GUSENYA NTACYO NISHINJA| NDI MWIZA ARIKO UMUGABO YARANTAYE😭TWABAHUJE LIVE MUKIGANIRO|Jacky yarize
Vložit
- čas přidán 14. 09. 2023
- Rose TV Show ni urubuga rwawe nanjye ngo tuganire ku buzima by'umwihariko ku ngingo z'imibanire y'abantu. Mu muryango ndetse no mu buzima busanzwe. Twibanda ku biganiro by'ubuhamya n'ibitekerezo by'abatumirwa mu kubaka #Imibanire iganisha ku #UmuryangoMwiza. Twibanda kandi ku biganiro byo #Guteka kuko burya imibanire myiza ihera ku mirire myiza! Niba wifuza kuvugana natwe, kuduha inyunganizi ku makuru tubagezaho cyangwa ukaba ufite ubuhamya wifuza gusangiza Abanyarwanda waduhamagara kuri +250782742950
- Zábava
ushaka kuvugisha Jacky 0788881275
Oya
20:09
Ndagukunze cyane , mba kenya nitwa Jacky.duhuje byinshi.nzakuvugisha ncuti.wagirango turi impanga mu bigeragezo
Garura jack plz turamukumbuye
Ariko bagore, ko muba muzi ko mushobora kurira kuki mutitwaza mouchoir? Ababatumira se bo kuki batabishyira hafi? Icupa ry'amazi rigura angahe koko? Ibi bintu biragayitse ni impamo ya Mungu.
Ariko mubyeyi Wazadushakiye naba mama bameze neza murugo bavuga uburyo urugo ruri sweet, uburyo urukundo rutahindutse, uburyo y Umva Ntahandi yajya. Uziko abana bihebye baziko ntango nzima zibaho?
Ndagushimiye Rose kuko wamuretse akavuga,akarira ,
Uramubwira uti komera ejo ni heza
Imana y'Umwami wacu Yesu Kristo ishimwe kuko ifite imbaraga zigarura abantu mu buntu. Komera ujye imbere kandi ukunda Yesu, umwiyegurire wese kandi mu ijuru azakujyanayo. Ukiri mu isi Imana izaguhe kwishima ukiriho pe. You deserve to be loved dear Jacky.
Jacky, nturiwenyine kandi, mugihe ukiriho Imana Izagusubiza hageze🤲🏾
Nibyo pee “ umugisha uva mu mahwa”
Agahinda ntikica koko kagira mubi 😢😢.komera mubyeyi mwiza❤.humura iyakuremye irakuzi kandi ntiyakuretse iracyari kumwe nawe kandi iragukunda cyane.❤❤❤.
Franchement Jacky vous vous êtes très courageuse, Que Dieu vous bénisse abondamment,ukomere,iikizoboneka, financièrement uzokibona merci 🙏
Yesu ashimwe ,umukobwa mwiza cane canker umuhungu mwizacane abadayimoni barakunda kubakurikirana bakababuza intumbero n'umugisha iyo badasanzwe basenga ,Imana nkorera those amarira uyomudamu
Komera Jacky mwiza ,uri mwiza pe nagukunze cyenee ❤ Ihangane cyane nange disi hari byo duhuriyeho kuko nange mvuka ngenyine ariko dufite Imana ❤
Amen urakoze dear wanjye
Lpppp
Impore mugore mwiza, iby'isi ni ukubyakira uko bije kugira ngo dushobore gutuza muri twe!Ikunde, wiyiteho Imana niyo mudatenguha! Ndagukomeje!
