Bazabona Ishyano ABAKRISTO Babaye nka Efurayimu😱Bamaze Kwivanga😭Ibyo Batinyaga Barabitinyutse

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 21. 08. 2024
  • #Pamphile_0785781442 #Beulah_Uwashyingiwe
    Abagenzi barangije igihugu kiroga, bagera mu gihugu cyitwa Beulah, risobanura ngo Uwashyingiwe (Yesaya 62:4). Icyo gihugu kirimo ikirere cyiza cyane kinezeza ugihumeka. Inzira y'abajya mu ijuru ikinyuragamo; bamara iminsi baharuhukiye. Bumvaga inyoni ziRIRIMBA iteka, bakabona iminsi yose uburabyo burabya, bakumva inuma ziguguza. Muri icyo gihugu izuba riva ku manywa na nijoro; abakigezemo baba barenze igikombe cy’igicucu cy’urupfu. Kandi cya gihanda Bwihebe ntikibasha kuhagera; Kandi Abagenzi bahageze baba bitegeye ururembo bajyamo, ndetse bahahurira na bamwe bo muri urwo rurembo, kuko abarabagirana bamenyereye kugendagenda muri icyo gihugu, kuko gifatanye n’icyo mu ijuru.
    USHAKA GUFATANYA NATWE MU BURYO UBWO ARI BYOSE TUVUGISHE KURI 0785781442
    Email:beulahministry2012@gmail.com

Komentáře • 85

  • @kaligirwamarieclaire7239

    Iki kiganiro nikiza cyane muhabwe umugisha abafite ugutwi nibumve icyo umwuka abwira amatorero.

  • @hitimanavedaste5288
    @hitimanavedaste5288 Před rokem

    Eeeeeee!!! Ikikiganiro nisawa mwembi ndabakunda cyane cyaneeee!!!!!

  • @shammaholivier3872
    @shammaholivier3872 Před 2 lety +3

    Murakoze cyane kumuguro mwaduhaye nkabakristo tujya Mwijuru Yesu abahe Umugisha mwinshi! salama shalom 🙏🙏

  • @umurungisolnge.imanayacuir149

    Agakiza tugahabwa kubuntu ariko kugapfusha ubusa kugirango kagaruke biragoye. Yesu abahe umugisha ndafashijwe

  • @jeannemukandengo5926
    @jeannemukandengo5926 Před 2 lety +1

    Yesu ashime cyane !ndabashuhuje imana ya mahoro abentamwe nukuri abadamu bateje isoni ariko imana izaza yereguceceka igihe nikigera

  • @mariedianenirere7519
    @mariedianenirere7519 Před rokem

    Imana Ibahe umugisha mwinshiii

  • @ci7428
    @ci7428 Před 2 lety

    Imana ibahe umugisha mwinshi
    Iki kiganiro kirimo inyigisho zikomeye bimwe biriho sinarimbizi pe aba kristo ko bafite ibibazo utaretse nabashumba Mana tabara itorero ryawe.

  • @jamescelestinntiriva1027

    Muvuze ibyo kwivanga nabanyamahanga ndafashwa pe. Igihugu ndimo gusambanya umugore wamugenzi wawe sikibazo, guta umugore ukabyukana undi numuco (kubera ntabyara, mwashwanye, uramuhaze etc). Kuraguza guterekera, kugira imiti ikurinda cg yubukire numuco utabikoze yitwa injiji yabuze ubwenge.

  • @mariatabita6911
    @mariatabita6911 Před 2 lety +1

    Erega nimwicecekere, ngo umucyo waraje, ab’isi ntitwawumenya ntitwanawakira.. Uwiteka yongera aturebane amaso y’imbabazi🙏🙏

  • @jeannemukandengo5926
    @jeannemukandengo5926 Před 2 lety +1

    Ndabashimiye imana ikomeze kukurinda aho murihose 🙏🏻🙏🏻

  • @jeaninekamikazi8751
    @jeaninekamikazi8751 Před rokem +1

    Yesu Abampere Umugisha

  • @kabibiruseka5047
    @kabibiruseka5047 Před 2 lety +3

    Mukomeze muvunge ukuri.nubwo ukuri kuryana,ariko bizafasha abanyabwenge.🙏

  • @genestekwizerimana7816

    Gusa murakoze caaaaaane Kandi mbakurikira umusi kuwundi buri gihe ndabumviriza kuko nunguka cane bikamfasha kwisuzuma .

