Intambara ya 1 y'Abacengezi mu Rwanda.

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 19. 06. 2022
  • INTAMBARA Y’ABACENGEZI
    Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 Ingabo za RPA Inkotanyi zahindutse igisirikare k’Igihugu ku izina rya RPA Ntabwo zatuje ahubwo zahise zambarira Urundi Urugamba rwo kurwanya Ibitero by’imitwe y’abajenosideri yashingiwe mu Burasirazuba bwa Congo igirango Ize guhungabanya Umutekano w’u Rwanda mu ngengabitekerezo ihambaye ya Jenoside yo kongera kugarura mu Rwanda Ubutegetsi bushingiye ku macakubiri ;ku irondakarere n’irondabwoko.bashakaga noneho kugaruka bagasoza Umugambi wa Jenoside wo kumaraho abatutsi bari barateshejwe n’Inkotanyi batarangije. Mu bice bibiri byihariye by’Ibiganiro tugiye kuvuga Kuntambara yabacengezi yari igamije gushyira ibyo mu bikorwa ibyo . Tugiye Kuvuga uburyo iyi ntambara yateguwe kandi tugiye kureba Uburyo yashyizwe mu bikorwa mu ngero zimwe na zimwe amateka yasigaranye ku byiswe intambara yabacengezi.Ubushize twagarurse byihariye ku ruhare rwa Madamu Agatha KANZIGA HABYARIMANA mu byiyi Intambara ariko noneho ubu tugiye kurebera hamwe muri rusange uburyo Intambara yabacengezi yateguwe nuko yashyize mu bikorwa. Iyi ni Intsinzi Tv.Uwaguteguriye Iki kiganiro ni BIZIMANA Christian naho jye Ugiye kukikugezaho ndi Eric SAFARI.Mbahaye Ikaze.
    Tariki 17/7/1994 niwo munsi wa Nyuma Guverinoma y’Abatabazi;abahoze ari ingabo za FAR;Interahamwe N’impuzamugambi ndetse n’abaturage ibihumbi n’Ibihumbi bambutse bwanyuma Imipaka yahuzaga Urwanda na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo icyo gihe yitwaga Zaire.
    Ku mipaka ya Gisenyi na Cyangugu abantu bari uruvanganzoka.
    Andrew WALLIS abigarukaho mu gitabo cye Stepp’d in Blood yavuzeko kuva tariki 14/7/1994 Ubwo Ingabo za RPA Inkotanyi zendaga Kwigarurira Umujyi wa Ruhengeri abantu benshi ni modoka nyinshi aribwo babaye benshi mu muhanda werekeza Ku Gisenyi maze rero tariki ya 17 nyuma yaho Jean KAMBANDA nibwo yumvikanye n’ingabo za Congo maze kumabvwiriza ya Marchal Mobutu Sese Seko Abajensoderi bari bamaze gutsemba abatutsi bahita bahungira muri Congo.
    Nkuko twabigarutseho mubiganiro byacu byashize aho twavuze kuburyo Leta y’abatabazi yahunganye amafaranga menshi mu Isahura ry’igihugu rihambaye rimwe mu yabayeho mu mateka y’Isi Kuko bahunganye amadorali agera kuri Miliyoni 154 udashyizeho ayo abaminisitiri ;abasirikare bakuru nabandi bari bakomeye bahunganye andi ku giti cyabo bari bafite.
    Aya Yose rero wongeyeho ayo bari bagiye guhabwa na Leta z’ubufaransa ;Zaire N’Ibindi bihugu byari Inshuti ya Habyarimana;Ukongeraho ayo bari bagiye gukusanya bavanye mu baherwe bari bahunze bari barangajwe imbere na Felisiyani KABUGA Ndetse nayaragiye guturuka mu Baturage mu ikusanya rihambaye ryo gushaka amafaranga ashyigikira Intambara.
    Guverinoma yo mu buhungiro yari iyobowe na Perezida Theodore SINDIKUBWABO Ndetsa na Minisitiri w’Intebe Jean KAMBANDA yakomeje Ibikorwa bikomeye byo kuyobora ariko iyi yari ifite intego imwe yonyine ariyo yo kongera kugarura Intambara ku Rwanda ndetse babikora bihishe mu mutaka wo kurengera Impuzi z’abaturage bari barafasge bugwate kuko batekerezaga ko kuba abaturage bari iruhande rwabo byari gutuma babasha kumvisha umuryango wabibumbye ko bafite Impamvu barwanira.
    Ikindi Iyi Guverinoma yabajenosideri yariri mu Buhungiro kuko yarizi neza ko Gutunga Igisirkare no kukirema bisaba ubushobozi buhambaye bahise babireba neza maze bahitamo ko baremera igisirikare mu nkambi kuburyo ibyo kurya n’ibindi byangombwa byose byatangwaga n’Imiryango mpuzamhangaa byari kubafasha mu kurema igisirikare cyose.
    Umwe mu bayobozi b’Umuryango b’Abaganga batagira Umupaka (Medecin Sans Frontiere) ku itariki 27/7/1994 mu mujinya n’Uburakari bwinshi yabwiye Television y’Abafransa ati” Guverinoma yabahutu yatakaje Intambara ariko ikomeje kugenzura abaturage ndetse n’Ibijyanye N’ubukungu biciye mu nkunga zitangwa n’umuryango mpuzamahanga ngo zifashe abantu. Uyu muyobozi muri Medecin Sans Frontiere yakomeje agira ati Inzego za Politiki ni za Gisirikare zabahutu nizo zigenzura Itangwa ry’ibyo kurya mu nkambi.Ati iyi ni Leta ifite Ubukungu n’abaturage ariko nta Gihugu Ifite.Ni uko ibintu byari byifashe mu nkambi nyuma y’Iminsi 10 gusa Impunzi zigeze muri Zaire.
    Aba bategetsi bakoze Jenoside mu Rwanda bageze mu nkambi nibo bafashe ibintu byose barabigenzura naho Abaturage bafashe bugwate ntibari babitayeho mu mibereho yabo kuko bo babafataga Nkibikoresho byo kuzabageza ku ntsinzi yabo yo kurangiza Igisubizo cyanyuma bari barageneye abatutsi aricyo cya Jenoside. Kuburyo nkubwo Kubera Kuba benshi mu nkambi ndetse n’umwanda uhambaye byatumye mu nkambi hatera Icyorezo gihambaye cya Cholera. #IntsinziTV

Komentáře • 3

  • @nsansineza0144
    @nsansineza0144 Před 2 lety +2

    Mbaye uwa Mbere kubumva.Instizi TV ndabakunda

  • @harerimanavisteur6599
    @harerimanavisteur6599 Před 2 měsíci

    We love our country

  • @megradorodvarez6788
    @megradorodvarez6788 Před 2 lety +3

    Muzantore ku bwa President iyo ntambara ni biyikomokaho byose mbirangize. Abantu bose mbashire hamwe bunvikane nabahanwa bahanwe.