JEAN Baptiste byumvuhore - NA RWO SI SHYASHYA, URUKUNDO (Lyrics) - Novembre - Année 2022

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 7. 09. 2024
  • Na rwo si Shyashya, URUKUNDO
    Urukundo, Urukundo rwiza cyane
    Urukundo ruruta byose ni byo ni impamo,
    Urukundo ni rwo rwa mbere
    Hari abantu bahora barushaka ngo bakundwe
    Hari abandi barwimana kandi rubacanira
    Aha mu nzu hari abababaye bishwe n’ishavu
    Hanze hafi aho hari abaremerewe cyane
    Ibibondo muhura byose, bimwe muri byo
    Ubibwira urukundo bikarwumva ukuntu
    Ababyeyi muhura bose, bamwe muri bo
    Ubabwira urukundo bakarwibuka ukuntu
    Urukundo rwishe abantu bitali indirimbo
    Urukundo rwamaze Rubanda
    Urukundo rwamaze intwali ku isi yose
    Urukundo rwamaze ibibondo na byo
    Barafunze benshi kuko bagize urubarenze
    Bagafatanya icyaha cya munyicire
    Barapfanye nako balicanye ubwabo Urukundo rwamaze rubanda
    Mu ishyali riremereye rimwe ryuhire urwango Urukundo rwamaze rubanda
    Mu bugambanyi n’amabanga y’abapagani Urukundo rwamaze rubanda
    Mu guhorera abo ukunda ngo were imbere yabo Urukundo rwamaze rubanda
    ********************************************************
    Urukundo Shadiya yakunze Hamada
    Ni rwo rwatumye ava mu mashuli agataha
    Urukundo Raheli yakunze Eliyabu
    Ni rwo rwatumye arusenya akajya kumusanga
    Urukundo Sala yakunze Sisiliya
    Ni rwo rwatumye bajya kwibanira hirya iyo
    Urukondo Polina yakunze Rwemalika
    Ni rwo rwatumye ahora abihotora ibibondo
    Urukundo kandi na rwo ruvusha amaraso
    Urukundo, yakundaga Generoza
    Ni rwatumye ajya gusinyuza amasezerano
    Urukundo Filipo yakunze Langwida
    Ni rwo twatumye ajya kugurisha amasambu
    Dore inkundo Rozariya yakundanye zose
    Ni zo zatumye azinukwa kujya kurushinga
    Dore ubwinshi bw’inkundo zitagira intumbero
    Ni zo zatumye Emerita azinukwa imitoma
    Urukundo kandi urukundo mbabwira
    Urukundo Mihigo yakundaga imbabazi
    Ni rwo twatumye bamwica barakanyagwa
    Urukundo abasenyeri bakunze Imana
    Ni rwo rwatumye babicira i Gakurazo
    Urukundo Yehova yakunze Moïse
    Ni rwo rwamushwanishije n’ibikomangoma
    Kuba Herode yarakundaga umukobwa cyane
    Yamuhaye umutwe wa Baptista ku isiniya
    Urukundo kandi na rwo ruvusha amaraso
    Urukundo Sawiya yakunze Laititia
    Ni rwo twatumye bahangana n’abashinyaguzi
    Urukundo bikundanira BeneFerepo
    Ni rwo rwabashwanishije n’ubusabilizi
    I Mageragere haliyo umusangendo urengana
    Kuko yakundaga gukora inshingano za Ndagije
    Urukundo kandi urukundo mbabwira
    Urukundo ni rwo rwa mbere ku isi yose
    Mu guhanga impamvu zituma tuba imbata
    Ni rwo rwatumye abashaka kujya ku butegetsi
    Bamalisha abandi bana ngo babugeraho
    Ni yo mpamvu abadashaka kubusangira na bo
    Baguma bica ntibahweme ngo bagumeho
    Ikaba impamvu abadashaka kuba mu bucakara
    Baba brutales bakitwa abanyarugomo
    Ingero nyinshi tuzisanga ku mugabane wacu
    Urukundo ni rwo rwatumye Maritini King
    Yicwa kuko yakundaga ko tureshya
    Urukundo ni rwo rwagize abagabo imbwa na bo
    Kuko bikundira ababo gusa gusa
    Urukundo rwikunda ntirurore kure
    Ni rwo rwatumye…. Huuuummmmmm !!!!
    Ingero nyinshi tuzisanga ku mugabane wacu

