KARASIRA aranenga MUNYANGIRE iba mu kugena INTWALI. "Ushwanye n'ubutegetsi ntaba akiri intwali".
Vložit
- čas přidán 2. 02. 2021
- Kanda kuri SUBSCRIBE ujye wibonera amakuru meza kandi agezweho, ibiganiro bivuga kuri politike, ubukungu, imibereho y'abaturage, imyidagaduro, n'ibindi byinshi bitandukanye kuri "Real Talk Channel (RTC)"
Uramutse ufite igitekerezo, inyunganizi cyangwa se ikibazo, waduhamagara, cyangwa se ukanatwandikira kuri Whatsapp kuri izi nomero za telefoni zikurikira: 0788587730. Murakoze - Zábava
Gatanazi na Karasira nangye muri Intwali zangye. Reapect ✊👌🏾🥰
Karasira oyeeee gusa nkumukunzi wa real talk channel nifuzaga ko mwadushakira Diane Rwigara
Namwe muri Intwali peee! Biranshimisha iyo mbonye abanyarwanda batari rukurikirizindi, babanza gushishoza mbere yo kugira iyo bagana. Kudos. 💪🏽
I love this Channel Mukomerezaho Muri Ntwari Zurwanda Ikindi Kubera Munyangire Irimurwanda Gen Maj Gusa Rwigema Bamwambuye Agacyiro ,Ubanza Batamwemera Muzatubarize Mzee Tito Rutaremara Icyokibazo.
Dukeneye abayobozi bafite ibitekerezo bizima nkibya Karasira. Infiniment merci Gatana...
Ikiganiro cyiza cyane nunvise mugihe kirekire.👍👍👍😘😘😘 keep it up! Pamoja
Both of you are heroes 👍🏾🙏🏾
Karasira I am just afraid ko bazakwica for your inputs but you are a true hero.
Ukuli kurazwi kandi hari igihe kuzajya ahagaragara. Keep up with your story (true) telling. Next generations will remember you as a hero.
Aba rescape ntacyo batabona, Diplomate DPJ, yararirimbye ati, inka yataye amase kwifundi, akayongwe karaza karayeyura, ifundi igiye kuguruka, akayoyongwe kayimira mumwanya nkuwo guhumbya!! Yanzura agira ati"uwugukuye mumase wese siko aba agukunzwe"
Murakoze kukiganiro cyiza. Kiri so professional ntagucana mwijambo nka bimwe bya tom ndahiro cg wamugabo uhagarariye urwego rumwe rw abanyamakuru ntibuka neza .muganiriye neza .Thank you
Murakoze karasira de ubisobanuye neza. Gatanazi nawe Bravoo tjr professional
Karasira in pariament✊🏿
Barabashuka!!!
Ikiganiro cyiza ❤✊🏾
Leta ibanze yemere ko ukuri kose kuvugwa. Gukomeza kubakira igihugu ku kinyoma byagize kandi bizakomeza kugira ingaruka mbi kuri société nyarwanda.
Ubu sebatware yakubwira ayahe mateka mazima buretse ubuhezanguni bwe?
1/10/1990, ahangana saa kumi pm twahishije urwagwa abantu batumiwe iwacu(hutu, tutsi), abitwa ba Munana waje kuba Interahamwe bavuga ngo inyenzi zateye ngo zifite imirizo. 1week later, amashuli hose n'abaturage twahambye imitumba ngo ni Jenerali Rwigema. 1year later, my Bro, my 2cousins bagiye mu Nkotanyi(bapfira Mukarange, Gasyata & Kanombe respectively). Intangiriro ya 1992, Papa akajya azana ikinyamakuru Kanguka front page ari Majoro Sam Kaka, Komanda Musitu, Komanda Nzaramba wayoboraga imirwano muri Commune Cyumba, Majoro Denis Karera, ....1993, Amakuru kuri TVR mbona mon grand frêre ku mbunda nini mu Ruhengeri. 22/04/1994 baratwika iwacu turiruka twese. 25/04/1994 -3/05/1994, umuryango wanjye(kwa Papa na Mama) + abaturanyi basaga nkabashize bose bishwe. 23/6/1994, ndikurura mva murwina narimazemo nka 2weeks, nkurikira aho amasasu avugira mu gicuku, maze mugitondo ahantu hose ari quiet mbona convoy za madowadowa n'abasirikare bambaye Mukotanyi, nti oyee! Mpahurira n'abandi Batutsi 2 twese imigongo yarumanye n'inda dusa nk'abazimu. Afande ati nimubahe inkoko barye...nuko badukomezanye muri sickbay zabo....Kurijye Inkotanyi zarandokoye rwose.....Ndanabashimira cyane...Kuko n'urugendo rwanyuma nibo bakomeje kumba hafi mba muri Camp militaire, nyuma banshyira mu ishuli bakomeza bandihira FARG iduha n'amafaranga ya transport, nyuma na loyer.....So, Bwana Karasira aha yaba abeshye kuko nta warokotse Jenoside Leta yigeze itererana. Mbihakanye ngaramye kabisa...Kuko hari n'abatararokotse bajyaga bashugurika bakabona kuri ubwo bufasha.