Courage ma chérie Imana ikuje imbere nanje ndi single mother ibibazo duhura navyo birarenze Imana yonyene niyo kuduhoza umwana w'umuntu ntavyo yoshobora
Ooooh pole Imana iratuzi
Aba type b'i Cyangugu bakomeje kwibazwaho
Impore Jacky, ubuzima ni urugamba ❤ hatana mama ubuzima ni impano ubwo ukuriho nicyo gikuru komera komera❤❤❤❤
Yego merci chr wanjye
Sha Jacky babazwa nibyuoo wenda washenye urugo rwawe ntaho ibyabene wanyu ntaho bihuriye, ubuse twe ko umwaka ushira tutanabonanye ibibazo ukabyimenyera kandi abo bose bahari. Byihorere Komera Imana ni nziza muri byose❤
Yego chr merci
Rekareka nuko utisanze uriwenyene kandi warabahorana ngowunve uburibwe rata jacky ndakunva❤️❤️
@@user-ry5re2gq7h urakoze kunyumva rata
😭😭😭😭😭 Agahinda ko kuvuka wenyine ndetse numenye nababyeyi bawe nigikomere gikomeye 😭😭 Imana irikumwe nawe mubyeyi mwiza ubuhamya buramfasha cyanee❤❤
Yego merci
Jacky, umuryango w'umugabo wawe ntushobora kugukunda uko ubyifuza kuko iyo ushimishijwe n'umuhungu wabo, bibatera ishyari, bakagucyurira. Iyo ubasubije nabi umugabo afata uruhande rwabo. Mbwira rero uko wamererwa.
Mana wee Jacky Nukuri Ndakwemereye kuba Mukuru Wawe Cyangwa Mukuru Wawe Bivanye Nyaka Ufite🎉❤
Urakoze cyane Imana IGUHE umugisha
Buriya rero icyo maze kubona nuko ntazi uburyo Imana yabigenje!!!! Udafite abavandimwe ararira ubafite nawe ararira!!!! Ubuse koko Mana tuzahozwa nande ko harigihe nawe tukubura koko!!!!!! Gusa birababaje
Nanjye narumiwe burya ntawutagira ibibazo buriwe avuze ibye mwakumirwa
❤Nitwa mutesi uyumudamu. namukunzecyane. ndifuza kuzaganiranawe Imana imuhe umungyisha. ❤
Ooooh biragoye koko pe,uzi muri presentation iyo bavuga ngo nitwa..... ndubatse,mfite umugabo/umugore umwe,dufite abana...... Wowe nta na kimwe ufite sha!
Yoooooo humura shenge mumy imana iragukunda ark kuba family uvugakuzifite ngo zitari muri kigali wajya kubareba mukamenyana 😢
Abo muntara ndabasura
Yewe ga bagabo murimpumyi pe,umugore umeze gutya kabisa ,kandi ubwo wasanga yarashatse Igikatamabyii courage Maman Yesu azaguha umugabo ugukwiye
😅😅😅❤
😂😂😂😂😂😂 ahwiiii sha uransekeje
Iii wasanga nanjye njya mbyibaza
😂😂😂😂😂😂😂😂😂😂
😂😂😂😂😂😂😂😂, umva uransekeje gusa
Jackie ntukongere kurira kurikamera harababyifuza kukubona ubabaye Jyuseka nibyobikubereye imana iragukunda cyane uyikomezeho
Yego ariko nabo ubu baramwaye kuko banciraga imanza
Ako Maná eseniwa Jacky wigeze kuganiriza sabe Imanishimwe urabonako usigaye umeze neza Humura nibindi bizakunda maman
Bizakunda ncuti yanjye
Yooooooo jack ndagukunda cyane ndemera kuba murukuna wae ❤❤
Be strong 💪 beautiful gd u r a believer, remember, nothing is permanent! Those ties u r pouring 😢! One day u will double with wht u hve today 🙏
Impore mama nabona duhije kandi nge mfite abonakwita abavandimwe hashize imyaka icumi baranyanze kubera imitungo.Natewe inda mfite imyaka cuminitanu .Urushako rwaranze .Nange mfite abana batatu.Nari naravuze ko ntazashaka ariko mumama mwiza .Unyiriye inama kandi uri umwana nduta.Imana uguhe umugisha🙏
Urakoze mm
Impore Jacky Mwiza❤
Mu isi tuhanyura tujya mu ijuru
Yooooooo,impole nshuti y'Imana! Single Mother like me! Komera,Imana ni nziza
Jacky komeraa caneee chérie. Imana yarakurinzee mwizaa
Yooooooo ndababaye weee. Jackie you are such a strong woman. Imana ikurengere❤
Oooh merci mukunzi
Komera mama
@@mamajustinetv thx dear
Wamubyeyi WE warahuritse ark uzagororerwa baravuga ngo ntamuryango ubura ikigoryi ubuse umwana yavugaga ngo avemo namenya ibi bintu uko byagenze azakunda papa WE mubyeyi komera kndi uzakomeze numuryango wawe uri intwali cyane
Jacky mwiza,komera kdi ushime Imana kuko ufite amaraso agukomokaho nibura,ikindi ukagira ababyeyi! Umugabo byo ntibyoroshye!
