Menya byinshi ku ndwara z'amara hamwe na Muganga Vestine

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 6. 09. 2024
  • #INZUYIBITABO
    Amara adakora neza, atera ibibazo bitandukanye umubiri, harimo ibyoroheje n’ibindi bishobora kubyara ibibazo bikomeye, mu gihe utivuje hakiri kare. Iyo akora neza bifasha mu kugira ubuzima bwiza ndetse n’umubiri ugakora akazi kawo neza.
    Urwungano ngogozi rukora neza ni ingenzi cyane mu kugira ubuzima buzira umuze. Mu nzira y’ibyo turya n’ibyo tunywa byose huzuyemo bagiteri zifasha mu gukora imirimo itandukanye, izi bagiteri nziza ni ingenzi cyane mu gufasha igogorwa ry’ibiryo.
    Bagiteri nziza zifasha mu kwinjiza intungamubiri, imyunyungugu na vitamini mu mubiri, zifasha mu guhindura ibyo turya mo imbaraga umubiri ukenera. Zongera ubwirinzi bw’umubiri ndetse zigafasha mu gusohora imyanda n’ubundi burozi bushobora kwangiza, zigira akamaro kanini cyane n’ibindi byinshi tutavuze aha. Iyo bagiteri nziza ziganjijwe cg zikagabanuka mu rwungano ngogozi, bagiteri mbi ziriyongera, bigatera ingaruka nyinshi.
    Mu gihe bagiteri mbi ziyongereye mu rwungano ngogozi, bishobora gutuma izindi ngingo zitandukanye z’umubiri zikora nabi.
    Ubusanzwe muri iyi nzira, bagiteri nziza zigomba kuba nyinshi kurusha imbi, iyo bitameze gutyo bishobora gutera ibindi bibazo harimo imisemburo itaba ku rugero rukwiye, indwara ziterwa n’uko ubwirinzi bwagabanutse, diyabete, guhorana uturwara duto; nko kuzana igiheri cg uduheri ku mubiri, kwishimagura, gushishuka ndetse n’izindi ndwara zitandukanye nka depression, umunaniro uhoraho n’izindi.
    Abantu benshi ntibakunze kumenya niba amara yabo akora neza, cg se igihe cyose bariwe mu nda bagatekereza gusa inzoka. Kumenya ibimenyetso by’amara adakora neza bishobora kugufasha kwivuza hakiri kare, bityo ukirinda ibibazo byinshi.
    Subscribe to my CZcams Channel:
    / @dashdashtv
    IG: / dashim250
    Facebook: / dushimimana.dashim.9

Komentáře • 11