  • @claudineburegeya7884
    @claudineburegeya7884 Před 2 lety +2

    Iki kiganiro ni cyiza
    Imana ibahe umugisha

  • @genestekwizerimana7816

    Mwami Yesu mpumura amaso mbone .

  • @gorrettuyishimire1765
    @gorrettuyishimire1765 Před 2 lety +2

    Mukomeze mwaguke muizina rya Yesu

  • @shemainnocent6699
    @shemainnocent6699 Před rokem

    Ayiweeeee ,turengere,Nyagasani Mana undinde kwivanga Nandi mahanga

  • @lucieuwineza1673
    @lucieuwineza1673 Před 2 lety +1

    Murakoze Imana ishimwe cyaneee kubwicyo kiganiro.nukuri Imana niyo yo kurengera abayo.

  • @user-wk9in1wb4t
    @user-wk9in1wb4t Před rokem

    Be blessed

  • @claudineburegeya7884
    @claudineburegeya7884 Před 2 lety +2

    Ibyo wanga kuvuga nyamara ngo utiteranya birakwiye ko nabyo mubivuga .

  • @nyirabambevanessa4102
    @nyirabambevanessa4102 Před 2 lety

    Imana ikomeze ibahe imigisha knd agakiza mwamenye Imana ikabakomereze none niteka ryose

  • @tuyishimelouise5858
    @tuyishimelouise5858 Před rokem

    God bless you bakozi b'Imana

  • @solangegahongayire1995

    Mwivugire ubutumwa abiyandikaho mubareke.ko mutiyandikaho Jesus se?

  • @alainmirimo9619
    @alainmirimo9619 Před 2 lety

    Muhabwe umugisha pe nkunda Elyse

  • @peacehope304
    @peacehope304 Před 2 lety

    Imana ibahe umugisha kuko mutanga inyigisho zukuri, uwampa aya magambo agahindura imitima yacu

  • @speciosemukamwiza695
    @speciosemukamwiza695 Před 2 lety

    Amen. Ndafashijwe pe

  • @beatricenyiranshimiyimana8180

    Nsigaye ngira n'ikibazo kuri ziriya groups ngo zo kuramya no guhimbaza.
    Kera uwayoborwaga n'umwuka yateraga chorus agakongeza abandi,ariko igisirimu cyaraje gikumira abantu ku buryo ureba abari muri izo groups agacanganyikirwa.
    Imana idutabare

    • @hitayezuanselme9112
      @hitayezuanselme9112 Před 2 lety

      Najye byaranyobeye pe. ngo worship team ra. Nabuze umpa amakuru yabyo.

  • @solangegahongayire1995

    Ibi bintu nibyo,dusubire ku rufatiro,twaravangiwe pe!

  • @melissau5847
    @melissau5847 Před 2 lety

    Imana ibahe umugisha bene data

  • @mukeshimanacecile2083
    @mukeshimanacecile2083 Před 2 lety

    Umva murikuvuga ukuri mujye mubivugira mu nsengero.batangira ari abaturage bikarangira ari abastar amachenette,amaherena ,amakanzu bahinduranya burikanya.kuvangirwa

  • @josephinenyiraneza9241

    Murakoze cyane

  • @mbohowenayesu2206
    @mbohowenayesu2206 Před 2 lety

    Murakoze kurubu butumwa mumvuze ukuri

  • @charlottekarengera2633
    @charlottekarengera2633 Před 2 lety +3

    Dufite abarokore babyinira onaga( ikigirwamana) ngo bari kuramya Imana data wa twese yaremye ijuru n'isi

    • @ninteretsechristopheaaaa
      @ninteretsechristopheaaaa Před 2 lety

      Ariko onaga nanje nayumvishe mu buryo butunguranye.
      Izina ritari muri Bibiliya ryafashe intebe gute?
      Ndashaka ko nkiriho nobona aho azobidusobanurira neza.

    • @genestekwizerimana7816
      @genestekwizerimana7816 Před rokem

      Reka reka mwene data ivyikigihe bigeze kure.uyumudi bavyina umuziki murusengero.nakumiro.

