwe batabivuga kumugaragaro ariko burya mu mitima biba birimo ndetse bamwe bakabivugira mu maramatama, ahubwo icyaduha abashakanye tudahuje amoko tukishyira hamwe tugashinga umuryango wo kwigisha bene wacu UBUMWE N'UBWIYUNGE NYAKURI KO ARIBWO NGUBWO, ureke aba bigisha ubwiyunge babeshya bakumva ko umwana wabo ashaka cg agiye gushakana n'uwo badahuje ubwoko bakamukangisha bamubwira ko bazamuca! Ubuhamya nk'ubu nibwo bukenewe muri Sociétés y'anyarwanda n'abarundi benshi.

    • @ndikubwimanaisaacal7191
      @ndikubwimanaisaacal7191 Před 3 lety

      X

    • @uwamurengeyeconsolee5871
      @uwamurengeyeconsolee5871 Před 3 lety

      @@assielkaruranga6330 Imana iguhe umugisha mwinshi kd ikomeze iguhe imbaraga zo kubasha kuvuga ibyakubayeho kugirango ukire ibikomere!

  • @godfirst5899
    @godfirst5899 Před 4 lety +9

    Ibi ni yesu wabikoze ataliwe ntibikunda nyuma yamateka pe yesu abagilire neza kandi azakomezanye Namwe mubuntu bwayo🙏🏾🙏🏾🙏🏾🙏🏾🙏🏾

  • @kadogo7712
    @kadogo7712 Před 4 lety +9

    Icyababuzaga n'uko ari hutu undi akaba tutsi. Cyakora muhesha isura nziza u Rwanda n'icyo nkuyemo. Complexe y'amoko abazungu basize bateye mu Rwanda N' iyo yakoze ishyano

  • @welkamuamavi6120
    @welkamuamavi6120 Před 4 lety +6

    Njyewe nshyize icyifuzo kuri iyi couple kbs, nkurikije paradizo batuyemo nabasabaga gusengera ikifuzo k'umuryango nyarwanda ko Imana yashyira urukundo mu moko anyuranye ikabana nkumugore n'umugabo bibaye uko amahoro u Rwanda rwabuze yaboneka! Nyabuneka abasenga nimusenge icyo kifuzo.

    • @assielkaruranga6330
      @assielkaruranga6330 Před 4 lety +2

      Mwese abashimye iyi couplé nimwishyire hamwe muvugire mushyigikire urubyiruko rwinshi bashaka kwibanira ariko sociétés nyarwanda n'abarundi bamunzwe n'ivanguramoko ari naryo ntandaro ya Genocide bakabuza abo bana kwibanira! Mwumvisha sociétés ko iyi ariyo nzira y'ubwiyunge nyakuri.

  • @akacarla1
    @akacarla1 Před 4 lety +1

    Mwarakoze cyane kuduha ubuhamya bwanyu. Twize byinshii no kumenya koko urukundo icyo aricyo.
    Naho ibindi by'amako abanyarwanda bo banza baratuvumye si gusa! Imana iduhe umugisha

  • @anickkanyamuneza1345
    @anickkanyamuneza1345 Před 3 lety +2

    Imana izabahe kurambana niherezo ryiza. Muzigre umugishya impande zoseee mwabaye intwari zidahemuka muzabigendere iteka ryoseee 💯💯💯🙏🙏🙏👏👏👏👏💝💝💝

  • @habimanafloriane2290
    @habimanafloriane2290 Před 4 lety +5

    yesu nashimwe, Uwiteka akomeze ababe hafi. ubuhamya bwanyu burimo inyigisho ikomeye, buzahindura benshi. be blessed

  • @dukundimanamaurice9784
    @dukundimanamaurice9784 Před 4 lety +1

    Uwiteka abahe umugisha kdi mbakundiye ko mutanga ubuhampa bwanyu mu bwenge bwubaka kdi budatinda ku bantu.Mubisobanura nk'abakristo bakuze bien! Uwiteka abahe umugishaaaa!!

