Dorothée Agarutse Mu Gahinda Kenshi🥲|Ibyo Ntababwiye|Natangiye kurazwa hanze Nyuma Y’Icyumweru 🥲
Vložit
- čas přidán 13. 09. 2024
- #0788573738#ushaka kumuvugisha# TV Show ni urubuga rwawe nanjye ngo tuganire ku buzima by'umwihariko ku ngingo z'imibanire y'abantu. Mu muryango ndetse no mu buzima busanzwe. Twibanda ku biganiro by'ubuhamya n'ibitekerezo by'abatumirwa mu kubaka #Imibanire iganisha ku #UmuryangoMwiza. Twibanda kandi ku biganiro byo #Guteka kuko burya imibanire myiza ihera ku mirire myiza! Niba wifuza kuvugana natwe, kuduha inyunganizi ku makuru tubagezaho cyangwa ukaba ufite ubuhamya wifuza gusangiza Abanyarwanda waduhamagara kuri +250782742950
czcams.com/users/results?search_query=balanced+life+tv kanda kuri iyi link ukurikire ibindi biganiro byiza
Urakaze
Yesu azagukiza ibikomere byose. Wowe komeza ukiranukire Imana. Uzabona ukuboko kwiza kw’Imana.
@@mariemuhire9285 Urakoze mukundwa 🍓🍓🍓
@@ericmunyemana2948 Imana itahabaye umuntu ashiraho 🙏
@@ericmunyemana2948 urakoze 🍓❤️
Ndibika nkiri umunyeshyuri waratwigishaga ukanyuzamo ukatubwira ngo wishinga imishinga yabagushuka ngo sheri shushu ugacyura imishumi y'amashati nanjye nigaga nabi nywa urumogi ariko umuntu iyo yambwiraga ngo sheri nahitaga numva ko ambeshya nirinda abanshuka ngo sheri ndakubwira ko rya jambo watubwiraga nageze ubwo ndeka kunywa ibiyobyabwenge ntishoye mubusambanyi none nanjye ndi umukozi w'Imana nizeye ko Imana izampa uwanjye unkunda byukuri Imana igufashe yomore ibikomere biri mu mutima wawe ikugirire neza ariko niba iby'urukundo birangira gutyo twebwe abato mwatugira nama ki none se tureke gushaka kuko nanjye mbona umuntu wubu agukundira icyo ufite cyashira akagenda proffe nanjye mbanumva nabireka pe cyane ko natwe dufite ibikomere biterwa namateka.
Sha byihorere nashatse umugabo mukunda mbona nawe ankunda abandi bose ndabareka yewe nabamurusha umutungo ndabareka ark ibyo ari kunkorera wagirango barampinduriye kd narinziko nzubaka urugo nkarukorera urukundo nakundaga umugabo nkarukuba kenshi none ataha atinze ntakazi nkamubira mbese nohatari
Dorothé, komera nshuti y’umusaraba! Yesu azaguhoza amarira!
Urakoze cyane mukundwa 🍓🍓🍓
Dorothe uri umugore mwiza cyane kandi wumumaro Imana ikumpere umugisha nabagukomokaho.
Urakoze cyane mukundwa, be blessed too 🍓❤️🍓
Urakoze mubyeyi murabo vatandatu. Ndimo tubaniyekuberabana ntarukundo
Komera mukundwa humura Uwiteka akubereye maso 🍓❤️
Waritondaga Sha ibyontiwabinzanaho njyewe uyamenaho nyakumenaho Sha uwomugabo aruwanjye umwe yarikuzica undi uwo ntanukwezi namumarana icyogisare narikumusigira inkovu azanjya anyibukiraho
hhh Provide wambabariye koko
Aba Maman bakera barubahaga cyane, nahubu kwihangana byashize mubantu
Njyewe ahubwo amennyeho akonje namumenaho ashyushye,nta mikino Wana,nta mwana n'urwana.
@@uwimanacathy5458 wowe ubanza tuva Inda imwe
@@nibaclemy431 nkubeshye c namwemeza akazankumbura
Dorothée Nukuri imana ikube Hafi .