Pole sana ndugu ibyo uvuga nibyo ndabyemera ariko waba ubona mu Rwanda nta karengane kahaba cg nuko utarangerwaho
Ibyakubayeho ntibizakureho ukuri ubona
Ubisobanuye neza cyane
@@intavogerwa ibyo avuze nibyo %ariko inkotanyi nazo zishe benshi zibahoye ubwoko bwabo kuko nanjye zishe abanjye benshi
@@twaraginice5865Muvandi, asante kwanza. Ibyo navuze ni kiriya gihe cya cyera. Nabwo ari nyuma. Akarengane of coz karahari ndetse na cyane kuko na rapport nyinshi zirabigaragaza.
@@intavogerwa Merci Bwana Gilbert. Ariko nubwo ntemeranyijwe na Bwana Karasira kuri iriya ngingo y'ubutwali n'ibyo FPR yakoreye ikanafasha Abarokotse(Majority), ntibikuraho ko uyu mugabo-umusore, mubona nka role model kuri benshi. Namwita ko ari nk'umwuzukuru wa Mandela, Gandhi, etc..Ndamuzi neza famille ye ni Abatutsi kandi Abatutsi bari mu Rwanda 1994 muzi uko byabagendekeye. So, niba atarabonye ubufasha nk'ubwo abandi barokotse, biteye agahinda ndetse n'ikimwaro ku babumwimye.
Tom Ndahiro atumye nkora subscribe na likes na share from now I’m going to be interested in your channel🇨🇦❤️
KARASIRA weee muvandimwe sonzaaa wifateee Ariko, RIB ntigikoraaa murwanda?
mudushakire Diane Rwigara kbs
Imana ikurinde kuko ukunda ukuri no kuvugira rubanda.
Idamage Yvone, Karasira Aimable, Mwemayire Felicité, Jean Paul Ntagara, Flora Karenzi...Aba bantu nyamara mushatse mwabatega amatwi ...ibyo bavuga birimo umuti ushobora kunga abanyarwanda....!
Ko wibagiwe Padiri Thomas
@@galaxyben8734 Aba impamvu mbavuze nuko bari kugera ibirenge byabo mu bya Kizito Mihigo...burya ntakiza nko kubona umuntu abanyarwanda bamoko yose biyumvamo hapana umuntu ukurura ajyana mugatsiko ka banyamurengwe bagashize....!
Intwari ni Kizito Mihigo Inuma y' amahoro
Ese Bizimungu Pasteur nA Ntakirutinka bo mutabavuga mwitwa ko muzi aho urwo Rwanda rugeze??? Muzageraho musigarane ibihimbano bizitwa amateka.😭
Abacitse ku icumu nubu Kizito baramuririra. Karasira ati tubuvuga twihishe !Ikintangaza abashatse kumwica bamwita umutagatifu ku iturufu ya politike kandi na nubu ibitekerezo byo gutera icumu bicuragana, nibicuro byo kwica bititsa. Ibi tubibonera mu mvugo yabo. Karasira we ari mu babuze epfo na ruguru none arapfunda imitwe hirya no hino ariko ntawamuveba. Ahubwo yaveba Rugamba mwene Ruvebana. Uwumva yumve utumvise ansobanuze ndacyari mu kirambi
Mana uzadukize abantu badusubiza inyuma🙏🙏🙏
Ubu Etienne gatanazi na Karasira mugiye kwandika andi mateka mashya y'u Rwanda?
