Diogenes - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP93

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 30. 03. 2020
  • Bimwe mu bintu Diogenes azwiho ni uguhangara akubahuka umwami Alexandre le Grand wari igihanganye mubihe bye.
    Bivugwa ko Diogene na Alexandre le Grand bapfiriye umunsi umwe mu mwaka wa 323 BC.
    Aba bombi bakozweho inkuru zitabarika, bandikwaho ibitabo byinshi, iby'inkuru zabo zabaga zitangaje .
    Bivugwa ko Alexandre le Grand yumvise iby'imitekerereze ya Diogenes wari icyamamare ategura inama yo guhura nwe, aza kumusura i Corinth.
    Ahageze asanga Diogenes yibera mu gice cy'ingunguru, arangije aramubaza ati nsaba icyo ushaka cyose ndakiguha, Diogenes aramusubiza ati icyo nshaka Nta kindi mfite cyo gusaba uretse ko wava ku rundi ruhande, kugira ngo utabuza izuba, ukanyambura ibyo udashobora gutanga.
    Alexandre yabaye nk'ukubiswe n'inkuba, yibaza uwo muntu uko ateye biramucanga, yibaza ukuntu umuntu udafite ikintu nakimwe yamusuzugura arumirwa, arangije arahindukira areba abantu bari bashungereye baseka cyane kubera ibyo Diogens yarasubije umwami.
    UMWAMI aravuga ati : " Nibyo ariko , iyo nza kuba nyiri Alexandre wakera nakifuje kuba ndi nka Diogenes'.
    Diogenes yumvise ibyumwami avuze aramusubiza ati" Njye iyo nza kuba nyiri Diogenes nakifuje kuba ndi ndiyojene n'ubundi'.
    Diogenes yarakomeje areba hasi, abwira umwami ati ubu njye ndimo ndashakisha amagufwa ya So, ariko ndabona ntari kubasha kuyatandukanaya n'amagufwa y'abacakara.
    Hari n'izindi nyandiko ariko umuntu yavuga ko ari ibihimbano bindi byaje nyuma abantu basubiramo iby'aba bagabo basanisha n'agasuzuguro Diogenes yagiriye Umwami, zivuga ko hari akandi gakoryo kabaye ko bongeye guhura noneho Umwami arivuga ati '' Ndi Alexandre le Grand, Diogenes aramusubiza ati nanjye ndi Diogenes w'imbwa.

Komentáře • 35