Urakoze cyane mukundwa 🍓🍓🍓
Ndagukunda basi nubwo tutarahura nize kukigo n'umwana wawe Aurore disi yaritondaga cyane kumbe mama we yabaga yamusize ahangayitse,be blessed Mummy courage in your life, after struggle life is gone 🙏
Urakoze cyane mukundwa 🍓❤️🍓
Teacher Imana iguhe umugisha,hari umuririmbyi wavuze ngo amakuba atabayeho wavuga ko warwanye uruhe rugamba burya hanesha uwarwanye kandi kunesha ntikwabaho hatabayeho kurwana urugamba wasanga arirwo rugamba warwanaga kandi uzanesha naho abo ni abakamere,ngo abayoborwa n'Umwuka Wera bose nibo bana b'Imana.ujye umusengera nawe azageraho aneshe kamere murakoze.
Warakomeretse mubyeyi. Uwo mugabo yaraguhemukiye. Rero akenshi umugabo nkuwo ubwo bubi aba yarabukuye kumubyeyi wumupapa. Buriya nyokobukwe nawe yarabitse byinshi. Uwo numwuka wakarande warumurimo. Jyusengera abana bawe bitazabakurikirana.
Kandi mubyeyi komera njye ndakunva cyane umugabo ashobora gutuma uta umurongo w'ubuzima .
Uravuga ukuri mukundwa, kuko mu bucukumbuzi nakoze ku muryango we namenye byinshi byamwangije niyo mpamvu nahoraga nizeye ko azakira. Iyo atagira amahane ngo anige nari kuba nkiri yo. Ariko byose Imana ibyemera ko biba ku mpamvu 🍓🍓🍓
@@balancedlifetv ukwo nukuri na nyokobukwe yari yaragowe cyane nugusengera abana bawe nkuko abivuze kuko nabo bashobora kubijyana mu mago yabo
Ur'umunyabwenge mu kwiga na kavukire no muri Bibiliya; Imana yaguhaye abana beza b'urukundo.Ibibazo warabigize kugirango uzagire ubuhamya bufasha benshi.Abagabo beza ni bubahwe.Mubyeyi mwiza komera Yesu Kristo aragukunda.
Ufite ubwenge kavukire n'uburere bwiza .Umunyabwenge mw'ishuri na Bibiliya.Uha ubwenge abaturarwanda.Wahinganiye ibibazo mu rushako rwawe.Ikibiruta wabaye Umuvyeyi mwiza w'abana batatu beza.Ubuhamya bwawe buzafasha benshi.Ur'intwari peee! Komera komera
Imana Iguhe umugisha mugore mwiza
Ariko Mana kuki wemera ko imitima y'abantu ikomereka bene aka kageni; gusa ikiza ntufite ubuhamya bubi kuruhande rw'umuryango washatsemo byibuze bakweretse urukundo. Njye we mabukwe namubwiye ikibazo dufite murugo arambwira ngo muribakuru muzabyikemurire nibwo nahumutse menya ko nawe adashaka ko nubakana n'umuhungu we. Ariko nongeye gukomeza abantu bashenye mwese Imana izatwubaka ndetse inatwubakire ingo nsha z'umugisha. Mukomere
Uravuga ukuri mukundwa, Imana ikomeze itwishimire itwimane itubere maso 🍓🍓🍓
Njye namuguriye igitenge ndakimuha arambwira ngo ntamwanya afite wokukireba afite akazi kenshi ajugunyira umwana ngo najyane mucyumba cye habe na merci icyo cyabaye icyanyuma kuko nahiriwe kuva mugitondo ntaha nimugoroba atarakireba
@@mamakenny5932 ohhh ma chérie, pole sana. Gusa Imana iratuzi izi ko tujya kubaka tubishaka tukananizwa. Komera, humura Uwiteka atubereye maso 💔💔🍓🍓
Ubunanjye narumiwe pe ko Imana izi nezako tutabona mumitima yabantu yagiye ihuza abantu batazababazanya koko😥
Hhahahah; sha maman Kenny winsetsa; gusa utumye nseka byabitwenjye bizanisha amarira hahahaha; ba mabukwe bamwe bateye ubwoba gusa nibazako nabo ariko wenda baba barafashwe nsabimana nkomeje kandi nyinginga ngo izandinde kubera umutwaro umukazana nkuko byambayeho pe birababaza cyane nahubundi courage ako gatenge waragahombye pe; iyo ujya kubimenya ukanakihera umukene akiyambarira. Courage gusa ntakindi nakubwira
Oooh Gosh. Ndatunguwe pe! Ukuntu ukunda abantu no gusabana ntawamenya ko wahuritse kuri uru rwego. Twaza gitwari mubyeyi. Umubyeyi Mariya na Yezu umwana w'Imana data muri kumwe iteka. Dadira
Urakoze cyane mukundwa 🍓🍓🍓
Dorothee mukobwa mwiza nuvuga umugabo wawe ntukarire. Urabizi ko Yesu ari byose ku umufite. Uzasabe Imana ikubashishe
Urakoze mukundwa, kuko namaze igihe annyega ndira, amarira nize kuyafata. Ubu mbisubiramo nk'aho biri kuba.