  • @jeanneuwamahoro8822
    @jeanneuwamahoro8822 Před 4 lety +3

    Janviere!! Hobee!! Mpise nkwibuka dusi twize ku kigo kimwe Remera Rukoma. Waririmbaga neza cyane, ndetse ugasenga cyane. Imana ishimwe ko utigeze uhinduka. Kandi izabagirire neza.

    • @martheu.8043
      @martheu.8043 Před 4 lety

      I Remera Rukoma mu wuhe mwaka we?Sha nanjye ndabona muzi I Rukoma sinzi niba nibeshye uwo basa.

    • @annaniasbangamwabo5266
      @annaniasbangamwabo5266 Před 3 lety

      Ndabakunze muryango mwiza !!!

  • @christineumuziranenge3118
    @christineumuziranenge3118 Před 4 lety +13

    Woooow!mbega couple nkunze weeee!!!be blessed.

  • @ariananyinawumuntu7810
    @ariananyinawumuntu7810 Před 4 lety +2

    Urukundo Nuru nkunzeko wahisemo umugabo ukuruta utarinkunda rubyino mbifurije kuguma kugira urugo ruhire nubwo byari bikimeye Imana yarahabaye

  • @alpinedodo106
    @alpinedodo106 Před 4 lety +3

    Murakoze.
    Imana ibarinde ,urukundo rwanyu rukomeze kubera urugero abanyarwanda. Janviere you are beautiful

  • @gahirejeandedieu9112
    @gahirejeandedieu9112 Před 4 lety +3

    Uyu mudamu Imana imuhe umugisha uru nirwo rukundo

  • @francinebyukusenge5039
    @francinebyukusenge5039 Před 4 lety +3

    Imana ni nziza pe! Murahorane umugisha mu rukundo rwanyu.

  • @sylvainmicomyiza921
    @sylvainmicomyiza921 Před 4 lety +3

    Am with pleasure to see this couple. It's very wonderful.
    Janviere is very wise and serious in decision making. Congratulations to you, blessings you.

  • @nsengajanvier1900
    @nsengajanvier1900 Před 3 lety +3

    Ubu buhamya muzabushyire mugitabo mbaye ,inspired cyaneeeeee

  • @leauwimbabazi5608
    @leauwimbabazi5608 Před 4 lety +16

    Iyi interview ndi kugaruka kenshi kuyunva ! My Godness kubareba ubwabyo nubuhamya 😍😍mwagize neza kunvira umwuka 🙏 ndabakunze cyane💗 Najyaga nunva inkuru yurukundo rwanyu none ndabiyunviye, you're an Amazing couple 💗💗. Mwakoze kukiganiro kiza good job Joël 👍

  • @albertbanteziminsi3925

    Iki kiganiro ni cyiza cyane kandi gifasha imiryango myishi. Uwiteka ahe umugisha utagabanyije uyu muryango, waje ukenewe mu bihe nk'ibi.

  • @denysehakizimana6717
    @denysehakizimana6717 Před 4 lety +2

    Imana ibahe umugisha, ku magambo n'inama byiza byubaka, ari muby'umwuka ari no muby'ubuzima busanzwe. God be with you all the time.

  • @muziranengerakiri9693
    @muziranengerakiri9693 Před 4 lety +3

    Benedata. Imana mwakoreye mukayemera mukirinda mubusore bwanyu. Ntizabura kubakorera nibindi byose birenzibyo mwifuza natwe tuyihayicubahiro

  • @dieudonnemanzambi7177
    @dieudonnemanzambi7177 Před 4 lety +16

    A wonderfull testimony ! I praise God for your couple .An inspiration indeed . I have been maried for 36 years but we knew one another for 44 years.Your story remind me ours. I know those challenges... Our citizenship is different, our social background is different, ONLY LOVE UNITED US . Remain united ,always stand for one another. LET JESUS CONTINUE TO SHINE HIS FACE UPON YOU.

  • @adolpheniyibizi4252
    @adolpheniyibizi4252 Před 4 lety +2

    IMANA yongere Imigishya myinshi ururugo Kuko uy'umuryango urakwiye kuba icyitegererezo cyabenshyi haba kubashyatse cyanke Kurubyiruko rwanone.

