JEAN Baptiste byumvuhore - NA RWO SI SHYASHYA, URUKUNDO (Lyrics) - Novembre - Année 2022
Vložit
- čas přidán 7. 09. 2024
- Na rwo si Shyashya, URUKUNDO
Urukundo, Urukundo rwiza cyane
Urukundo ruruta byose ni byo ni impamo,
Urukundo ni rwo rwa mbere
Hari abantu bahora barushaka ngo bakundwe
Hari abandi barwimana kandi rubacanira
Aha mu nzu hari abababaye bishwe n’ishavu
Hanze hafi aho hari abaremerewe cyane
Ibibondo muhura byose, bimwe muri byo
Ubibwira urukundo bikarwumva ukuntu
Ababyeyi muhura bose, bamwe muri bo
Ubabwira urukundo bakarwibuka ukuntu
Urukundo rwishe abantu bitali indirimbo
Urukundo rwamaze Rubanda
Urukundo rwamaze intwali ku isi yose
Urukundo rwamaze ibibondo na byo
Barafunze benshi kuko bagize urubarenze
Bagafatanya icyaha cya munyicire
Barapfanye nako balicanye ubwabo Urukundo rwamaze rubanda
Mu ishyali riremereye rimwe ryuhire urwango Urukundo rwamaze rubanda
Mu bugambanyi n’amabanga y’abapagani Urukundo rwamaze rubanda
Mu guhorera abo ukunda ngo were imbere yabo Urukundo rwamaze rubanda
********************************************************
Urukundo Shadiya yakunze Hamada
Ni rwo rwatumye ava mu mashuli agataha
Urukundo Raheli yakunze Eliyabu
Ni rwo rwatumye arusenya akajya kumusanga
Urukundo Sala yakunze Sisiliya
Ni rwo rwatumye bajya kwibanira hirya iyo
Urukondo Polina yakunze Rwemalika
Ni rwo rwatumye ahora abihotora ibibondo
Urukundo kandi na rwo ruvusha amaraso
Urukundo, yakundaga Generoza
Ni rwatumye ajya gusinyuza amasezerano
Urukundo Filipo yakunze Langwida
Ni rwo twatumye ajya kugurisha amasambu
Dore inkundo Rozariya yakundanye zose
Ni zo zatumye azinukwa kujya kurushinga
Dore ubwinshi bw’inkundo zitagira intumbero
Ni zo zatumye Emerita azinukwa imitoma
Urukundo kandi urukundo mbabwira
Urukundo Mihigo yakundaga imbabazi
Ni rwo twatumye bamwica barakanyagwa
Urukundo abasenyeri bakunze Imana
Ni rwo rwatumye babicira i Gakurazo
Urukundo Yehova yakunze Moïse
Ni rwo rwamushwanishije n’ibikomangoma
Kuba Herode yarakundaga umukobwa cyane
Yamuhaye umutwe wa Baptista ku isiniya
Urukundo kandi na rwo ruvusha amaraso
Urukundo Sawiya yakunze Laititia
Ni rwo twatumye bahangana n’abashinyaguzi
Urukundo bikundanira BeneFerepo
Ni rwo rwabashwanishije n’ubusabilizi
I Mageragere haliyo umusangendo urengana
Kuko yakundaga gukora inshingano za Ndagije
Urukundo kandi urukundo mbabwira
Urukundo ni rwo rwa mbere ku isi yose
Mu guhanga impamvu zituma tuba imbata
Ni rwo rwatumye abashaka kujya ku butegetsi
Bamalisha abandi bana ngo babugeraho
Ni yo mpamvu abadashaka kubusangira na bo
Baguma bica ntibahweme ngo bagumeho
Ikaba impamvu abadashaka kuba mu bucakara
Baba brutales bakitwa abanyarugomo
Ingero nyinshi tuzisanga ku mugabane wacu
Urukundo ni rwo rwatumye Maritini King
Yicwa kuko yakundaga ko tureshya
Urukundo ni rwo rwagize abagabo imbwa na bo
Kuko bikundira ababo gusa gusa
Urukundo rwikunda ntirurore kure
Ni rwo rwatumye…. Huuuummmmmm !!!!
