KARAKE KARENZI NI MUNTU KI ? - Musabyimana Gaspard.

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 14. 07. 2015
  • Bwana Musabyimana Gaspard arasesengura amakuru makuru avugwa k’u Rwanda.
    IFATWA RYA LT GÉNÉRAL KARAKE KARENZI.
    Burya ngo se wa Karake Karenzi akomoka i Gitarama, ndetse ngo abamuzi, yari INYANGAMUGAYO.
    Kuri Musabyimana Gaspard, ngo ubwicanyi bwa KARAKE KARENZI yaba yarabukuye mu ishyamba.
    Ifatwa rye ngo rikaba ryarateye Perezida KAGAME igihunga kirenze ubwoba, ngo kuko KARAKE KARENZI ukuriye inzego z’iperereza z’igihugu, si umuntu usanzwe.
    Bwana Musabyimana ariko arasanga iyi ari inkuru ikomeye kuko ngo urubanza nk’uru rwa KARENZI KARAKE rushobora kuganisha k’ubwiyunge bw’abanyarwanda.
    BIRAKWIYE KONGERA GUTORA KAGAME ?
    Bwana Musabyimana Gaspard aravuga kandi k’umushinga w’ivugururwa ry’itegeko-nshinga, uganisha kwongera guha Kagame Paul uburenganzira bwo gukomeza kuyobora u Rwanda.
    Bwana Musabyimana Gaspard, ngo ntabona iterambere bavuga Perezida Kagame yaba yarazanye, akaba atanga zimwe mu ngero zigaragaza ko ubutegetsi bwa Kagame burangwa ahanini n’ivangura.
    Bwana Musabyimana Gaspard ararangiza yibutsa urubuga ruri kuri murandasi rugenewe kwandikwamo abantu bose bapfuye mu Rwanda kugirango amateka atazabibagirwa.
    Urwo rubuga rwitwa : www.rwandavictimesoubliees.com
    Ikonderainfos
    ikonderainfos@gmail.com
    Donation through Paypal: www.paypal.com/ikonderainfos
    13 juillet 2015

Komentáře •