Video není dostupné.
Omlouváme se.

VIDEO ya Agata KANZIGA n'umuhungu we tubafashe babeshya umuzungu

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 4. 08. 2024
  • AGATHA KANZIGA HABYARIMANA,
    Izina rye rirazwi cyane kuburyo hari benshi bamwuvise kuva bavuka ubu bakaba bafite abazukuru.ni umugore wahoranye imbaraga ntagereranywa mu Rwanda kuburyo n’umugabo we atamuvugiragamo.ni umugore wahoraga yambaye ibikomo byazahabu bishashagirana ku mubiri we ariko na none afite amaraso y’abantu benshi ku biganza bye uyu nkubwira ni Agatha KANZIGA umugore wuwahoze ari perezida w’u Rwanda Yuvenal HABYARIMANA.Agatha ni umwe mu bagore babayeho atinyitse cyane afite ijambo ryanyuma kubikorerwa mu gihugu hafi ya byose yifashishije itsinda ryaba mafiya rya KAZU yayoboraga afatanije n’umugabo we ndetse n’abasaza be muri Politiki nyinshi zo kwica abantu,kunyereza umutungo w’igihugu ndetse no gutegura umugambi wo gutsemba abatutsi. Agatha KANZIGA benshi bamugarukaho bamugaragaza mu bikorwa bye byumwijima yakoze kuburyo hari nabadatinya kumushyira ku mwanya wa mbere mubasenye u Rwanda ariko nubwo agarukwaho kenshi na none si benshi bamuzi neza.twe rero nkuko dusanzwe tubigenza mu biganiro byacu icyo tugiye gukora ni ukuva imuzingo amateka yihariye yuyu mugore Agatha KANZIGA HABYARIMANA kuigirango nawe umenye neza uwariwe,turavuga ubuzima bwe bwite ariko ntitunibagirwa ibikorwa bye byamuranze nk’umugore w’umukuru w’igihugu mu myaka 21 yose kuva mu 1973 kugeza mu 1994.iyi ni Intsinzi tv.uwateguye iki kiganiro mu ugiye kumva ni BIZIMANA Christian naho jye ugiye kukikugezaho ndi prudence NSENGUMUKIZA. Mbahaye Ikaze.
    Agatha KANZIGA Yavutse tariki ya mbere mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 1942 yavukiye muri Giciye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi ubwo ni ahitwaga mu Bushiru.i SE wa Agatha KANZIGA yitwaga MAGERA Gervais naho Nyina akitwa NYIRANSHAKIYE Josephine. Uyu MAGERA Gervais wabyaraga Agatha KANZIGA mu bihe by’ubukoloni yari umukire utangaje wari ufite inka nyinshi n’imirima kuburyo muri ibyo bihe uyu MAGERA yakoraga business zo kwinjiza imyenda mu Rwanda ayivanye hanze,yari umukirre wa gatangaza wari unafite imodoka.imodoka ku munyarwanda mu gihe cy’ubukoloni byari urundi rwego utabasha kwiyumvisha muri iki gihe.ndetse MAGERA Gervais yari umwe mu barwanashyaka b’Ishyaka rya UNAR.
    MAGERA Gervais ni umugabo wari warashatse abagore batatu aho yari yarabyaye abana barindwi barimo abahungu babiri n’abakobwa batanu.ibi rero byahitaga bishyira Agatha KANZIGA mu mwanya w’umukobwa wavutse mu muryango wifite wagombaga no kugera kuri byinshi yashoboraga kwifuza.byihuse Agatha KANZIGA yagiye ku ishuri aho yize Amashuri abanza mu ishuri ribanza rya RAMBURA aza gukomeza Amashuri yisumbuye mu ishuri rya Lycee Notre damde de Providence de Karubanda. Ariko ku makuru ya Andrew Wallis mu gitabo cye STEPP’D IN BLOOD we yavuzeko nubwo yagiye kwiga atarangije Amashuri ye yisumbuye.
    Kuko mu 1962 yahuye n’umusore wari ukirangiza mu ishuri rya Gisiriakre wari ufite ipeti rya Sous Lieutenant akaba yarafite na Numero iranga umusirikare ya 001.uwo ntawundi utari Yuvenal HABYARIMANA. Aba bombi bahuye Habyarimana afite imyaka 25 y’amavuko naho Agatha afite 20 bivugwako aba bombi bahuriye mu bikorwa byo kwishimira ubwigenge u Rwanda rwabonye tariki ya 1/7/1962.
    Ntibyatinze kuko nyuma y’umwaka umwe bakundana aba bombi bakoze ubukwe tariki 17 mu kwezi kwa munani mu 1963.
    Uyu muryango mushya wibarutse abana umunani
    Aribo Jean Pierre HABYARIMAANA
    Jeanne HABYARIMANA
    Jean Claude HABYARIMANA
    Marie Rose HABYARIMANA
    Leon HABYARIMANA
    Bernard HABYARIMANA
    Jean Luc HABYARIMANA
    Ndetse n’umuhererezi wabo akaba n’umukobwa Marie Merci HABYARIMANA.
    #IntsinziTV #AgatheKanziga #

