Abana 8 ba HAYABYARIMANA barezwe bate? ubu baba he?

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 4. 10. 2021
  • ABANA BA HABYARIMANA UBU BARI HEHE?
    Kenshi iyo hagarukwa nkuru zihariye zaranze ubuzima bwa Perezida HABYARIAMANA n’Umugore we Agatha KANZIGA HABYARIMANA burigihe hagarukwa ku nkuru y’uburyo iyi Couple yari yarabyaye abana bagera ku munani kandi bavutse mu gihe kimyaka 12 yabo ya mbere bamaze kubana.mu nkuru tugiye kugarukaho uyu munsi bitandukanye nizindi nshuro ntabwo tuvuga kuri Habyarimana n’umugore we Kanziga ahubwo tugiye kuvuga kuri aba bana umunani ba Habyarimana ,ese ni bantu bari bantu ki? Tugiye kuvuga ku buzima bwabo bwihariye.iyi niyo ngingo yacu muri iki kiganiro.iyi ni Intsinzi Tv.iki kiganiro ugiye gukurikira wagiteguriwe na BIZIMANA Christian naho jye wagitunganyije mu majwi nkaba ngiye no kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.
    Yuvenal HABYARIMANA na Agatha KANZIGA bashakanye tariki 17/8/1963 ubwo Habyarimana yarafite imyaka 25 naho Agatha we yarafite myaka 20.
    Uyu muryango wari ugitangira nawo wari wihariye ukwawo kuko Habyarimana yari umwe mu basirikare ba mbere u Rwanda rwari rutunze,ubwo rero uru rugo rwe ntirwasabaga umunyu hakurikijwe uburyo umusirikare yari abayeho mu Rwanda rwa nyuma y’ubwigenge muri myaka ya 1960.
    Uyu muryango rero ntiwatinze kugira abana kuko hashize amezi icyenda gusa babanye tariki 12/5/1964 nibwo havutse umwana wabo w’imfura Jean Pierre HABYARIMANA. Jean Pierre HABYARIMANA nkimfura ya Perezida ni umwana wakuze nkabandi bana bo mu myaka ye ariga Amashuri abanza ndetse nayisumbuye anakomereza mu Bufaransa kwigayo.
    Umwe mu basore wanganaga ,wabanye ndetse wabiganye na Jean Pierre HABYARIMANA umuzi neza kuko ise Umubyara nawe yari inshuti ya Habyarimana witwa Aime Katabarwa yibuka uko Jean Pierre yarateye.
    Aime Katabarwa aganira na Andrew Wallis wanditse igitabo Stepp’d In Blood yaragize ati “ mu gihe twari mu mashuri yisumbuye Yari umwana mwiza wicisha bugufi ,mu minsi isanzwe twabaga muri Bigo twigamo maze muri Weekend tugasubira mu rugo,yicishaga bugufi ndetse yewe wabonaga adashaka kumenyekana no gufatwa byihariye.nyuma yo kurangiza Amashuri yisumbuye Jean Pierre HABYARIMANA yerekeje mu I paris mu Bufaransa kwigirayo aha rero niho yatangiye guhinduka,kuko yarageze kure y’ababyeyi be aho yashoboraga kuba ubuzima bwo kubaho ari umuntu wigenga kandi icyo gihe yari umusore ugeze mu myaka 20. Icyo gihe Ambasederi w’u Rwanda mu Bufaransa yahawe inshingano zihariye zo kumereberera ariko nawe haribyo Atari gutinyuka kumubuza.
    Ni icyo gihe Jean Pierre HABYARIMANA yatangiye kunywa inzoga nyinshi kandi kenshi ,ndetse ubwo niko nkumwana w’umunyamafaranga wayahoranaga nkumwana wa Perezida yahoranaga n’abagore iruhande rwe aho yacaga hose.
    Mu buhamya bwa Aime KATABARWA yanavuzeko uyu musore yigeze kugira n’abakunzi babakobwa babatutsikazi ngo ariko igitutu cya Nyina n’abandi bo mu umuryango we cyatumye abareka.
    Jean Pierre HABYARIMANA Ari mu Bufaransa yanabonye umwanya wihariye wo kumenyana byimbitse na Christophe MITTERAND umuhungu wa Perezida w’Ubufaransa Francois Mitterand. Aho bombi batangiye gukora za Business z’ubucurizi zitandukanye aho bakoranye byahafi nabandi bakire bavaga imihanda yose y’Isi byumwihariko abo muri Afurika y’uburengerazuba kuko ubufaransa bwari buhafite ijambo n’imbaraga.
    Kuriyi ngingo y’ubushuti n’Ubucuruzi bwa bahungu ba Perezida HABYARIMANA na Perezida Mitterand ,inyandiko nyinshi ndetse n’abashakashatsi benshi bagaragaje ko aba basore bombi bakeshaga ubucuti bwabo ubwabase maze bakorana Business mu buryo bwihariye ,iyamenyekanye cyane yanagurutsweho ni yo gucuruza ibiyobyabwenge byahingwaga mu ishyamba rya Nyungwe.ikinyamakuru the Economist cyo mu Bwongereza cyabigarutseho mu kwezi kwa 12 kwa 1989 cyo cyagaragaje ko ubu bucuruzi bwibiyobyAbwenge Jean Pierre yabufatanyaga nabandi bahafi bo mu miryango y’ababayeyi byumwihariko abari bafite icyo bapfana na Nyina Agatha ndetse ngo n’abategetsi binzego zibanze ni ukuvuga ba Burugumesitiri ba za Komini nabo bakoraga ibishiboka byose bakarinda izo Business n’abazikora.
    Icyo kinyamakuru cyagaragaje ko U RWANDA rwari rwarahindutse igihugu gihingwamo urumojyi kandi rukajyanwa gucuruzwa mu mahanga mu buryo bwa Magendu ,maze amafaranga aruvuyemo akinjira mu mifuka y’umuryango wa Habyarimana ndetse n’AKAZU.
    Jean Pierre HABAYRIMANA amaze kugaruka mu Rwanda kugirango agabanye kuba mu buzima bwiraha gusa nibwo yahawe Kuyobora hoteli ya se nshyanshya yari imaze kubakwa kwi Rebero,aho yarafatanyije na Nyina wabo wari murumuna wa Nyina Agatha KANZIGA HABYARIMANA.
    Ndetse kandi yanahawe kuyobora akabyiniro kari gakomeye muri Kigali kitwa Kigali Nights wasangaga karimo abanyapolitiki n’abasirikare babanyamahanga byumwihariko ababiligi n’abafaransa ndetse na none wagasangagamo abacuruzi ,indaya zihenze nibindi bitandukanye.
    #IntsinziTV #HabyarimanaJuvenal #AgatheKANZIGA

