NIMUSHAKA MUNYANGE NDABIVUZE💔NIBA UFITE IBI BINTU KURI WOWE BIZAKURIMBUZA😭GUKORA KWA SATANI GUHISHE😭

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 19. 09. 2023
  • #Pamphile_0785781442 #Beulah_Uwashyingiwe
    Abagenzi barangije igihugu kiroga, bagera mu gihugu cyitwa Beulah, risobanura ngo Uwashyingiwe (Yesaya 62:4). Icyo gihugu kirimo ikirere cyiza cyane kinezeza ugihumeka. Inzira y'abajya mu ijuru ikinyuragamo; bamara iminsi baharuhukiye. Bumvaga inyoni ziRIRIMBA iteka, bakabona iminsi yose uburabyo burabya, bakumva inuma ziguguza. Muri icyo gihugu izuba riva ku manywa na nijoro; abakigezemo baba barenze igikombe cy’igicucu cy’urupfu. Kandi cya gihanda Bwihebe ntikibasha kuhagera; Kandi Abagenzi bahageze baba bitegeye ururembo bajyamo, ndetse bahahurira na bamwe bo muri urwo rurembo, kuko abarabagirana bamenyereye kugendagenda muri icyo gihugu, kuko gifatanye n’icyo mu ijuru.
    USHAKA GUFATANYA NATWE MU BURYO UBWO ARI BYOSE TUVUGISHE KURI 0785781442
    Email:beulahministry2012@gmail.com
  • Zábava

Komentáře • 106

  • @jeanboscohabiyaremye8341
    @jeanboscohabiyaremye8341 Před 10 měsíci +4

    Njye ndikurushaho kwemeranya namwe. Hari ikiganiro uherutse gukora kivuga kubijyanye n'uburyo abakozi b'Imana bandura. Nasanze twarashize ahubwo kdi ndeba uburyo imbaraga zigenda zidushirana ntabyaha twaguyemo nsanga ntahandi biva.

  • @gabyuwineza3247
    @gabyuwineza3247 Před 10 měsíci +5

    ijuru risaba kugira ibyo wigomwa ukabyanga !! naho ibyo dukora twinezeza bizakora ku bantu!! nta manza muca muge muvugira Imana uwumva yumve udashaka kumva azarorere

  • @antoinetteuwizeye1756
    @antoinetteuwizeye1756 Před 10 měsíci +3

    Beulah ni Mwarimu wange reka nkomeze niyigire kuko nubwo ntari umusesenguzi ariko ibyo muvuga ni ukuri pe

  • @uwondiwetv5565
    @uwondiwetv5565 Před 10 měsíci +7

    Mukomeje kunshanga kurushaho! Ariko mugihe ntaramenya neza icyo nkwiriye gukora,reka nkomeze nkore ibyiza,mfashe imfubyi,nsure abavandimwe,nkunde bagenzi banjye,nirinde kugira nabi no kubangamira abandi,kdi nsenge.ibindi bizaziraho!!!! Nizereko abamaramaje kudasuka iyo misatsi murimo no gutunganya imitima,mbere yizo housing

    • @beckythehustler2981
      @beckythehustler2981 Před 10 měsíci

      Muvandimwe iyo migambi nimyiza ariko ujye uyikora kubwa christo,imisatsi yo uzayikureho aruko umwuka ubwe yabikubwiye kuko kubikora kubwikigare cg ikiganiro ntajuru byaguhesha naho ibyimbere nibyinyuma bigomba kujyana,nta nkono yitabi iburamo ubuvunderi kdi icupa rya parfum usangamo impumuro,
      Nubwo hatabua counterfeit kuri products zose ubundi ikiri ku ikarito inyuma nicyo usangamo imbere

