Ikiganiro mpaka hagati y'uwahakanye ko atari umusufi n'umusalafi kandi ko ari nawe uri kukuri

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 23. 08. 2022
  • #Subscribe_now #Like_and_Share #Dawa_Rwanda_Tv
    Dawa Rwanda Tv ni urubuga rucaho inyigisho zitandukanye z'idini zigamije gufasha abaislam kurushaho gusobanukirwa Idini yabo ndetse n'abandi batari abaislam bibafasha kumenya no gusobanukirwa ko Ubuislam ari idini y'ukuri.
    Ni kubwiyo mpamvu Dawa Rwanda TV isaba buri wese wifuzako izinyigisho zakomeza gukorwa ndetse no gusakarizwa abantu ko buri muntu yabigiramo uruhare atera inkunga murwego rwogushyigikira iyu murimo.
    Ushobora gufasha unyuze kuri Mobile Money +250 788682703
    cyangwa muri
    GT Bank Kigali Account 222/241578/4/5106/0
    Swift code GTBIRWRK.
    KCB Account 4490796536 Kigali Rwanda
    Ukaba nawe ukoze ivugabutumwa kandi uzaba uteye inkunga Dawa Rwanda TV

Komentáře • 144

  • @uwimanaabdoulmaliki2886
    @uwimanaabdoulmaliki2886 Před rokem +2

    Mansh'Allah, Sheikh Faradji yarasomye arasobanukirwa. Allah akomeze akurinde kandi ukomeze gusakaza ubwo bumenyi bwiza.

  • @momoa9979
    @momoa9979 Před rokem +2

    Allah ajye akurinda ya sheikh Faradji ndagukunda kubera Allah knd allah azaguh al djanat allahum amiin

  • @gakouabdoullah6012
    @gakouabdoullah6012 Před rokem +12

    Allah akomeze akurinde Sheikh Faradji

  • @iradukundamoussa
    @iradukundamoussa Před 6 měsíci +1

    Mansha Allah Sheikh Faradji Allah age akongerera

  • @jamilariteriteka
    @jamilariteriteka Před rokem +2

    Sheikh faraja
    Allah akurinde uhagaze naza👍

  • @niyitegekafelix7556
    @niyitegekafelix7556 Před rokem +3

    Allah agumye aguhe gukomeza kumenya byinshi mw' idini yacu !! Fradji Allah ajyaguha imigisha numuryango wowe

  • @allykhadidja9955
    @allykhadidja9955 Před rokem +3

    Sheikh Faradji arabizi rwose!

  • @nsengimanadieudonne2859
    @nsengimanadieudonne2859 Před rokem +2

    Sheikh Faraj Allah akomeze akurinde

  • @Muzzammilumarsharif
    @Muzzammilumarsharif Před rokem +6

    وَقُلۡ جَاۤءَ ٱلۡحَقُّ وَزَهَقَ ٱلۡبَـٰطِلُۚ إِنَّ ٱلۡبَـٰطِلَ كَانَ زَهُوقࣰا

  • @ibyizasaaditv8498
    @ibyizasaaditv8498 Před rokem +4

    Sheikhe Mashaka Ally we Reka Umusheikhe wasomye Akwigishe pe Sheikhe Faraji yarasomye ntuwutabyemera azabyemera pe!!

    • @shabansale4123
      @shabansale4123 Před rokem

      Sheikh mashaka yarize muri Libya na Saudia ahubwbo nukwibukiranya njbyo niyo mahame ya Islam naho mashaka

    • @user-kl2ft7hj8v
      @user-kl2ft7hj8v Před 7 měsíci

      Sheikh faraji, asobanuye neza, MA shaa Allah 🎉

  • @harunamahwa3292
    @harunamahwa3292 Před rokem +2

    Sheikh fraj nyagasani azamuzamure amuterere imbuto mwijuru

  • @jamilariteriteka
    @jamilariteriteka Před rokem +1

    Masha'
    Allah tabarak Allah Sheikh faraja

  • @harunamahwa3292
    @harunamahwa3292 Před rokem +2

    Asalam aleikum w wabalakatuh njyewe sheikh fraj yankoze kumutima uritseko mbona bazamugambanira abishakira inyungu zabo bwite

  • @habaruremasaidi6776
    @habaruremasaidi6776 Před rokem +6

    Asalam Arayikum Warahmaturullah wabarakatuh
    Ndabashimiye Cyanee Kuko Iki Kiganiro nari nakibonye kuri Fbook
    Murakoze Cyaneeee
    Allah Atworohereze tube mubatagendera Ku Maranga Mutima
    Big up Sheikh Faradji