Komentáře • 397

  • @uwumukizamarieleatitia8818
    @uwumukizamarieleatitia8818 Před 2 lety +14

    Muzakurikire perezida wacu, ashaka ko ibyamoko birangira burundu uwari wese ukomoka mugihugu cyacu akiyumvamo ko ndumunyarwanda.Imana imuhe imigisha myinshi abanyarwanda twarababaye bihagije ntaba yifuza icyadusubiza mumateka mabi yaranze igihugu cyacu.

  • @martheusabwimana9811
    @martheusabwimana9811 Před 2 lety +6

    Ubutaha muzatugezeho imibereho yuwo mwuzukuru wa Agathe w’umututsi niba ataramwishe.

  • @janvierebasenga4368
    @janvierebasenga4368 Před 2 lety +26

    Mbega , mbega inkuru zuzuye ibinyoma, !! izi nkuru zanyu zimeze nk'uburozi !!

  • @antonykaizer5184
    @antonykaizer5184 Před 10 měsíci +2

    Ariko ibyo uvuga urumva atari ahomvu koko. Ko ubuga ko Agatha yangaga abatutsi, ubyoko bwe urabuzi ? Uzabaze neza ababaga mu rugo rwa Habyarima. Niba utazi uwo wabaza, uzashake, Mme Rwigara Adelina, uzabaze umugore wa Kajeguhakwa, uzabaze Mme Katabarwa Andereya, hanyuma uzababere kwa Bisengimana Rwema i Kinshasa. Uzabaze neza umuhanzi Kayirebwa n'munyamakuru Anyesi Murebwayire. Mujye muvuga ibyo muzi. Iyo Kagame yumvise ibyo araguseka kuko azi neza uburyo umuryango wa Habyararimana wabanye neza n'abatutsi.

