NYIRINGANZO: Amateka y'umuhanzi Rubayita Théophile watanye n'ababyeyi afite imyaka 12

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 2. 03. 2023
  • Rubayita Théophile ni we waririmbye 'Uyu mwana ni we mahoro'
  • Zábava

Komentáře • 53

  • @mariemarie1358
    @mariemarie1358 Před rokem +15

    Nubwo Rubayita bari baramutemye intoki adashobora gucuranga guitare, nyuma ya genocide yarafite ka instrument bavuza bahuhamo maze akabasha kuririmba iriya ndirimbo umwana niwe mahoro ! Hari ubukwe namubonyemo aririmbira umugeni, akoresha ako karumbeti ! Yari umuhanga cyane muri musika ! RIP Legend !🙏

    • @ignatianakagi9052
      @ignatianakagi9052 Před rokem +2

      Batubwiye ko ba batypes bari baramuciye intoki. Sinamenye ukuri kwabyo...marie marie urakoze kuduha amakuru.

  • @claireBwiza_4029
    @claireBwiza_4029 Před rokem +6

    Rubayita is a LEGEND ❤..What an awesome gift 🎉..he was absolutely amazing and his work will keep shining 🎵 🎶.

  • @laetitiakagoyire2179
    @laetitiakagoyire2179 Před rokem +5

    Ikiganiro cyiza!Merci beaucoup mama Fiston kutwibutsa umubyeyi Rubayita.Usibye umuziki yanakundaga ibitabo .Nibuka ko kenshi niba atari buri gihe namubonaga avuye ku kazi afite igitabo mu ntoki.Akomeze aruhukire mu mahoro

  • @niyigenajeanbaptiste2057

    Yooooh!amateka ye arambabaje cyane gusa Indirimbo umwana niwe Mahoro nayikunze cyane kuva kera.Imwana imwakire imutuze aheza

  • @user-bv4xq4np5j
    @user-bv4xq4np5j Před 4 měsíci +1

    Turashimira nyakubahwa HE watumye ubuhanzi bubaho. your excellence I beg uyu nyiringanzo mumureke akomeze akazi. Tom ibyo mvuga urabyumva?

  • @landrycyubahiro8868
    @landrycyubahiro8868 Před rokem +3

    Murakoze cyane Ben, nari hafi rwose kumukubaza Rubayita Theophile, umuhanzi mwiza cyane.

  • @shumbushomichael
    @shumbushomichael Před rokem +4

    Il était très romantique vraiment

  • @ukuzayezujoseph9157
    @ukuzayezujoseph9157 Před rokem +4

    Umuntu wese wamenye Rubayita yakwemeza ko yari.afite igikundiro.

  • @yvonnegahimakazi564
    @yvonnegahimakazi564 Před 5 měsíci +2

    Yooo izi ndirimbo zinyibukije mon enfance 😢😢😢mbega nostalgie 💔

    • @user-cy3zt8on9l
      @user-cy3zt8on9l Před 4 měsíci

      Nukuri Beni uri umugano peee,Ndagushimiye rwose kumateka meza y'Anahanzi dukunda cyanee

    • @user-cy3zt8on9l
      @user-cy3zt8on9l Před 4 měsíci

      Rubayita yubahwe Imana ikomeze uwo Mubyeyi na fisto

    • @user-cy3zt8on9l
      @user-cy3zt8on9l Před 4 měsíci

      Imana ikomeze Impano yawe ntukabure Inganzo

  • @mugarurarugamba6111
    @mugarurarugamba6111 Před 4 měsíci

    Nyiringanzo, Nyiringanzo: Kagire lmana n'imari! Niko Nyiringanzo, wanshakiye igitekerezo cya Nyamutegerakazazejo. Komera!