  • @cecileuwimana8149
    @cecileuwimana8149 Před 10 měsíci +3

    Muzaze mbabwire ukuntu Imana yambujije kwambara ijipo kandi yari inyambitse rwose igeze hepfo yimfundiko Imana yansanze ngenyine ari kumanywa ngenda menya ko impamvu iyimbujije aruko yari ifite pasura kandi niyo pasura nintege ntizabonekaga ariko sinazuyaje ngeze murugo nahise nyitanga kandi ntamyenda nagiraga myinshi nabaga mukigo kimfubyi nyuma ya genocide ho gato nari ndi umukobwa wimyaka muri 17

  • @musanganyimanajeannedarc6191
    @musanganyimanajeannedarc6191 Před 10 měsíci +8

    NGO kuboha imisatsi nicyaha 😌😌 mubinsobanurire neza

    • @enfantdedieu4347
      @enfantdedieu4347 Před 10 měsíci

      Cyane !! Noneho iriya misatsi ni travaillé ,envoûté kwa Satani.
      Ni ugukosora Imana .1Tim2v9

    • @kanezamireille4699
      @kanezamireille4699 Před 10 měsíci +1

      Ubwo niba ari icyaha ijuru rizajyamo abanyarwanda batayiboha,nabarundi kuko ahandi ntibanabyitaho rwose si imico yabo,gusuka ntibabiha agaciro,wasuka utasuka ntacyo niba bivuze.

  • @rugabaprimo7225
    @rugabaprimo7225 Před 10 měsíci +1

    Ibyo muvuga ni ukuri cyane, nemeranywa nawe kuri byose.
    Hari ikintu munyunguye ntajyaga ntecyereza cyane, "Imana ijyendera muri twe"

  • @christineumutoni7605
    @christineumutoni7605 Před 10 měsíci +2

    Murakoze kuri ico kiyumviro ki pantaloon na amakanzu. Hari abavyambara nabi bikabambika ubusa nku uko ubize buri muntu wese namenye kwambara neza yikwize. Yakwambara ikanzu canke pantalo.

  • @JacquelineKanyana-iy1yt
    @JacquelineKanyana-iy1yt Před 10 měsíci +7

    Nashaka ndabibarize mukozi w'Imana mwavuze ngumuntu atagira mwuka wera ngontaba akijijwe none iyo ubatijwe mumazi menshi uhita wuzura mwuka wera?niryari umenya kowakiriye mwuka wera mumbabarire ndacari muto mugakiza

    • @cecileuwimana8149
      @cecileuwimana8149 Před 10 měsíci +2

      Ubatizwa waramaze kuwugira kuwubatizwamo bitandukanye no kuba ari muri wowe

    • @alinemugisha4852
      @alinemugisha4852 Před 10 měsíci +1

      Nkunda abankunda kandi abanshakana umwete bazambona!gusoma ijambo ryi Imana Yera.

    • @alinemugisha4852
      @alinemugisha4852 Před 10 měsíci

      Uzampamagare tuganire ,urampa numero yawe,

    • @alinemugisha4852
      @alinemugisha4852 Před 10 měsíci

      Nabashije kubisobanura satani yavyivye😂

    • @biosanta8628
      @biosanta8628 Před 10 měsíci +1

      Kugira mwuka wera si ugutitira cg kuvuga indimi. Iyo wakoze icyaha ukumva uhatwa kwihana uwo uba ufite mwuka wera ukwibutsa kwezwa buri kanya . Gutekereza icyaha ukumva umutima ukikubuza uwo aba ari mwuka wera ukurimo akubuza ibibi akagushishikariza ibyiza gusa.

  • @ZacheeLegend
    @ZacheeLegend Před 7 měsíci +1

    IMANA I bahe imugisha.