  • @aimableineza6186
    @aimableineza6186 Před 2 lety +8

    Intsinzi ndabemera cyane, ariko uyu munsi iyi nkuru mutubwiye mwongeyemo ibintu bidasobanutse. Mwakwikomereje mukajya mutubwira inkotanyi, ko ibya Habyara numva byuzuye ibintu bidasobanutse? Buriya famille Habyara yari first family, kandi muri kiriya gihe yari extremely secretive ntabwo ibyayo wapfa kugira aho ubisanga, man! Uze kuza kureba kuri comments hano hasi, abenshi bazi rwanda muri 1990s bahise bumva iyi nkuru irimo a lot of smuggled pieces of info!

  • @MOZENKO05
    @MOZENKO05 Před 2 lety +3

    Sha wowe uri feke rapport abana ba habyara barahari uzareke bivugire cg ababazi babavuge

  • @tonynshime9133
    @tonynshime9133 Před 2 lety +7

    Mujye muvuga ibyo mwakozeho ubushashatsi

  • @justindushime2899
    @justindushime2899 Před 2 lety +33

    Inkuru nkizi ntabumwe nubwiyunjye zizana mubanyarwanda! Zikwiriye gukumirwa!

    • @jnjoroge9986
      @jnjoroge9986 Před 2 lety +3

      Banza ukumire Ibuka, Avega, AERG FARG, imbuto, iyozabwonko etc....

    • @donatairadukunda9919
      @donatairadukunda9919 Před 2 lety +5

      Pas du tout turazikeneye kugira tumenye abisize amaraso yabanyarwanda nyamuneka

    • @johnmuvira745
      @johnmuvira745 Před 2 lety +2

      Kwiyunga ntabgo bisaba kureka kuvuga History y' igihugu.

  • @ablahammahoro
    @ablahammahoro Před 2 lety +4

    Ikimbabaza nuko uvuga ibyo utazi ubiba urwango n'amacakubiri, uraharabika kd unabeshya. Ko abo bana bariho wazababajije ukareka kurimanganya wa muswa we. Ngo isoko y'amateka kweli? Ese ubwo mubona ibi abanyarwanda tubamo bizatumarira iki? Sha kukumva nta kuri uvuga biteye umujinya.

  • @mucanzigodeogratias3804
    @mucanzigodeogratias3804 Před 2 lety +5

    Aya moko yawe, ugarura mukanwa, kuri buri paragraphe, uzayajyane muri NAKUMAT baguhe, ibyo ushaka byose. Wowe ndumva ufite ivanguramoko rikomeye. Fasha hasi amoko.

  • @olivierishimwe6552
    @olivierishimwe6552 Před 6 měsíci +2

    Wagiye mucyaro kwa sogokuru wawe,ukihingira ibijumba ukarya.ntabwaruku bashaka amaramuko,iyinkuru ibiyuzuyemo nibinyoma numwanda

  • @deniskk2
    @deniskk2 Před 2 lety +4

    ibinyoma gusa bya paul kagame wigize umudakorwaho "nategereze aho mu Rugwiro"

    • @ngabo8693
      @ngabo8693 Před 2 měsíci

      Ntiyishe abantu nkamwe

    • @deniskk2
      @deniskk2 Před 2 měsíci

      @@ngabo8693 ninde wishe ?

  • @alaincedric534
    @alaincedric534 Před 2 lety +4

    Iyaba wari uziko uwo mwana Aimé katabarwa ise ari umwe mubashinze interahamwe none urarindagira uvuga nibyo utazi ngo waracukumbuye?

  • @theafricanslife7917
    @theafricanslife7917 Před 2 lety +4

    Umukuru baramukinduye 👍

  • @mrfixit3291
    @mrfixit3291 Před 2 lety +14

    iyi nikinamico rwose, ngo Agatha yagize uruhare mwiyicwa ry'umugabo we🤭 mwashatse ibintu byubaka abanyarwanda mukareka amatiku koko!? urumva ibi haricyo birahindura kubyo tuzi.... uru nurwango muri kubiba