  • @ireneeniyonkuru42
    @ireneeniyonkuru42 Před rokem +2

    Mbega ikiganiro cyiza wee! Urakoze Ben

  • @JPRutijana
    @JPRutijana Před rokem +6

    Izi ndirimbo iyo nzumvise, mpita nibuka aho nari ndi nyumva bwa mbere ndi umwana muto, uko mu nzu hahumuraga, uko radio yacu yasaga, abantu uko bari bicaye bumva radio. Iyo twabaga twomva radio n’imbeba zaracecekaga, n’umwana w’uruhinja ubanza yaribwirizaga. Thank you Ben, iha nicaye mu mahanga ungaruye iwacu, na memory nziza tugifite ababyeyi n’abavandimwe. Iyo famille ndabazi ariko cyane cyane se wa Rubayita, yakoranye na data. Data yagiye guteza amakawa, Boniface ajya guteza icyayi, nundi musaza wari utuye ahitwa i Bugarura ntibuka izina.

  • @bizimanaedouard7333
    @bizimanaedouard7333 Před rokem +4

    Nishimye cyane kumenya ubuzima bwaranze Rubayita.
    Jye narinzi ko yari umugoronome ariko sinibeshye cyane kuko ise yari we.
    Narinzi ko akiriho.
    Ni aruhukire mu mahoro.
    Ndamukunda cyane.

    • @mariemarie1358
      @mariemarie1358 Před rokem +1

      Ntabwo wibeshye Rubayita nawe yari agronome yakoze no muri sucrerie iKabuye aho yahingishaga ibisheke !

    • @ignatianakagi9052
      @ignatianakagi9052 Před rokem

      Bamuciye intoki ngo atazongera gucuranga.

  • @pheniasuyiringiye3090
    @pheniasuyiringiye3090 Před 7 měsíci +1

    Yoooo! Mbega amateka Mana Nyagasani!!!!!! Aho nicaye i Karama...... Umva iranshegeshe ndakubwiza ukuri!!!!!!

  • @nadiaingabire759
    @nadiaingabire759 Před rokem +2

    Rubayita yari mwiza cyaneee

  • @jeannefourrier5188
    @jeannefourrier5188 Před 5 měsíci

    Ruhukira mumahoro Muvamwe
    Notre frère de coeur 🙏💐
    Uri mumitima yacu
    Tshondo J

  • @francoisnkundiye2440
    @francoisnkundiye2440 Před 8 měsíci +1

    Indilimbo Umwana niwe mahoro nayumvaga kera iwacu ! Amateka ya Rubayita Théophile ateye agahinda, birababaje kubyumva ubuzima Rubayita yanyuzemo, ndakwihanganishe mwese abo mu muryango. Uwiteka akwishimire mu bwami bwe.

  • @ktradiorwanda
    @ktradiorwanda  Před rokem +5

    Mwihangane, ikiganiro nari nashyizeho mbere nagihinduye, twari dukeneyemo amafoto menshi

  • @thomasgatabazi706
    @thomasgatabazi706 Před rokem +3

    Mbega ikiganiro cyiza!

  • @uwaseedithe9979
    @uwaseedithe9979 Před 4 měsíci

    Wouw quel belle histore!

  • @user-zd9ck8km5i
    @user-zd9ck8km5i Před 4 měsíci

    Nostalgie, nostalgie😢😢😢

  • @ancillakabanyana658
    @ancillakabanyana658 Před 4 měsíci

    Mbega byiza, abantu beza. Ndabibuka mwese.

  • @georgeprince6518
    @georgeprince6518 Před rokem +4

    You can’t broke love

  • @Epiphanie-rx5yu
    @Epiphanie-rx5yu Před 5 měsíci

    Iyo ndirimbo nsingize iwacu muzayishyire kuli radio imenyekane ni nziza cyane.
    Nayishatse kuli youtube ndayibura uyibona yamfasha akayimpa murakoze.

  • @gaspard005
    @gaspard005 Před 4 měsíci +2

    Kumbe Volleyeur RUBAYITA Cesar ni umuhungu wa RUBAYITA Theophile? Nibarambe abo bamukomotseho.

  • @user-zd9ck8km5i
    @user-zd9ck8km5i Před 4 měsíci

    Sweet memories 😢😢😢😢😢

  • @clarisseumubyeyi3888
    @clarisseumubyeyi3888 Před rokem

    Mwarimu wanjye nakundaga Rubayita!muri lycée yari umuntu mwiza.murakoze kutugezaho amateka ye!