  • @bettymtv2589
    @bettymtv2589 Před 10 měsíci

    Icyaha cy'ubwibone ku igitsina gore nicyo cyatutaniye,ntekereza ko ariyo mpamvu,Imana yatanze amategeko ku abagore,kuko nitwe igira ibyo itubuza byinshi.(Kandi twibuke ko satanu ntakindi cyaha yakoze atari ubwibone)

  • @user-gu3dt6mc6b
    @user-gu3dt6mc6b Před 10 měsíci

    Yesu christo nashimwe twanyuzwe rwose ark muzadusobanurire no kubijyanye no kuboneza urubyaro

  • @Deborah562
    @Deborah562 Před 10 měsíci +2

    Ikintu cyose Bibiliya Yemeza kwari Ikibi Isi izarinda yubama kicitwa ikibi.
    Kabone nubwo Bishop, Pope (Sheikh =shehe)
    Babyeza ntibiza hindura, I jambory'Imana yavuze.(Ibyah22:18-19).Bene Data nimwige kwisomera Ijambo ryImana nibwo muza jijuka
    Mwibukeyuko Abayobozi bamadini yacu abenshi barimo kuturoha gehonomu.KUBERAKO NTABWO BABABAYE UBUGINGO BW'INTAMA AHUBWO BABABAYE AMATAYAZO..(AGAFARANGA,KAZO) Mwene Data Kanguka ubugingo nikinege. Burahenze rwose...

  • @RwampiriJeanDamascene-dr6nu
    @RwampiriJeanDamascene-dr6nu Před 5 měsíci

    Pamp komeza ujye ubwiza ABANTU ukuri nubwo kuryana imisatsi yimikorano n'inzara bifite ikibazo gikomeye muburyo bw'umwuka keretse utari umunyabugingo babyanga babyemera, courage ppapa

  • @uwimanadiane2189
    @uwimanadiane2189 Před 10 měsíci

    Imana ibahe umugisha rwose . Ibyo muvuga nukuri ,abafite amatwi yumva neza nibumve.
    Nabafite amatwi tumva neza mubareke kuko babyemera batabyemera ntibikuyeho ko ariko kuri ❤

  • @dushimeyesumartha8742
    @dushimeyesumartha8742 Před 10 měsíci

    Muravuga ukuripe kd ngewe mbakunda birenze ndabakurikira cyane lmana ibahe umugisha

  • @ndabahimyealphonsine8980
    @ndabahimyealphonsine8980 Před 10 měsíci +3

    Nonese mumbwire; na bya bituta dushyira muri misatsi ( iri natural) kugirango irambuke tubone uko tuyisokoza, nabyo ni icyaha?

  • @alinenikuze1871
    @alinenikuze1871 Před 10 měsíci

    Ndakunze ikiganiro canyu mutwigishije neza kandi muvuze ukuri Yesu Kristo abahezagire

  • @wenceslas1967
    @wenceslas1967 Před 10 měsíci

    Ndafashijwe pe. SInzaruhanya n'Umwuka Wera.
    Mubwire abagore nabakobwa ko Rihanna afite uruganda yahawe nimbaraga z'ikuzimu rukora fond de teint zitwa Fenty. Kandi uzisize wese nta soni agira zo kwiyandarika pe. Ndi Denmark naragenze ndabona.
    Yesu Kristo abahe umugisha.

  • @girukwishakagogo
    @girukwishakagogo Před 10 měsíci +2

    Pamhile kundukuntu muvuga ukuri Jew narabisomye muri bibiliya muri timoteyo nta mugore wumu pasteur bibiliya yemera

  • @antoinetteuwizeye1756
    @antoinetteuwizeye1756 Před 10 měsíci +1

    Ikindi nkunda ukuntu iyo pamphile akoresha Ibiganiro akoresha ukuri byaba ari ibidasobanutse akabivugira aho adafite ubwoba

  • @rubayizadiane3505
    @rubayizadiane3505 Před 10 měsíci

    Mwakoze bakozi b'Imana, muri kuvuga ukuli nubwo kuryana

  • @umutesinadia2674
    @umutesinadia2674 Před 10 měsíci +1

    Muzi ko hari namashuri yigisha kuvuga mundimi

  • @mamaegide63
    @mamaegide63 Před 10 měsíci +1

    Yesu aje abagore bahawe ijambo , rero lmana igiha abagore ubupasteur ikora uko ishaka ntimukigire abanyabwenjye muby lmana ikora uko ishatse

