Byari mu mirwano,ntibyambujije guhimba indirimbo Mag Mag yateye morale inkotanyi-Umuhanzi Nkurunziza

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 23. 12. 2019
  • Nkurunziza Pierre Damien ni umuhanzi akaba n’umunyarwanda wahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda zarwanye urugamba rwo kubohora igihugu zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko n’ubwo bitari byoroshye ngo yahimbye indirimbo Mag Mag yatumye abasirikare b’inkotanyi bagira morale yo kurwana urugamba.
    Uyu Nkurunziza ni na we wahimbye indirimbo nyinshi zirata ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda zahagaritse Jenoside.Muri izo ndirimbo iyamenyekanye cyane n’indirimbo ya Mag Mag,ndetse iyi ndirimbo benshi barayimwitirira.
    Aganira na IGIRE TV Nkurunziza yavuze ko igitekerezo cyo guhimba iyi ndirimbo cyaje mu 1994 ubwo yari mu ngabo 600 zari mu Rwanda,akavuga ko nubwo ngo yari mu rugamba yahimbye iyi ndirimbo ndetse akayigisha abasirikare bagenzi be,ibyatumye bagira morale bibafasha kurwanda urugamba bafite imbaraga.
    Usibye abasirikare bafatanije guhagarika Jenoside Nkurunziza avuga ko hari n’abanndi banyarwanda, iyi ndirimbo yagiriye akamaro aho benshi bamutumira ngo ayibaririmbire by’umwihariko abari mu iterero ry’igihugu bigishwa indangaciro ziranga umunyarwanda zirimo no gukunda igihugu.Nkurunziza avuga kandi bamusaba kuganiriza abari muri aya matorero,kandi ko bifasha benshi.
    Nkurunziza Pierre Damien wamaze 25 ari umusirikare ari mu kiruhuko cy’izabukuru.Ni umugabo w’imyaka 51 utuye mu karere ka Bugesera.
    Nkurunziza agira inama abantu by’umwihariko urubyiko ko bakwiye gukorana imbaraga mu byo bakora byose kugira ngo biteze imbere, gusa akavuga ko icyambere ari ukugira ikinyabupfura kugira ngo ugere ku cyo wiyemeje.
  • Jak na to + styl

Komentáře • 42

  • @ntwaliblaise8749
    @ntwaliblaise8749 Před 3 měsíci +2

    Uyu mugabo ndamukunda cyanee Maji Maji nanubu ndacyayumva❤

  • @joyeusemumararungu2899
    @joyeusemumararungu2899 Před 4 lety +7

    Mwarakoze Nkotanyi Zamarere🥰turabubaha cyaneeee

  • @rwandayacu976
    @rwandayacu976 Před 4 lety +9

    Asante mujye mutuzanira intwali rwose dushimire abakoze neza

  • @josephine1314
    @josephine1314 Před 3 měsíci +1

    Imana izahore izirikana umusanzu wawe turagukunda.

  • @remyntaco2492
    @remyntaco2492 Před 4 lety +17

    Nd'umurundi, ariko uwo mugabo naramukurikiranye, kandi ndamukunda kukajwi kiwe, cane cane indirimbo"mage mage", yatanze morale ku ngaho z'inkotanyi mugihe vyari bikenewe.Iyo ndirimbo iyo ndayivugije, najewe morale iravyuka.

  • @francisgisore1739
    @francisgisore1739 Před 4 lety +7

    Congratulations uri intwari

  • @aminauwera2646
    @aminauwera2646 Před 11 měsíci

    Mwaraducyuye bana bacu. Mwari bato burya butwari bwabagurumanagamo bwarubutumwa bw'Imana Ninayo yabaherecyeje kuko kiremwa muntu nkumuntu gusa ntimwari kuzimya uriya muriro ngo mukore biriya bitangaza. Icyindi jye nkange nakwemeza ko Abakuramvere nimitsindo yabo yababaye imbere cyane. Dore ko byanatugararaliye kubafite ijisho libona twabonye "intama yera de" yabahorsga iruhande ahakomeye. Ntirugisubiye inyuma mwateye igiti cyimizi itszaranduka ubuziraherezo.

  • @FotiniSam-bg2wt
    @FotiniSam-bg2wt Před měsícem

    Ndagukunda cyn pe mwarakoze kubwa burikimwe ❤❤

  • @josephine1314
    @josephine1314 Před 3 měsíci

    Wa mugabo waririmbye neza cyane!