Olivier J.P. Nduhungirehe
@onduhungirehe
"Nta muntu n'umwe ufite uburenganzira bwo gupfobya akanahakana jenoside yakorewe Abatutsi; wayihagarika, wayirokoka, wayikora, utayikora!" "Twe urubyiruko turi abajenerari muri uru rugamba rwo kurwanya ipfobya rya Jenoside".
NTA MUNYAKURI UZIGERA AKURUTA KARASIRA WE, URI INTWARI YUZUYE.
Gisa Fred (RIP) ni NTWALI❤️🙏🏽
mwakoze cyane kukiganiro kiza ariko na general kabiligi n ntwari pe yagombywe kwandikwa mumateka
Murakoze cyane Gatanazi na Karasira, u Rwanda rurabakeneye, muri abantu b'abagabo.
Gatanazi wabonye ko ari wowe utahiwe kwiyama kiriya giteruzi cyi ibibindi? (Peter Maheru)
Ariko indashima muragwira nkiyuvuze ngo mugihugu ngo harigihe utigaga kubera uko usa ariko aho inkotanyi zifatiye igihugu warize utabajijwe ubwoko then ukaza usakuza uvuga ubusa
Barahurungura ntabwo bavuga, babyitwa umurengwe
Iyo ngegera ntijye itubeshera twebwe twarokotse tuzahora tuzirikana ubutwari bwabanyarwanda
👍👍👏👏👏👏
Karasira Aimable yaravuze ati: Opposition yirirwa irya ama Pizza, nimireriti na za Yogurts, barangiza bagasuragura. Iyo Opposition ntacyo iba imaze.
Ohh Rwanda 😭😭😭😭so dad but you need to be free for speech to much intimidation 😭😭.
AFANDE:
KAYITARE
NDUGUTE
ADAM WASSWA
BAINGANA
BUNYENYEZI
NABO NTITUKABIBAGIRWE❤️🙏🏽🌹
Général Nsabimana Kastar
Général Dr Mugemanyi
Général Major Habyarimana Juvenal
Général BM Bizimana Augustin
Général Mudacumura
Colonel Nkudiye
EX-FAR Bose nizo ntwari zacu naho abo bandi baje ari abo kutunara
@@mutoniwasecarine4443 baravuga intwari ukazana imfunya🤔, ntantwari yumupawa izabaho!!
@@mutoniwasecarine4443 nabicanyi
Ntabwo ari intwali 😏
Iyo wica abantu ubaziza ubwoko Ntabwo uba uri intwali 🤐
Inkotanyi turabazirika tunabashimira twebwe abo mwatabaye tubarimo ideni natwe twiteguye kumena amaraso yacu dutabara a banyarwanda
Murasetsa sha uzabaze icyo edgar j hoover yarashinzwe Politics si Kiliziya .
Inwari kbs
Urwanda ntabwo baha agaciro Gen Fredy Rwigema. Famille ye IBA hehe ?
Ukuri ❤️
Komera Gatanazi we! Ikiganiro cyiza cyane rwose! Ewana kabisa noneho wasubije ibyifuzo byacu mu gutumira intwari yacu karasira, intwari ivuganira abatagira kivugira. Mukomereze aho mukubitire Ikinyoma mwi ideyi, kandi imana ikomeze ibarinde wowe karasira Gatanazi na Yvonne nabonye ibirura bibagera amajanja
Buri ngoma n'intwari zayo ! Gaprali Nyandwi hari ukimwibuka se ? Harya we yakoze iki cy'ubutwari ?
Njye mbambona reta yarabadondoje ninjye bibaba cyane
Kera najyaga numva abahanga bavuga ngo “UKURI ni IKINYOMA gihuriweho na benshi” 🙈🙈🙈🙈
Karasira nta ntwari ya bose ibaho kdi nta ntwari ihora ari intwari ikiriho kuko ishobora guhinduka ikigwari. Urugero Yuda yari intumwa ya Yesu hari abamufataga nk'intwari ariko ubu si intwari kuko yaje kugambanira shebuja, kiliziya abo yita intwari zayo(abatagatifu) andi madina abafata nkabasanzwe. Munyangire yahozeho izanahoraho kugeza ku mpera z'ibihe. Wibuke ko n'umwami waciye ubuhake yahemukiye abahakaga abandi nubwo bari bacye
*Turashaka kubona ubutegetsi buherekanwa mu mahoro. Nyuma y'urupfu rw'intore izirusha ubwoba, turashaka abasimburana mu mahoro apana inyeshyamba*
Muzategereza kugeza Yezu agarutse azanye na Kizito
Kucyi Agomba gupfa kugira asimburwe? Ikiruhuko cyizabukuru kucyi cyitubahwa?? Ese mandat 3 ziremewe niba ntayakane niyagatanu irinyuma?