Ingero nyinshi tuzisanga ku mugabane wacu
Urukundo bikundiraga Yuveli
Ni rwo rwatumye bahinduka abatsembatsembyi
Urukundo bakundaga Icyama na cyo
Ni rwo rwatumye kibakoresha penaliti
I Mageragera hariya hariyo abafungiyeyo
Bazira ko bikundiraga ubutunzi
I Mageragere kandi hakaba n’abarambyeyo
Bazira ko bwigwijeho impamyabumenyi
I Mpanga ni naho Deo Mushayidi yafungiwe
Kuko yamye aharanira Dialogue
I Mageragere kandi Hariyo abahungu
Bazirako gukunda mikoro bayitunga rubanda
Ingero nyinshi tuzisanga ku mugabane wacu
Dore umuntu ukunda agatama n’agatabi
Urukundo ni rwo rwamwambuye ubuzima
Dore umuntu ukunda abana b’amahogoza
Urukundo rumucucuza umutungo
Urukundo rwikunda ntirurore kure
Ni rwo rwatumye…. Huuuummmmmm !!!!
Urukundo rwikunda ntirurore kure
Ni rwo rwatumye…. Huuuummmmmm x2
Ingero nyinshi tuzisanga ku mugabane wacu
Urukundo iyo urukunze cyane ubutegetsi
Byanze bikunze wica abantu
Urukundo iyo uruhase cyane ifaranga
Byanze bikunze uhuguza rubanda
Urukundo iyo urukunze cyane ubwamamare
Byanze bikunze usazana irungu
Urukundo iyo uruhase cyane Ubwibone
Byanze bikunze uhorana agahinda
Urukundo kandi urukundo mbabwira
Wa mugabo we ur'umuhanzi ukaba n'umuhanuzi.
Imana ikomeze ikurinde har'ikindi uzatumarira nacyo gikomeye.
Urukundo Niyonsenga DIEUDONNÉ ( CYUMA HASSAN) yakunze rubanda nirwo rutumye acurwa bufuni na buhoro. Merci mon grand frère
Yego disi
Cyuma azize kuvuga ukuri, namashyari, nabagite irari ryibintu ryabarenze. Ntabwo azize urukundo kuko sirwo rumwirukankaho ngo rumwice ahubwo yirukankwaho nabatagira urukundo muribo nibo batamwifuriza guhumeka. Twe kwitiranya urukundo n'ubugome!
Ariko wagiye he ko udaheruka kutuganiriza? Muri ibi bihe abantu iyo babuze birahangayikisha ntimukajye mubidukora.
@@josianeevans4113 Ndaho ndakomeye nta kibazo, igihe kizagera ubibone aliko nta cyahindutse pe
Uri uwagaciro😊
Umugoroba mwiza bana b’urwa Gasabo 🙌🏾
Urukundo Mihigo 🕊️😇🌟 yakunze imbabazi.
Urukundo nirwo rwambere😉 👌
Merci Byumvuhore 🙏♥️
Oooooh
Mihigo disi
Yes papa
Ndagukunda wamugabowe !! Ngufata nk'umuhanuzi, umusizi wingoma ibihumbi n'ibihumbagiza, Mwubahwe!!!!!!
Urukundo rumaze kunzoga nasanze rutegekesha igitugu kandi rwanya igitugu.... Ni rugende rujyemu bataraugira bumve igitugu cyarwo wenda bahinduka...
Gacanirwe uruti nganji Rukundo,ijana n'ijabiro birabe umuzi n'abazakuva i Rukiryi n'abaguha amatwi biri byo. Inganzo uganje inzonga n'ubu nka burya kuzageza nsubiye iwamuntu.
Urakoze cyane. Nibutse urwo nkunda Kayihura Kanjye..
Merci beaucoup Byumvuhore, nawe uri kizito dusigaranye imana ikudukomereze kandi ikomeze kuguhumekeramo inganzo nk'ize
Yooo ni ukuri gusa gusa. Ni uko ubwira abatumva. Ntacyo ariko wicika intege. Urakoze cyane ku bwiyo ndirimbo
Iyi ndirimbo ndayikunda cyane kuburyo nyumva inshuro zitari munsi y'ebyiri ku munsi.