  • @kazamida817
    @kazamida817 Před rokem +1

    Asalam alaikum warahmatullah wabarakatuh
    Sheikh Faradji arasobanura neza cnee ibintu bikumvikana knd no barize neza baracukumbura sinkabacyera bigishaga ibyo batazi neza nabareke aba sheikh bacu baduhe amasomo kbs KBS hamwe na ba sheikh Ashraf nabandi bigisha neza turabakunda Allah abishimire azaduhe these ijuru tunareka amarangamutima Allah atuyobore inzira igororotse

  • @MurwanashyakaIsaac-ch9bq
    @MurwanashyakaIsaac-ch9bq Před 2 měsíci

    Assalm alaikum warahmatullah wabarakatuh, icyindi cyiganiro ko tugishaka inshallah , Jazzakallah khean

  • @User-sdt424
    @User-sdt424 Před rokem +5

    Assalam alaikum byashyushye kbc
    Ibi nibyo dushaka, turifuzako islam yanyayo igera mu Rwanda abantu bakamenya ukuri
    Rubangisa 👍👍 wakoze neza pe
    Sheikh wacu Allah amurinde ababi
    Nihagira ikimubaho nyuma yiyi video tuzamenyako ababiteye ari babandi bari kumurwanya banamwirukanye mumusigiti

  • @sheikhsaadabywaqas
    @sheikhsaadabywaqas Před rokem +4

    Assalaam alaykum warahmatullahi wabarakatuhu ukuri iyo kuje ikinyoma kirahunga ibiganiro byaba bamenyi birasigira aba Islam bumva ikinya Rwanda umurongo muzima
    Hadji Rubangisa Sulayman bravo👍

  • @nzobakurana4334
    @nzobakurana4334 Před rokem +1

    Assalam alaykum warahmatullah wabarakatuh murakoze Allah abibambere aha kw isi no Mw ijuru kunyigisho muduha uwo musheikh faraji Allah abimuhembere kandi am worohereze

  • @saadkibwe3342
    @saadkibwe3342 Před rokem +3

    Allah afashe uyo mu sheikh wumu Jeune kuko benshi bibereye muri politics cg kwikundisha kuba yoboze batari aba islam. Islam comes first then anything else later not the other way around.

  • @africawelove2903
    @africawelove2903 Před rokem +3

    Y Allah gira faradji mufti ukurikira w u Rwanda

    • @User-sdt424
      @User-sdt424 Před rokem +1

      In sha ALLAH hari igihe ALLAH azaduha abayobozi bari kuri sunnah

  • @salafia23
    @salafia23 Před rokem +2

    Asalaam alyikum
    shukurani ya sheikh faraji
    mubusazwe iyo ukuri kuje ikinyoma kiriruka

  • @hayibaumutoniwabo4528
    @hayibaumutoniwabo4528 Před rokem +3

    Igice cya 2 turagitegereje Manshaa Allah ikiganiro cyiza, Allah abishimire mwese

  • @saidrajsuleiman4382
    @saidrajsuleiman4382 Před rokem +4

    Erega bizasobanuka 😅😅😅 ibyo muzigira byose SALAFY niryo dini wabihakana cg wabyemeza naho ubundi Rasul yavuze ko iryo tsinda ntaho rizajya nta nicyo mpaka itegeko rya Allah risohoze ikindi Sufism na Salafism ntaho bihurie woe uri kuvuga ko byose bihuriza hamwe KEEP IT UP 👍 MR FARAJ turinyuma yawe my braza 👌👌👌

    • @irtshisekedikhamis5648
      @irtshisekedikhamis5648 Před rokem

      Salafiy niyo dini ubwo islam n'iki?/hahahahah Allah atuyobore kuko kwiga bitera kumenya

  • @nyiranezajeanne766
    @nyiranezajeanne766 Před rokem +4

    Allahu akbaruuu,iki kiganiro ni cyiza ariko byaba byiza gihawe part two kuko Faradi afite byinshi yashakaga kuduha ariko iminota yabaye mike ✍️ ikindi bwana Rubangisa iki kiganiro cyatanga umusaruro aruko uhagarariye abasufi nawe ari umwe muribo ✍️ kuko Sheikh Mashaka arikubavugira kdi atabarimo!nta njyana irimo kuba ari kubavugira kdi atari we!!uzadushakire umusufi uri proud aze a debate na Faradji nibwo byatanga umurongo muzima.ikindi....

