Itindo (kimbagira wowe wamenye....) (+lyrics) - Jean Berchmans Muhirwa - Rwanda
Vložit
- čas přidán 27. 03. 2016
- Imirimo y’abantu mu bihe byabo, yuzuyemo amatindo yubaka n’andi asenya,
Kandi ahenshi asenya aruta ayubaka, eyahh,
Mu mirimo yacu mu byo tuvuga, harimo amatindo
Mu ntoki zacu n’ibyo tuzikoresha arimo
Kandi ga burya gusenya si ukwitwaza itindo gusa, kimbagira.
Kimbagira wowe wamenye ko isi ari icumbi !
Niba ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda
Bicengezemo na bagenzi bawe bose
Abakuru n’abatoya twisungane dusangire byose kuri iyi si,
Dutoze abato ubwitonzi be kwitaza abakene ngo barandate abakire, Yoyoyoyoyoyoh
Kimbagira wowe wamenye ko isi ali icumbi !
Iyi si yacu iyaba yasenywaga n’amatindo gusa
Ntacyo yari ibaye cyangwa se yajyaga kuzaba
Iyaba imitima yacu itabagamo gutsembana
Kandi tugatsemba dushaka kwikirira, eyaah,
Ukorera kwikirira arusha itindo gusenya
Ni irihe tindo ryarusha ishyali ryacu gutyara
Ngiki igikoresho ̶m̶u̶d̶a̶t̶e̶m̶b̶w̶a rutagimba mu bikoresho
Byamaze rubanda, yoyoyoyoh
Kimbagira wowe wamenye ko isi ali icumbi !
Kimbagira....
Kimbagira wowe wamenye ko isi ali icumbi !
Ni irihe tindo ryarusha iryo faranga kumara abantu
Ngicyo kimali cyamariye abenshi ku icumu
Kigahitana nyakamwe kikamuheza epfo iriya
Ngiyi intambara y’akangaratete abenshi bahorana.
[ ̶N̶i̶ ̶s̶h̶o̶k̶a̶ ̶k̶i̶ ̶y̶a̶t̶a̶m̶b̶u̶k̶a̶ ̶a̶m̶a̶b̶w̶i̶r̶e̶ ̶n̶o̶ ̶k̶u̶t̶i̶v̶u̶g̶u̶r̶u̶z̶a̶
̶N̶g̶u̶w̶o̶ ̶b̶u̶h̶i̶r̶i̶ ̶r̶y̶a̶ ̶p̶f̶u̶n̶d̶o̶ ̶r̶y̶a̶ ̶n̶d̶i̶m̶b̶u̶r̶a̶b̶a̶n̶t̶u̶
̶A̶k̶a̶b̶a̶ ̶a̶m̶a̶z̶e̶ ̶i̶m̶i̶n̶s̶i̶ ̶k̶w̶a̶ ̶s̶h̶i̶n̶g̶i̶r̶o̶ ̶r̶y̶’̶a̶k̶a̶r̶e̶n̶g̶a̶n̶e̶
̶U̶m̶u̶t̶u̶r̶a̶n̶y̶i̶ ̶w̶e̶ ̶a̶k̶a̶b̶a̶ ̶r̶w̶a̶n̶g̶o̶ ̶r̶w̶a̶ ̶m̶u̶n̶y̶a̶n̶g̶i̶r̶e̶!̶
̶U̶m̶u̶b̶y̶e̶y̶i̶ ̶w̶a̶b̶o̶ ̶a̶k̶a̶b̶a̶n̶d̶w̶a̶ ̶n̶g̶o̶ ̶r̶w̶a̶ ̶m̶b̶a̶z̶e̶ ̶n̶d̶o̶r̶e̶ ]
Ni shoka ki yatambuka amabwire no kutivuguruza
Nguwo Buhiri bwa Pfundo rya Ndimburabantu
Akaba Rumaziminsi rwa Shingiro rya Karengane
Umuturanyi we akaba Rwango rwa Munyangire
Umubyeyi wabo akaba Rugomo rwa Mazendore. kimbagira
Kimbagira wowe wamenye ko isi ali icumbi !
Umutalimba n’inyundo ntibizi kurimbura
Ururimi rw’ubugome rubirusha byombi
Ariko wowe wamenye ko isi ari icumbi,
Imana izabiguhembera.
(Jean Berchmans Muhirwa, Itindo, Rwanda) - Hudba
Uyu muhanzi yari inspired
Iyi ndilimbo ntago yitwa itindo yitwa : Iyi si n icumbi ndabivuga nkubizi neza wabihagazeho gusa umuntu wayishyizeho hano ndamushimiye cyne abyumve musabiye numugisha
Mbega indirimbo!!!! Akomeze aruhukire mu mahoro MUHIRWA JB
byamugendekeye bite?
Uyu mugabo yarafite impano,indirimbo nkizi zigisha nizo zikenewe apana ibishegu
nukuri umuntu ni mugari ,kimbagira wowe wamennyeko isi ari cumbi
Gukosora
Iyaba imitima yacu itabagamo gutsembana kandi tugatsembana dushaka kwikirira........
Ngiki igikoresho RUTAGIMBA mu bikoresho byamaze rubanda
Ndakosoye, murakoze cyane !
Itindi ni igikoresho bifashisha mu gucukura ahantu hakomeye.
Urugero: Iyo bashaka nko gusenya ahantu hari Pavement bifashisha Fer à beton babanje gusongoza bakoresheje Poncese. Iyo niryo Tindo.
Nice song and inspiring
Gukosora
Ni shoka ki yatambuka amabwire no kutivuguruza
Nguwo Buhiri bwa Pfundo rya Ndimburabantu
Akaba Rumaziminsi rwa Shingiro rya Karengane
Umuturanyi we akaba Rwango rwa Munyangire
Umubyeyi wabo akaba Rugomo rwa Mazendore.
Uraho Junior. Ndabashimiye kandi ndakosoye. Murakoze cyane.
amatindo n'iki?
@@alphonsemugiraneza9169 Musobanurire neza icyo "bédane" ali cyo mu magambo. Iyo "link image" ntitubashije kuyigumishaho kugirango bititwa "publicité".
Abicanyi mana ntuzababarire abishe onomugabo
@@karangwainnocent7163 lmana n lnyembabazi si nk abantu