ICYIFUZO lyrics | Rugamba Sipiriyani - Amasimbi n' Amakombe | Rwanda | Karahanyuze

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 31. 05. 2020
  • ICYIFUZO Lyrics
    Uwampa kurusha ubukire Mirenge ku Ntenyo Narema igiterane cy'abakennye cyane Iminsi yabazonze nkayihinda ntaruhuka Aho ubutindi bwibanze nkahatsindagira umwotso W'ubukungu Bwiza bwinshi Inka bagatunga, imyaka bagahunika Maze ngatuza nkazareba ak'ubutindi Nkajya mbugenzura, bwabyuta umutwe Ngahita mbwica.
    Uwampa ingufu ziruta iz'Uburusi n'Amerika Nahana ab'urugomo Nk'Afurika y'Epfo Abenderanya bose nkababwira bagatuza Maze intwaro z'ibyorezo batunze nkazibambura Ngasiba inganda, zazicuraga Imari zatwaraga igafasha abadindiye Abantu bagatuza bagaturana bareshya Na bo baba bashaka kuruhuka Ngo batuze guhana.
    Uwampa kumenya imiti y'amaoko abaho yose Navamwo umuvuzi utazi ubwivumbure Abaza bansanga nkabasanganira nkeye Ahakomeretse ngapfuka Ahavunitse nkahakanda N'uje akorora Cyangwa akaya Nkamureka agacira Simuceho niruka Burya amagara aryana azirana n'uburyamirane Najya mbavura no gusaza nkabihinda ntibizaze.
    Uwampa nk'amahirwe yo kuvugana n'Imana nayibaza cyane ukuntu yaduhanze Wava mu bwana ukaba umusore utagira uko usa Hashira imyaka ukaba ushaje uri rukukuri n'amatwi atumva Amaso atabona Iyo idutunganya ntitume dusaza Umuntu akajya ahora arimwo umusore w'impingane Umwana, Se, na Sekuru ugasanga mu bukwerere bareshya.
    Uwampa kuba intore y'intambwe ihora itwaza N'abo mu buvivi Najya mbizihira Rwiterabanzi cyangwa se Isabane Nkababibutsa mbabwira ko ari bo bihangange Ari umubyimba, ari umugara Najya nikunda inka nkayikubanga Naba ninikije bagasanga nararengutse Naza mvuna Sambwe basanga nta sano ndabarenze.
    (Cyprien RUGAMBA & Ballet Amasimbi n'Amakombe)
    Kora subscribe nizindi zikugereho hano: / @urukarigroup4873
  • Hudba

Komentáře • 21