  • @ernestinekagoyire8103
    @ernestinekagoyire8103 Před 4 lety +2

    Yooo Imana ibahe Umugisha, munkoze ahantu, ubuhamya bwanyu buramfashije cyane.

  • @user-tp1ze3pq6p
    @user-tp1ze3pq6p Před 2 měsíci +1

    🇧🇮❤🇷🇼 umugisha mwinshi ubabekooo

  • @uwasedollyparton6314
    @uwasedollyparton6314 Před 3 lety +1

    Murakoze cyane God bless you so much ,abantu dupfa ubusa icyo nzi nikimwe nuko kubizera Imana izadusobanura ibyo natwe tutabasha kwiyumvisha ! Banyarwanda ndabifuriza guhishurirwa n'uwaturemye icyo itwifuzaho nyuma yibyabaye mubanyarwanda

  • @uwitekaniwemana3427
    @uwitekaniwemana3427 Před 4 lety +5

    Woowww Imana yagize neza!Ikomeze ibubakire

  • @Turyatunga53
    @Turyatunga53 Před 4 lety +25

    Praise GOD, this is real LOVE from Heaven, what a beautiful LOVE story, may the LORD bless you, with GOD anything is possible.

    • @desireiyamuremye7048
      @desireiyamuremye7048 Před 4 lety +2

      Turyatunga53 Ubuhamya bwanyu burafashije cyane kuko ndabazi cyane nibyababayeho ndabyibuka lmana ikomeze kubarindira mugakiza kayo lzabahe niherezo ryiza Désiré Rukiri 1

    • @assielkaruranga6330
      @assielkaruranga6330 Před 4 lety

      Urakoze ariko niba uri umunyarwanda cg umurundi uge ugereza wandike mu rurimi rw'igihugu kuko benshi izi ndimi zahe twavuye mw'ishule.

    • @assielkaruranga6330
      @assielkaruranga6330 Před 4 lety

      Icyongereza ntitucyumva.

  • @elayonochoiradeprrwimbogo

    Muri urugero rwiza rw'u Rwanda twifuza mugihe cyacu , tunanifuriza urubyaro ruzadukomokaho. Imana ibahe umugisha @janviere&Gilbert

  • @estherkevin6083
    @estherkevin6083 Před rokem

    Yoooo nshuti zajyeee ndabakunda ndabakumbuyeee sana mwambereye umugisha munsanze mukibaya weee. Twokoranye umurimo mwiza mwiza W'Imana yaduhamagariye kwera kwayooo !!!!!

  • @emmanuelmunyanziza2228

    Muranshimishije cyane, Ishoborabyose ibakomereze amaboko, muri ikitegererezo cy'ingo nyinshi ziriho ubu! Muhabwe umugisha wuzuye!

  • @JPRutijana
    @JPRutijana Před rokem

    Ijambo ry’imana riravuga ngo urukundo rutwikira byose, mwaranesheje, Imana igumye kwagura imbago zanyu❤️ papa wawe na mama wawe bakoreye Imana kandi babereye umugisha abantu benshi, umugisha wabo uzakurikirana n’urubyaro rwawe.

  • @solangeakimana114
    @solangeakimana114 Před 3 lety +3

    True love, May God bless foyer. I remember Janviere Lycee notre. She was my friend. Miss u

  • @mutesiannah5578
    @mutesiannah5578 Před 3 lety +1

    Ababyarwanda baca umugani ngo ubupfura baba munda! Uyu mugabo ninfura pe!! Uyu mudamu nawe nintwari!! Imana ibakomereze urugo rwanyu!

  • @nishimweteddy5380
    @nishimweteddy5380 Před 2 lety +2

    Yoooo God bless you Janviere uranejeje🙏 Imana izabahe ijuru🙏

  • @flaviennehabyalimana7514
    @flaviennehabyalimana7514 Před 4 lety +5

    Imana ikomeze kubashyigikira.Kandi ibahe umugisha.

  • @CK-hv8rn
    @CK-hv8rn Před 4 lety +3

    Gilbert ndamwibutse muri KIE disi.Arangwa no gutuza no kuvuga make.Wakoreye Imana yagombaga kugufasha muri byose.