Warakoze cyane Mzee nkunda cyane.
Abo tubana nibo Bazi ukuntu ngukunda. Banyita umusaza kubwo gukunda umuco w'ibya kera no gukunda Byumvuhore birenze uko babitekereza.
Byumvuhore
Ndagukunda wamubyeyi we. Imana ikomeze ikurindeeee ubutumwa bwawe bukomeze kutugerahoo
Urukundo nkunda indirimbo zawe nirwo nzazira
😀😀🙏🙏🙏🙏
Tuzazizira wallah
Byumvuhore afite impano, ni icyamamare mu gutanga inyigisho, ubuhamya, mu indilimbo.... 🙏🏾 NIYUBAHWE. J. B. B.
Komera muhanuzi w’ibi bihe iyaba utagosoreraga mu rucaca inyigisho utanga bayishyize mu bikorwa abantu banana mu rukundo ruzima rutazima.
umva wa muhanzi we ndagukunda cyane indirimbo zawe nizo mba numva iyo ndi mumirimo yo murugo.
ndi uganda turagukunda🇺🇬🇺🇬🇺🇬🇺🇬
Utumva ibihangano byawe nasigera amenya nagato urumuhanzip twakifuje kuza kudutaramira murwanda ark abarimbura ahahanzi bagusamira hejuru
💕💞💞💓💗
Ntugasaze Muhanzi watunejeje kuva mu buto kugeza ubu!Indirimbo zawe twisangamo imibanire yacu.
Byumvuhore Jean Baptiste j'adore vraiment votre chanson.Vous êtes Le seul chanteur qui reste dans ma memoire.
Urakoze cyane Byumve Wihorere Witegereze 🎻🎺🎹🥁🎸🎤🎵🎼🎼🎶
Iby'uru rukundo rw'umukurambere mu buhanzi ruteye icyo ni iki...uwagira amahirwe, yakibera ho nta rwo...maze hehe na divorce, gereza, ambition, ubwicanyi, ubusahuzi, trauma,...
Indirimbo nziza cyane 👍🙏
Thank you so much our legend J.B.B ubuhanuzi uduha mubihangano byawe ziradufashya cyane
AMAHORO JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE! NKUNDA KO UMENYA GUHUZA UMUZIKI N'UBUTUMWE, BITYO ABANTU BAKANEZERWA BANAHUGURWA
Byumvuhore💗💗💗💗💗urukundu rutuma baba abacakara batiyizi
Nibyo koko Jean 👌👌👌
Droit au cœur ! Chapeau de tous les amoureux de la réconciliation des rwandais ! En particulier ceux qui ne rêvent que de l’inscription de St MIHIGO au registre des Saints à Rome ! Encore ce n’est qu’une histoire du temps ! Notre Saint est vraiment présent dans notre vie de tous les jours !!!!
Ko Mfite indirimbo nziza cyane naririmbiye Kizito , ikazarya ikoreshwa mugihe cyokumwibuka, Nafashwa gute ngo wenda njye Muri Sitidio, nkunda Urwanda, n'abanyarwanda Bafite ibitekerezo bizima. (Icyitegererezo, Byumvuhore.
@@dukundimanajeanclaude7963 uzajye en contact na KMP. Ngizi contacts zabo :
President at KMP Foundation-International
Phone: +32 494 63 67 42
Email: kizitomihigopeacefoundation@gmail.com/ info@kizitomihigo.foundation
Website: www.kizitomihigo.foundation
Uncle ,urukundo nigitangaza rwatumaze rudukomeretsa buriya beshi muriyiminsi bagenda bavirirana.
Musaza rwose uradufasha udukorera umuti.
Urukundo ntirukomeretsa rurasana👌🏾🙏🏾
Urakoze cyane na none muhanzi w'umuhanga. Iyi ndirimbo ku mayobera y'urukundo inyibukije "Amafaranga ..." ya Buhigiro Jacques! (Amafaranga yo gatsindwa yo kabyara)
Merci monsieur J.Baptiste Bujumbura j'aime trop vos chansons. good Bless you
Urukundo narwo si shyashya kabisa !!!!