Komentáře • 170

  • @evaristensengi5628
    @evaristensengi5628 Před 2 lety +5

    Insinzi TV murantangaza pe
    Mwaziye igihe,murakora cyane sinabura kubashimira kandi ayamateka afasha isi yose cyane cyane twebwe Abanyarwanda by'umwihariko🙏🙏🙏🙏
    Imana y'Urwanda ige ibaha imigisha kandi ibungure ubwenge. Njyewe ndabakunda cyane,ndabakurikira cyane nezezwa nubwenge, ubucukumbuzi buganisha kukuri mukorana izi menyeshwa ruhamwe🙏🙏🙏🙏🙏🙏🙏🙏
    GBU🙏🙏

  • @parfaituwimbabzi6539
    @parfaituwimbabzi6539 Před 2 lety +6

    Ayo amaraso y Abatutsi bamennye azabahame!!!Reka nawe apfe Abungabunga nka Roho mbi!!!Yewe Ndumva ahubwo Habyarimana yapfuye yishyuye ibyo yakoze!!

  • @ninakabonera6866
    @ninakabonera6866 Před 2 lety +1

    Wamubyeyi we ujye wivugira igikiga ndabona alicyo uzi cyane kurusha urwo rurimi rwabafaransa .

  • @owoyesigirehannington6822

    Thanks insinzi tv

  • @ingabirejosianne8754
    @ingabirejosianne8754 Před 2 lety +10

    Ayamashusho 😭😭😭😭weeee Mana uzaturinde ayandi mahano pe

    • @luizfigo1133
      @luizfigo1133 Před 2 lety +1

      Arababaje rwose gusa byarabaye Imana yo mugenga wabyose ntizemere akandi gahinda

    • @mbabazivestine6711
      @mbabazivestine6711 Před 2 lety +2

      Humura

    • @mbabazivestine6711
      @mbabazivestine6711 Před 2 lety +4

      Murizwa niki ? Koko byararangiye ntayandi maraso azameneka abana bige inkotanyi zakoze neza gukuraho indangamunu yurwanda ( hutu, tutsi,

    • @JackSon-sl3ct
      @JackSon-sl3ct Před 2 lety +2

      @@mbabazivestine6711 kurira ntibyabura kuko abo interahamwe zishe ntibazagaruka. Gusa ntibateze kongera gutwara Rwanda kugeza Yesu agarutse ibyo nibyo byadufasha. Inkotanyi ziragahora zitwaye. Bazanye amahoro bokabaho.

    • @yongo2yongoman536
      @yongo2yongoman536 Před 2 lety

      Jack Son 😂😂😂😂 Gutwara n ukwi Imana shn

  • @ntarejohn1843
    @ntarejohn1843 Před 2 lety +18

    Ibyo interahamwe zakoreye abanyarwanda bizabakurikira till the end

    • @turibamweali8661
      @turibamweali8661 Před 2 lety

      Hanyuma se ibyinkotanyi zabakoreye byo bizakurikirana nde?

    • @odetteniyomusaba4789
      @odetteniyomusaba4789 Před 2 lety

      @@turibamweali8661 uravuga ntanisoni ufite amaso ntaguha cyangwa amaraso yaraguhushije iriya mirambo siyabantu wa nterasiwe muzapfe mwangara

    • @odetteniyomusaba4789
      @odetteniyomusaba4789 Před 2 lety

      Reba uko kiriya kigore kireba

    • @yongo2yongoman536
      @yongo2yongoman536 Před 2 lety

      Odette Niyomusaba ariko ni umututsi mwene wanyu sibyo ???!!