Rosa we ukora ibiganiro vyiza kandi abantu baguca iruhande nzi neza ko ubona abafise ibibazo vya depression ukabarungika aho bofashirizwa Imana imuhezagire
Imana imuhe umugisha
Imana yo mw'Ijuru iguhe gukomera Jacky ntakindi nagusabira kd izaguhe iherezo ryiza rwose.Imana irumva
Yego Izarimpe pe
Imana yaragowe Koko ubuse lmana niyo yakubwiyengo ubwire umugore ngo nakuremo inda ngo ni pasteri da nyamara abapster mwisubireho rata jack ndakwikundira gubwaneza lmana iguhe iterambere witujyire abana
Yooooo,uri muto gutyo mbese mama? Pole kabisa! Imana ikubakire urugo rw'umugisha rwose
Birababaza cyane ku mugore igihe usamye, ukabyishimira, nyamara wabibwira umugabo wawe akakubwira ngo "uyikuremo". Utarigeze utekereza icyo kintu.
Beautiful woman ❤❤
Humura cherie Imana iradukunda kdi nange ndagukunda komera Mama
Nanjye ndagukunda ma fille
Yooo ubuhamya bwawe disi Imana ishimwe ikigukomeza, kandi niyo ishobora byose…Uzajye wisengera Imana ikubundikize amaboko yayo
Amen nukuli urakoze mam
Pole sana Jaki data wa twese akubehafi kukoumwanahumuntunimugari komela chane
Komera Imana ishimwe ko wowe yanagusigarije aba byeyii kdi ukaba ufite nurubyaro jyubareba bagukomeze
Urumugore ufite ikinyabupfura uburyo umuvugishije nukuntu yakubabaje kweli 😢😢😢gusa bakobwa mwumvireho abanyacyangugu mubatinye ikindi ibintu byo mubutayu muge mubigiraho amakenga kuko uwakujyanye agutangira amakuru hanyuma umuntu akagutuburira bikurikije ibyawe bamubwiye
Bakunda guhemuka cyane sinzi impamvu
Babiri Bose bamutaye ni abanyacyangugu se???
Uwo mubyiho nimana yawuguhaye ngo bakuvugeho chr kuko ukinanutse nabwo barakuvugaga Chou wanjye ❤❤❤❤❤❤ nagukunze
Urakoze cyane Imana IGUHE umugisha
Jacky nongeye gukunda umuntu umwe twarokokanye,knd nongeye kwikunda,May God bless you beautiful mum
Amen amen ikunde mukunzi
Niba umufute mukunde pe
Imanigufiteho umugambi ntukihebe
Nanjye najyaga nibuka ibikomere byo mubwana bwanjye n'abavandimwe banjye nkarira none numva maze gukira,ariko kurira byo iyo mbwibitse ndarira
Biba bigoye
Humura Jack uko birikose dufite ibifatika byemezako Imana igira neza knd izakomeza kugira neza knd nyuma yubuzima bukomeye hariho ibyiringiro Imana ihindura ibuzima chr nukuri Nyagasani agukomeze knd agukize igikomere .Imana ikorohereze nukuri
Amen amen amen merci
Pole sana mungu anakuona tena anakujari
Amen 🙏 , uri mwiza swt hrt kdi Imana irakuzi chr ❤❤❤❤
Amen urakoze ncuti yanjye
Jack komera muvandimwe wange nagukunze pe uzi kurokoka uri umwe n'urugo rukakubera ikigeragezo ndagukomeje.