    • @rusasingwaemmanuel8477
      @rusasingwaemmanuel8477 Před 2 lety +1

      Pravda kuki ubyita inkinamico ko AG AThA Habyirimana atakwica umugabo (1) ntabwo yemera ko abatusti bahuka murwanda (2) uziyuko Agatha nagatsiko ke bashakaga imyishyikirano rero nyuma bamaze kubona ko Habyara yemeye imyishyikirano kuki batamwikiza.uzi icyabaye kuri Col.Serubuga?mugume mutugeho inkuru zicukumbuye.murakoze

  • @murenziinocent7702
    @murenziinocent7702 Před 2 lety +9

    Murakoze cyane muzatubwire amakuru yuwo mwuzukuru wahabyarimana wubyawe numukobwawe amubyaranye numututsi

  • @devotatv3432
    @devotatv3432 Před 2 lety +2

    YESU weee!!

  • @JohnnyPeacemaker001
    @JohnnyPeacemaker001 Před 2 lety +11

    Guhora mwinjira mu buzima bwite bw'abantu mujye mumenya ko bihanwa n'amategeko.

  • @peruthnizeyimana5105
    @peruthnizeyimana5105 Před 2 lety +3

    Mûri ibicucu, ibi se bitumariye iki ? Habyarimana mwaramwishe nimubareke bibereho

  • @ibukabosetubane1330
    @ibukabosetubane1330 Před 2 lety +14

    Nanga ibiganiro byivangura Kandi byuzuye urwango mukora, nonese ko muvuga ngo ntamoko abamu Rwanda abo batutsi kazi uvuga Bari baraturutsehe ? Izo kinamico muhoramo muzabizira

    • @umwizaalice11
      @umwizaalice11 Před 2 lety +1

      Kuba namoko akiba murwanda harababiharaniye ariko nago bikuraho k ubuyoboz bubi bwabanje butayashizeho kand namwe Mubiz nez ko habyarimana numuryango we bangang abatutsi ubwo rero kuvuga agatha yangang abatutsi nagishya kirimo

    • @user-lr6fh1ve2p
      @user-lr6fh1ve2p Před 6 měsíci +1

      Rekana niki cyigoryi

    • @AngelNyiramatama-rl8vk
      @AngelNyiramatama-rl8vk Před 6 měsíci

      Ahubwo se umwana wa kagame we warongoye cg uzarongora umuhitu kazi ninde?😂😂😂
      Mujye mureka kubiba amacakubiri

  • @rushimishaaloys5431
    @rushimishaaloys5431 Před 2 lety +2

    Sha ikinyarwanda kukivuga nabi

  • @bampiriyegaudence7308
    @bampiriyegaudence7308 Před rokem +3

    Amakuru yawe arimo ibinyoma byinshi cyane wacukumbuye nabi niba atari ugushaka gushimisha ingoma

  • @djdimeja
    @djdimeja Před rokem +4

    Bigaragara ko wafashe igihe cyo kwandika no gutegura inkuru nkiyi mpimbano
    Kuko ibi proof bifite ndetse burimo kubogama
    Ntimugakine kumubyimba kumuntu nkuwo nabe,,, kuko haribyo bishe koko,ndetse hari nibyiza dukesha ingoma yabo
    One love ,one people

  • @irirenga589
    @irirenga589 Před 2 lety +6

    Byose ni ubusa ninko kwiruka inyuma y umuyaga!kuko ntawuzatura nkumusozi mureke duharanire kutazasiga umugayo imusozi maze abadukomokaho bazasigarane umurage wamahoro tubasigiye!

  • @user-ph3ix6oo8o
    @user-ph3ix6oo8o Před 4 měsíci +2

    Pole sana.

  • @msaficlaude6933
    @msaficlaude6933 Před 2 lety +3

    Ntimuzigera umukirabugizi bwa nabi

  • @sefbenhusen6063
    @sefbenhusen6063 Před 2 lety +3

    ISE W'UWO uvuga ibyo KATABARWA nawe yari mukazu nareke turabazi

  • @inzirandende9846
    @inzirandende9846 Před 2 lety +3

    Urikimara gusa jya uvuga ibyo Uzi wanyaturawe

  • @Jirhley
    @Jirhley Před 2 lety +11

    u Rwanda muracarushe kweli. Urumva inkuru yuzuyemwo ubujiji bwinshi nawe ngo ni ubushakashatsi wakoze

