UMUGABANE MWIZA UTAZAKWA | PASTOR KALISA INNOCENT

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 6. 07. 2024
  • UMUGABANE MWIZA UTAZAKWA | PASTOR KALISA INNOCENT
    YOHANA 20:19-25
    19. Nuko kuri uwo munsi bugorobye, ari wo wa mbere w’iminsi irindwi, abigishwa bari bateraniye mu nzu, inzugi zikinze kuko batinyaga Abayuda. Yesu araza ahagarara hagati yabo arababwira ati “Amahoro abe muri mwe.”
    20.
    Amaze kuvuga atyo abereka ibiganza bye n’urubavu rwe. Abigishwa babonye Umwami baranezerwa.
    21.
    Yesu yongera kubabwira ati “Amahoro abe muri mwe. Uko Data yantumye ni ko nanjye mbatumye.”
    22.
    Amaze kuvuga atyo abahumekeraho ati “Nimwakire Umwuka Wera.
    Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp
    23.
    Abo muzababarira ibyaha bose bazaba babibabariwe, abo mutazabibabarira bose bazaba batabibabariwe.”
    24.
    Ariko Toma umwe muri abo cumi na babiri witwaga Didumo, ntiyari kumwe na bo ubwo Yesu yazaga.
    25.
    Ni cyo cyatumye abandi bigishwa bamubwira bati “Tubonye Umwami!” Na we arabasubiza ati “Nintabona inkovu z’imbereri mu biganza bye ngo nzishyiremo urutoki rwanjye, sinshyire n’ikiganza cyanjye mu rubavu rwe sinzemera.”

Komentáře •