Byumvuhore turakumva pe
Urukundo ko numva ari rubiii
Congratulations 👏👏👏 J.B Nice message
Urukundo namayobera kbs nukudakundacyane nibyo bitahemura ikiremwamuntu I like this song🎉
Rwose pe nyarwo sishyashya!
Mercj Mzee
Nirworwatumye arusenya akajyakumushaka kweeeeeee
Urukundo urukundo koko merci kubihangano byiza nanazejwe no kuganira nawe👏👏👏
Muraho
Merci beaucoup !Nice song
Ndagukunda imana izakupere imigisha
Ndagukunda mpakamfuye
Rwatumaze urukundo
Byunvuhore, you will always be my best artist ever. Thank you for your vast literature in this song. God bless richly.
Urakoze cyane
Umuhanzi w'ibihe byose❤
Nasezeye ku rukundo
Nkukunda nkuwabyaye
Komeza utwaze muhanuzi wa rubanda
Umbabarire ushyireho iriya ndirimbo Wowe wasigaye ya Original idafatanye n'izindi nyikunda bitabaho
Irahali kuli iyi chaine, andikaho titre yayo haraza iya mbere n'indi yabaye remixé
Yego urakoze nari nayishatse nkabona Remix n'indi ifatanye courage rwose ndagukunda cyane
@@JeanYohani uwakunyereka naguhobera utaratabaruka uri Impano rurema yatwihereye umuhanzi umuhanuzi umutagatifu umu philosophy Mana mbuze uko nkuvuga
narintegereje kumva indirimbo nshya yanyu
Urukundo ni nyambere
Ese burya nawe wabaye nkabandi Byumvuhore we!
I real love your songs
ago
🙏🏾❤️ Please listen and like. Well done man.
Gusa Kizito yicaye kundiba y’umutima wawe. Ba “killing machine “ baduteye intimba ariko Nyagasani Umugaba w’Ingabo arimaso. Havumwe umena amaraso atariho utubanza.
Kbs ndemeye
Ndakunda Indirimbo zanyuu
Cyane muzee.
Urukundo ni urwa mbere gute kandi rutegekesha igitugu, rucanira urufite ndetse aruha n'utarushaka? Rugamba Cyprien ati"Urukundo ntiruhanwa iyo ruvuze urarwumvira" Ni uko rwatumye abantu baba abafatanyacyaha.
Urukundo ndarwanze
Uzi Ngo Nyiragicari yakunze Bucyana?? Igihe babavugiye hashize imyaka myinshi, urukundo Mihigo yakundaga imbabazi rwari rutaramenyekana
Urukundo ? Vestina yari atarabamenyesha ko akunda u Rwanda atarakunda na....(ndamuhishe mutabimuhora)
Urukundo ni rubi cyane rukaba na rwiza cyane.
L'amour et sa tyrannie m'énerve ...
Urukundo rukoresha penaliti...
Nkunda impuhwe, imbabazi, ubuntu n'ubugwaneza , ubupfura,...Urukundo rwaranshanze
Urukundo ni iki?
Abafite amaatwi yo kumva nimwumve naho ingumba z'amatwi ntimuzambaze.
Nibyiza kugaragariza abantu urukundo rumeze nkurwo abany america bagaragarije Aba japan 1945
Byanzeko nkomeza umwiherero kubera iyi ndirimbo abo turi kumwe bari kumbaza ibyo ndi gucuranga niba mbyumva 😂😂
Jay Polly koko buriya yazize gukunda akayoga n'agatabi?? Cg ntinkayashuka yanize Mihigo?
uyumugabo yahorahe? nuwambere ibihebyose
👌👌🌹🌹
Yewe ga. Urukundo rata narwo si shyashya, aho uraruzi ? Sigaho ni urubingwa
Ntamuhanzi wagakwiye kwitwa byumvuhore😂😂😂
Uyu nimpano rurema yatwihereye
💖💃💃💃💃💃
None wakora iki se muhanzi w'umuhanga.
Urakoze cyane