  • @ingabirekellen4635
    @ingabirekellen4635 Před 2 lety +1

    Murakoze cyane

  • @mporanimanatheophille6964

    Nawe ntuzabura ugushinyagurira

  • @charlesfils
    @charlesfils Před rokem +6

    Uyu wakoze iki kiganiro cyuzuye ivangura n iteranyamoko akwiye guhanwa. Nta kintu kizima yasomye kirimo. Ababimwandikiye nabo biragaragara ko batazi gutangaza amakuru.
    Birababaje rwose. Ndasaba abo muri uyu muryango kuzamukurikirana kubera gusebanya

  • @ericbahati7517
    @ericbahati7517 Před 2 lety +6

    Mbe kubana tuvyite ngwiki ? Iyo muvuga KO Havyarimana yiswe bivuye kumugore ntimugira nagasoni ? Ewe nawe uzopfa bazovuga kumugor wawe ariwe yakwishe

  • @bikorimanafrancois6207
    @bikorimanafrancois6207 Před 2 lety +11

    Urigicucugusa!!!

  • @umwiharikoonline4831
    @umwiharikoonline4831 Před 2 lety +1

    Asante eric

  • @murenziinocent7702
    @murenziinocent7702 Před 2 lety +1

    Aracyariho

  • @trecymukunda5480
    @trecymukunda5480 Před 2 lety +17

    murakoze muzatubwire amateka ya rwigema mutubwire nabana yabyaye nubuzima ubu umugorewe arimo.

  • @tuyisengeeugene5727
    @tuyisengeeugene5727 Před rokem +2

    Ikigoryi gusa vana amacakubiri mubanyarwanda

  • @user-ju5bk6pi5z
    @user-ju5bk6pi5z Před 2 měsíci

    Uzadutugezeho history za kagame paul ndabakunda

  • @aaaaaaaas9809
    @aaaaaaaas9809 Před rokem +3

    Amatiku yawe turayahaze.

  • @irakizapatience2788
    @irakizapatience2788 Před 2 lety +7

    Murwanda amacakubiri ntazohera wamunyamakuru wihane uraturiye

  • @niyonkurujbosco884
    @niyonkurujbosco884 Před 2 lety

    Ibyo itsinzi ivuga nukuri jada iyinkuru ndayikunze sana murakoze itsinzi tv subwaya mateka

  • @bugingodavid7370
    @bugingodavid7370 Před 2 lety +5

    Wakagabo we wowe ibyuvuga nabyo Uzi ngo research ubwo se ukorerande Umugore wa Habyara numututsi kandi akabanga bakwirinde.

  • @fadhiliradjab4860
    @fadhiliradjab4860 Před 2 lety +10

    Amakuru acukumbuye Hahahahahhaa

  • @user-zc8qi8kd9r
    @user-zc8qi8kd9r Před 5 měsíci +1

    Hatari

  • @MonalysaChance
    @MonalysaChance Před 4 měsíci +7

    May God bless this family ❤

  • @muhozaemmy5389
    @muhozaemmy5389 Před 2 lety +9

    Umva Rubanda mugira amatiku 😲😲😲😲

  • @alaincedric534
    @alaincedric534 Před 2 lety +6

    Uzongere ubaze neza kuko ibyo byose uvuze surtout bijyanye na génocide urabeshya cyane et encore cyane.Ntankuru icumbuye rero irwangwa n'ibinyoma gusa. Cyokora ushatse wazongera ukabihindura ukavuga ukuri naho ubundi ntaby'intsinzi mbonye aha

    • @umwizaalice11
      @umwizaalice11 Před 2 lety

      Nakibazo ariko mwebwe muz ukur mwadufasha mukadusobanurira cyane ko nawe avuga ko bamubwiye anavuga amazina Yabo so ndumva nakosa afit

  • @IsaroBururu
    @IsaroBururu Před 2 lety +5

    Uyu muntu uvuga ibi binyoma ko ubujiji bwe ari umutwaro umurenereye koko ngo: Beltland Habyalimana😂😂😂

  • @kwizeraaime3262
    @kwizeraaime3262 Před rokem +4

    Sha igihugu cyacu gikeneye gikeneye gukora no gutera imbere wa muswa we.

  • @marienyirazuba1715
    @marienyirazuba1715 Před 2 lety +8

    Ubwo se hari ikintu important uvuze koko ??
    Ahubwo mbonye abana beza cyane..ni intangarugero....Imana ikomeze uwo muryango.