    • @user-ed4tz1pz5p
      @user-ed4tz1pz5p Před 10 měsíci

      Ufite ishyaka ry Imana kandi uvuga ibintu byinshi bizima bifasha abakristo Ariko nanone Yesu yaravuze kandi abwira bene wabo ari naje kugirango abibwira ko bareba bahume
      None umwuka wera ugira niba ahubwo utarabaye umunyedini ni gute utaguhishurira iby abagore baba paster?rero Umva akantu ibintu bya Yesu iyo wizibye amatwi kubera imyumvire yawe arakureka
      Rero Kuri Icyo cyo uribeshya Cyanee 100/100

  • @mamaegide63
    @mamaegide63 Před 10 měsíci

    Bwira abantu bihane ibyaha kuko nibatihana NGO babe ibyaremwe 🎉bishya ntajuru bazajyamo ,babwireko ntajuru ryabicanyi cg abasambanyi abajura cg abanyamashyari cg abasenga ibigirwamana ,bwirara abakora ibyo nabagambana, ijambo rira vugango hahirwa umuntu udakurikiza imigambi yababi ,ntiyicarane nabakobanyi amategeko y lmana niyo yibwira kumanywa nanijoro NGO icyo azakora cyose kizamubera kiza ,zaburi 1 ;1_2

  • @bettymtv2589
    @bettymtv2589 Před 10 měsíci

    Imirire nayo Imana yayivuzeho

  • @lindankurikiye9881
    @lindankurikiye9881 Před 10 měsíci

    YESU KRISTO ahabw'icubahiro
    Murakoze kw'ijambo ry'IMANA ry'uno musi.
    Kandi nezerejwe no kubona mwambaye ALLIANCE YA MARIAGE uno musi Kuko kuva ntangura kumviriz'ijambo ry'IMANA kuri platte forme yanyu , sinari bwabone mwambaye iryo sezerano rya mariage.
    iyo muvuga ko mwubatse nkabona urutoke rwambay'ubusa nabona bitagira SENSE (kubwanje.)
    IMANA IBONGER'AMAVUTA

  • @Mavin500k
    @Mavin500k Před 10 měsíci +2

    Nukuri nibyo ❤❤❤

  • @girukwishakagogo
    @girukwishakagogo Před 10 měsíci

    Ndabakunda cane kuko mutwigiaha ukuri pe muhezagirwe from 🇧🇮🇧🇮🇧🇮🇧🇮

  • @banisabanisa5767
    @banisabanisa5767 Před 10 měsíci

    Pamphile uwomujyisha udusabiye turawacyiriye

  • @munyarubugavedastetv.7128
    @munyarubugavedastetv.7128 Před 10 měsíci +1

    Uko nukuri Mukozi w'lmana

  • @KubahaUwitekanibwoBwengeTv
    @KubahaUwitekanibwoBwengeTv Před 10 měsíci

    Mugire Amahoro ndabasuhuje mwese mw'Izina rya Yesu Kristo mbifurije kwemerwa n'Imana buri wese yita kw'iherezo rye,Yobu:28:28 Maze Ibwira Umuntu Iti Dore kubaha Uwiteka ni bwo bwenge Kandi kuva mubyaha Niko kujijuka, Imigani:8:13 Kubaha Uwiteka ni ukwanga ibibi ubwibone n'agasuzuguro n'inzira y'ibibi n'akanwa k'ubugoryi ni byo nanga, Mariko:1:15 Igihe kirasohoye Ubwami bw'Imana buri hafi nuko Mwihane mwemere Ubutumwa Bwiza.#Kubaha Uwiteka ni bwo bwenge tv ❤️

  • @graceuwizeyimana268
    @graceuwizeyimana268 Před 10 měsíci +1

    Pamphile uraducanga pe, rimwe uvuga ukuri ubundi ukavangamo ubuhezanguni bwawe. Kuki wihutira guca imanza? kuki wihimbira gukiranuka guhwanye na discipline ya ADEPR uretse ko namwe mutakibyubahiriza neza? Imisatsi ndayiboha inzara ndazisiga kandi sinzarimbuka nzabana na Yesu iteka, Mwuka Wera naramuhawe ntiwamunkuramo.