    • @ntarejohn1843
      @ntarejohn1843 Před 2 lety +1

      @@yongo2yongoman536 ninde ukubwiye ko ndi umututsi? Ikindi ninde wakubeshyeko Agata ari umututsikazi wamugani wa twagiramungu ati, Mama weeeeee

  • @huguesgakwavu134
    @huguesgakwavu134 Před 2 lety

    Very good

  • @angeliquefry9129
    @angeliquefry9129 Před 2 lety +2

    Urinkora Maraso urumugome wabaye umugore gito uba umubyeyi gito uba umuyobozi gito.
    waroshye umuryango wawe kandi uzanjya mu muriro nutihana.

  • @ninakabonera2730
    @ninakabonera2730 Před rokem

    Yesu we mbega igifransa wa vuze igikiga kiwanyu ko numva umuntu atamva icyo uvuga

  • @kigugejeanmarie752
    @kigugejeanmarie752 Před 2 lety

    Mbega umugore w’ikigomeke!
    Kuberabeza umugabo koko!
    Mbega

  • @adelinendagikeza1464
    @adelinendagikeza1464 Před 2 lety +1

    Yesu ahimbazwe Abamama bagirimpuhwe iyo abaye shetani ntakundi mugabo isi ihorimwigisha

    • @JackSon-sl3ct
      @JackSon-sl3ct Před 2 lety

      Aba mama bagirimpuhwe gute aribo bagome bambere babicanyi. Ahubwose abagabo benshi ntibagirwa abagome nabagore babo. Abagirimpuhwe nabagabo.

  • @CHARLES540
    @CHARLES540 Před 2 lety +1

    Eeee nibaribyo habyarimana ntamutima mubi cyane yarafite

  • @shyaka-1
    @shyaka-1 Před 3 měsíci

    Iyo umuntu avuye kubuyobozi avugwa nabi.

  • @user-xh7cw2mo3p
    @user-xh7cw2mo3p Před 3 měsíci

    Ese habyarimana ko yari yaragowe

  • @Ethan00477
    @Ethan00477 Před 2 lety +2

    Intsinzi turabemera.thanks a lot

  • @uwimanashafi9742
    @uwimanashafi9742 Před rokem

    Imbwakazi mbi!Imana izabikubaze

  • @sarambuyejean5876
    @sarambuyejean5876 Před 9 měsíci

    uri mubanyamakuru beza basobanura ibintu bikumvikana thx

  • @sachavadia5845
    @sachavadia5845 Před 2 lety +2

    Le dialogue, relation des personnel a ete remplace par la propaganda ou la polemique, qui sont deux sortes de monologue.
    L' homme revolte ( 1951) de Albert Camus

  • @hakizimanatheodomile8324

    Sha interahamwe ntabona zarateje ibibazo bikomeye cyane,ninkibi bya m23zirigukora muricongo ese ON yakuyeho uriya miter ariwo uzatuma kongo bamara abaturage

  • @mahorodenise3767
    @mahorodenise3767 Před 2 lety

    Umugome

  • @mohamednamani3320
    @mohamednamani3320 Před 2 lety +1

    Ibintu byamoko mubivemo nibibi mwubake igihugu cyanyu

    • @JackSon-sl3ct
      @JackSon-sl3ct Před 2 lety

      Amateka agomba kuvugwa byarabaye kandi nubu interahamwe zigambira kubikomeza bivugako barazapha badakarabye amaraso yabatutsi.

    • @yongo2yongoman536
      @yongo2yongoman536 Před 2 lety

      Jack Son babivuga uri kumwe nabo ??? Kandi Gajuga Robert uramuzi neza n’a Kanziga yari umututsi rero ikigaragara nuko mudakundana rwosee

  • @rukoranyangabo9128
    @rukoranyangabo9128 Před 2 lety +4

    Arakagendubusa.

  • @gashabukafrancois7895
    @gashabukafrancois7895 Před 2 lety +1

    Umugore mubi p

  • @albertmanirakiza1138
    @albertmanirakiza1138 Před 2 lety +1

    Uwuzakwigana igifaransa cya Agatha azafungwa.