  • @olivekayitesi1640
    @olivekayitesi1640 Před 2 lety

    Mana weeee dutabare , Imana ibahe umugisha

  • @nkezimanathadee7433
    @nkezimanathadee7433 Před 2 lety

    Mukomereze aho,ndabashimiye

  • @shemainnocent6699
    @shemainnocent6699 Před rokem

    Hari ibihumbi birindwi bitarapfukamira bayari ,

  • @Godisgood-vz4lf
    @Godisgood-vz4lf Před 2 lety +2

    🙏🙏🙏

  • @kundwa4978
    @kundwa4978 Před rokem

    Njye aho ndi narumiwe n'a waramutse ntibakiyivuga nkanswe yesu ashimwe ahaaa

  • @nizeyimanaedison9911
    @nizeyimanaedison9911 Před 2 lety +1

    Muri beza muzahirwe mugira ukuri kw'ijambo ry'lmana

  • @joselynenduwamariya9703
    @joselynenduwamariya9703 Před 2 lety +1

    Natwe turabasuhuje nimukomerere mu Mwami Yesu

  • @dodododo1881
    @dodododo1881 Před 2 lety

    Ushyaka amaso yu mwuka akakwereka ibyiyi nyuka ,nukwegera Imana cane ugatindana n'Imana yawe ugasoma Bible cane niho Imana izaguhishyulira ibiriho hano hanze kwisi

  • @noellaharerimana9204
    @noellaharerimana9204 Před 2 lety

    Uvuga YESU neza wa mugabo weeee na pamphile uvuze ukuri urugero rwacu ni kristo gusa nayo kureba abantu binyama n'amaraso hoho arahanantuka nawe uhanantuka kumurusha kuki uba wari wisunze umuntu

  • @benimanaclaire6467
    @benimanaclaire6467 Před 2 lety

    Uwiteka Ahereze ubwoko bwiwe agakiza kazima kuko isi irahindura abantu byihutirwa kuko aracuranwa nigihe cye

  • @hitimanavedaste5288
    @hitimanavedaste5288 Před 2 lety +1

    Eeeeeee!!! Mushuti wanjye yaje kuri Beula ndamwishimiye!

  • @benevale8981
    @benevale8981 Před 2 lety

    Yesu weeeee

  • @jeannemukandengo5926
    @jeannemukandengo5926 Před 2 lety

    Imana iduhe amaso abonta kuko biragoye

  • @kundwa4978
    @kundwa4978 Před rokem

    Mukomere kugakiza kanyu sinon ntitukimenya ibyukri ni bya sekibi.lmana idutabare

  • @nkezimanathadee7433
    @nkezimanathadee7433 Před 2 lety +1

    Iki kiganiro kiranezereje nukuri, dukanguke bavandimwe!!! Ikibabaje ni uko abantu badashak ukuri, nta gakiza k'agasirimu.

  • @jamescelestinntiriva1027

    Ibi byatumye ninjira youtube nibwo nagarutse munzira zisenga kuko nahasanze ababonye ibirenze ibyo. Ahubwo mbwira imbuga zizewe zavaho ubutumwa bufite inzira ijya iwacu. Nkurikira. ZABURI., IJWI RYUMUKANGZI by Anicet, impemburo, Sinai, iyobokamana plus iyi yanyu menye vuba+impanuro. Isezerano by Papa king namambaraga utamenya nasanze itwika nizindi nkeya nasibye munzira zanjye zanyonyaga

  • @NIBARISTE
    @NIBARISTE Před 2 lety

    Ukuri kwuzuye guhunga icaha nukwiruka ukaja kure

  • @jeannemukandengo5926
    @jeannemukandengo5926 Před 2 lety

    Umubyeyi niwe ukwiye kwigisha umwana we

  • @savedbygrace3230
    @savedbygrace3230 Před 2 lety

    Pamphille wacu nawe wumva byinshi pe.

  • @nizeyimanaedison9911
    @nizeyimanaedison9911 Před 2 lety

    Hariho kwimura lmana gukomeye

  • @kundwa4978
    @kundwa4978 Před rokem

    Ko narose inzu yumuybozi wa groupe imwe imuhiraho ari kwigisha .abasengana nawe bari kuzimya Zimbabwe ngo adahiramo n ibye .aberekwa bayobowe numwuka bishatse kuvuga iki.mudusobanurire.