Imana niyonkuru 🙏
Ariko jacky ufite umutima ukomeye umugabo uguta akaba atanazi abana bs uracyanatunze Numero ye sha urintwali pe umuntu koko utazi na masura ya bana be inyamaswa ziragwira 😢😢😢😢😢
Uwiteka azabimubaza mam
@@imanairakizatv2749 haribintu biba biteye ubwoba
Rwose ni intwari uyu Mugore 😢😢😢 Jye naba naribagiwe n agasura kee😂😂😂 gusa abantu beza bararuha 😢
Umva mbese ngo ntacyo Umugore yamushinja 😂😂😂😂, ba Pasteur Muragwira 😂😅
Ni bamwe bakorana n' imyuka mibi@@francineumuhoza4705
Imana irahari ntimezenkabantu izakuvure igikomere wagize ikomeze kwagura icyo uzakorahocyose igihe umugisha
Amen
Sha birababaje pe komera ushime Imana ko yaguhaye maman na Papa Ibahe kurama mukobwa mwiza.
Jack uranyubatse nukuri nk,umuntu nanjye utagira uwo bavukana Singire n,ababyeyi ni bindi bikomere by,iyongeye kubyo mvuze
Yoooooo pole
Mpore gose mwiza. Humura Imana irahari ❤️
Amen amen amen amen irahari
Ntaheza hisi sha Jacky. Hari igihe abo bavandimwe bakubera nkaho badahari. Njye nabuze umugabo, nta rubyaro, na famille yaransize ubu ntawe umpa pole uretse Imana yonyine.
Yesu wee mpore pe
Uzaze nyiguhe sha
Abavandimwe biki gihe barutwa no kutabagira😢
@@lolitaimena9782Komera cyne chr lolita Nukuri abavandimwe bubu nange ndabihamya ntacyo bamaze😢
@@Gwiza737 ntanakimwe nukuriiii
Komera Jackie. Imana yakurokoye izakurindira nabana. Uri umugore wintwari kandi Imana ikuri hafi.
Urakoze cyane Imana IGUHE umugisha
Courage kabisa imana irakuzi❤
Mbegubuhamya weee 😭😭😭😭 ndumva bimwe tubihuje
Pole sana jackie imana igufitiye imigambi myiza 🙏🙏
Amen mukunzi
Amen amen urakoze
Muraho neza jacky ndagukunze shaka konakubera murumuna wawe
Urakoze cyane Imana IGUHE umugisha
Pole ibaze umugabo wakabiri agakora ivyo yitwa pasteur biravuna ,komera
komera cyane mubyeyi❤❤
Merci nukuli
Ntago uzapfa mama uzarama kugirango utekereze abandi Imirimo Uwiteka yagukoreye.
Amen urakoze kunkomeze
Imana itwibukire abagabo mazina wanje 😢😢
Jack u are the best ❤❤
Chr nukuri mbabarira ibintu byogupfa wibitindaho yesu byose arabizi chr wange
Yego nariyakiriye
Ntawukira asongwa rata.Imana ikuremere uwo kukomora Jacky mwiza.
Komera cyane mukunzi mwiza ❤❤
Jack God bless you so much ubuhamya bwawe bwatwubatse.
Burya rero muvandimwe, iyo wiyemeje gushyira ubuzima bwawe hanze, ujye witegura ko buri wese akuvugaho ibyo ashaka byose
Yego ariko simbyanga ariko gutukana nibyo ntemera
Mbega umugore ufite igikundiro! Nkunda gake ariko wowe ndagukunze peeee! Umugabo wakwanze azicuza
Sha uyu mugabo Imana imuhe umugisha nukuri ❤❤❤ rata abantu bajya batandukana batangana nabiciyemo
Umugabo wo gutesha umuntu igihe Imana imuhe umugisha?oya siko jyewe mbyumva😢
Na karande ziba zasaze
Muri iki kiganiro akantu katunvikana ningene bavanye nukugene babanye harimwo akantu katunvikana pe Pasteur we
Birumvikana pe ubu mubantu bose niwowe utabashije kumva?
Natangiye ikiganiro mbabaye ariko hari ihumure ngize uvuganye n'a Papa wabana bawe.on ne sait jamais Jacky mushobora no gusubirana cgw buri wese ikamuteza imbere kugiti cye nabana ntibabure urukundo rwababyeyi babi bombi nubwo baba batabana. Pasteur nawe wasanga ari kwiga akazabera abandi ishuri
Nanjye nyiracyo nguma nsubira mo nkarira
Pole sana , ihangane kuba uzi Yesu birahagije !!1
I wish to speak to this beautiful and amazing woman love you 🥰 ❤
Urakomeretse mwana w’umuko komera!
