Imyaka 45 yuzuye Perezida KAYIBANDA yishwe. Ese Kayibanda ni muntu ki?

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 15. 12. 2021
  • GREGOIRE KAYIBANDA NI MUNTU KI?
    Gregoire KAYIBANDA wabaye Perezida wa Repubulika wa mbere w’u Rwanda nyuma y’ubwigenge ,uyu munyandiko nyinshi agarukwaho nkumwe mu bantu bazanye Politiki z’amacakubiri mu banyarwanda akaba yaratumye u Rwanda ruba igihugu kiyoborwa bishingiye ku irondakarere n’Irondabwoko.KAYIBANADA Gregoire wategetse u Rwanda imyaka irihafi kugera kuri 12 yasize amateka n’umugani by’umuperezida watanyije abanyarwanda bitangaje akaba ari umwe mu batumye u Rwanda rwisanga muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kuko Politiki ze n’ishyaka rye rya MDR Parmehutu arizo zatumye Ingengabitekerezo ya Jenoside ya Hutu Power yarakwirakwiriye mu Rwanda ku kigero gikomeye.Gregoire Kayibanda na none yamenyekanye kuburyo yahemukiwe n’umusangiragendo we Yuvenal HABYARIMANA amuhirika kubutegetsi mu 1973.uyu mugabo rero niwe tugiye kugarukaho mu kiganiro cyacu cyumunsi ngo turebe bimwe byihariye byamuranze mu buzima bwe.iyi ni intsinzi tv.uwateguriye iki kiganiro ugiye gukurikira ni BIZIMANA Christian naho jye wagitunganije nkaba Ngiye no kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.
    Mbahaye Ikaze.
    KAYIBANDA Gregoire yavutse tariki y 1/5/1924 avukira I Tare ahitwaga mu MARANGARA ubu ni mu karere ka Muhanga, babayeyi be ni Leonidas RWAMANYWA na Carolina NYIRAMBEBA.Uyu Gregoire KAYIBANDA yize Amashuri abanza ndetse akomereza mu yisumbuye aho yize mu ishuri rya seminari ntoya y’I Kabgayi ya Saint Leon ayirangizamo mu mwaka wa 1943 ubwo yarafiye imyaka 19 y’amavuko.
    Nyuma yo kurangiza iseminari ntoya yakomereje mu iseminari nkuru yo mu Nyakibanda nayo ayivamo mu mwaka wa 1948.iyi Seminari Nkuru yo mu Nyakibanda yari ku rwego nkurwa za Kaminuza.
    Mu mwaka wa 1949 yahise abona akazi ko kwigisha mu ishuri ryitwaga Institut Leon Classe ryari I Kigali. Hashize imyaka ine mu mwaka wa 1953 ajya gukora I Kabgayi aho yakoraga mu Bunyamabanga bwamashuri aho I Kabgayi ariko akaba yari anakuriye ubwanditsi bw’Ikinyamakuru cyitwaga AMI.
    Mu mwaka wa 1955 mu Rwanda haje umusenyeri mushyashya uyu nguyu akaba yaraje kuyobora Diyoseze ya kabgayi uyu ntawundi utari Musenyeri Andrea PERRAUDIN.
    Nibwo rero mu 1956 yahise agira KAYIBANDA Gregoire umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru cya Kinyamateka ,maze rero muri iki gihe yaramaze kugirwa umuyobozi w’ikinyamakuru cya Kinyamateka nibwo ubwe yatangiye gukwirakwiza ibitekerezo byurwango n’amacakubiri yari yifitemo ndetse n’ibikorwa yarafatanije n’izindi ncabwenge z’abahutu barimo umusangirangendo we w’ibihe byose Joseph HABAYRIMANA GITERA .aba bombi nubundi kuri benshi ni bo babyeyi b’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda.Nyuma yo kuyobora Iki kinyamakuru cya Kinyamateka kubufasha Bwa Munsenyeri PERRAUDIN uyu KAYIBANDA Gregoire yahawe amahirwe yo kujya mu mahugurwa y’umwaka umwe mu Bubiligi mu kwihugura bijyanye n’itangazamkuru.
    Ariko mbere gato KAYIBANDA Gregoire arikumwe n’abandi bahutu b’impuguke umunani bishyize hamwe bandika inyandiko bise “Note sur l’Aspect Social du Probleme Racial Indigene au Rwanda “iyi niyo yaje kumenyekanishwa n’ibinyamakuru byiganjemo ibyo mu bubiligi iraramazwa bitangaje maze imenyakana ku izina rya Manifeste y’abahutu.iyi nyandiko yohererejwe Visi Guverineri Jenerali wari ushinzwe koloni za Congo na Ruanda-urundi ,abafatanije na Kayibanda gusinya kuri iyi nyandiko
    Ni
    NIYONZIMA Maxmilien
    Claver NDAHAYO
    Isdore NZEYIMANA
    Calliope MULINDAHABI
    Godefroid SENTAMA
    Sylvestre MUNYAMBONERA
    Joseph SIBOMANA
    Joseph HABYARIMANA GITERA
    Ukongeraho na KAYIBANDA Gregoire.
    Uwo munsi wa tariki 13/12/1976 wamubereye umunsi w’umunezero kuko ibyo yari ibintu yaherukaga mu myaka itatu yari ishize mbere yuko ahirikwa kubutegetsi.arangije asubira mu rugo aho yarafungiye, bukeye bwaho tariki 14/12/1976 mu gitondo cya Kare nibwo KAYIBANDA Gregoire yatangiye gutaka avugako ababara umutima ,ako kanya umuhungu we babanaga KAYIBANDA Pio nibwo yahise asaba abasirikare bari babarinze gushaka umuganga,mu masamoya za mugitondo muganga yarahageze maze amaze iminota 12 asuzuma umurwayi atangaza ko ntakibazo abonana umurwayi ko wenda bwaba ari ububare busanzwe bwo mu gifu maze bajya kumugurira imiti bisanzwe muri Pharmacy arayifata ariko KAYIBANDA agumaho n’ububabare bigeze mu masaa kumi z’amagitondo tariki 15/12/1976 KAYIBANDA waririmbwe igihe kinini mu gihugu ndetse agafatwa nkintwari agasingizwa bigatinda umwuka umushiramo arapfa.
    #IntsinziTV #KayibandaGregoire