  • @Kayla-jo9mq
    @Kayla-jo9mq Před 10 měsíci

    Baraje babatere Amabuye

  • @user-wz9yd6wx2q
    @user-wz9yd6wx2q Před 10 měsíci

    Mugire umugisha bakozi b'lmana

  • @cecileuwimana8149
    @cecileuwimana8149 Před 10 měsíci +1

    Ewana kutayoborwa numwuka wera ni bibazo nicyo nakuboneye

  • @ElieNiyoyitungiye-zx9ei
    @ElieNiyoyitungiye-zx9ei Před 10 měsíci

    Abahanuzi hamwe vyarabagoye bisaba kubasengera,je haruwo n'ahaye umutwaro kandi ndimubitaro aca atangura kumbwira ngo ndamuterere ngo bafise igiterane naratangaye

  • @ugiriwabomarieclaire9502
    @ugiriwabomarieclaire9502 Před 10 měsíci

    Nanjye njyambaza abagabo bambaye amaherena nabo bakambwira ngo ntimirimbo. Ariko nshimira lmana koyombasobanuriye uko byakoraga kumatungo cg muri siraheli kubicibwa barabyunva bamwe bakayakuramo

  • @ugiriwabomarieclaire9502
    @ugiriwabomarieclaire9502 Před 10 měsíci

    Amen

  • @joycepeacebahati5606
    @joycepeacebahati5606 Před 10 měsíci

    Amen 🙏

  • @mamaegide63
    @mamaegide63 Před 10 měsíci

    Ntabwo kugira imisatsi iboshye cyangwa kwirimbisha aricyaha igikuru nukwirinda ibyaha

  • @bettymtv2589
    @bettymtv2589 Před 10 měsíci

    Muzigishe nabagabo turiya dupantaro dufashe ibitsina by'abagabo,bita uducupa.

  • @bettymtv2589
    @bettymtv2589 Před 10 měsíci

    Muzavuge no kumyenda y'amabara.

  • @BlessMK
    @BlessMK Před 10 měsíci

    Waravangiwe si wowe utanga ijuru kwa Jina la Yesu

    • @justinsaineti2543
      @justinsaineti2543 Před měsícem

      Nuburyo usubije bigaragazako ntamwuka wera ukurimo plz niba ibintu bavuze bitakunyuze cyangwa bitagukoze kumutima icececyere

  • @verenemukasekuru9487
    @verenemukasekuru9487 Před 10 měsíci

    Amen amen❤❤❤❤❤❤❤❤

  • @musanganiremariejosee5616
    @musanganiremariejosee5616 Před 10 měsíci +1

    Ngo imisatsi n'amapatalon

  • @odillembabazi717
    @odillembabazi717 Před 10 měsíci

    Muzamenya ukuri kdi ukuri niko kuzatubatura,nezezwa no kumva ukuri kuzuye Uwiteka abishimire pe

  • @twinsmom-td7gb
    @twinsmom-td7gb Před 10 měsíci +1

    Imana ibahe umugisha. Turategereje ikiganiro kivuga kuri holy spirit

  • @bettymtv2589
    @bettymtv2589 Před 10 měsíci

    Uwo mukufi wo kukuguru narawambaraga nziko ari kurimba.

  • @arielngabo9016
    @arielngabo9016 Před 10 měsíci

    Uwo mugore yitwa Sereine Nterenanziza. Uriya yapfuye ahagaze.