Cyangwa dufite Umwami witwa perezida???? 😂😂
@@chantalishimwe3496 Ikibazo n'uko yanogotse bakaba bakomeje itekinika babihisha. Gusa uvuze ukuri ibyo ntibikwiye ko basimburwa aruko bapfuye, cg babeshyera rubanda ngo rurabashaka kandi aribo baruzonze. Ikibabaza nuko abanyagitugu bose batumva, uwo Bashir, Butefrika, charles taylor batigishije...ikiruhuko kizabukuru😂😂😂 hh...Uwo mwami witwa president, 6 millions za banyekongo, abasenyerwa, abashimutwa, maping report, ...byose birabategereje, ibyaha baba barakoze nibyo bibatera kwihitiramo gupfira kuntebe, batinya ubutabera
@@pokemon-Go22 KAGAME NIMUZIMA !
Gusa icyo dukeneye n'Infura zidahemuka nk'uko byahoze muri GAKONDO yacu ♦️♦️🍒!
@@pokemon-Go22 kagame ni muzima nuko arwaye kandi akenshi aba ari muzima keretse ko sometimes aba afite uburibwe bw'umutwe bukabije
Karasira courage kdi tukurinyuma
Doncaster we
wimushuka nkuko twagiramungu yashutse fdlr ngo nibaraswa azamanuka
@@paulmwega9626 nigitekerezo cyiwe Wangu!
Komera cyne nyakubahwa emable karasira intwari yacu. Umva uvugukuri kwambaye ubusa kdi nizerako Bose bagutega amatwi kdi haribyishi bakosora
Mwakoze ku bwicyo cyiganiro
Nimwebwe muzahindura ibintu mwitonze nta ntwaro mukomereze aho ,karasira tumurinyuma .
Ikizagaragaza ko u Rwanda rwiyunze ni uko ruzagira intwari z'igihugu cyose!! Kuri njye: Rudahigwa, Rukara rwa bishingwe, Gitera, Kayibanda, Mbonyumutwa, Rwigema, Kizito Mihigo, Alexis Kagame....
Uwiringiyimana Agathe nawe ni intwali kuko yari yaratangiye guca iringaniza mu mashuri kandi atangira kunenga ku mugaragaro ibidahwitse byakorwaga na mrnd gusa na Kayibanda iyo ativanga mu bwicanyi bwa parmehutu yakabaye ari intwali naho abo wavuze 90% turemeranya
nushake ushyiremo na kambanda jean !!!!
@@carlosnyayo7223 Nawe uzakore iyawe umushiremo!! Njye sindi umusazi!!!
@@carlosnyayo7223 nk'umwana wawe niki yakwigira kuri Kambanda Yohani?
@@Ob1021A Uuuu umva daaa... umbaze nkubaze !! nonese ko nabonye sehene akora urutonde rwe : rurimo ba kayibanda ikcyamubujije kongeraho abasigaye bakoze nkibye niki !!? byashoboraga kugira nzira agashiraho bose yifuza kuva kuri kayibanda, habyarimana, kambanda akomeze bose nashake ashyireho !!!!
Wowe wa mujyinga we ngo ni Karasira urabuga ngo babwiraga impunzi ngo zitahe zikanga? Iyo nda yawe yagutwaye ubwenge uzapfa nabi. Ni kangahe Habyarimana yavuze ko u Rwanda ari ruto akabuza impunzi gutaha?
UZANADUTUMIRIRE Mme Yvonne
Wa mburamukoro we!
Yvonne ninde rata?
@@Ob1021A Yvonne ni umudame ufite CZcams yitwa '' IDAMAGE''
@@calinoubebefe8629 Asante sana
Wampaye link ko namubuze ra?
Ngo Kavaruganda ni intwali? Koko?