  • @Albayaan1
    @Albayaan1 Před rokem +3

    Maa shaa Allah Ewan Ikinyoma gihunge

  • @aladinasharaf6656
    @aladinasharaf6656 Před rokem

    Ikiganiro nkiki nicyiza cyane kibayeho keshi cyane byaba byiza, Courage, Allah ashyiremo baraka muri iyi mirimo 🤲

  • @princeally9730
    @princeally9730 Před 7 měsíci +2

    Sheikh faradji asobanura ibintu by'uvikana kbsa Kd ubumenyi afite naho ahuriye ntu wondi uri kurya idimi

  • @karimmupenzi3538
    @karimmupenzi3538 Před 10 měsíci +1

    Asaramurakm warahamaturahi wabarakatu shehe rubangisa ibyiza nunvaga twakurikira ibyo intumwa muhamad slwsm yigishije ibyo byutwodustiko ntitubikurikire kuko ntacyo byanarira abayisiramu usibye kubayobya

  • @nsanzebahigasaid7274
    @nsanzebahigasaid7274 Před rokem

    Asww Rubangisa urakoze ku kiganiro cyiza wacishijeho
    Ariko hari ubusabe nakwisabira
    1.wadufasha ugatumira mashaka na abashia bakadebata cyane cyane kubyo mashaka yakomojeho ko djiburire Yaba yaribeshye

  • @radjitv4198
    @radjitv4198 Před rokem

    Masha allah ibiganiro nkibi byimpaka nibyiza turabikunda cyane muzaduhe igice cya 2 knd mwongeye igihe byaba ari byiza kurushaho insha allah Assalam alaykum warahmatullah

  • @hassanntakirutimana4509

    Ubundi abasufi nagatsiko kaba muri Islam bo imyemereye yabo nuko bemera tahadhibu nasfi Kuba weze muri roho yawe niyompamv ubona bakunda dhikri cyane nokwirinda kwegere ibyaha ikindi abasufi iyi byaba byiza cyane iyo nyigish mwazayikorera hamwe numusufi wemerako arumusufi ijana kwijana nahubundi sheikh maulana we ntabw yemera yuko arumusufi so biragoye cyane Kuba yadefanda kumyemerere yabasufi kd nawe atabemera ijana kwijana ari hagati

  • @habaruremasaidi6776
    @habaruremasaidi6776 Před rokem +2

    Ikindi maze kumva Iki Kiganiro Nanjye ndemeranya na Sheikh Faradji
    Ariko Rero Muzashyireho n'Ikindi gice Kuko Ikiganiro ntabwo Kirangiyeeee
    Nanone muzadushakire Umusufi nyawe
    Alhamudurillah Rabir'aramina
    WA Djazakum Lahu Kheir

  • @KanakuzeJeannette
    @KanakuzeJeannette Před 2 měsíci

    Ariko sheikh mashaka Ali niyihangane ajye asabira intumwa byuzuye

  • @nasrahyankurije7091
    @nasrahyankurije7091 Před rokem +1

    Yaaaa'Allah duhegusobanukirwa idini yawe kd uduhenubumenyi dukeye party 2Faradj ndabona hagaze kuri kuko arigutanga dalili kubyo arikuvuga na sheikh mashaka nawe atuzanire dalili biraryoshe ib

  • @munezerosharif2846
    @munezerosharif2846 Před rokem

    Manshallah Allah bless you

  • @sheikhsaadabywaqas
    @sheikhsaadabywaqas Před rokem +2

    Al'Hadji Sulayman Rubangisa urakoze ujye utuzanira abantu batandukanye n'aba Shi'a naba Bahayi nabo uzabszane bahure na Sheikh Faradji Inshaa Allah
    BaarakaLlahu fiikum wajazakumuLlahu khairan

  • @MUSHIMIYIMANAHABIB1234
    @MUSHIMIYIMANAHABIB1234 Před rokem +4

    Iyi dini ishingira Kuri dalil apana amarangamutima y'uko ubyumva cg uko ubibona.

  • @carinebizindavyi9013
    @carinebizindavyi9013 Před rokem

    Assalam alaikum warahmatullah wabarakatuh. Ikiganiro ciza cane goseeee Mansha'Allah Allah abishimire mwese.