    Urukundo bikundiraga Yuveli
    Ni rwo rwatumye bahinduka abatsembatsembyi
    Urukundo bakundaga Icyama na cyo
    Ni rwo rwatumye kibakoresha penaliti
    I Mageragera hariya hariyo abafungiyeyo
    Bazira ko bikundiraga ubutunzi
    I Mageragere kandi hakaba n’abarambyeyo
    Bazira ko bwigwijeho impamyabumenyi
    I Mpanga ni naho Deo Mushayidi yafungiwe
    Kuko yamye aharanira Dialogue
    I Mageragere kandi Hariyo abahungu
    Bazirako gukunda mikoro bayitunga rubanda
    Ingero nyinshi tuzisanga ku mugabane wacu
    Dore umuntu ukunda agatama n’agatabi
    Urukundo ni rwo rwamwambuye ubuzima
    Dore umuntu ukunda abana b’amahogoza
    Urukundo rumucucuza umutungo
    Urukundo rwikunda ntirurore kure
    Ni rwo rwatumye…. Huuuummmmmm !!!!
    Urukundo rwikunda ntirurore kure
    Ni rwo rwatumye…. Huuuummmmmm x2
    Ingero nyinshi tuzisanga ku mugabane wacu
    Urukundo iyo urukunze cyane ubutegetsi
    Byanze bikunze wica abantu
    Urukundo iyo uruhase cyane ifaranga
    Byanze bikunze uhuguza rubanda
    Urukundo iyo urukunze cyane ubwamamare
    Byanze bikunze usazana irungu
    Urukundo iyo uruhase cyane Ubwibone
    Byanze bikunze uhorana agahinda
    Urukundo kandi urukundo mbabwira

Komentáře • 91

  • @pgympan-africangospelyouth9790

    Wa mugabo we ur'umuhanzi ukaba n'umuhanuzi.
    Imana ikomeze ikurinde har'ikindi uzatumarira nacyo gikomeye.

  • @bizatubirebatugaceceka9577

    Urukundo Niyonsenga DIEUDONNÉ ( CYUMA HASSAN) yakunze rubanda nirwo rutumye acurwa bufuni na buhoro. Merci mon grand frère

    • @kagenzicanisius4679
      @kagenzicanisius4679 Před rokem +2

      Yego disi

    • @jeandamourndereyehe7286
      @jeandamourndereyehe7286 Před rokem +4

      Cyuma azize kuvuga ukuri, namashyari, nabagite irari ryibintu ryabarenze. Ntabwo azize urukundo kuko sirwo rumwirukankaho ngo rumwice ahubwo yirukankwaho nabatagira urukundo muribo nibo batamwifuriza guhumeka. Twe kwitiranya urukundo n'ubugome!

    • @josianeevans4113
      @josianeevans4113 Před 7 měsíci +1

      Ariko wagiye he ko udaheruka kutuganiriza? Muri ibi bihe abantu iyo babuze birahangayikisha ntimukajye mubidukora.

    • @JeanYohani
      @JeanYohani  Před 3 měsíci +1

      @@josianeevans4113 Ndaho ndakomeye nta kibazo, igihe kizagera ubibone aliko nta cyahindutse pe

  • @BoseniboDieudonne
    @BoseniboDieudonne Před měsícem +2

    Uri uwagaciro😊

  • @NGOBYIDUHETSE
    @NGOBYIDUHETSE Před rokem +8

    Umugoroba mwiza bana b’urwa Gasabo 🙌🏾

  • @fraternitekizitomihigocolu2530

    Urukundo Mihigo 🕊️😇🌟 yakunze imbabazi.
    Urukundo nirwo rwambere😉 👌
    Merci Byumvuhore 🙏♥️

  • @jamespatrick432
    @jamespatrick432 Před měsícem +2

    Yes papa

  • @dukundimanajeanclaude7963

    Ndagukunda wamugabowe !! Ngufata nk'umuhanuzi, umusizi wingoma ibihumbi n'ibihumbagiza, Mwubahwe!!!!!!

  • @vestinaumugwaneza6247
    @vestinaumugwaneza6247 Před rokem +5

    Urukundo rumaze kunzoga nasanze rutegekesha igitugu kandi rwanya igitugu.... Ni rugende rujyemu bataraugira bumve igitugu cyarwo wenda bahinduka...

  • @leoncebaryaherezahe9704
    @leoncebaryaherezahe9704 Před rokem +3

    Gacanirwe uruti nganji Rukundo,ijana n'ijabiro birabe umuzi n'abazakuva i Rukiryi n'abaguha amatwi biri byo. Inganzo uganje inzonga n'ubu nka burya kuzageza nsubiye iwamuntu.

  • @deniseutamuliza4834
    @deniseutamuliza4834 Před rokem +4

    Urakoze cyane. Nibutse urwo nkunda Kayihura Kanjye..