  • @Epiphanie-rx5yu
    @Epiphanie-rx5yu Před 5 měsíci +1

    Imana imuhe iruhuko ridashira yari umuhanzi ukomeye. Mwakoze Ben na famille Tubayita. Aba génocidaires ninyangabirama baragatsindwa.

  • @nadiaingabire759
    @nadiaingabire759 Před rokem +2

    nishimiye ko watumiye abo bantu biwacu ndishimyeeeee

  • @Turkana-omo-marsabit
    @Turkana-omo-marsabit Před rokem +1

    Indirimbo zahabu na diamond na masamba na matata barayiganaga!!
    Kuki abatumirwa babatinya kuvuga tutsi sogokuru wacu wambere tukiba somalia

  • @user-np6wk5sq4y
    @user-np6wk5sq4y Před 5 měsíci +1

    Manaweee mba nibutse ibihe bya kera bubahwe abahanzi bacu badusigiye amasomo meza

  • @mushimiyimanadenis9573
    @mushimiyimanadenis9573 Před rokem +1

  • @francoisnkundiye2440
    @francoisnkundiye2440 Před 8 měsíci +4

    Rubayita Théophile ubuzima yanyuzemo, imbaga ya bamwe mu Banyarwanda bayinyuzemo, iyo nongeye kumva amateka nkaya binyibutsa neza neza ibyatubagaho mbere ya 1994, iyo ntekereje ko gouvernement zo hagati 1960-1994 zitakibaho ndaryama ngasinzira. Rubayita wararenganye nkabandi ibihumbi ni bihumbi bahuye nayo mahano yakomeje arangiliza kuli genoside yakorewe abatutsi.

  • @ignatianakagi9052
    @ignatianakagi9052 Před rokem

    Ariko Min. ishinzwe umuco ibihangano by'abantu byubahwe. Cg babihanirwe, ni umutungo mu by'ubwenge bigira amategeko abigenga.Niyubahirizwe rero.

    • @user-zd9ck8km5i
      @user-zd9ck8km5i Před 4 měsíci

      Ibi bintu njya mbyibaza, ukuntu ministere ishinzwe umuco itakora kuburyo aba bahanzi n'ibihangano byabo bitazima, erega ibi ni bimwe mubigize amateka n'umuco by'igihugu. Kugeza ubu hari indirimbo z'abahanzi ba kera zazimye, kandi bikomeje zizazima burundu. Urakoze Ben Nganji gukomeza gusigasira uwo murage

  • @marieclaireumupfasoni1178
    @marieclaireumupfasoni1178 Před 5 měsíci

    Uyu mwana ni we mahoro: Indirimbo y'ibihe byose. Nubwo bagerageza kuyisubiramo ntibakwigeza ku y'umwimerere

  • @epiphanienyiraburanga7022
    @epiphanienyiraburanga7022 Před 5 měsíci

    Byitwaga ifono
    Ariko nkeka ko yari tourne disque...

  • @YagotivYago
    @YagotivYago Před rokem +1

    Mbega nibyiz

    • @Safarileonard
      @Safarileonard Před 10 měsíci

      Ni ukuri Théophile yari imfura kuko namumenye 2002 duhuriye mu kabari I Nyamirambo ampa na cassette ye. Indirimbo ye uyu mwana niwe mahoro nari narayituye Cherie wanjye muri 1997 ntaramenyana na Rubayita.

    • @Safarileonard
      @Safarileonard Před 10 měsíci

      Ni ukuri tuzahora tumwibuka.

  • @jacquelinegasirabo8142
    @jacquelinegasirabo8142 Před měsícem

    Nshimishijwe no kumenya titre y'iyo ndilimbo Nsingize iwacu
    Malheureusement amagambo ntiyumvikana neza.

  • @uwizeyimanajeanchrysostome783
    @uwizeyimanajeanchrysostome783 Před 4 měsíci +1

    Ariko Kuki mukora isosi Nziza,mwarangiza mukamenamo inshishi!Ngo ntiyagiye muri university kuko yari ubwoko budashakwa!Bivuze ko nta mututsi numwe wakandagiye muri UNR kubwa Kayibanda no kubwa Habyarimana!Wa Mukecuru we,ujye wivugira ubuzima ibya politike ubireke!