  • @AllysurSultaan-xu2qp
    @AllysurSultaan-xu2qp Před rokem +2

    sheikh nguri hagati yabo gute idini iruzuye ntakuba hagati..tube salafiii kuko ariyo nzira yonyine intumwa yaduhitiyemo muri ahadith nyishi

  • @sheikhsaadabywaqas
    @sheikhsaadabywaqas Před rokem +4

    Ubu Islam ni Daliil ibyo dutegekwa ni Ikh'las na mutabaa,gukora(gukora kubera Allah no gukutikiza imigenzereze ya RasuluLlahi swalallahu alayhi wasallama)

  • @sengaboobedi2775
    @sengaboobedi2775 Před rokem +2

    Asalam alaykum warahmatullah wabarakatuh. Mumbarize cheikh mashaka, ko avuga ko yemera cor an nasuna akurahe gutereka ubwanwa bwohejutu akogosha ubwohasi?

  • @hassantuzagirimana1329

    Ma Sha Allah tabaraka Allah

  • @duissa
    @duissa Před rokem

    Manshallah igihe cya kabiri rwose turagikeneye

  • @ismaelmaboya3338
    @ismaelmaboya3338 Před rokem

    Aslm alkum Walhallamatullah wabarakatuh Hadji uzanye ikiganiro cyiza ariko gishaka ko mukirambura cyane kugirango bisobanuke neza bisaba uzatumire aba sheikh beshi batandukanye

  • @sdidxb5875
    @sdidxb5875 Před rokem +1

    Naam Al hajj uzabagarure aba ba sheikh batwigishe nabandi bage baza kdi bizafasha ummat Muhammad gusobanukirwa Islam yacu nziza

  • @mushinzimanaabdoulfatah7630

    Jazakallah thair

    • @salehruzigana1964
      @salehruzigana1964 Před rokem

      Assalaam alaikum wa rahmatullah wa barakatuh. Shukran jazilah Hajji Sulaimani. Ariko sheikh Mashaka aratubeshye hari uruhande ahereyo. Umuntu wavukiye uganda ariko akomoka kuba byeyi ba biri babanyarwanda. Wavuga ko atari u muganda cg umunyarwanda ngo we ari hagati. Yaba akomoka ho kuri man's Land?

  • @dusabimanaabdul6614
    @dusabimanaabdul6614 Před rokem

    shukurani kuri iyi mujadara,uge utuzanira nabandi,muzatumire,shiya,na Suni,nabo tubumve

  • @dkvincent4003
    @dkvincent4003 Před rokem

    Asalamu alaykum wa rahmatullah wa barakatuh muzadutumirire nabitwa Ansarallah nabo tumenye ibyabo inshaallah

  • @sheikhHassani24
    @sheikhHassani24 Před rokem +1

    Hhhhhhhhhh, ntabisubizo Sheikh mashaka ally afite, ntibajye babireka uwo mwana yarize?

  • @khadidjakhamis5859
    @khadidjakhamis5859 Před rokem +1

    Abasufi barababaje .gusobanura bimusba kwifashisha gahunda za leta buriya biba byanze akazana technique yo+ ngo turwane

  • @moussangizwenayo
    @moussangizwenayo Před rokem

    Allah aduhe gusobanukirwa

  • @gatanamkuda9706
    @gatanamkuda9706 Před rokem +2

    Ariko kuba umuslam utari umusalafi cg umusufi ntago byakwemerwa???
    Hano murigufana gusa tu , hari inkingi yi dini itandukanya aba ba Sheikh??? Niba ntayo ndumva ntakibazo.
    Gusa Sheikh Faradji abanze atubwire agatsiko Niki?

  • @ismaelmaboya3338
    @ismaelmaboya3338 Před rokem

    Sheikh mashaka ntago arimo gusobanuka neza icyambere we nabanze atangaze aho ahagaze yekuba hagati hanyuma ngo avugire aba salfi

  • @NiyotwagiraFatima
    @NiyotwagiraFatima Před 2 měsíci

    Nonese hadji abobagabo bajye nda babicahejuru rwose muzadutumirire abaswallah

  • @isaacmbarushimana881
    @isaacmbarushimana881 Před rokem

    Murakoze ku ikiganiro cyiza, gusa nifuzaga kubaza sheikh Faraj uvuga ko salafia ariryo dini kuk Rasul yigishije Islam ntiyigishe salafia ese kuki ntahantu Intumwa y'Imana Muhamad s.a.w yigeze ikangurira abantu kuba abasalafi ese ubwo twavugako Intumwa yibeshye?ndumva kutemera ko salafia nayo ari agatsiko ni ugushaka guhisha ko nabo ari abanyabihimbano

  • @TuyisingizeThomas-kf8vn
    @TuyisingizeThomas-kf8vn Před rokem +1

    Ntabwo narinziko nabatuyobora barite imyumvire iphuye

  • @ukobizabaamri4791
    @ukobizabaamri4791 Před rokem

    Allah akomeze abarinde

  • @AmzaDjuma-p5m
    @AmzaDjuma-p5m Před 3 dny

    Ese kombona nabasuni basubiranyemo turabigenzute

  • @tigersterling5417
    @tigersterling5417 Před rokem +1

    Assalam aleikum warahmatullahi wabarakatuh, Dini hiyi ya w'Islam ni coran na sunnah. Leta dalili kama hauna aca kufanya mambo ya uzushi. iyo ni bidaah.