  • @JohnJohn-ql5xu
    @JohnJohn-ql5xu Před rokem +4

    Merci beaucoup Byumvuhore, nawe uri kizito dusigaranye imana ikudukomereze kandi ikomeze kuguhumekeramo inganzo nk'ize

  • @mutetelialiceimenagitero

    Yooo ni ukuri gusa gusa. Ni uko ubwira abatumva. Ntacyo ariko wicika intege. Urakoze cyane ku bwiyo ndirimbo

  • @augustinsabushimike5905
    @augustinsabushimike5905 Před rokem +2

    Iyi ndirimbo ndayikunda cyane kuburyo nyumva inshuro zitari munsi y'ebyiri ku munsi.
    Warakoze cyane Mzee nkunda cyane.
    Abo tubana nibo Bazi ukuntu ngukunda. Banyita umusaza kubwo gukunda umuco w'ibya kera no gukunda Byumvuhore birenze uko babitekereza.

  • @ugiriwabozainabu9864
    @ugiriwabozainabu9864 Před rokem +4

    Ndagukunda wamubyeyi we. Imana ikomeze ikurindeeee ubutumwa bwawe bukomeze kutugerahoo

  • @user-bo6hw2on2b
    @user-bo6hw2on2b Před 9 měsíci +4

    Urukundo nkunda indirimbo zawe nirwo nzazira

  • @cloclok.m1214
    @cloclok.m1214 Před rokem +5

    Byumvuhore afite impano, ni icyamamare mu gutanga inyigisho, ubuhamya, mu indilimbo.... 🙏🏾 NIYUBAHWE. J. B. B.

  • @imanisonga130
    @imanisonga130 Před rokem +2

    Komera muhanuzi w’ibi bihe iyaba utagosoreraga mu rucaca inyigisho utanga bayishyize mu bikorwa abantu banana mu rukundo ruzima rutazima.

  • @ingabirekellen4635
    @ingabirekellen4635 Před rokem +2

    umva wa muhanzi we ndagukunda cyane indirimbo zawe nizo mba numva iyo ndi mumirimo yo murugo.
    ndi uganda turagukunda🇺🇬🇺🇬🇺🇬🇺🇬

  • @eleetuyishimire1236
    @eleetuyishimire1236 Před rokem +4

    Utumva ibihangano byawe nasigera amenya nagato urumuhanzip twakifuje kuza kudutaramira murwanda ark abarimbura ahahanzi bagusamira hejuru

  • @hardworkingmindson9234
    @hardworkingmindson9234 Před rokem +5

    Byumvuhore Jean Baptiste j'adore vraiment votre chanson.Vous êtes Le seul chanteur qui reste dans ma memoire.

  • @MAKOJocker
    @MAKOJocker Před rokem +3

    Urakoze cyane Byumve Wihorere Witegereze 🎻🎺🎹🥁🎸🎤🎵🎼🎼🎶

  • @syridionntawiganayo4017
    @syridionntawiganayo4017 Před rokem +3

    Iby'uru rukundo rw'umukurambere mu buhanzi ruteye icyo ni iki...uwagira amahirwe, yakibera ho nta rwo...maze hehe na divorce, gereza, ambition, ubwicanyi, ubusahuzi, trauma,...

  • @mutetelijosette6692
    @mutetelijosette6692 Před rokem +5

    Indirimbo nziza cyane 👍🙏

  • @marthenzeyimana5819
    @marthenzeyimana5819 Před rokem +3

    Thank you so much our legend J.B.B ubuhanuzi uduha mubihangano byawe ziradufashya cyane

  • @onlyoujesus9417
    @onlyoujesus9417 Před rokem +2

    AMAHORO JEAN BAPTISTE BYUMVUHORE! NKUNDA KO UMENYA GUHUZA UMUZIKI N'UBUTUMWE, BITYO ABANTU BAKANEZERWA BANAHUGURWA

  • @eleetuyishimire1236
    @eleetuyishimire1236 Před rokem +4

    Byumvuhore💗💗💗💗💗urukundu rutuma baba abacakara batiyizi

  • @ginetbarere2012
    @ginetbarere2012 Před rokem +4

    Nibyo koko Jean 👌👌👌

  • @mariepascal3948
    @mariepascal3948 Před rokem +10

    Droit au cœur ! Chapeau de tous les amoureux de la réconciliation des rwandais ! En particulier ceux qui ne rêvent que de l’inscription de St MIHIGO au registre des Saints à Rome ! Encore ce n’est qu’une histoire du temps ! Notre Saint est vraiment présent dans notre vie de tous les jours !!!!