  • @solangegahongayire1995

    Ariko mutubwize ukuri,ko batwaka ibitambo mbere yo kudusengera,koko ibitambo bibiriya irabyemera? Ngo umupfakazi yatanze agafu yari asigaranye

  • @nizeyimanaedison9911
    @nizeyimanaedison9911 Před 2 lety

    Kensi iyo ugize iyerekwa ryabadayimoni ubona bafite inzara ndende niminwa itukura nutujipo tugufi none abanyamadini bikigihe nuko basa bafite ibimenyetso bya Satani kd bitwa ko bakorera lmana begutse ku Mana

  • @gasagasajeanne8578
    @gasagasajeanne8578 Před 2 lety

    Ipilawo nayibujije abarokore bamwe barananira

  • @kundwa4978
    @kundwa4978 Před rokem

    Bwengebuke yinjiye mu itorro ubwo se avuze ko yabuze ayo kukidodesha ntibakagombye kukibadodeshereza ndumiwe koko

  • @jeannemukandengo5926
    @jeannemukandengo5926 Před 2 lety

    Mufashe mubasomere zaburi 50 kugeza kumwisho ibyo ukora byose irakureba

  • @nizeyimanaedison9911
    @nizeyimanaedison9911 Před 2 lety

    Nabagore nabakobwa baraguhobera bakagushimashima mumugongo ibyikigihe ntibyoroshye

  • @kasorosilivia5328
    @kasorosilivia5328 Před 2 lety

    Amenaa Amenaa Amenaa Imanaa Ibahe umugisha cyane

    • @irihoseobedi4777
      @irihoseobedi4777 Před 2 lety

      Mbega ikiganiro cyiza wee, aho abana buw'uwiteka bakoraniye baganiro ibyiza. Pamphile uzongere kutugarukanara uyu mutumire, afite amagambo meza yihumure kandi agarura abantu bataye inzira y'uwiteka bakayigarukira. Imana ibahe umugisha.

    • @irihoseobedi4777
      @irihoseobedi4777 Před 2 lety

      Uza mugarukane Elyse kuri Beulah

  • @doro2197
    @doro2197 Před 2 lety +1

    Nimusome muli Luc 11 verset 33 a 36 twisuzume turebe urwo twita urumuli niba atali umwijima hhh nyamara birakomeye ,byalibikwiye ko buli muntu alinda neza izamu rye

  • @jamescelestinntiriva1027

    Elise ndamukunda avuga yeruye pe zigakamwa ayo zicyuye

  • @cardinalendikumagenge7972

    Za muravuga ukuri ntihazobura numwe arokoka kuko Ubu vyaracankanye

  • @beckythehustler2981
    @beckythehustler2981 Před 2 lety +1

    Click bait agashyiraho dore imbogo kdi Ari uwa gospel 😂hari namacouple Yaba christo mbona bakora ibyo bita prank kdi nabyo nicyaha p,dukurikire yesu gusa abandi bazatuyobya

    • @Yemwe
      @Yemwe Před rokem

      Merci umvugiye ibintu 💕👏

  • @nizeyimanaedison9911
    @nizeyimanaedison9911 Před 2 lety

    Yego rata ntibakuvuga ubutumwa bavuga ikindi kintu

  • @thakianezerwa9290
    @thakianezerwa9290 Před 2 lety

    none se arya ma celebration drinks bakoresha mubukwe si ama non alcoholic?ko aba rokore bayakoresha?

  • @ci7428
    @ci7428 Před 2 lety

    Yooo ibintu byarivanze disi
    Ubu rero nta views muzabona kuko hatarimo gutwika wamugani

    • @genestekwizerimana7816
      @genestekwizerimana7816 Před rokem

      Basha kubera batavuga ivyo gutwika nta ma views pe!kuko mpemu Yera Ariwe ayoboye ntibashobara kubona abantu benshi.

  • @km9737
    @km9737 Před 2 lety

    ARIKO KO MWIRIRWA MUNENGA ANDI MADINI HANYUMA MUKARAKAZWA NUKO BAVUZE ADEPR UBWO MWE AGAKIZA MWEREKANA NI AKAHE BAGABO? ADEPR IRACYAHAGAZE ITE YUZUYEMO ABAROZI KABUHARIWE? KUKI MUTABARONDORA NIMBA MUKOMEYE MUMWUKA KOKO?

  • @enfantdedieu4347
    @enfantdedieu4347 Před 2 lety +1

    Ngo *bavanga amabuye mu bishyimbo?* kaba ari akumiro!!!

  • @hitayezuanselme9112
    @hitayezuanselme9112 Před 2 lety

    twapimwe ku munzani kabisa