  • @cornerstone6184
    @cornerstone6184 Před rokem

    AAWW, munteye kwibaza byinshi pe, abantu tudafite ubumenyi bwinshi mu dini, ndumva dukeneye ibiganiro mpaka byinshi kuko ibi sindumva aho mubyigisha other than in specific schools ugasanga abandi dukurikira buhumyi, ibya ama madheheb ndumva arikibazo kuri islam .

  • @ibyizasaaditv8498
    @ibyizasaaditv8498 Před rokem

    Kuki se Mutemera Abashia ko nabo bavuga ko bagendera Muri Islam Sheikhe Mashaka Urasekeje pe

  • @carinebizindavyi9013
    @carinebizindavyi9013 Před rokem

    Ndibaz tuzobona part 2 vuba insha'Allah

  • @inyeragutabaraabdulkalim5579

    Asalam alaikum warahmatulullah wabarakatu muzatugezeho part 2

  • @hafidhafrigas4492
    @hafidhafrigas4492 Před rokem

    Hajj ibyo isi igaragariza imbaga Sibyo nkuko sheikh Faradj yavuze Ntabwo ibyo abantu benshi bavuga Cg bakurikira biba aribyo byukuri. Ntabwo UNIO TRADE CENTER Ntabwo yasenywe naba Arabi saoudite. Bibaye byiza mwazacukumbura neza.

  • @maziyaosmann4081
    @maziyaosmann4081 Před rokem

    Intumwa yaravuze iti(taraktu fiykum amrayini lan tadhwila baad fima tamassaktum bihi,kitabu llah wa sunnatiy).ibindi byose namahomvo.

  • @bikingialhudjadji9885
    @bikingialhudjadji9885 Před rokem +1

    Faradji kugeza akaksnya ndumva ibye bisobanutse

  • @gasasiraishaq9571
    @gasasiraishaq9571 Před rokem

    Asalam alaikum warahamatullah wabarakatuh
    Urakoze ya hadji sulaiman, mubyukuri Icyo numvisemo Nuko utu twose Ari udutsiko,Kandi twose twabayeho nyuma ya Rasulu s.a.w
    Ese ikigamijwe muribiganiro Niki?Nikiduyandukanya cg nikiduhuza?

  • @nyiranezajeanne766
    @nyiranezajeanne766 Před rokem +2

    Hanyuma Rubangisa nyuma yi gice cya kabiri wahuje Faraji nu mu sufi nyawe!
    Muzazane nundi uhagarariye abo numva bitwa ABAWAHABI nawe umuhuze na Faraji✍️
    Icyiza cya Faraji azi gusobanura niyo yaba yarakurikiye uwayobye yaguporomokana kdi ukagenda wemeye kuko akoresha darili niyo yaba ari dwayifu😃yagu convenca haramutse ntawundi uzanye darili yindi iyinyomoza🤣

  • @husseinimtyredyran9923

    Haji sulaymani ubutaha uzazane abashiya twumve imyerere yabo kubusilamu

  • @maziyaosmann4081
    @maziyaosmann4081 Před rokem

    Ariko se bavandi intumwa Muhammad saw yigeze atwigisha ibyo mwakurikije sunnah na Quran mukareka kujya mu mahomvo ibyo bitwubakira iki mu idini

  • @niyonkurumouhamed4835

    Aaww hadji jyebirangiye nasobanukiwepeee igice cya2 cyiduhepee gs ikibazo wabajije nanumwe wagisubize bakuyeho ijuma byagenda gute

  • @ziadamuka848
    @ziadamuka848 Před rokem

    Aww kuki umuntu avuga ukuli akitwa intagondwa kandi atanga imirongo iri mu gitabo gitagatifu

  • @hamzauwimana8301
    @hamzauwimana8301 Před rokem

    Aslamu alykumu ww
    Aba ntamakuru muhure na byinshi
    Uwomusilamu aranyukije
    Ati: asafiya niyo dini (nibese isilamu ikaba iki?