    • @dukundimanajeanclaude7963
      @dukundimanajeanclaude7963 Před rokem +1

      Ko Mfite indirimbo nziza cyane naririmbiye Kizito , ikazarya ikoreshwa mugihe cyokumwibuka, Nafashwa gute ngo wenda njye Muri Sitidio, nkunda Urwanda, n'abanyarwanda Bafite ibitekerezo bizima. (Icyitegererezo, Byumvuhore.

    • @JeanYohani
      @JeanYohani  Před rokem

      @@dukundimanajeanclaude7963 uzajye en contact na KMP. Ngizi contacts zabo :
      President at KMP Foundation-International
      Phone: +32 494 63 67 42
      Email: kizitomihigopeacefoundation@gmail.com/ info@kizitomihigo.foundation
      Website: www.kizitomihigo.foundation

  • @johnmugabo1712
    @johnmugabo1712 Před rokem +4

    Uncle ,urukundo nigitangaza rwatumaze rudukomeretsa buriya beshi muriyiminsi bagenda bavirirana.
    Musaza rwose uradufasha udukorera umuti.

  • @jeanpaulmigambi3817
    @jeanpaulmigambi3817 Před rokem +2

    Urakoze cyane na none muhanzi w'umuhanga. Iyi ndirimbo ku mayobera y'urukundo inyibukije "Amafaranga ..." ya Buhigiro Jacques! (Amafaranga yo gatsindwa yo kabyara)

  • @tharcissenimbona915
    @tharcissenimbona915 Před rokem +3

    Merci monsieur J.Baptiste Bujumbura j'aime trop vos chansons. good Bless you

  • @ntwarijanvier674
    @ntwarijanvier674 Před rokem +4

    Urukundo narwo si shyashya kabisa !!!!

  • @mutumishiphilipe3084
    @mutumishiphilipe3084 Před rokem +3

    Byumvuhore turakumva pe

  • @sibomanajmv5603
    @sibomanajmv5603 Před rokem +3

    Urukundo ko numva ari rubiii

  • @UwizerimanaTV
    @UwizerimanaTV Před rokem +4

    Congratulations 👏👏👏 J.B Nice message

  • @mauriceuwiduhaye6653
    @mauriceuwiduhaye6653 Před rokem +3

    Urukundo namayobera kbs nukudakundacyane nibyo bitahemura ikiremwamuntu I like this song🎉

  • @alicefaisane4212
    @alicefaisane4212 Před rokem +2

    Rwose pe nyarwo sishyashya!

  • @erastebayihorere8913
    @erastebayihorere8913 Před rokem +2

    Mercj Mzee

  • @kirimumuziki
    @kirimumuziki Před rokem +2

    Nirworwatumye arusenya akajyakumushaka kweeeeeee

  • @annick9543
    @annick9543 Před rokem +4

    Urukundo urukundo koko merci kubihangano byiza nanazejwe no kuganira nawe👏👏👏

  • @titigrosminet2346
    @titigrosminet2346 Před rokem +6

    Merci beaucoup !Nice song

  • @hakizimanachristian3912
    @hakizimanachristian3912 Před rokem +2

    Ndagukunda imana izakupere imigisha

  • @user-bk4yn3uo9k
    @user-bk4yn3uo9k Před 4 měsíci +2

    Ndagukunda mpakamfuye

  • @jonathannsengiyumva4399
    @jonathannsengiyumva4399 Před rokem +3

    Rwatumaze urukundo

  • @frankruhinda9519
    @frankruhinda9519 Před rokem +4

    Byunvuhore, you will always be my best artist ever. Thank you for your vast literature in this song. God bless richly.

  • @voiceforvoicelessinrwanda

    Urakoze cyane

  • @josianeevans4113
    @josianeevans4113 Před 7 měsíci +1

    Umuhanzi w'ibihe byose❤

  • @nkurayijafloribert9390
    @nkurayijafloribert9390 Před rokem +2

    Nasezeye ku rukundo

  • @kirimumuziki
    @kirimumuziki Před rokem +2

    Nkukunda nkuwabyaye

  • @ConfusedAlien-dd4gq
    @ConfusedAlien-dd4gq Před 3 měsíci +2

    Komeza utwaze muhanuzi wa rubanda

  • @nshisa
    @nshisa Před rokem +4

    Umbabarire ushyireho iriya ndirimbo Wowe wasigaye ya Original idafatanye n'izindi nyikunda bitabaho

    • @JeanYohani
      @JeanYohani  Před rokem +3

      Irahali kuli iyi chaine, andikaho titre yayo haraza iya mbere n'indi yabaye remixé