    • @km9737
      @km9737 Před 2 lety

      Byo bano bana ni beza bitangaje nanjye numiwe

    • @niyonkurujbosco884
      @niyonkurujbosco884 Před rokem

      Nibeza gute ku mubiri nibabi kumutima ni babi So, ntanahamwe bari beza

  • @MuhindaJoshua-qx7wr
    @MuhindaJoshua-qx7wr Před 5 měsíci

    Muge mwemera ukuri ark
    Ko habyarimana yangaga abatutsi twese tubizi iryo tiku niryiki
    Ark buriya ahari arikubiryozwa shn
    #imfura turiho kandi neza👍🫶

  • @bolingosafari5318
    @bolingosafari5318 Před 2 lety +8

    Kubeshagusa

  • @ntibaali3865
    @ntibaali3865 Před rokem

    Murakoze kuduha amakuru tutari tuzi

  • @jeanclaudenyabutsitsi3874

    Ariko kugaruka kubuzima bw'Umuryango wa HABYARIMANA ntabwo aribyo dukeneye!!!!Ahubwo twakagombye kubaka umuryango tutazibukaho ibibi wakoze!!!!Uretse ko mu RWANDA!!!ibyaho bitazwi n'abaho!!!.

  • @jesusismylifelovefamily5917

    Mbega ngo ndibeshya nkareba iyi nkuru weee!!!!
    Insinzwe tv ntaho uba uduhishe rwose ntibakakurenganye none se ko ubihemberwa
    Icyambwira umuntu wabaga kwa Habyarimana wageraga n'aho amenya ibyo Kanziga yatekereje ubwo koko mwe ntasoni bibatera ????
    Narumiwe gusa🤔🤔🤔🤔🤔

  • @shalommugabo8277
    @shalommugabo8277 Před 2 lety +2

    🤔🤔🤔

  • @hagabimanagerard7996
    @hagabimanagerard7996 Před 2 lety +1

    Dukunda ibiganiro byanyu, mujye muduha reference tumenye byinshi

  • @Top10Zone34
    @Top10Zone34 Před 2 lety +2

    Abari gutanga commentaire zibi na bahutu kubera ko bariko babavuga nabi, hama abariko Batanga commentaire zinza na batutsi kubera ko bariko babavugako amateka yababayeko, vyukuri twese tuzi amateka yabaye. Kandi ibintu vyabaye nubujiji bwa nyafurika dufise gute umuntu wumunyamahanga atazi Ingene igihugu cubazwe, agafata akabacamwo kubiri mukavyemera Wenda vyari vya kera abantu bataraca ubwenge. Nonese ubu mwize mugaca ubwenge nubu Koko muracari injinji twese turi abanyarwanda bamwe nta muhutu nta mututsi. Ukiciyumvira nka kera uri ikicyucyu ntaco twovugana. Murakoze

  • @norbertjean8003
    @norbertjean8003 Před 6 měsíci

    Mwana wa maman urwango cyangwa amabwiriza agukoresha atuma witwara nku muntu ufite ikibazo mu mutwe

  • @Songambele-ww5il
    @Songambele-ww5il Před 2 lety +18

    Uvuze Nonsense, wa mwana. Ubwo nawe ngo wakoze za bushakashatsi rero!!!

  • @hiphoplove5074
    @hiphoplove5074 Před 2 lety +10

    Amagambo yawe arimo ingengabitekerezo mbi.

    • @uweraclementine8971
      @uweraclementine8971 Před rokem +1

      Mbeg,amacakubiri weeee!!!! N,ukuvuga umuntu bakavuga n,icyo yaryaga ahaaa 😌 ndumiwe

  • @BoscoNiyonkuru-ou6tr
    @BoscoNiyonkuru-ou6tr Před 6 měsíci

    Documenteur nziza cyane

  • @theafricanslife7917
    @theafricanslife7917 Před 2 lety +3

    Abasore muri hafi yurupfu

  • @shemaplacide2047
    @shemaplacide2047 Před 2 měsíci +1

    Iyi nkuru ra🙊

  • @klauskarrtofeln6919
    @klauskarrtofeln6919 Před 2 lety +4

    Aba bana ba Prisident Habyarimana murabashakaho iki ko wumva namwe mwivugira ko batijanditse muri politiki?