  • @manzimoise8598
    @manzimoise8598 Před 4 lety +15

    You need to make a,movie for this wonderful story....very inspiring...it's gonna change hearts...

  • @francineumugwaneza9224
    @francineumugwaneza9224 Před 4 měsíci

    Sha turabakunze, mbese.. Message nta muhutu nta mututsi only god. Imigisha myinshi

  • @ndayambajealphonse5618
    @ndayambajealphonse5618 Před 3 lety +1

    Ubu Buhanya bunteye emotion cyane.Gusa Imana ikomeze uru rugo mw'izina rya Yesu

  • @mutesirose9631
    @mutesirose9631 Před rokem

    Dukwiye kubigiraho vraiment muburyo bwagikiritu ndetse no kumateks yacu nkabanyarwanda bravo.jamviere Uri brave

  • @angetesi5285
    @angetesi5285 Před 4 lety +1

    Iyi nkuru irandijije, irimo inyigisho, Maman wawe narimuzi disi yari umukristu cyane .

  • @niyonzimapaul4502
    @niyonzimapaul4502 Před 4 lety +5

    Yesuweeee Uhabwe Icyubahiro Wowe Utareba Nkabantu Umva Ndabakunzeeee!!! Muribezaaa!! Murikitegererezo Cyibyo Abenshi Bibaza Mbese Imana Ibahe Umugisha Jeanvier Urumumama Mwiza Wambaye Ubwizaza Bw'Imana Uburyo Witwaye Imana Izabiguhembere Ngusabiye Kuzahirwa Muribyose Kd Imana Data Watwese Mwakoreye Izabahe Kugira Iherezo Ryiza Ryabakiranutsi

  • @perle7718
    @perle7718 Před 4 lety +7

    Yayayaya mbega ubuhamya! U Rwanda rwahawe amahirwe abandi bataragira.. kugaragaza urukundo rw'Imana yakunze abari mwisi binyuze mu bantu.. muri ishusho rya Kristo! Mission yanyu ikomeze kurabagirana ubwiza bw'Imana! Truly effective therapy! We celebrate and acclaim Him for your ministry! Blessings overflowing to you Mr and Mrs and your posterity Amen

  • @gelasebigingo2926
    @gelasebigingo2926 Před rokem

    Yesu arakabaho! Niwe wenyene Urukundo atera mu mitima y' abakristo, rudafatira ku marangamutima canke amateka y' umuntu. Ndabifuriza kugwira no kwaguka au Nom de Jesus Christ!❤❤❤

  • @mudaheranwaalphonse9543
    @mudaheranwaalphonse9543 Před 3 lety +1

    Imana ibahe umugisha benedata,mwahatambutse neza,Uwiteka akomeze abe muruhande rwanyu

  • @nathanndamage173
    @nathanndamage173 Před 4 lety

    This is great story.
    Iyo Mazzarot zashimanye ninka amazi afite isoko ivuye mwijuru.
    Uwo mugezi ntushobora kuwugomera.
    Urukundo ruvuye kuri Mazzarot zashimanye ni nkamazi ntawaruhagarara imbere.
    Imana ikomeze ibabundikire mu mababa yayo.

  • @Twigeijamboryimana
    @Twigeijamboryimana Před 3 lety +1

    wow!! urukundo ni rwiza kabisa. Muribeza cyane

  • @bridgeofpeace5697
    @bridgeofpeace5697 Před 3 lety +10

    Mbegimugore mwiza kandi wubaha umugabo we!; bafite abana bangahe? Sha ndishimye mubuzima 💝⚘

  • @jafabanda6382
    @jafabanda6382 Před 3 lety

    Kweli mana shimwa habwa icyubahiro. Urwo nirwo rukundo nyarwo wow wow God bless you. Janviere And Gilbert nukuri Imana ibahe imigisha.

  • @nsengimanaezechiel4687
    @nsengimanaezechiel4687 Před 3 lety +1

    Iyi nkuru irashimishije cyane.Imana yo mu ijuru ikomeze ibajye imbere.