  • @sengaboobedi2775
    @sengaboobedi2775 Před rokem

    Mashaka yavuze ibintu bitaribyo ko ibada aribikorwa byiza cg imvugo ahubwo bifite ikitonderwa , kuba ibyo byiza cg imvugo utanyuranyije nuko rasulu yabikoze cg yabivuze. Urugero: mauridi sinziza? Ese rasuru yarayikose cg abaswahaba? Nibajya kuvuga bajye batinya Allah nibagashake gushira Amaranga mutima yabo.

  • @nyiranezajeanne766
    @nyiranezajeanne766 Před rokem +1

    Ikindi kibazo warikutubariza Sheikh Mashaka,aricyo wakatubarije umu sufi uri Proud,niki
    Ese Mashaka aremera ko uwo mugabo koko Buruhaniya bamubeshyera kuko abifiteho ubumenyi??cg we niko akekako bamubeshyera???
    Ikindi Mashaka agomba gukosora nuko kuba abantu baba benshi bakurikiye umuntu wayobye bitabigira ibitagatifuuu!!!reka reka!
    Ahubwo we naduhe Darili yuko Buruhaniya atiyise lmana✍🏻naho ubundi nta muco mwiza inyuma yo guhakana😏😏ibikorwa byiza byuwayobye nimfabusa✍️kuko nyuma ya shirki nta barura!

  • @hussein6466
    @hussein6466 Před rokem +8

    Jye nsanga Aba Sheikh bombi batangiriye hagati basobanura sufi na Salafi, aho bitangirira nuko bamwe birukanye Abandi mu Gihugu cya Saudia Inzangano zigahera aho maze bamwe bakitwaza Idini bashaka Ababakurikira bakagoreka Amateka. Nibareke aho gukurikira Sufi cg Salafi tube Aba Islamu noneho Dusome Cor’an na Hadith tuzisobanukirwe neza hatagize Ukurura yishyira, kandi mureke Abantu banatekereze bajye n’Inama kuko byose Idini rirabitwemerera tureke kwifungirana no kumira Ibintu bunguri. Murakoze

    • @uwimanasalama4573
      @uwimanasalama4573 Před rokem

      Ibyo uvuze nukuri kuko ibibintu nibyo usanga abakafiri basebya islamu ikindi niho usanga ubaza umu sheikh akagusubiza ibitandukanye nibyamugenziwe

    • @Ibra_001
      @Ibra_001 Před rokem

      Man shaa'Allah, nice comment kbs, Allah akongerere

  • @KanakuzeJeannette
    @KanakuzeJeannette Před 2 měsíci

    Kuki mwatumiye umuntu utazi nibyo arimo

  • @kanobayirelambert8400

    Naam,uzotuzanire abo vyega Bose,uhagarariye buri ruhande ahandi ho watumiye uruhande rumwe

  • @proonetv1473
    @proonetv1473 Před rokem +1

    Ibyo nanjye ntabyonzi pe

  • @islamiconlinetv2967
    @islamiconlinetv2967 Před rokem +1

    Nonese niba wemera Muhammad ibn Abdul WAHHABIY nigute uhakana manhadj salafy

  • @TuyisingizeThomas-kf8vn

    Ndumiwe

  • @islamiconlinetv2967
    @islamiconlinetv2967 Před rokem +1

    Urakoze kuba bakurikira uwo burhaan ugendeye kubyo sheikh yavuze kubyo burhaan yavuze ubwo abamukurikira nabayobye barayobye ,,, salafy niyo dini ya islaam niko kurii ,,, uwo mugaboo we numusufiii ahubwo afite tuqiyaa yabashia kuko nabasufii bemera tuqiyyaa ukwihisha mubantu ukihisha ukurii kwawee ,, Kandi ikindii uwo musheikh wumusufii amakuru mfite nuko yanize mubashiaa mbere , aza kujya kwiga mubusufiii

  • @user-zh1mf9mm8c
    @user-zh1mf9mm8c Před 3 měsíci

    Ndasaba Allah ko yarinda uyu musaza wacu faradji,iyaba njye nari mfite ubushobozi nari kuzamukorera akantu

  • @Hi-jw1mw
    @Hi-jw1mw Před rokem

    Usuni ndio bora bingine vyote ni ushenzi.