Inkotanyi tubarinyuma vakundashima
Ikintu namenye nuko harabantu bakundwa babwirwako ngo barwanya reta
Intwari z'uRwanda 😢😢 = Intwari z'ingoma gusa!
Nibura twavuga abakuyeho ubukoloni na Kalinga bakatugeza kubwigenge !
Alko koko parmehutu babe intwali abami baguye igihugu birinda ivangura mu ngabo cyanee ko na abatwa barimo bitandukanye nababasimbuye
Ubutwari bwa FPR ni agatogo epuuuu ivangura ryarabokamye muve muri ayo manjwa yanyu nta butwari bwo kwicana.
Ariko abanyarwanda mwaravumwe.
Uzarebe ibyivugo byanyu byose muba mwigamba abo mwishe.
Imana ni itabare u Rwanda naho ubundi ntaho tugana.
Big up Kalasira nawe Gatanazi muri gukora umuti uvura abanyarwanda
Isi ni danger! Intwari ni uwishe benshi.
Ngo munyangire mukugena ubutwari? Topics zanyu turaziza mwabisambomwe....Ubudashikirwa nukuhe?? Nawe uri INTWARI yinterahamwe....kuko zikwiyumvamo....👌
Ubuse Gitera Joseph Habyarimana washizeho Amategeko 10 yabahutu urashakako aba INTWARI?😂😂😂😂
Ese nkumuntu wakuye urwanda From the Ashes ko atari Intwali bimeze bite ntabwo Paul Kagame Ari Intwali .bimeze bite
Ab'ubu bigishijwe ko u Rwanda rubayeho kuva 94. Izindi ntwari zavahe ubwo?
Ndaziko harabanyarwanda bumva nkibi biganiro byubuswa bwinshi bakazunguza umutwe gusa please mujye mwandika munenge izi ngegera
😛😛Banza natwe tumvireho
Muri Intwari mwembi, Igihugu gikeneye Abagabo n. Abagore nkamwe.
Ariko c kontarumva uvuga umubano wa RNC na uganda 🇺🇬 ingaruka wagize kubanyarwanda
Impamvu amateka yacu tutayumvikanaho n'uko buri gihe tuyoborwa n'ubutegetsi tutumvikanyeho. Igihe kirageze ngo tugire ubuyobozi budashingiye ku mbunda, ni yo mpamvu nshyigikiye imyumvire ya Victoire Ingabire na Karasira... Nihajyeho abayobozi batowe nyabyo, hajyeho amashyaka menshi azira amanyanga, utowe ashishikazwe no gukora akazi atorewe apana kuzuza igifu cye, abafite ibitekerezo bizima babareke bihangire imirimo bitari ukujya kubambura 50% ngo n'uko utegeka, buri shyaka rigire abayoboke bazwi kandi ntihagire ubizira, ibikorwa by'abayobora byivugire bibaheshe abarwanashyaka... Merci Karasira.
Ndabashimira kubiganiro mugira nukuri mujye muduha amateka nyayo Twe twavutse nyuma batubwira ibyobashaka kunyungu zabo turabashimira munjye muduha amateka murakoze
This is called reverse psychology. I something must be done closely. Mutajua hamujuye. Wacaniwambiye ndugu zangu razima tuko pamoja kamamunaka mimisutake kama musitake mimi naka razima tukopamoja razima.
Mwambwira ninde waharaniye ubwigenge bw'igihugu cyacu?? None uwomuntu abarizwa muntwari z'u Rwanda.
Ubundi njye mbona abatutsi nabahutu barananiwe kumvikana nibareke abahutsi babayobore kuko bavuka hagati yabo wenda urwanda rwabona amahoro
Ntamuhutsi ubaho! Umwana afata se.
i one ibyo nukuri iyo biri kuvugwa mumumiryango ariko iyo habayeho ikibazo kireba impande zombi ntakizere ugirirwa kuko ntiwakunda so ngo wange nyoko
@@isackmango6698 reka ibyo ntibikubuza kuba uwuriwe!
Karasira Kigali MP.