Ariko imiryango ya belle famille si mibi ariko ujye ubisengera urukundo rwashize mu bantu.
Maze imyaka 12 ndera abana njyenyine
Kandi bagira ba Se wabo ba nyirasenge utabara na Nyirakuru arahari.
Nta nujya ambaza ngo bageze mu wa kangahe,hari n’abandi bahura nabo nti bamenye ngo bahuye na bande.
Nasomye comment zose mbura comment nk'iyi urakoze cyane , udafite imiryango agirango abayifite barahiriwe disi ❤ ushobora kuyikunda wowe ikakwanga ,wajya kuyiruhiraho noneho ayinya ikaba irakubonye huuuuuum,burya buri wese ni ibye ibikomere
Nanjye nuko
Urakoze
Yego yego dukomemere
Nange ntawujyumbaza habe
Komera mama lmana igukomeze kandi ikube hafi Umwuka wera agufashye akwibagize uyo mugabo humura azaguha piece yawe.Yesaya:34:16 ikindi ikomereze ku Mana igukize ibyo bikomere wibagire uriya mugabo nawe azahura nuhundi uzamubabaza nkuko yakubabaje rekeraho kurira lmana izi mpamvu zibyo macyiyemo.amaganya yaYeremiya:3:38
Yego merci
Uzarame maman wirira please komera kandi urintwarikazi❤
Ntugapfe mama uzabone abuzukuru ,icyampa ukazarama nukuri ,komera
Ihangane ukomere chr byanga bikunda har'lmana imara agahinda .nange ndababaye nukuri warimwiza noneho byarushijeho nukuri
Urakoze cyane Imana IGUHE umugisha kunkomeza
Nari namuyobewe pe, yabaye mwiza cyane pe
Don’t worry,Njye mbaye musaza wawe
Urakoze brother
Komera mama uzakomeze ugenge wizere Imana uzarama uzapfa hageze
Komera ma Imana irakuzi❤❤
Pole,biba ku bantu ntibiba ku Gitif kdi iw'isi itarakaranga ategereze.
Komera mama, Imana iragukunda kandi igufitiye byinshi
Komera Maman
Imana izajya yandagaza abantu bayihishamo arko byagera kubagabo bicyangugu ntamiyaga izashyiramo tu isengere iman unakore urera abana imana ntabwo ijya itererana ababyeyi barikwita kubana
Turagukunda, Mama !!!!
❤❤❤❤❤❤❤
Nanjye ndabakunda
❤❤❤Ndagukunda Yesu yomore ibikomere vyawe vys😢😢
Rose cherie jya utanga amazi igihe umuntu yabaye down gutyo. Burafasha amazi ni umuti mwiza. Ubwo uziko yahera umwuka. Amazi pkze. Amazi amazi amazi ndakwinginze amugaruramo ubuzima
@@AnnykayitesiSha ejo yarayampaye mma
Amen amen merci
Pole MMA, nukuri urimwiza kdiamarira is itaguhojeje Imana izayaguhoza
Amen amen amen amen merci
Jacky Imporee mum...gusa ndagutangariza ko kuba umuntu afite benewabo nta guaranty ihari yuko bakuba hafi bakagufasha...ni Imana gusa itabara abantu bayo...umuntu ni mugari peee
Biragoye byose
Hari ibikomere bidakira umuntu agomba kubana nacyo😂 kdi niyo yigize hasigara inkovu.Imana niyo yokubashisha abantu bayo kwakira
Yego
Ngo Imana niyo yashatse kwigisha abandi
Njye ntabyo numva neza pe😢Imana se yatuma umu papa ata umuryango we abana akabata ngo Imana...mumbabarire njye sindi umurokore ariko ndemera
Ujye unyumvira pe
Erega Imana yatugoreweho muri byose no mu mafuti dushyiramo Imana
Ndagukunda mama❤❤Imana igukomeze kdi humura uzagera Kure heza
Amen nanjye ndagukunze ntakuzi
Jacky ndagukunda chr nange ndashaka kukubera umuvandimwe
Urakoze cyane Imana IGUHE umugisha ndakwakiriye