  • @islamiconlinetv2967
    @islamiconlinetv2967 Před rokem +1

    SHEIKH FARADJ WALLAH URI MUKURIII 1000000/100 UWO MUSHEIKH NUBWO ARI MUFTII NTABWO TWEMERA IMYIZERERE YE IRIMO AGATOTSI KUBERA MANHADJ ARIMOO NIYOMPAMVU TWE NUBWO TWUMVA INYIGISHO ZE ARIKO TURAZITONDERA

    • @tiktok470
      @tiktok470 Před 4 měsíci

      Mwe mufana gusa gusa..

    • @tiktok470
      @tiktok470 Před 4 měsíci

      Sorry murafana gusa gusa ntimuziko arimwe mwiteza ibibazo

  • @uwaseshadia5845
    @uwaseshadia5845 Před rokem

    Uzatumire n'abashia muganire twumve abari kukuri hagati yaba sufi aba salafi naba shia ,sheikh imran wabashia uzamutumire muganire nawe

    • @tiktok470
      @tiktok470 Před 4 měsíci

      Nonese wowe uri shia ko numva wibanze kuri Amrani,ubundi position yabashia urayizi wowe?

  • @maziyaosmann4081
    @maziyaosmann4081 Před rokem

    Nkubwo iyo mubona uwo mwinjije idini abibutsa inshingano zanyu ubwo ntaho bibakora ghaibun alaikum

  • @algakire
    @algakire Před rokem

    _Kubitaaaaaa😅_

  • @moumyjimmy7924
    @moumyjimmy7924 Před rokem

    Muzatubwire kuri tabrihe ese nagatsiko.

  • @abrartv6629
    @abrartv6629 Před rokem +1

    Hhhh Alhamdulillah ngo ndavugira abasufii.Allah aduhe gushikama ku Idini rye.

  • @niwemugeniclarisse
    @niwemugeniclarisse Před rokem

    Umukobwa wo kwa Putin yiciwe mu modoka yaturikiye i Moscow | Darya Dugina czcams.com/video/87FbfcgEq_g/video.html

  • @forpictures7281
    @forpictures7281 Před rokem +1

    Asalam walaikum. Mashaka yahakanye ko atari umusufi ariko ukabuburanira, ndamumenyeshako hagize umusufi wunmva uko yabuburaniye yakwitandukanya nawe. Ahubwo yari kuvugako abukunda ariko atabuzi. Jyewe ndabona atabuzi kuko atavuze zuhudi nicyo bita suluki (bakabyamo cyane) haraho yantangaje avugako sufiya inshgiye kuri urfu asobanurako urfu ko ari nkumuganda ninteko yabaturage ,yashakaga kurega salafiya ko barwanya ibikorwa bya reta! Ninacyo kibazo ubwisiramu mu rwanda bufite. Urumvako ikiganiro cyajemo ikirego cyuko harabasiramu batemera amahame ya reta. Reka ndekeraho murakoze.

    • @User-sdt424
      @User-sdt424 Před rokem

      Ndemeranya nawe kbs kuko we ari gushaka gushetesha salafiyya kuri Leta agaragaza ko ari abantu barwanya ibikorwa byigihugu Muri make bintagondwa
      Allah atworohereze kuko mu rwanda dufite ikibazo gikomeye pe

  • @nuhucyuzuzo2773
    @nuhucyuzuzo2773 Před rokem +1

    Salafi!

  • @nyiranezajeanne766
    @nyiranezajeanne766 Před rokem +3

    ISOMO:KURI SHIEKH MASHAKA ICYO MBONYE NUKO MUBYO YIZE CG YAKWIGISHA,MUBUMENYI ashyiramo Rogic,igihe hari aba SHIEKH batemera Rogic😃ukibaza ukuntu wagendera ku idini ishingiye ku mastinda menshi udakoresheje Rogic😃kdi byumvikanako udakoresheje ubwenge washiduka wayobye!!! good muzagaruke kabisa✍🏻Allah abishimire njye nkunda debat ureke bimwe umuntu ashaka ko avugaaaaaaaaa,abantu bakikiriza ibyo avuze,utabyemera kubwo kudasibanukirwa akarakara!!

