Nabonye Umukunzi Mwiza Lyrics - Indirimbo yo mu gitabo 115 mu zo gushimisha Imana

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 16. 01. 2021
  • INDIRIMBO YO MU GITABO
    AGAKIZA. 115 Nabony’umukunzi mwiza
    1
    Nabony’umukunzi mwiza
    Yarankunze ntamuzi
    Yamfatishij’ umugozi,
    Arirwo rukundo rwe
    Izo ngoyi ze zanteye
    Kub’imbata ye rwose
    Jye nd’ Uwe, na We n’ uwanjye
    Kugez’ iteka ryose
    2
    Nabony’umukunzi mwiza
    Kera yaramfiriye
    Yaranguz’amp’ ubugingo,
    Na We yaranyihaye
    Non’ibintu mfite byose
    Ntabgo Nkibigundira
    Ibyo ntunze nanjy’ubwanjye
    N’iby’uwo Mucunguzi!
    3
    Nabony’umukunzi mwiza
    Byos’arabishobora
    Ajy’andind’akaga Kose
    Munzir’ ijya mw’ijuru
    Kumuhang’amas’iteka
    Bizankiz’intege nke
    Nshir’ubwoba, nshir’ubute,
    Nyuma, nzatabaruka!
    4
    Nabony’umukunzi mwiza
    Ni we nyir’imbabazi
    Ni We mujyanama Wanjye
    Niw’undenger’iteka
    Nta Kubaho nta n’urupfu,
    Nta n’abadayimoni,
    Nta bya none , nta bizaza
    Byazantanya na Yesu!
  • Hudba

Komentáře • 60