    • @JackSon-sl3ct
      @JackSon-sl3ct Před 2 lety

      Yemwe nange natangaye nimyaka abaye iburayi aho bakivuga. Nutaragera iburayi ntakivuga nkawe nkanswe.

  • @rutikangajanvier8372
    @rutikangajanvier8372 Před 2 lety +2

    Whatever it takes we are ready to fight & defending our territores

  • @turibamweali8661
    @turibamweali8661 Před 2 lety

    MURABESHYA RWOSE

  • @uwimbabaziapolline9081
    @uwimbabaziapolline9081 Před 2 lety +4

    Kanziga igifaransa cyaranze pe wagira ngo ntaba mubufaransa

    • @denis-wd6cv
      @denis-wd6cv Před 2 lety +1

      Nicyo gifaransa cyabantu bize cyera batagize amahirwe yo kwiga ngo bagere kure niyo moamvu wumva atakivuga nkabazungu

    • @kaboyiimmaculate4129
      @kaboyiimmaculate4129 Před 2 lety

      Sha mana numuswa shahu aravuga francais nkatwe bikibaga

  • @mahorodenise3767
    @mahorodenise3767 Před 2 lety +4

    Mbega.umugore wishitani
    Noneho habyalimqna ntalibi rye.ayiwe..nibobamwishe pe

  • @agnesrwambonera7210
    @agnesrwambonera7210 Před 2 lety +1

    Umugore waganzaga umugabo atyo Kandi afite urwango ku gice kimwwe cy'a banyarwanda ntakuntu atakwanduza abana be ingengabitekerezo ye. It is terrible

    • @yongo2yongoman536
      @yongo2yongoman536 Před 2 lety

      Nonese ko yari umututsi mwana ubwo mubasha kubisobanura gute ??!

  • @mugambagyeeddy4963
    @mugambagyeeddy4963 Před 2 lety

    Mbega igifansa cyumugore wumukuru wigihugu

  • @KazarwaShakira
    @KazarwaShakira Před 4 měsíci

    Mwaduteye ihungabana nahahinda

  • @impactp2
    @impactp2 Před 2 lety

    Ahasigaye ngontacyorazi ahubwo nawe yari commanda wamudame wumushitiwe wamaza abanyabutare nyina sharoom biganye kukarubanda nabagome badasanzwe
    Uyumudame ajyareka gushinyagura dore konabishe bararekuwe ,hogutuza bariguhyiri ngufu mukuyi pfobya bo nababaturukaho ngonabo bariswe ngewe ndabona bizaba ngobwa kubasubizamwo uwonumukoro abanyamategeko bakwiye kureba ,abavuye arusha bitwara nabi bapfobya cyangw,ababaturukaho byigwe neza twongere tubarege we kkuo hose abakozi b,ibyaha bikomeye iyobitwaye nabi babasubizayo muri gereza.

  • @mahorodenise3767
    @mahorodenise3767 Před 2 lety +2

    Habyalimana yaliyaragowe

  • @ingabirejosianne8754
    @ingabirejosianne8754 Před 2 lety

    😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭😭

  • @nkurunzizaeric9237
    @nkurunzizaeric9237 Před 2 lety +5

    Ese kuki iwe batamwohereza ngwaryozwe ibyo yakozwe yooooo inkotanyi cyane ubu nkiyi video muba muyivumbuyehe? Turabemera cyane intsinzi tv

  • @millionsofreasons9806
    @millionsofreasons9806 Před 2 lety +1

    Amateka n'ikintu gikomeye cyne. Gusa ikibabaje beshi ntacyo adusigira

  • @gideonshalomofficial1137
    @gideonshalomofficial1137 Před 10 měsíci

    Uzatubwire ku ibaruwa aba Adventiste ba batutsi bandikiye umuyobozi wa General Conference muri 1994 ba mumenyesha ko bari burare bishwe iyo baruwa iri mugitabo cyitwa Shake hand in devil nimba ntibeshye

  • @fatjay7427
    @fatjay7427 Před 11 hodinami

    Mbega igifaransa wee😅

  • @user-qf9gx1qf9j
    @user-qf9gx1qf9j Před rokem

    Mbega umugore wigisambo nu bugome bikabije

  • @user-sf2xu7mo6q
    @user-sf2xu7mo6q Před rokem

    Wa mugore we amaraso ya batutsi ntazaguhe amahoro kuko ntanoguhinduka ufite urumutindi gusa hari haragowe umugabo wawe uzapfa nabi