    • @algakire
      @algakire Před rokem +1

      Ubu nabwo ukeneye debat ivuga ko kwitandiya ari itegeko cg Ari ubushake😑😑😑😑😑😑😑. Abasiramu batiga idini mubayeho nabi

  • @maziyaosmann4081
    @maziyaosmann4081 Před rokem +1

    Sheikh rubangisa igisha Uzi njiji estate umurongo

  • @odonleonce4055
    @odonleonce4055 Před rokem +2

    Asalam alaikum w.w, mbanje kubashimira ku biganiro byiza mutugezaho by'umwihariko ibi bijyanye n'ibiganiro mpaka kandi bikozwe mu bwubahane. Maze kureba iki kiganiro nifuje kwandika ibi bikurikira:
    1- Umutumirwa Faraj aravuga ko Salafi atari agatsiko mu butsiko bugize Islam noneho yarangiza akadusomera hadith y'intumwa ivuga ko Islam izacikamo udutsiko 73 kandi kamwe akaba ariko kazinjira mu ijuru. None se akazinjira mu ijuru ko si agatsiko? Umuvandimwe niyemere ko na Salafi ari agatsiko ntacyo bitwaye niba koko avuga ibyo yemera, bitari ibyo azatubwire ako kazajya mu ijuru ari agaki niba atari agatsiko?
    2- Hari ikintu mwakomojeho mu kiganiro kintera kwibaza aho tugana igihe mwavugaga ko abaislam b'abashia bemera ko ngo Malaika Jibril yibeshye ubutumwa akabuha intumwa y'Imana Muhamad aho kubuha Ali, hano ndabaza bwana Haji Rubangisa nti: Ese koko bwana Haji mu myaka mumaze kuri ino si, amashuli mwize, experience y'ubuzima mufite mwaba koko mwemera ko abaislam b'abashia bashobora kwemera ikintu nk'iki? Mujye mubanza mutekereze kabiri munabaze ba nyir'ubwite muzasanga ibyo byose ari ibyo babahimbira.
    Niba ibyo muvuga mubyemera, muzabatumire muri debat n'uwo mushaka wese ubundi ikinyoma gikubitirwe ahakubuye kuri Dawa Rwanda Tv dukunda twese.
    Mugire amahoro.

    • @quescajkuheylan8083
      @quescajkuheylan8083 Před rokem +1

      Wa alaikum asalam
      Asalafiya si agatsiko kuko nkuko sheikh faradj yabivuze, yavuze ko asalafiya aribwo buislam bwumwimerere, rero utundi dutsiko twitwa udutsiko kubera ko twagiye twiyomora kuri Islam yumwimerere ( asalafiya), kugeza ubwo hasigara itsinda riri kukuri kubera ko utundi dutsiko twaryiyomoyemo, niyo mpamvu rero yavuze ko asalafiya atari agatsiko kuko ko ntikigeze kiyomora kuri Islam ngo gakurikire indi nzira itari iyo twazaniwe na rasul ahubwo bo bagumye kumwimerere

    • @odonleonce4055
      @odonleonce4055 Před rokem +1

      Erega kuba agatsiko ntabwo ari igitutsi ahubwo ni ubuhanuzi, ntushobora kurwana n'ubuhanuzi ngo uzabuneshe, kutemera ko Salafiyat ari agatsiko ni ukugira ubwoba bw'ubusa no kutemera identité yawe.
      - Niba Salafiyat atari agatsiko akaba aribwo bu-Islam bw'umwimerere kuki iryo zina Salafiyat? Ese izina Islam ntirihagije? Murinenga iki? Abasalafi nabo bamenye ko bari muri bid'at kuko intumwa itigeze yiyita Salafi.
      - Ikindi, nkeka ko utumvise neza hadith y'intumwa aho yagize iti: Islam izacikamo udutsiko 73, bityo kamwe muri two niko kazajya mu ijuru! Mbisubiremo: Kamwe muri two!!! Agaki? Agatsiko!!!

    • @munezeroabiba6493
      @munezeroabiba6493 Před rokem

      Urakoze muvandi nibagire ibiganiro hagati yabo twe bamamuma turackeneye kumenya byishi

    • @Muvunyiwaissa83
      @Muvunyiwaissa83 Před rokem

      Niba muganira uzabambarize impamvu banga kujya mumisigiti

    • @Muvunyiwaissa83
      @Muvunyiwaissa83 Před rokem

      @@quescajkuheylan8083 Shaikhe haraho yavuze ko salafia Ari idini, ubwo idini ryaba murindi gute? niba Islam aridini irahagije

  • @gatanamkuda9706
    @gatanamkuda9706 Před rokem

    Salafi =Saudia , udahuje nabo no gushaka kwabo ubwo Islam bayikwirukanyemo😀😀😀
    Ibaze iyo kw,ISI ntakindi gihugu kigisha idini?akaba ari Saudia gusa 🤦🏽 byarikuba agahomerabunwa peee

  • @irtshisekedikhamis5648

    Salafi = wahabiya

  • @kwelitv8745
    @kwelitv8745 Před rokem

    Ibi ntamusaruro,Ntamakundi dukeneye hano mu 🇷🇼