Jack Ma (Igice Cya 3) - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP222

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 27. 10. 2020
  • #IJAMBORYAHINDURAUBUZIMA
    Jack Ma ni umushinwa wavutse taliki ya 10 Nzeli 1964, avukira mu mujyi wa Hangzou, kuri ubu afite imyaka 56 y'amavuko.
    Yamenye icyongereza akiri muto biturutse ku kuganira n’abakoreshaga ururimi rw’icyongereza bazaga gucumbika muri hoteli ya Hangzou.
    Afite imyaka 9 gusa Jack Ma yatemberezaga ba mukerarugendo bagendereraga uyu mujyi yifashishije igare rye bituma akundwa muri ka gace ke ndetse anahabwa akabyiniriro ka Jack kuko aba bamukerarugendo bagorwaga no kuvuga izina rye ry’igishinwa Man Yun.
    Jack Ma nk’abandi bana bose yagannye ishuri ariko kuko atari umuhanga kugira ngo ajye mu mashuri yisumbuye byamusabye imyaka 4 kuko yakoraga ikizamini kimwinjizamo inshuro 4 zose atsindwa.
    Ku bw'amahirwe Jack Ma yagannye muri kaminuza yiga kwigisha icyongereza muri kaminuza yitwa Hangzhou Normal University, asoje kaminuza yabaye umwarimu w’icyongereza.
    Gusa kuko yakoreraga amafaranga macye amadolari 12 ku kwezi byatumaga ashaka akandi kazi kamuhemba neza.
    Yasabye akazi ahantu harenga 30 byanga yewe yanasabye bourse yo kujya kwiga ahantu henshi biranga harimo no muri kaminuza ya Havard.
    Mu mwaka wa 1995 ni bwo Jack Ma yatangiye kumva ibijyanye na internet, yumva bimuteye amatsiko by’amahire aza kujyana na za nshuti ze za ba mukerurugendo muri Amerika amenya uko ikoreshwa, gusa yabanje kugerageza gushaka ubumenyi bwa internet iwabo mubushinwa, ariko mu buryo butangaje iwabo mu Bushinwa yabuze n'umwe mu gihugu cye wari ufite ubwo bumenyi yifuzaga gufatanya nawe.
    Akubutse muri Amerika Jack Ma n’umugore we biyemeje gutangira kujya bafungurira websites amakompanyi atandukanye y’ubucuruzi ndetse biranabahira, bituma Jack Ma agirirwa icyizere na leta ahabwa kuyobora ikoranabuhanga muri minisiteri yari ubucuruzi mpuzamahanga n’ubuhahirane bushingiye ku bukungu mu mwaka wa 1998.
    Ariko nyuma y’umwaka umwe areka akazi ajya gushinga kompanyi iri mu zikomeye kuri uyu mubumbe ariyo Alibaba.
    Igitekerezo cye cya mbere kwari gucuruza akoresheje ya internet yewe byaranamuhiriye.
    Kuva icyo gihe Jack Ma yagiye arushaho kugenda yagura ubucuruzi yakoreraga kuri internet.
    Kompanyi ya Ali baba yagiye izamuka yagurwa n’ibitekerezo bishya yakoresheje agendeye ku byo yabonaga isi ikeneye ahereye ku banyaHanghzou avukamo.
    Mu mwaka wa 2014 , sosoyete Alibaba ya Jack Ma yari imaze gukura imaze kwinjiza arenga miliyali 25 z’amadolari y’Amerika mu myaka 14 gusa bituma ica agahigo ku kuba kompanyi y’ikoranabuhanga ifite agaciro kurusha izindi ku isi muri uwo mwaka.
    Kuri ubu Jack Ma ni umuyobozi w’icyubahiro w’iyi kompanyi Ali baba ifitemo ibyamuhuje n’abakomeye ku isi barimo Donald Trump uyobora Amerika na perezida w’u Rwanda Paul Kagame n’abandi bavuga rikijyana ku isi.
    Mu bindi atazwiho na benshi ni uko Jack Ma ari umunyamuziki ndetse yigeze no gukina cinema ho gato.
    Afite umugore n’abana 3 abarirwa umutungo urenga miliyari 53 z’amadolari y’Amerika.
    Gusa Forbes yo ivuga ko afite umutungo urenga Miliyari 66 z'amadolari y'Amerika akaba ari no ku mwanya wa 17 mu baherwe b'isi yose, akaba umuntu wambere ukize mu bushinwa, ndetse akaba umuntu wa 21 mubakomeye ku isi, akaba n'uwa 7 mubakire babikesha ikoranabuhanga.

Komentáře • 34