  • @mahorodenise3767
    @mahorodenise3767 Před 2 lety

    Ntanubwo kizo 9gifaransa
    Puuuuu

  • @kayiramutega
    @kayiramutega Před 2 lety

    Abagogwe birazwiko bishwe ninkotanyi ntukabeshye, kandi ibyuvuva hano hafi95% urabeshya mwihane kubeshya ntaho bizatugeza tuzabohorwa nukuri

  • @umugwanezaconsolee422
    @umugwanezaconsolee422 Před 2 lety +1

    Aya mase yamennye amaraso yimbaga nyamwinshi yabanyarwanda arko ntacyo guhora nukwimana izaduhorera washitani we .

  • @seigneursoitloue3065
    @seigneursoitloue3065 Před 2 lety +1

    Muduhe amakuru yuwu mwana Jeanne Habyarimana yabyaranye n'umuntu

  • @mbabazivestine6711
    @mbabazivestine6711 Před 2 lety

    Mumbabarire nijyenderaga sishatse guca kurugo

  • @luizfigo1133
    @luizfigo1133 Před 2 lety

    Ese iriya photo uriya munyagwa wumutindi atema umuntu ntakuntu mwazajya muyizimiza gato. Bitera agahinda kubibona nukuri. Murakoze

  • @jacksonrukundo555
    @jacksonrukundo555 Před 2 lety

    Mn nuko aramaco yinda ya media naho ubundi mbanumva ariwoe wambere ubeshya kbs

  • @luizfigo1133
    @luizfigo1133 Před 2 lety +1

    Isi ntayazi nako yarayibonye abo mwabujije amahoro mubica imburagihe nawe igihe kizagera utahe twese twige gukundana kuko ejo si aha muntu

  • @mahorodenise3767
    @mahorodenise3767 Před 2 lety +1

    Uyu mugore qshobora kuba aliwe wamwishe.iyo akijygunya.

  • @uwimanashafi9742
    @uwimanashafi9742 Před rokem

    Bakizane mu rwanda kiryonzwe ibyocyakoze.ihane utazashya mbwangwe.

  • @dianaromanelli9018
    @dianaromanelli9018 Před 2 lety

    Monsieur le président Macron appliquez la justice avant de partir

  • @nyabyendasilas4092
    @nyabyendasilas4092 Před 2 lety

    Murabeshya bikabahira

    • @nyabyendasilas4092
      @nyabyendasilas4092 Před 2 lety

      Kuberako uwo mukecuru akiriho gusa?

    • @nyabyendasilas4092
      @nyabyendasilas4092 Před 2 lety

      Ese ko amagambo akugora wunguka iki kumwicilayooo

    • @nyabyendasilas4092
      @nyabyendasilas4092 Před 2 lety

      Genda wanzarawe vuga ibiriho I Rda rwubu twumve

    • @luizfigo1133
      @luizfigo1133 Před 2 lety

      Ukabyumva bikaba byiza bravooo itsinzi tv ujye uza kureba uko ubonye notification 🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣

  • @nyabyendasilas4092
    @nyabyendasilas4092 Před 2 lety

    Kubera iki se mubafasha kubeshya kdi muri insinzi TV?

    • @luizfigo1133
      @luizfigo1133 Před 2 lety

      Banyomoze wowee rero

    • @odetteniyomusaba4789
      @odetteniyomusaba4789 Před 2 lety

      Unva uko aribicucu arega baraboshya mwica abomivugarumwe ukagirango byose ntibabishyira kumugaragaro di

  • @hakizimanatheodomile8324

    Imitwe yitwaje intwara baribakwiye kuyitsemba ikavaho buruntu

  • @boscontarindwa6150
    @boscontarindwa6150 Před 2 lety +4

    Numvishije accent y'igifaransa avuga ndumirwa!!!!! Wagirango ntiyigeze agera mwishuri.

