UMUBATIZO N'IFUNGURO RYERA MW'ITORERO RYA MICHIGAN

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 4. 09. 2022
  • Matayo 28:19-20
    Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n'Umwana n'Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y'isi.”
    Yesu atanga ifunguro ryera
    (Mar 14.22-26; Luka 22.14-20; 1 Kor 11.23-26)
    26 Bakirya Yesu yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura, awuha abigishwa be arababwira ati “Nimwende murye, uyu ni umubiri wanjye.”
    27 Yenda igikombe aragishimira, arakibaha, arababwira ati “Munywere kuri iki mwese, 28 kuko aya ari amaraso yanjye y'isezerano rishya, ava ku bwa benshi ngo bababarirwe ibyaha. 29 Ariko ndababwira rwose yuko ntazanywa ku mbuto z'imizabibu, mpereye none nkageza umunsi nzasangirira namwe vino nshya mu bwami bwa Data.”
    30 Bamaze kuririmba barasohoka, bajya ku musozi wa Elayono.
  • Hry

Komentáře • 10