  • @umuhozaepiphanie94
    @umuhozaepiphanie94 Před 10 měsíci

    abiyita abakozi b'Imana bikigihe bo aho kikwigisha inzira yukuri babwiriza abantu ibyo kwigwirizaho Abayoboke aho kwigisha abantu kuyoboka kristo sibo gusa uzajye ureba imiririmbire yabaririmbyi usanga ari ukwinezeza ntabutumwa ,nabafite ubutumwa ugasanga video yabo ni ukwibyinira gusa no gutwika !ariko sibose

  • @uwimanadiane2189
    @uwimanadiane2189 Před 10 měsíci

    ❤❤

  • @cecileuwimana8149
    @cecileuwimana8149 Před 10 měsíci +2

    Mumbasa nayirobi mumbasa nayirobi 😂😂😂😂😂

  • @Goodvibes-ky4ed
    @Goodvibes-ky4ed Před 10 měsíci +2

    Ibyijuru nabazarijyamo ntabyo uzi Kuko amaherezo yacu azwi tlnwiMana stop rero

    • @umuhozarosette8914
      @umuhozarosette8914 Před 10 měsíci +1

      Bibiliya irabisobanura neza abazarijyamo rero niba akoresheje bible wimutera ibuye kuko ukuri kuraryana

  • @abbygroete2366
    @abbygroete2366 Před 10 měsíci +1

    Abagabo nabo bashobora kwambara batikwije .

  • @devmuk5485
    @devmuk5485 Před 10 měsíci

    Mudusobanurire niba gusuka umusatsi ibituta cg ibiryamye gusa udashyizeho menshi ari icyaha ?? mudusubize ndabinginze

  • @bravekis9095
    @bravekis9095 Před 10 měsíci

    Ikabodi ( aha hantu nta cyubahiro cy’Uwiteka gihari ) !!

  • @kanezamireille4699
    @kanezamireille4699 Před 10 měsíci

    Ese iyo muvuga iryo jambo ryo kogosha ingohe mubihuza mute ko ubundi abogosha batogosha ingohe,ahubwo mbona bogosha ibitsike!?

  • @girukwishakagogo
    @girukwishakagogo Před 10 měsíci

    Non pamhile ndabibarize naho ntazikobndonka igisubizo kuki hariho abashumba benshi Kandi bemezako nasomye bibiliya yose Kandi bemezako bagendana mpwemu yera cangwase mwuka wera ariko ugasanga umudamu wiwe agendanda ivyo bisuko vyomumutwe none nukudasoma neza bibiliya canke nukwiyorohereza? Hama murakoze kutwigisha kumyambarire twebwe twaritwigiahijweko ipantalon kumukristo arikizira

    • @odillembabazi717
      @odillembabazi717 Před 10 měsíci

      Nibyo ariko iyo ugarutse ku nshingano zabepiskopi muri 1timoteyo 3:1-7 harimo ko ago mba kugira ubwenge bwo kwigisha abe, usanga nabo hari ibibagonga bashobora kugirwaho urubanza.Bikababera icyaha

  • @cecileuwimana8149
    @cecileuwimana8149 Před 10 měsíci

    Muraje mutubwire ko amapantaro ntakibazo hanyuma tujye tuzambara mubone amataye yacu mutwifuze nibitsina byacu byishushanye nimutureba mutwifuze intambara zivuke sicyaha kuyambara ariko sibyiza kubagore ntasoni iri mukazi bitandukanye wagiye murusengero

    • @Mwizerwa12
      @Mwizerwa12 Před 10 měsíci +1

      Umugore wese wambaye ipantalo se igitsina kirishushanya?Taye yumugore se yambaje ijipo cg ikanzu ntiyigaragaza. Haribwo wabona umugore ngo umwitiranye n'umugabo ?uko umugore ateye bitandukanye nuko umugabo ateye. Si impamvu yuko yambaye umwenda runaka.hari nabambara amajipo cg amakanzu nubundi bigatera abandi gucumura. Ikibazo si ipantalo. Mwambare mwikwize.

