Tom Close (Igice cya 2) - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP64

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 19. 02. 2020
  • Muyombo Thomas wiyita Tom Close mu muziki yishimira ko inzozi yakuranye kuva mu buto zabaye impamo ndetse akaba yaratangiye gusoroma ku mbuto z’umuruho yanyuzemo kugira ngo izo nzozi azigereho.
    Tom Close yavutse tariki ya 28 Kanama 1986, avukira ahitwa Masindi muri Uganda, ari naho yashoboye kwigira amashuri y’ikiburamwaka (nursery school). Nyuma y’aho umuryango we uza kwimukira mu Rwanda aho yatangiriye amashuri ye abanza muri Remera Academy hanyuma ajya kuri La Colombiere ari naho yaje kurangiriza amashuri abanza.
    Mu buzima bwe akiri umwana muto ntabwo yari azi ko azavamo umuririmbyi ukomeye kuko yakundaga gukina no gukinisha udukinisho nk’abandi bana akaba kandi yarashoboraga no gukora utuntu dutandukanye tw’abana nk’utumodoka tw’imikwege n’ibindi ariko agakunda kuvuga ko azaba umuganga.
    Kuri we inzozi zabaye mpamo
    Tom Close yakuze yifuza kuzaba umuganga ndetse no mu mabyiruka ye yarabiharaniye nubwo yagiye ahura na byinshi bimuca intege.

Komentáře • 21