Komentáře • 11

  •  Před 2 lety +1

    Deus abençoe você

  • @luizfigo1133
    @luizfigo1133 Před 2 lety +1

    Kwisi ntawudapfa rata niba uriho Imana ishimwe niba kandi waranitahiye bakwishe nabo bazapfa niyo mpamvu ntakiza nko gukunda mugenzi wawe

  • @mugabojacques6246
    @mugabojacques6246 Před 11 měsíci

    Eric murakoze kutubwira ayamateka Ariko uzamfashe utubwire na Amteka ya Murindahabi Kariyopi

  • @UbukireNyabwoTV
    @UbukireNyabwoTV Před 2 lety +1

    Politiki y'urwango irasama, itera umuvumo ukurikirana ba nyirayo || Dusoze umwaka tudasesagura czcams.com/video/HxcYNIXMlM8/video.html

  • @jeandelair6747
    @jeandelair6747 Před 2 lety

    Ko ntawabavuguruza se, bimaze Kuvuga uwapfuye

  • @nolanmckain2061
    @nolanmckain2061 Před 2 lety

    Avuze ko ari quelques aventuriers kandi yari abajijwe Niba ari inyenzi zose.

  • @kaberukaeugene7076
    @kaberukaeugene7076 Před 2 lety

    Mu.ukuri koko buriya Kayibanda yari umunyarwanda?

  • @lilianeumuhoza4993
    @lilianeumuhoza4993 Před 2 lety +1

    Abana be se baba he

  • @billycastar2975
    @billycastar2975 Před 2 lety

    Mwabeshya mutabeshya repuburika yazanwe na Parmehutu kandi ntimuzigera muyisiba urwanda ruzahora rwitwa repuburika kugeza isi irangiye