Itindo (kimbagira wowe wamenye....) (+lyrics) - Jean Berchmans Muhirwa - Rwanda

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 27. 03. 2016
  • Imirimo y’abantu mu bihe byabo, yuzuyemo amatindo yubaka n’andi asenya,
    Kandi ahenshi asenya aruta ayubaka, eyahh,
    Mu mirimo yacu mu byo tuvuga, harimo amatindo
    Mu ntoki zacu n’ibyo tuzikoresha arimo
    Kandi ga burya gusenya si ukwitwaza itindo gusa, kimbagira.
    Kimbagira wowe wamenye ko isi ari icumbi !
    Niba ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda
    Bicengezemo na bagenzi bawe bose
    Abakuru n’abatoya twisungane dusangire byose kuri iyi si,
    Dutoze abato ubwitonzi be kwitaza abakene ngo barandate abakire, Yoyoyoyoyoyoh
    Kimbagira wowe wamenye ko isi ali icumbi !
    Iyi si yacu iyaba yasenywaga n’amatindo gusa
    Ntacyo yari ibaye cyangwa se yajyaga kuzaba
    Iyaba imitima yacu itabagamo gutsembana
    Kandi tugatsemba dushaka kwikirira, eyaah,
    Ukorera kwikirira arusha itindo gusenya
    Ni irihe tindo ryarusha ishyali ryacu gutyara
    Ngiki igikoresho ̶m̶u̶d̶a̶t̶e̶m̶b̶w̶a rutagimba mu bikoresho
    Byamaze rubanda, yoyoyoyoh
    Kimbagira wowe wamenye ko isi ali icumbi !
    Kimbagira....
    Kimbagira wowe wamenye ko isi ali icumbi !
    Ni irihe tindo ryarusha iryo faranga kumara abantu
    Ngicyo kimali cyamariye abenshi ku icumu
    Kigahitana nyakamwe kikamuheza epfo iriya
    Ngiyi intambara y’akangaratete abenshi bahorana.
    [ ̶N̶i̶ ̶s̶h̶o̶k̶a̶ ̶k̶i̶ ̶y̶a̶t̶a̶m̶b̶u̶k̶a̶ ̶a̶m̶a̶b̶w̶i̶r̶e̶ ̶n̶o̶ ̶k̶u̶t̶i̶v̶u̶g̶u̶r̶u̶z̶a̶
    ̶N̶g̶u̶w̶o̶ ̶b̶u̶h̶i̶r̶i̶ ̶r̶y̶a̶ ̶p̶f̶u̶n̶d̶o̶ ̶r̶y̶a̶ ̶n̶d̶i̶m̶b̶u̶r̶a̶b̶a̶n̶t̶u̶
    ̶A̶k̶a̶b̶a̶ ̶a̶m̶a̶z̶e̶ ̶i̶m̶i̶n̶s̶i̶ ̶k̶w̶a̶ ̶s̶h̶i̶n̶g̶i̶r̶o̶ ̶r̶y̶’̶a̶k̶a̶r̶e̶n̶g̶a̶n̶e̶
    ̶U̶m̶u̶t̶u̶r̶a̶n̶y̶i̶ ̶w̶e̶ ̶a̶k̶a̶b̶a̶ ̶r̶w̶a̶n̶g̶o̶ ̶r̶w̶a̶ ̶m̶u̶n̶y̶a̶n̶g̶i̶r̶e̶!̶
    ̶U̶m̶u̶b̶y̶e̶y̶i̶ ̶w̶a̶b̶o̶ ̶a̶k̶a̶b̶a̶n̶d̶w̶a̶ ̶n̶g̶o̶ ̶r̶w̶a̶ ̶m̶b̶a̶z̶e̶ ̶n̶d̶o̶r̶e̶ ]
    Ni shoka ki yatambuka amabwire no kutivuguruza
    Nguwo Buhiri bwa Pfundo rya Ndimburabantu
    Akaba Rumaziminsi rwa Shingiro rya Karengane
    Umuturanyi we akaba Rwango rwa Munyangire
    Umubyeyi wabo akaba Rugomo rwa Mazendore. kimbagira
    Kimbagira wowe wamenye ko isi ali icumbi !
    Umutalimba n’inyundo ntibizi kurimbura
    Ururimi rw’ubugome rubirusha byombi
    Ariko wowe wamenye ko isi ari icumbi,
    Imana izabiguhembera.
    (Jean Berchmans Muhirwa, Itindo, Rwanda)
  • Hudba

Komentáře • 17

  • @BAGIRISHYABasille
    @BAGIRISHYABasille Před 6 měsíci

    Uyu muhanzi yari inspired

  • @Maminick
    @Maminick Před 4 měsíci

    Iyi ndilimbo ntago yitwa itindo yitwa : Iyi si n icumbi ndabivuga nkubizi neza wabihagazeho gusa umuntu wayishyizeho hano ndamushimiye cyne abyumve musabiye numugisha

  • @jeandamascenetuyisenge7155
    @jeandamascenetuyisenge7155 Před 7 měsíci

    Mbega indirimbo!!!! Akomeze aruhukire mu mahoro MUHIRWA JB

    • @p9thead
      @p9thead Před měsícem

      byamugendekeye bite?

  • @nkurikiyipfurasultan9815
    @nkurikiyipfurasultan9815 Před 3 lety +2

    Uyu mugabo yarafite impano,indirimbo nkizi zigisha nizo zikenewe apana ibishegu

  • @umwigemediane7115
    @umwigemediane7115 Před 9 měsíci

    nukuri umuntu ni mugari ,kimbagira wowe wamennyeko isi ari cumbi

  • @juniorj4015
    @juniorj4015 Před 4 lety +1

    Gukosora
    Iyaba imitima yacu itabagamo gutsembana kandi tugatsembana dushaka kwikirira........
    Ngiki igikoresho RUTAGIMBA mu bikoresho byamaze rubanda

  • @juniorj4015
    @juniorj4015 Před 4 lety +1

    Itindi ni igikoresho bifashisha mu gucukura ahantu hakomeye.
    Urugero: Iyo bashaka nko gusenya ahantu hari Pavement bifashisha Fer à beton babanje gusongoza bakoresheje Poncese. Iyo niryo Tindo.

  • @kigalifinest3560
    @kigalifinest3560 Před 6 lety +1

    Nice song and inspiring

  • @juniorj4015
    @juniorj4015 Před 4 lety +1

    Gukosora
    Ni shoka ki yatambuka amabwire no kutivuguruza
    Nguwo Buhiri bwa Pfundo rya Ndimburabantu
    Akaba Rumaziminsi rwa Shingiro rya Karengane
    Umuturanyi we akaba Rwango rwa Munyangire
    Umubyeyi wabo akaba Rugomo rwa Mazendore.

    • @Muragemwiza
      @Muragemwiza  Před 4 lety

      Uraho Junior. Ndabashimiye kandi ndakosoye. Murakoze cyane.

  • @fundamental4thyearngomacam953

    amatindo n'iki?

    • @Muragemwiza
      @Muragemwiza  Před 5 lety

      @@alphonsemugiraneza9169 Musobanurire neza icyo "bédane" ali cyo mu magambo. Iyo "link image" ntitubashije kuyigumishaho kugirango bititwa "publicité".

    • @karangwainnocent7163
      @karangwainnocent7163 Před 5 lety

      Abicanyi mana ntuzababarire abishe onomugabo

    • @Maminick
      @Maminick Před 4 měsíci

      ​@@karangwainnocent7163 lmana n lnyembabazi si nk abantu