    • @jnjoroge9986
      @jnjoroge9986 Před 2 lety +1

      Abirwa bayijandikamo ko ntacyo mubavugaho!! kubahoza mu rurimi byungura iki kandi abeshi mwarahoraga ngo mumihanda muririmba ngo umubyeyi wabo napfa impundu zizavuga??

  • @ghostagee5232
    @ghostagee5232 Před 2 lety +10

    Mubazi gute, mwomenya gute ingene barezwe?

  • @fadhiliradjab4860
    @fadhiliradjab4860 Před 2 lety +7

    Muduhe reference natwe tuzisomere. Bwana Safari we

  • @ibrahimnkundamahoro8983
    @ibrahimnkundamahoro8983 Před 2 lety +6

    Ariko ndumva abana bahabyarimana ntabugome bakoze

    • @umwizaalice11
      @umwizaalice11 Před 2 lety

      Nawe ariko nago yavuz ko harikibi bakoz yatubwirag ubuzima babayemo

  • @shukulujoseph6388
    @shukulujoseph6388 Před 10 měsíci

    Nababwire buve ibyo bakoze

  • @user-dn6ms2ul6h
    @user-dn6ms2ul6h Před 2 lety +1

    sha.uribwa.ntabwenge.ufite.ntukatuzanira.ibyamoko.ntacyobindutasha

  • @rugendoofficialtv2938
    @rugendoofficialtv2938 Před rokem +1

    Good

  • @fabienbazatsinda6812
    @fabienbazatsinda6812 Před 6 měsíci

    Ûravuga nk'ujunditse amabyi. Nyoko aragakuna aguhereza !

  • @romaman737
    @romaman737 Před rokem +4

    Nyakwigendera aft abana beza

  • @urayenezasherif3406
    @urayenezasherif3406 Před rokem +1

    Patiante

  • @ennienkombo6378
    @ennienkombo6378 Před rokem

    Sinarinziko abazimu bari mu nterahamwe aho zitsindiwe bahise baninjira muri zimwe mu ntore. U Rwanda rwaragowe tekereza kuba wuzuye uburozi nkubu .

  • @mikeira4182
    @mikeira4182 Před 2 lety +8

    Abanyarwanda sinzi ahantu ibinyoma bizabageza. Ngo abana ba Habyarimana ntibashaka kuvuga ko nyina ariwe wishe se !? Ubundi ngo Habyarimana n'umugore we nibo bateguye genocide. Ubwo se umugore yamuhoye iki ? Ikindi, inkiko na n'ubu nta cyaha zigeze zihamya Kanziga, wari first lady, hashize imyaka 27, ariko ngo yangaga abatutsi, yateguye genocide... Yatanze iki se ngo abe akidegembya ?

    • @kayigirejpaul154
      @kayigirejpaul154 Před 2 lety

      Abafaransa nibo bamuryamyeho.kandi niyo masezerano yabayobozi bamwe bibigoryi muri afrique.iyo umuriro watse baburiza indege nimiryango yabo bakabahisha.

    • @mikeira4182
      @mikeira4182 Před 2 lety

      @@kayigirejpaul154 Aha, jya ubaza amakuru neza. Umugore wa Habyarimana niwe wasabye Mitterand kumuhungisha, kuko yavugaga ati abishe umugabo wanjye bambonye ntibandeka. Kandi intambara yari yatangiye. Mitterand yafashije uriya mu ryango kuko wari uwa prezida, kimwe nka we. Byitwa gufasha collègue. Ikindi rero, uriya mugore ntabwo yigeze ajya muri politique, uzabaze !

  • @songambele1800
    @songambele1800 Před 2 lety +5

    Murabaswa gusa

  • @seigneursoitloue3065
    @seigneursoitloue3065 Před 2 lety +11

    Ntimudusobanuriye neza amateka y'umwana Jeanne yabyaranye n'umututsi.baramuretse arabaho ?baramwishe?niba akiriho arihe?

  • @tesiclara2458
    @tesiclara2458 Před 2 lety +2

    Harya ibi biradufasha iki.