Kankugire inama niba ushaka ukuri ujye uzana impande ebyiri kuko ibyo karasira avuga ntitubyemera
Rwigema ntago ari intwari y'u rwanda kuko yapfuye rugikubita ahugo twamushira muntwari za Uganda, so i think bamushize muntwari kugirango bashimishe umurwangowe, kuko urebye ntacyo yakoze kukoyishwe na FPR kdi bavugako bari bafatanyije so rero inkotanyi ziratujijisha cyane
ibyo bitekerezo byawe nkibya bagosora bizarangirira muri comments za youtube kuko nubundi ntacyo uzakora usibye gupfana nabyo nkizindi nterahamwe
Rother@ Really, stop being useless bro, wowese ibitekerezo byawe bizarangirira hehe nimba ibyanjye biri kuri youtube, do you think we are happy nibyarubanda FPR irimo kwiba, today it's me and tomorrow may be you, useless man. If you don't have something to share with community plz keep quite.
Arko mujye mureka gu sharing ibitekerezo biri stupid, izo ntwali zanyu ngo niba karasira namwe mujye mwizihiza umunsi wabo mu mitima yanyu yanduye naho mu rwanda ntamwanya mufite .ubu u rwanda ni paradise ntahandi hasa naho kiretse nitujya mw'ijuru
I can't blame you bro Luther, your thinking capacity is low, open your mind bro, simanyi otegera bulungi its like your head is full of water, karasira se gye nigeze muvuga, menya wararerewe mubussoga kubanga abassoga they dont think. I am sorry bro, but this is the truth, stop being a funny.
@@Willy-ch9cs hhjhh my thinking capacity is low ?yours is high!!! baca umugani mu kinyarwanda ngo utazi ubwenge ashima ubwe,ngo Rwigema ntabwo ari intwali y'abanyarwanda?gusoza urugamba sibyo bigira umuntu intwali arko ndakeka utazi amateka ye neza uzabanze ukore research neza,naho ibyo kurererwa mubassoga ntabo ntacyo ubarusha kdi wowe ndabona usa naho uri umugande jya gutanga contribution iwanyu nabo baragukeneye
Ni nde wungukiye muri Jenoside n'ubundi bwicanyi bwabaye mu Rwanda ? A qui profite le crime ?
Erega a banyarwanda tuzi ubwenge tuzi nikiba cyihishe nyuma yibyo mukora
There is only 1 hero in modern day time(kizito mihigo)nobody else,the fake intwalis are tribal ntwali
None mutangiye nogupfobya intwari
Sinemeranya namwe
ni ikihe utemera?
@@nolanmckain2061 byose
Urwanda kumutima
Bamushize muntwari i mean Rwigema kugirango bashimishe umuryago we, secondly turebe kurupfu rwa mushiki wa Rwigema uko yapfuye harya buriya uwo muntu w'intwali batinyutse kwica mushiki we ubwo ubutwali bwe FPR ibushingira hehe batinyuka kwica abumuryago we.
Ariko uyu koko n igiti cyi?
Namwe muri intwari
Karasira ni Intwali.
Rwanda|| AMAYOBERA N'URUJIJO K'URUPFU RW'UMUTURAGE BYATANGAJWE KO YIYAHURIYE URI KASHO YA POLICE I KAMEMBER|| IKIREGO MU RUKIKO MPUZAMAHANGA|| IPEREREZA RY'IGENGA: czcams.com/video/aEPi6JJ7Z1c/video.html
Eraga buriya ni mureba neza muzasanga umuntu waburijemo amasezerano ya Arusha ,agahitamo gushaka ubutegetsi no kwica perezida wariho ,niwe ufite amakosa akomeye uwo rero umunsi yamenyekanye ,hazaca uwambaye kuko ntaraboneka😂
Nihagira uwibeshya agashyira ku rutonde rw'intwali agashyiraho Paul Kagame nzahita njya ahagaragara ,none ho , intwali zikwiye kugira abantu batagira amaraso y'abantu mu biganza byabo !
Kayumba muvuga nawe si intwalu yishe abanyarwanda ,ahubwo wenda wavuga nka ba Niyitegeka Felicite, ba Uwiringiye Agathe. Ariko numvise uko bavugaga Rwigema na Plan yarafite ,yo gufata igice cy 'u Rwanda nka pressure yashakaga gushyira kuri leta yari ho ngo bajye mu masezerano ,wumva ko nta gahunda yo kurimbura abantu yarafite ,
Wenda tuzahurira ku butwali bwa Rudahigwa na Rukara Rwa Bishingwe wanze agasuzuguro k'abakolone ,.. ariko uzavuga intwali uvuge Bingira koko abicanyi kabombo!