  • @enfantdedieu4347
    @enfantdedieu4347 Před 10 měsíci

    Ni byo gusuka imisatsi nta juru.
    Ariko na Kanta Imana iyitubujije kenshi .
    Kkuko ngo uwakoze teinture rouge cg ubururu bashyira mu misatsi ni na we wakoze Teinture noire (kanta)
    Mbyumvise kenshi mu ndimi nyinshi.

    • @Mwizerwa12
      @Mwizerwa12 Před 10 měsíci

      Nturebere ku bandi Kandi amadini siyo azatujyana mu ijuru. Kandi ubwinshi bwabakora ikintu ntibikibuza kuba icyaha imbere y'Imana. Reka Roho mutagatifu akuyobore utarebeye ku bandi. Soma bibiriya

  • @ugiriwabomarieclaire9502
    @ugiriwabomarieclaire9502 Před 10 měsíci

    Maze na badata bomuri 36 bambaraga amakanzu

  • @user-ec5hl2ob8p
    @user-ec5hl2ob8p Před 10 měsíci

    Nikokurikwijambo

  • @mbandikurejeanclaude9581
    @mbandikurejeanclaude9581 Před 10 měsíci +1

    Mu ibaruwa pawulo yandikiye abanyaroma umutwe wa 16 umurongo wambere havuga inshingano z'umugore mu rusengero none mwe ngo abagore ntibakora ibi cg ibi?

    • @rugabaprimo7225
      @rugabaprimo7225 Před 10 měsíci

      Rom 16:1
      [1]Mbashimiye Foyibe mushiki wacu ari we mudiyakonikazi w'Itorero ry'i Kenkireya,
      Wabibonye nezako ari umudiyakonikazi, ko atari umushumba w'itorero. Abagore bemerewe kuba abadiyakonikazi, abahanuzi,... ariko ntibemerewe kuba abapasitori, aba apotre,.. nibindi bizina nkibyo byadutse

    • @odillembabazi717
      @odillembabazi717 Před 10 měsíci +1

      Muri uyu mutwe 16: 17-18 bavua inyigisho dukwiye kwirinda,
      1Timoteyo 3: 1- 7 bavuga criteria zabepiskopi( pasteurs) bakoresha muri izo nshingano bahera ku kuba ari umugabo w'umugore umwe......not vise versa.Kuba bigezweho ntibikuraho icyo bibiliya ibivugaho.
      Murakoze

  • @cecileuwimana8149
    @cecileuwimana8149 Před 10 měsíci

    Nange uriya mugore wavuze ngo iyo atava muri adeper ngo yari gurimbuka iyo mpuye nawe kuri CZcams ndiruka yigeze kuvuga ngo abakene ntibazajya mwijuru ngo banukira Imana umupasiteri wese wumugore ntajya amfasha keretse iyo ntamuzi ko ari we

  • @tiktokblogirl3206
    @tiktokblogirl3206 Před 10 měsíci

    Abagabo umumaro wa Clavate nuwuhe ko mutubujije gusuka umusatsi?

    • @ayijac7740
      @ayijac7740 Před 10 měsíci

      Calavate isobanura icyubahiro

  • @ElieNiyoyitungiye-zx9ei
    @ElieNiyoyitungiye-zx9ei Před 10 měsíci

    Je kwamba pantalon ndiko ndagisengera nabwiwe kobiba ikibazo hageze kwaja kumwanda muto ko yoteza ikibazo ababonye yihagarika Nico nahishuriwe kovyobigitsitaza abakubabibonye wihagarika

    • @enfantdedieu4347
      @enfantdedieu4347 Před 10 měsíci

      Ipantalo z'abagore en plus zirabashushanya bigatsitaza ari ababanegura n'ababifuza mu mitima yabo.
      Kandi imbere y'Imana uri umusambanyi kuko runaka yakwifuje mu mutima gusa

  • @purcheriemukankima9998
    @purcheriemukankima9998 Před 10 měsíci

    Kuraboha imisatsi byanditehe?