    • @tuyisengejeandamour1391
      @tuyisengejeandamour1391 Před 2 lety +1

      Nange ndumiwe nubwo ntagi fransa nzi ariko umuntu udodadoda sinamuyoberwa

    • @yongo2yongoman536
      @yongo2yongoman536 Před 2 lety

      Ariko nimwene wanyu gusa...icyururimi rwo murabeshya cyaneee rwosee kuko uko mwakivuga rwosee ntimwamurusha peee

  • @mahorodenise3767
    @mahorodenise3767 Před 2 lety

    Noneho habyalimana nuwo kubabalirwA

  • @theonesterutayisire3530

    Iyagaramye ntayitayigera ihembe!!! Ingoma zose nizimwe uretse ko zitandukanira kumukaraza.

  • @uwimanashafi9742
    @uwimanashafi9742 Před rokem

    Nifuzagako iyokazi bayizana mu rwanda

  • @nyabyendasilas4092
    @nyabyendasilas4092 Před 2 lety

    Ntani isoni ngo akambara imyenda yiimihemba? Nta makuru mufite ahubwo impuha murazifite urumva magera se yaruwi inzara?

  • @shamismith8083
    @shamismith8083 Před 2 lety

    Iyimbwakazi nayo bazayizane ijye mageragere bayime nibigori

  • @mahorodenise3767
    @mahorodenise3767 Před 2 lety

    Umujenocidaire
    Puuuuuu

    • @nkengurutsejanvier3353
      @nkengurutsejanvier3353 Před 2 lety

      Umwicanyikazi w'amacakuburi akibije Kanziga,uzopfa nka Gahini kuko na shetani ntazokwakira

    • @JackSon-sl3ct
      @JackSon-sl3ct Před 2 lety

      @@nkengurutsejanvier3353 shetani azomwakira kuko niwe papa wabicanyi

  • @turibamweali8661
    @turibamweali8661 Před 2 lety

    Ngo kwica abatutsi ngo byari bihuriye he nintambara? Ese yari intambara yiki? Ko yari genocide kubahutu yatangiye itariki ya mbere muri 1990

  • @flyfly2208
    @flyfly2208 Před 2 lety +1

    Ngo l esprit de here badi??? 🤣😂😅😅😅Ndumiwe koko nubwo wasiga ingurube rouge a levre ntihinduka iguma ariyayindi🤣😂😂

    • @JackSon-sl3ct
      @JackSon-sl3ct Před 2 lety

      Francais avuga irarenze wagira ntiyakandagiye primaire cyangwa ntaba iburayi. Ikindi kiriya kigofero nibintu yambara nkumusazi narumiwe wagira ntasohoka yibera muri cave.

  • @kamanzifaustin9049
    @kamanzifaustin9049 Před 2 lety +4

    Abahutu we nubwoharihoreta yubumwenubwiyunge simbakunda

  • @twubahimaemmanuel9982
    @twubahimaemmanuel9982 Před 2 lety

    Hhhh mbeg

  • @caritasnduwayezu4851
    @caritasnduwayezu4851 Před 2 lety

    Mwihorere vyose vyishirwa aha kwisi. Ntisakaye kunyagigwa ni cash

  • @innocentmutarambirwa4566
    @innocentmutarambirwa4566 Před 3 měsíci

    Iyi ni interahamwe yateguye Genocide yakorewe Abatutsi

  • @turibamweali8661
    @turibamweali8661 Před 2 lety

    Ubwo rero mukaba murarutse? Ngo barabeshya? Hanyuma se nimwe muvuga ukuri?

    • @odetteniyomusaba4789
      @odetteniyomusaba4789 Před 2 lety

      Nyakurukindurwewe reka ukuri kuba rye mwambwerabwezi mwe arega ibyanyu byose birikumugaragaro

    • @turibamweali8661
      @turibamweali8661 Před 2 lety

      @@odetteniyomusaba4789 ntaho babwerebwera batari kumwe nudututsi twirirwa dutsitara ku mazuru! Amakarito karayiterura ukabona gatembagaranye nayo kandi karya nkakicariye umwobo ariko utubaraga wapi! Harako nabwiye nti hano turi muri America sha ibyamazuru no gukorerwa wapi nti hano twese tugomba gukora kimwe utabishoboye ugataha kuryama murugo. Ino dutuye ubututsi bwarirutse bwimuka buri munsi ngo bushaka aho babugaburira budakora ngo aho babuha amazu ya leta mbese nibayigiha bazayikugurira ko bisaba gukoresha amaboko yawe!?