Karasira aravangavanga ngo adatakanza inkungaye.Nimureke.
Waje ukajya ahagaragara , ukuvuga utavanga !
Niba udafite icyo kuvuga wagiye wihangana ntuvugaguzwe cg ngo uteshaguzwe! Plus que tu parles bcp plus que tu commis des erreurs! Qui aîme bien chatit bien
@@abiodunalfonso1701 uyu mugabo Karasira arangizanyije imvugo nk izabavumbyi , arateshaguzwa ntavuga
Gatanazi ni Intwali.
/INTWARI/=/IKIGWALI/ KUKO BOSE BABA KAKOZE
Intwari dufite mu Rwanda ni Umwami Rwabugiri, wakoze ibishoboka byose Abanyarwanda ntibatwarwe kuba abacakara .
Intwari ya kabiri ni Umwami Musinga I wahanganye n'abakoroni guhera kumyaka ye 17 kugeza bamwirukanye mugihugu cye!! ( kuva icyo gihe , Urwanda rwabaye infubyi, kugeza munsi wanone,😢😭😭).
Undi Ni Musinga II Mutara III wabatijwe kungufu kugeza aho bamusaba Urwanda aho kurubaha aruha Christ Umwami. ( ntiyavuze Yezu, Yesu)
Hari umuntu dukunze kwibagirwa cyane mumateka y'abakurambere wagizwe Chevalier n'Umwami w'ububirigi " RWUBUSISI "
LES ANTIMONARCHIE nibo badutobeye amateka kugeza mugutakaza identity yacu, kugeza kuri Genocide, ubuhunzi massif no kutunvikana hagati kw'abanyarwanda!!!
FPR IYO IVUGA KO URWANDA RUHERA 1994 NDUMIRWA!!!
WASANGA NABO TWITA ABATUTSI CYANGWA ABAHUTU ATARI NABO!!! = BORDEL!
Mbese kuri wowe intwari ni abatutsi gusa?!!!! Abandi ni abatoba amateka? Ni akumiro!!!
@@sehene9324 IYO abakoroni batayatoba ntiwari kugira reaction nk'iyo. None se kayibanda kucyi bamukoereye coup d'Etat? None se kuki Habyarimana bmukoreye attentat? None se kuki Abanyarwanda batunvikana murizo democratie zanyu??? Kuki Victoire ingabire yigizwayo? Ese Kizito yazize iki? Ese ko wunva ko ngo abatutsi ari intwari nabavuzehe ?
Ibikomere by'abakoroni bikurimo = gutakaza identity.
Twese turi Abanyarwanda . Kandi ntawuzabikuraho. Ikindi nubwo bagerageza gusibanganya no guharabika amateka Y'ABAMI, NTIBIKUNDA. Kuko nibo ducyesha Urwanda. Kuva kugihugu, ururimi, umuco nabo turibo. NONE REVOLUTION Na presidence zatwunguye iki twe Abanyarwanda n'Urwanda? Uretse une division du peuple rwandais!!!
@@chantalishimwe3496 Ibyo wavuze twabyumvise!! None ku Rucunshu bari bahari? Rwabugiri yica abakono ahereye kuri nyina Murorunkwere hari abakoroni? Igihe Mazimpaka yicaga umuhungu we Musigwa yabitewe n'abakoroni? Mujye mubeshya abahinde n'injiji!!!
@@chantalishimwe3496 ko numva ushobora Kuba uri uwa kera uzi ku mateka wambwira niba ibyo ngo ko abami iyo yajyaga guhaguruka yashinjaga icumu rye mu kirenge cy'umuhutu akamuhagurukiraho byaba aribyo?!! Ubwo se byaba byaritwaga abanyarwanda bose niba ako kababaro karabagaho ?!! Wa mugani uburezi bwapfuye amateka tuyigishwa mu mashuri n'abatari abenegihugu
🤣🤣🤣🤣🤣, umwami Rwabugiri? 🤣🤣🤣🤣,,,,,niba ukunda ba rukarabankaba cyakora niyo!...
Intwari ni wowe karasira, nawe munyamakuru.intwari ni Ingabire, kizito., cyuma Hassan.
Abo batindi ba FPR na Rwigema baramwibagiwe!!! None bajya kuvuga Kayibanda????
