Amezi 6 bayoboye FAR batsinzwe n'Inkotanyi HABYARIMANA arabirukana || Col SERUBUGA & Col RWAGAFIRITA

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 11. 06. 2022
  • ABAHOZE ARI ABAGABA BAKURU B’INGABO COLONEL SERUBUGA LAURENT NA COLONEL PIERRE CELETIN RWAGAFIRITA
    Colonel Laurent SERUBUGA na Colonel Pierre Celestin RWAGAFIRITA ni amazina aremereye cyane yamenyekanye mu butegetsi bwa Repubulika ya Kabiri ya Yuvenal HABAYRIMANA kuko umwe yari umugaba mukuru wungirije ishami rya Gisirikare uwo ni SERUBUGA naho RWAGAFIRITA we yari umugaba mukuru w’ingabo wungirije ishami rya Jandarumoli. Aba bose ubwo bari bungirije HABYARIMANA wari umugaba mukuru w’ingabo na Minisitiri w’ingabo icyarimwe. Aba bagabo rero inyuma ya shebuja Habyarimana nabo babonye ubwamamare ntagereranywa maze bakoresha amazina n’imbaraga bari bafite mu nyungu zabo bwite mu buzima bwose bamaze mu nshingano zabo. aba bombi Colonel SERUBUGA na Colonel RWAGAFIRITA nibo tugiye kugarukaho byihariye mu kiganiro cyacu cy’uyu munsi. Iyi ni Intsinzi Tv.uwaguteguriye iki kiganiro ni BIZIMANA Christian naho jye ugiye kukikugezaho mu majwi ndi Prudence NSENGUMUKIZA.Mbahaye Ikaze
    Laurent SERUBUGA wavutse mu 1939 nubundi mu bice bya Perefegitura ya Gisenyi ,uyu nguyu yinjiye mu ishuri rya Gisirikare rya Kigali mu 1961 ubwo yari kuri Promotion yakabiri ,yahamaze imya ibiri bituma arirangizamo mu 1963 u Rwanda rumaze uwmaka umwe rubonye ubwigenge,kurundi ruhande mugenzi we RWAGAFIRITA Pierre Celestin nawe yarangije mu ishuri rya Gisirikare mu mwaka wa 1964 we gusa yakomokaga muri Perefegitura ya Kibungo ariko umwe mu banditsi bihariye Andrew WALLIS wakoze ubushakashatsi bwimbitse ku KAZU kari gashigiye ku muryango wa Habyarimana ndetse n’uwo yari yashatsemo w’umugore we Agatha KANZIGA yagaragajeko RWAGAFIRITA yari mubyara wa Agatha mu miryango yabo.
    Ngo ibi bikaba biri mu byamufashije cyane kugirango akomere mu butegetsi bwa Habyarimana ngo kuko ubundi kuba yaravukaga mu bice byari bizwi neza ko bibarwa nko mu Nduga ni ukuvuga muri perefegitura ya Kibungo yavukagamo byari gutuma atarenga umutaru ariko kuba yari afitanye isano na Agatha KANZIGA byamubashishije kuzamuka agera mu bushorishori bwo gukomera mu butegetsi bwakazu k’ABAKIGA. Bo mu majyaruguru no mu burengerazuba bw’igihugu.
    Mu kwa karindwi mu 1973 ubwo Habyarimana yahirikaga ubutegetsi bwa kayibanda yahise atangiza ubundi butegetsi bushya we yise Repubulika ya kabiri maze atangira gushyiraho uburyo bwe bwo gutegeka igihugu.
    Kuva yahirika ubutegetsi ibintu byose byarasheshwe guhera ku nama nkuru y’igihugu ubwo yari nk’intekonshingamategeko yicyo gihe ndetse n’ishyaka rya MDR naryo riraseswa wongeyeho n’inzego zibanze zose ,ibintu byose bivanwaho kuburyo mu gihe KAYIBANDA Gregoire yahirikwaga kubuetegetsi byabaye nko kuzimya Urugomero rutanga amashyanyarazi maze umujyi umwe runaka mu Isi ukazimira rimwe niko byagenze kuko Sisiteme yose y’ubutegetsi bwa Kayibanda yahise izima maze igihugu kinjira mu mitegekere ya Gisirikare noneho tariki ya 1/8/1973 HABYARIMANA ashyiraho Guverinoma ye ya mbere yarigizwe n’abamwe mu basirikare bamwe na bamwe bari barafatanije nawe guhirika ubutegetsi ndetse nabamwe mu nshuti ze zirimo abo bari bariganye.
    Nibwo rero no mu ngabo z’igihugu icyo gihe zitwaga National Guard ,Garde Nationale naho yashyizeho abayobozi bashya. Nkumusirikare HABYARIMANA ntiyigeze yizera kugira uwo ashinga igisirikare ngo akimurekere kuko yaramaze kubona uko akifashishije ahirika KAYIBANDA. Nawe rero ntamutekano yari yizeye wamwizeza ko uwo yagiha wese atamuca inyuma akamuhirika.
    Niyo mpamvu rero yahisemo kwibera Minisitiri w’ingabo n’umugaba mukuru w’ingabo w’Ingabo z’u Rwanda icyarimwe ahubwo ahitamo gushyiraho abamwungiriza nibwo rero yafashe Koloneri SERUBUGA Laurent amugira Umwungirije mu ishyami rya Gisirkare naho Colonel Pierre Celestin REAGAFIRITA amugira umwungirije mu ishami rya Jandarumoli.kuko nyine icyo gihe igisirikare n’abajandarume bakoraga akazi nkakaba polisi bose babarirwaga mu ngabo z’u Rwanda niyo mpamvu wumva impande zombi zarabaga zifite abaziyobora ariko bose bakaba abungiriza ahubwo bagahurira kuri Boss umwe wari na Perezida Jenerali Majoro HABYARIMANA Yuvenal.

Komentáře • 5