  • @Goodvibes-ky4ed
    @Goodvibes-ky4ed Před 10 měsíci

    Yebabawe 😳😳😳😳hanyuma c bariya bow anti banaturere basambana nibo bazaribona??????????????

    • @odillembabazi717
      @odillembabazi717 Před 10 měsíci

      Muri uru rugendo, nta gikwiye gusiga ikindi, ariko niba nasobanukiwe neza cg ukobigaragara nuko hari ibyo tuzi ko ari ibyaha ibindi tukabitagatifuza.

  • @geraldinekamali832
    @geraldinekamali832 Před 10 měsíci

    Njye nibaza ikibazo ntafitiye igisubizo, KO abadakora ibyo byose byimirimbo nimisatsi ari EDPR ,Nandi ameze nkayo (NDAHANGWA( Burundi),CEPEZA (RDC)ubwo abari mu mahanga yandi Bose bazarimbuka

    • @Deborah562
      @Deborah562 Před 10 měsíci +3

      MWENE DA URIBESHA CANE GUTEKEREZA GUTYO.Iyarimbuje isi yambere Amazi mugih canowa n'imwe ni yandikishije Bibiliya Ijambo ryayo ngoturyitondere..rituyobore. Ubwinshi bwabatumvira Imana ntibuza buz'Imana guhana abatayumviye.
      Nkuko itagiriye imbabazi abisirayeli mubutayu ikabarimbura bazira kutumva ngo bitondere Amategeko yayo" ninako itazagirira Imbabazi Ishengero ryuyumunsi nibatihana bakareka kwihumanya.bakemera gukebwa mumitima yabo.

  • @bravekis9095
    @bravekis9095 Před 10 měsíci +2

    Pamphyl se ko mbona amakwe menshi yo mu Rwanda abakobwa b’abarokore bakora makeup nk’izabanyamahanga nizo nzara ko mbona benshi bazifite ( abahanzi ba gospel……) ubwo nukuvuga ko uwapfa abifite atabyihannye yarimbuka ?!!

    • @JNI-news
      @JNI-news Před 10 měsíci

      Ntabwo ubwinshi bwabo bwababuza kurimbuka

    • @cecileuwimana8149
      @cecileuwimana8149 Před 10 měsíci

      Cyane rwose

    • @dushimeyesumartha8742
      @dushimeyesumartha8742 Před 10 měsíci

      Ahaho nange Niko mbibona ahubwo Hafi yabose

    • @odillembabazi717
      @odillembabazi717 Před 10 měsíci

      Hari ukuba yapfa uyu munsi atabyisize ariko mu mutima we birimo,uwo umuhwanira numunsi yabyisize kdi akajya aho ababyisize bajya.
      Gusa mu ijuru Yesu arimo ntibazarikandagiramo ni ukuri.

  • @ndabahimyealphonsine8980
    @ndabahimyealphonsine8980 Před 10 měsíci

    Rero njewe nsigaye nigirira ubwoba, bkobaza nti ubu ijuru ni bangahe bazarijyamo! Kuko iyo misatsi n'inzara muvuga mbona n'abitwa abarokore babikora! Na make up z'abarokore ngo zitarabura na zo bazishyiraho! Ikindi mubyo mwigisha byo kudahindura imisatsi, muzajye mwigisha n'abagore banyu ko na KANTA ari chemical product, nayo bazayireke, kdi aba ADEPER hafi ya bose bayishyira mu misatsi yabo ngo ibe umukara!

  • @uwaseflorence2589
    @uwaseflorence2589 Před 10 měsíci +2

    😂😂😂😂😂😂

  • @bettymtv2589
    @bettymtv2589 Před 10 měsíci

    Sha Imana yo mu ijuru ibahe umugisha pe.

  • @violetsinibagiye4123
    @violetsinibagiye4123 Před 10 měsíci

    Amen

  • @bettymtv2589
    @bettymtv2589 Před 10 měsíci

    Sha Imana yo mu ijuru ibahe umugisha pe.