Lil Wayne - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP126

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 21. 08. 2024
  • Dwayne Micheal Carter Jr, yavutse tariki 27 Ugushyingo 1982. Akimara kuvuka yamaze imyaka micye mu mujyi wa Hollygrove muri Leta ya Louisiana. Iki ni igice cya kabiri cy'amateka ya Lil Wayne twaguteguriye.
    Umubyeyi umubyara (nyina) yamwibarutse afite imyaka 19 gusa y'amavuko. Ku myaka ibiri (2), gusa y'amavuko ababyeyi be bahise batandukana, se umubyara ahita ata umuryango wabo burundu ku buryo uyu mwana Dwayne Carter yakuze atazi urukundo rwase umubyara.
    N'ubwo Wayne yarezwe cyane na Birdman akamwita umwana undi akamwita umubyeyi ariko kugeza ubu se umubyara aracyariho.
    Lil Wayne yakunze kujya agaruka kuri Reginald "Rabbit" McDonald afata nk'umubyeyi we gusa waje kwicwa Wayne ataraba icyamamare, tubibutsa ko zimwe muri Tattos ziri kuri Lil Wayne zigaragaza urukundo yakundaga "Rabbit" wishwe.
    Lil Wayne yize amashuri yisumbuye muri Lafayette High School aho mu 1990 akomereza muri Marion Abramson High School.
    Ku myaka umunani (8) Lil Wayne ni bwo yanditse indirimbo ye ya mbere yo mu njyana ya Hip Hop. Mu 1991 ni bwo yahuye na Bryan Williams umuhanzi wari ukomeye muri HipHop akaba na nyiri Cash Money Records. Wayne yaririmbye akaririmbo gato (Freestyle) mu buryo bwisuzumwa.
    Uyu muhanzi wari ukiri umwana yakoze umuzingo yafatanyije na B.G bawita 'True Story'. Ku myaka 12 gusa Wayne yaririmbye mu gitaramo 'Tin Man' ubwo yari mu mashuri yisumbuye.
    Lil Wayne yaje kwirasa we ubwe ku myaka 12 y'amavuko akoresheje imbunda ahita ajyanwa ku bitaro.
    Lil Wayne ubwe mu kiganiro Hot97 gikorwa na Angie Martinez, yatangaje ko azasezera kuri muzika mu gihe azaba amaze kugira imyaka 35. Yagize ati" Ubu mfite abana bane(4) kandi iteka nahoze nikunda njya muri studiyo simbiteho kandi burya hari ubundi buzima nshaka kubamo".
    Ubwo twahita twibaza aho iyi myaka yo gusezera muzika ayigeze, ubwo urahita ujya kureba. Aha Lil Wayne yashimangiye ko umuzingo we Tha Carter V ariwo wa nyuma ubundi akajya mu bindi yumva akunze. Lil Wayne yabaye nk'usezera abakunzi be muri 2016 ubwo yajyaga kuri Tweeter ye akandika ngo" IAM NOW DEFENSELLESS and mentall DEFEATED" and then i leave gracefully and thankful I Luh my fanz but Iam done".
    Uyu musore akimara kuvuga aya magambo aho yasaga nubwira abakunzi ba muzika ye ko ake asa n'uwakarangije muri muzika, benshi mu bahanzi bo muri Amerika bamuhaye imbaraga ndetse banaramushimira.
    Lil Wayne yanditse igitabo cyibanda ku buzima bwe muri rusange no ku kirwa cya Rikers. Iki gitabo yacyise ngo "Gone Til' November.: A journal of Rikers Island. Cyasohotse mu mwaka wa 2016. Reka ducumbikire aha, twibanze ku buzima bwe kuva atangiye umuziki kugeza aho twahereye ubushize mu nkuru twabagejejeho ivuga ku mizingo yose Lil Wayne yakoze.
    Impano ya Lil Wayne yo kuririmba yavumbuwe mu 1996 , icyo gihe yari afite imyaka 13 gusa y'amavuko, ni nabwo yavumbuwe na Birdman ahita anamushyira mu nzu yatunganyaga umuziki yitwa Cash Money Records aba umuhanzi w'umwana muri iyo nzu.
    Lil Wayne yaje kwihuza n'itsinda ryitwaga Southern Hiphop (Hot Boys) ryabarizwaga muri Cash Money yari ifite umuhanzi Lil Wayne n'abandi nka Juvenile ndetse na Turk.
    Mu 1997 aka gatsiko kitwaga Hot Boys Lil Wayne yari yiyunzeho kasohoye umuzingo wa mbere kawita ngo ' Get it How you Live' mu mwaka umwe itsinda rihita rigafata muri Amerika n'ahandi ku isi rihita rinashyira hanze undi muzingo ryise ngo 'Guerrilla Warefare' mu 1999 n'indi ndirimbo bise ngo 'Bling Bling'.
    Lil Wayne ni we muhanzi wari ukomeye muri Cash Money kuva icyo gihe kugeza muri 2018 ubwo uyu muhanzi yasesaga amasezerano yari afitanye na Cash Money yaje no gukurura inzangano zikomeye .
    Lil Wayne kuri ubu ni CEO w'inzu itunganya indirimbo yitwa Young Money Entertainment.

Komentáře • 42