  • @user-ce9rf7id7c
    @user-ce9rf7id7c Před 6 měsíci

    Urwo Habyarimana yapfuye
    Nakagome nirwo ruzomuhitana.inyenzi

  • @mpayimanaemmanuel3276
    @mpayimanaemmanuel3276 Před 2 lety +3

    Iyinkuru wayikoranye ubugoryi bwinshi urigicucu sana

  • @jeandedieunizeyimana9590
    @jeandedieunizeyimana9590 Před 2 lety +1

    Amakuru atuzuye uwapfuye yazizik?

  • @nsengiyumvaevariste1741

    Ese uwo mubyeyi yagiye mugendo kangahe uwo aime gatabarwa uramubeshyera mujye muvuga ibyo muhagazeho

  • @GratienJibu
    @GratienJibu Před měsícem

    Ibinyoma gusa
    J'ai regretté beaucoup pour le média rwandais

  • @patrickhabanabakize2769
    @patrickhabanabakize2769 Před 2 lety +3

    Nagusabaga niba bishoboka muzatubwire kwishyingurwa rya Habyarimana juvenile nabagenzibe dufite amatsiko cg baracya wugendana murakoze

  • @ijamboribohoratv752
    @ijamboribohoratv752 Před 2 lety +1

    Murakoz

  • @peternzeyimana3622
    @peternzeyimana3622 Před 2 lety

    Abahutu barabyara cyaneeee.
    Gusa abo bana ni abagande bazajye gushaka igisekuru cyabo yuganda

    • @rushyashya213
      @rushyashya213 Před 2 lety

      Hahahahah

    • @BUTA817
      @BUTA817 Před 2 lety +1

      Barababyara bakabitungira badategereje amaboko y abandi.

    • @BUTA817
      @BUTA817 Před 2 lety

      @@rushyashya213 hahahaaaa natatangaye.

  • @norbert-xp1lv
    @norbert-xp1lv Před 5 měsíci

    Yooo! Icyizanukwizerimana ibyisibyosebirashira!!!!!.

  • @MabrukiNgereza-gj7mz
    @MabrukiNgereza-gj7mz Před 6 měsíci +2

    Shalom Shalom Shalom. Repose en paix ✌️ éternellement et éternellement mon cher Président Juvenal Habyarimana

  • @karamekarame7077
    @karamekarame7077 Před rokem

    Ese kuki iyo bavuga ahandi mutabahagarika twibwirire rata 😅uko muvuga abandi muge mumenya ko namwe byababaho 😂😂

  • @nshimiyimanadavide644

    Aha byose bikomoka kurwara yumururumba nimushyimbere ubumwe niryobanga abakoroni bifashisha batanyaguza afurika ahubwobakigisha kwikunda ukanga. Abomudahuje umitecyerereze banyafurika tugire ubwenge. Bitaribyo muzakomeza gushyiramungiro. Misiyo yabakoroni. Yukomwabahomumarana bityo bikabaha. Amahirwe yokubasahura umutungo kamere wafurika

  • @juliennenzeyimana3274
    @juliennenzeyimana3274 Před 2 lety +3

    Toka wakigoryi

  • @rwandakigali9846
    @rwandakigali9846 Před 2 lety

    Ngaho,nguko ayo niyo marembera yabatejyetsi urwanda,isoma nokubandi kand ibihe biha ibindi

  • @hopgisoreofficial4636
    @hopgisoreofficial4636 Před 2 lety +2

    Amaphoto yobyo muvuga nibyo byiza

  • @inanatv8444
    @inanatv8444 Před rokem +2

    Kanyoko

  • @jeremienshimiyimana5491

    Sha

  • @LetsBrainStorm0
    @LetsBrainStorm0 Před rokem +3

    Wowe urigicucu kuko ntuzi Habyarimana. Yarumugabo kurusha Inyenzi zenewanyu. Yabahaye gutunga nogutunganirwa. Nibazako wowe ntacyuzi. Pr. Habyarimana Imana iguhe iruhuko ridashira warumubyeyi wigihugu. MCS

  • @mandela2145
    @mandela2145 Před rokem +2

    Ariko Sha wagiye uvuga ibyabana bakagame ibya habyarimana ubishakaho iki ko mwamishe🤮🤮

  • @NganabasingaInnocent
    @NganabasingaInnocent Před rokem

    Sha urinjiji kbs ubwose uvuziki zibaho