    • @nshisa
      @nshisa Před rokem +2

      Yego urakoze nari nayishatse nkabona Remix n'indi ifatanye courage rwose ndagukunda cyane

    • @hakizimanajoeljesus7589
      @hakizimanajoeljesus7589 Před rokem +3

      @@JeanYohani uwakunyereka naguhobera utaratabaruka uri Impano rurema yatwihereye umuhanzi umuhanuzi umutagatifu umu philosophy Mana mbuze uko nkuvuga

  • @niyigenajaque4870
    @niyigenajaque4870 Před rokem +3

    narintegereje kumva indirimbo nshya yanyu

  • @YamuragiyeErnest
    @YamuragiyeErnest Před rokem +2

    Urukundo ni nyambere

  • @petermanirafasha6455
    @petermanirafasha6455 Před 10 měsíci +2

    Ese burya nawe wabaye nkabandi Byumvuhore we!

  • @felicienmaniraguha9901
    @felicienmaniraguha9901 Před rokem +2

    I real love your songs

  • @annienduta3055
    @annienduta3055 Před rokem +2

    ago
    🙏🏾❤️ Please listen and like. Well done man.
    Gusa Kizito yicaye kundiba y’umutima wawe. Ba “killing machine “ baduteye intimba ariko Nyagasani Umugaba w’Ingabo arimaso. Havumwe umena amaraso atariho utubanza.

  • @ntivuguruzwazachary9354
    @ntivuguruzwazachary9354 Před rokem +2

    Kbs ndemeye

  • @thaddeemvugibanje2210
    @thaddeemvugibanje2210 Před rokem +2

    Ndakunda Indirimbo zanyuu

  • @berwarwanda
    @berwarwanda Před rokem +3

    Cyane muzee.

  • @vestinaumugwaneza6247
    @vestinaumugwaneza6247 Před rokem +3

    Urukundo ni urwa mbere gute kandi rutegekesha igitugu, rucanira urufite ndetse aruha n'utarushaka? Rugamba Cyprien ati"Urukundo ntiruhanwa iyo ruvuze urarwumvira" Ni uko rwatumye abantu baba abafatanyacyaha.
    Urukundo ndarwanze
    Uzi Ngo Nyiragicari yakunze Bucyana?? Igihe babavugiye hashize imyaka myinshi, urukundo Mihigo yakundaga imbabazi rwari rutaramenyekana
    Urukundo ? Vestina yari atarabamenyesha ko akunda u Rwanda atarakunda na....(ndamuhishe mutabimuhora)
    Urukundo ni rubi cyane rukaba na rwiza cyane.
    L'amour et sa tyrannie m'énerve ...
    Urukundo rukoresha penaliti...
    Nkunda impuhwe, imbabazi, ubuntu n'ubugwaneza , ubupfura,...Urukundo rwaranshanze

  • @imanisonga130
    @imanisonga130 Před rokem +1

    Abafite amaatwi yo kumva nimwumve naho ingumba z'amatwi ntimuzambaze.

  • @IsiyakaKave
    @IsiyakaKave Před měsícem +3

    Nibyiza kugaragariza abantu urukundo rumeze nkurwo abany america bagaragarije Aba japan 1945

  • @MAKOJocker
    @MAKOJocker Před rokem +3

    Byanzeko nkomeza umwiherero kubera iyi ndirimbo abo turi kumwe bari kumbaza ibyo ndi gucuranga niba mbyumva 😂😂

  • @user-bo6hw2on2b
    @user-bo6hw2on2b Před 9 měsíci +3

    Jay Polly koko buriya yazize gukunda akayoga n'agatabi?? Cg ntinkayashuka yanize Mihigo?

  • @wns5649
    @wns5649 Před rokem +2

    uyumugabo yahorahe? nuwambere ibihebyose

  • @delphine5738
    @delphine5738 Před rokem +2

    👌👌🌹🌹

  • @florenceuwineza139
    @florenceuwineza139 Před rokem +2

    Yewe ga. Urukundo rata narwo si shyashya, aho uraruzi ? Sigaho ni urubingwa

  • @ipmanclement2426
    @ipmanclement2426 Před rokem +4

    Ntamuhanzi wagakwiye kwitwa byumvuhore😂😂😂

  • @Mahoro1746
    @Mahoro1746 Před rokem +3

    💖💃💃💃💃💃

  • @ildephonsemunyarubuga6401

    None wakora iki se muhanzi w'umuhanga.

  • @perpetuemukandoli248
    @perpetuemukandoli248 Před rokem +2

    Urakoze cyane