  • @nsengacelestin6593
    @nsengacelestin6593 Před 4 lety +4

    muge mudushakira abantu nkaba rwose.....turakwemera

  • @MukandayisengaIrene-bp5dn
    @MukandayisengaIrene-bp5dn Před 3 měsíci

    Nkurunzi ndagukunda urumugabo

  • @uwaagaseke5599
    @uwaagaseke5599 Před rokem +1

    Uruwagaciroooo

  • @mugemaanicet-ts2ed
    @mugemaanicet-ts2ed Před rokem

    Nkunda ukuntu ubyina nukuntu uririmba uruwumumaro kubuzima bwigihugu cyacu umusanzu wawe Imana izawuguhembera

  • @nuhmito1369
    @nuhmito1369 Před 4 lety +4

    Uyu mugabo turamwishimiye.

  • @uweracraire2099
    @uweracraire2099 Před 3 lety +2

    Yooo mukunda kubi bazambabarire baduhuze ndabishaka

  • @salamaepiphanie5063
    @salamaepiphanie5063 Před 4 lety +3

    Igire TV mwakoze kutuzanira umutumirwa mwiza turamukunda cyane rwose .

  • @ahishakiyesilas4967
    @ahishakiyesilas4967 Před rokem

    Nukuri mwarakoze cyane kotanyi

  • @samsonndayambaje5471
    @samsonndayambaje5471 Před 4 lety +1

    Uwomugabo ndamukunda cyane

  • @easy4907
    @easy4907 Před 4 lety +3

    intwari zacu turabakunda p

  • @ni17207
    @ni17207 Před 4 lety +4

    Nukuri ndagukuuuuuuunda cane waririmvye neza waterintege ingabo

  • @jeandedieuuwamurengeye8039

    Warakoze gutera Ingabo moral musaza kbx mwarakoze pp

  • @nduwayesuarsene5058
    @nduwayesuarsene5058 Před 4 lety +3

    Turabemera mwaturokoreye ubuzima ubwo umwanzi atashakaga ko tubaho , abato tubigiraho ,
    nkurunziza , rwose watumaze irungu
    Nge nkuzi ndi muto cyane uririmba muri Army band
    Nyagasani akomeze kuguha imigisha .

  • @samsonndayambaje5471
    @samsonndayambaje5471 Před 4 lety +1

    Indirimboze zinyubaka cyane nkeneye nimeroye

  • @buremezijogi6386
    @buremezijogi6386 Před 4 lety +6

    Eeee wari Senide? yeweee haria harihatari kbsa nakwemeraga ark ndushijeho pe

  • @ntukanyagwealexis5483

    Nukuri ndagukunda wamugabo uri ntwari pe!utitaye kurugamba mwari muriho ark wafashije ingabo kugira morale

  • @karuyongaancille7318
    @karuyongaancille7318 Před rokem

    Inkotanyi ninshutizlmana nabakozi blmana ndabakunda

  • @mbabaziflora3118
    @mbabaziflora3118 Před rokem

    I like your voice Legend 🥰🙏

  • @hakizimanamartin1540
    @hakizimanamartin1540 Před 4 lety +1

    Nibyiza gukunda Inka kuko zitunga abantu

  • @ntukanyagwealexis5483

    Nukuri nanjye ndinkotanyi kdi ndifuza kuzagera ikirenge mucyanyu,kimwe mucyafashije inkotanyi bari bafite morale

  • @ntagandageorge314
    @ntagandageorge314 Před 4 lety +1

    Komerezaho

  • @Amafaranga300
    @Amafaranga300 Před 2 lety

    Turakwemera Musaza wacu!

  • @kamanzilad6992
    @kamanzilad6992 Před rokem

    Ndakwemeye indiyibirayi munda harandya wama

  • @ngayaberurahilaire8206
    @ngayaberurahilaire8206 Před 4 lety +3

    Tubashimiye ubutwari bwanyu muri rusange(EX-INKOTANYI).

  • @nyiranzitabakuzemarianne8221

    Komeza wese imihigo

  • @icyimpayejacky8084
    @icyimpayejacky8084 Před 4 lety +1

    Yooo, nubutwari bukomeye disiii

  • @kamategloria9198
    @kamategloria9198 Před rokem

    Okay

  • @aliceuwera6389
    @aliceuwera6389 Před 4 lety +6

    uyu muntu nari naramubuze nukuri

    • @ThousandHillsVision
      @ThousandHillsVision Před 4 lety

      Uyu mugabo yatubereye urugero rwiza rw'intwari , indirimbo yahimbye mpora nzumva nkumva nageze mu ijuru rito
      mwifurije ubuzima bwiza

    • @hitamungujeandamascene5710
      @hitamungujeandamascene5710 Před rokem

      BYATUMYE MFATA INZIRA MVA I WACU NJYA KUMUREBA LIVE I WE AHO ATUYE MU BUGESERA AHO BITA MU NYABAGENDWA MAZE ARANEZEZA CYANE NSANGA NI INTORE NYAYO KANDI IHIYE KABISA ! NATANGAJWE N'URUGWIRO YAKIRANA ABAMUGANA ,GUCABUGUFI NO KUBAGANIRIZA BYA GITORE