Karasira uri intwali ,tubyange tubyemere uvuga ukuri kuri kumitima yabenshi.
Umuntu wese wifata agahakana Rwigema ntamahoro azagira, ntasoni unafite ngo urashaka kuba umudepite uzayobore simbujije.
Rwigema ntacyo avuze namba !
Yazanye urupfu murwanda vana ubumuga bwo mumutwe aho!
Ntabwo yamuhakanye. Ahubwo wowe wumva nabi
Ntabwo yamuhakanye sha jya wunva!!!!niba nawe yari afite gahunda nkiyo Fpr yatweretse nta butwari bwe!!! Hanyuma se ko yari intwari mwamwiciraga iki????
@@hakizimanadelphin5868 tuzabatega mpaka ibyo mwigira
@@sbruce5480 unva aho upfira ubwenge bande??? Abavuga ukuri!!
Karasira rwose nawe , ibanga n'icyo utaz. Ugomba kwiga imvugo ya politique niba ushaka kuyijyamo .
Nguhaye inama igumire ku kurimbona naho muri politique bizakugora.
Erega bavandi icyo kibazo kizahulizwaho igihe abanyarwanda bose bazaba bakurwa mumenyo y'ingona y'inyamahanga naho igihe ingona iba ari umunyarwanda uri mumenyo yayo ari umunyarwanda uzamukura muri ayo menyo ni intwari ye akaba ikigwali kuri ya ngona yatse ifunguro
Harigihe uvuga ibintu bitarimo ubwenge nonese wagirango ingabo za RPA zigukize zidafashe aho hantu wari wihishe, umva urarwaye uzajye kwivuza.
Umuntu avuga ubusa gutya kweri
Nemeranywa nawe gusa ni uko hari abagoreka ukuri bafite inyungu zabo bashaka guhisha.rwose ntihahagurukaga abatutsi gusa nabahutu barahagurukaga ariko yari amabarura nanjye niko mbifata.none nkabahamyako babahagurutsaga kubera bari abatutsi nibyo Kiko?munsobanurire kuko bibaye aribyo nkuko babivuga ko byateguraga génocide,nabatutsi baba barayiteguriye Kiko urugero aho mise primaire kuva muwambere kugera muwa munani abahutu bari bahari bari batatu gusa.kandi nabo baraduhagurutsaga .ubwo bishatse kuva ko nabo biteguriye génocide.ndasobanuza ababizi
Abantu bose batangije urugamba 1990-1994 bakwiriye kwitwa intwari (abatarabashije kurangiza iyo ntambara) kuko rwari urugamba rwo gucyura Abatutsi bahejejwe hanze, no gukuraho ingoma y'irondakoko n'irondakarere. Abayirangije nabo bakiriho, hakwiriye kurebwa imyitwarire yabo nyuma ya 1994, kugirango hemezwe ko ari intwali cg oya, igihe baba bamaze gutabaruka. Umuntu agirwa Intwali igihe amaze gupfa, kuko iyo agizwe Intwali akiriho, nyuma ashobora gukora ibindi bintu bibi cyane bituma ataba Intwali. Urugero : Jenerali Bosco Ntaganda yatabaye mu rugamba rwa FPR/APR rwo gucyura impunzi zari zarahejejwe hanze. Ibyo bimugira Intwali. Nyuma muri Congo aza gukora ibyaha byibasiye inyoko muntu bituma atagirwa Intwali. Sgt Robert nawe byaba uko...Muntambara ya 1990-1994 yagirwa Intwali. Ariko niba ibyo ashinjwa byo gufata umukobwa we kungufu bibaye ari ukuri, nta butwali yaba agifite .
No ku bwami Niko byari bimeze. Umwami yimaga ingoma ari uko undi yapfuye cyangwa yishwe.
Oyyyaaaaa!! Fpr yabohoye u Rwanda, kdi ntiyari kurubohora idafashe ubutegetsi. Ntukagoreke amateka nanone!
Ubutwari buraharanirwa! Haraho murengera!mujye mwibanda kunkuru zubaka buri munyarwanda wese yaba uri mugihugu ndetse nohanze kandi mwirinda inzira yakwanduza isura mbi ubuyobozi buriho.
🤔🤔🤔🤔🤔🤔🤔🤔🤔🤔🤔🤔🤔🤔🤔🤔🤔🤔🤔