    • @odetteniyomusaba4789
      @odetteniyomusaba4789 Před 2 lety

      Naba nabo ntibarya bikanga ngo bazasubizwa murwanda kuryozwa ibyobakoze utekerezako bahinduye amazina mwigira abakongomani murinterahamwe zahunze94

    • @turibamweali8661
      @turibamweali8661 Před 2 lety

      @@odetteniyomusaba4789 hanyuma se izihunga ubu zo zihunga iki? Ese zo ninterahamwe zo mubuhe bwoko?

    • @yongo2yongoman536
      @yongo2yongoman536 Před 2 lety

      Turibamwe Ali Ntugatukane rwosee buriwese agira icyo ashoboye kandi nta mututsi nta muhutu kandi nta muhutu ntamututsi..... kwicana ntibyari bikwiye kandi nubuheza nguni ntibukwiye..

  • @odetteniyomusaba4789
    @odetteniyomusaba4789 Před 2 lety

    Kirikureba nkicyicanyi koko

  • @rwabishingweimawusi2337
    @rwabishingweimawusi2337 Před 3 měsíci

    Intsinzi tv, members/ finance department people...MURAGASWERABANYOKO MWESE!.
    Muri IMBWA,kuko " KUBESHYA ABAZUNGU IWACU BIREMEWE".
    Erega nubundi,Iyi title muyishyiraho...Ni IBIMENYETSO CY,uko " ABANTU BOSE BAVUGA UKURI,BIBARYA MUMATWI MUKARWARA ISERERI!!!??? Ese niba Koko mutari imbwa! Uyu mwana na Nyina,MUBASHAKAHO ICYI!!!???( Umwana si UMUHUTU,ahubwo ni IMVANGE nka Queen Linda AHO BANTEGEYE!😅
    Nyina nawe,nk,umugore( nubwo Ari umututsikazi) Umugore NTABWOKO AGIRA!.
    Ndetse na Jeanette Kagame,YABYAYE nka Kanziga!!!???
    Muve kugiti Dore SATANI# FPR inyamanswa y,IHEMBE 1!!!😅😅😅 Gatanya!!! Diviser pour regner🤣🤣🤣😭😭😭🤗🤗🤗Njyewe SINDI UMUCAKARA WA FPR Gatanya!.

  • @mbabazivestine6711
    @mbabazivestine6711 Před 2 lety +1

    Nonese se kuki twe mutatwibuka nimbe nawe uriho ???? Ttwese turuho huuuu !!!???

    • @ntarejohn1843
      @ntarejohn1843 Před 2 lety +1

      @vestine Nonese Wowe Uragirango bakwibukeho iki?

    • @rutikangajanvier8372
      @rutikangajanvier8372 Před 2 lety

      Mu Rwanda tubasezeranyijeko u Rwanda rutazongera kwicwa ni njiji.....so But Whatever Its takes we are ready to fight & defending our territories ,

  • @urujenichristine5507
    @urujenichristine5507 Před 2 lety

    Aliko ubu mwazajya mutwigisha urukundo twese tugashakira abanyarwanda uko bakwiyunga ibi bintu byo kwigisha inzangano abanyarwanda tumaze kubirambirwa kuko nawe uzagihindura ibyabaye kandi ukuli kuzamenyekana nyamara mwemere cg mwange abanyarwanda mwalicanye baba abahutu , abatwa na batutsi , imana izabibabaza ababikoze , twubake igihugu tureke amatiku

    • @caritasnduwayezu4851
      @caritasnduwayezu4851 Před 2 lety

      Kuvugivyabaye sukwigisha urwanko.

    • @JackSon-sl3ct
      @JackSon-sl3ct Před 2 lety

      @@caritasnduwayezu4851 ahubwose kuki bagira isoni zuko ukuri kuvugwa? Siya maraso niphunwe zo kwica inzira karengane abatutsi. Abantu bazira uko baremwe. Guhishira umwicanyi ruharwa bimaziki? Ubuse ntimubonako asa numusazi ? Nta freedom afite kwisi. Nyoso ifutamaka awa nase.

    • @caritasnduwayezu4851
      @caritasnduwayezu4851 Před 2 lety

      @@JackSon-sl3ct Nico gitangaje. Vyakozwe isi ibona kubivuga sukwigisha urwanko. Ahubwo ni kugira nugifise ako gatima abone KO ataho bizomushikana

    • @JackSon-sl3ct
      @JackSon-sl3ct Před 2 lety

      @@caritasnduwayezu4851 nivyo cane vyakozwe isi iraba rero kuvuga abishe ningene vyateguwe sukwigisha ugwanko ariko nukwigisha amateka "history " wewe raba ingene umuntu aba iburayi womengo numurimyi wibukirasazi na depression imubonekako. Nukuvuga ntakumena amaraso bihira umuntu. Cane cane umuziza uko Imana yamuremye. Bitavuzwe vyobandanya biba mugabo bivuzwe abantu botinya ndibaza.

    • @caritasnduwayezu4851
      @caritasnduwayezu4851 Před 2 lety

      @@JackSon-sl3ct 😂😂😂😂wabaye i Burundi. Numunyabukirasazi koko. Nakumiro

  • @billycastar2975
    @billycastar2975 Před 2 lety

    Ngo Ni insinzi tv, yewe ahubwo Ni ibigoryi tv, mwese muvukana ibinyoma nkinyenzi zose

    • @rapavenue8318
      @rapavenue8318 Před 2 lety +1

      Mwaratsinzwe reka bajye bavuga amahano mwakoze ingufu zose muzashyira mugupfobya zizazapfa ubusa nkuko izo mwashyize mu kwica abatutsi byarangiye bibagize ibinywa maraso mwa nterahamwe mwe ibigoryi nimwe naba so nababazabakomokaho muzigisha ibitari byo

    • @joliejoie2010
      @joliejoie2010 Před 2 lety

      Icyo uvuze wagisubiramo?

    • @isarosalama202
      @isarosalama202 Před 2 lety

      Bavuze ibyanyuse?

  • @Ethan00477
    @Ethan00477 Před 2 lety

    Erega kubera ikimwaro cyogukora genocide ntayindi ibisobanuro bagira biba biri fabricated

  • @umugwanezaconsolee422
    @umugwanezaconsolee422 Před 2 lety +1

    Aya mase yamennye amaraso yimbaga nyamwinshi yabanyarwanda arko ntacyo guhora nukwimana izaduhorera washitani we .

  • @flyfly2208
    @flyfly2208 Před 2 lety +1

    Esubwo umuntu amara imyaka inganuko mubufaransa akavuga igifaransa gikennye kutyo koko

    • @fowaahadjei7978
      @fowaahadjei7978 Před 2 lety

      Abanyarwanda beshi bakivuga nkikinyarwanda

    • @yongo2yongoman536
      @yongo2yongoman536 Před 2 lety

      Niko umwanga rwosee .... naho ubundi kugihe cya Habyra ntanjiji zigeze zibaho nkiziri mu Rwanda ubu ndabehya ??

    • @flyfly2208
      @flyfly2208 Před 2 lety

      @@yongo2yongoman536 yego biragaragara ko ntazigeze zihaba koko nkurikije pronunciation ye!fata fast lady wakera urebe nuwikigihe urabonamo igisubizo

    • @yongo2yongoman536
      @yongo2yongoman536 Před 2 lety

      flyfly Ariko winsetsa nonese ubwo ushatse kuvuga iki?? Première dame se ?? Nonese uretse ihezwa mu mashuri numva buvuga kandi cyaneee cyaneee ryajyanaga n régionalisme wigeze ubona umwana usoza umwaka w mashuri abanza atazi kwandika nibura ni kinyarwanda ?? Haraho wigeze wumva hasibizwa injijie ibihumbi 60 kandi zidafite nubushobozi bwo gusibira ?? Tujye tuvugisha ukuri ahubwo wigeze wumva habura ireme ryuburezi, sushyire ubuheza nguni hisi Papa !!!!

    • @yongo2yongoman536
      @yongo2yongoman536 Před 2 lety

      flyfly kandi uzajye muri bibliographie zabo maze zikubwire naho kuvugango her pronouncing is not clear ... Africans always 🤣🤣🤣 .. kubera iki mwumvako ubuhanga ari indimi !!? Wize iki muri secondaire ??

  • @ngaboemmanuel839
    @ngaboemmanuel839 Před 2 lety

    Arikose uyu arinze asaza atazi nokwicuza ibyo yakoreye abanyarwanda ahubwo ubutindi bwe arabusazanye