She was my teacher 🥲🥲, Chemistry na Physics yawe sinayibagirwa, you are intelligent! be strong my teacher kd courage
Thanks dear 🍓❤️
Yooooooo
Impore mama
Yesu azaguhoza
rose ujye uvuga cyane uvuga buhoro ntitwumve
Komera mubyeyi! Mbega ukuntu wiyubashye!Imana igukomereze amaboko.
Urakoze cyane mukundwa 🍓❤️
mubyeyi ihorere uwiteka azaguhoza, warushye uli innocente ibigabo yibigome bihura nabitonzi!
Urakoze cyane nshuti 🍓🍓🍓
Icyakoze uwo mugabo agomba kuba arwaye ku uburyo bukomeye. Akeneye deliverance!!
Niko bimeze mukundwa, gusa ntiywmera 🙏
Nta kabura imvano uwazana umugabo nawe yavuga ibindi cg yavuga ibyamuteraga biriya ugasanga byumvikana.
Dorothea rwose. Birabshimisha ko wavuyemo umudamu w umutima. Ni ubwo wahuye n ibibazo ariko Imana yakubaye Hafi
Buriya byinshi nakoraga nanga ngo wowe na Sosthène muzumve napfuye ubusa mwicuze ineza mwangiriye. N'ubu nta kosa rinkoza isoni nakora. Mwarakoze cyane ❤️❤️🙏🙏
Ariko Mana wazahojeje amarira yaba mama koko. These stories break my heart. Mwibaz uyu ari mama wawe. Keep being strong mama, we/your kids are proud of u. U shall be fine.
Thanks a lot darling 🍓🍓🍓
Thanks a lot darling 🍓🍓🍓
Imibabaro y'abamama yo ntivugika.Uwo Mugabo ni mubi,ariko hari n'abandi benshi ndetse bamurusha ubugome.Urugero ni data umbyara,mana weee!
Pole mama Drothee. Humura kuba warafashe umwanzuro wo kubivuga uzakira ibikomere. Prof wacu turagukunda cyanee
Urakoze cyane nanjye ndabakunda bakundwa!!!
Urakoze cyane nanjye ndabakunda bakundwa!!!
I get and understand you, at least I know it exist somewhere else.
Don’t worry about our friend church and it’s members they will always misjudge out of ignorance.
Living with a narcissist is living with a very intelligent deceiving devil.
I understand your tears from experience, I know some of the pain cannot be expressed because they have no words in literature and any language.
Someone said that you cannot explain a life with a narcissist to people who have not lived that life and make them grasp even a glimpse of it.
It’s good you are courageous to come out and talk about I ve not been able but somehow your courage healed part of my heart.
How I felt like I could give you a big hug of love because you deserve it.
What I have learnt tho, is that God the creator of universe loves us big that’s the most important thing. Now find time to thank God that you came out alive, praise Him the way you know,?work for Him and help those who are still trapped in that hell called marriage to toxic people. Much love.
Thanks a lot for your healing words full of incredible comfort, very inspiring and touching 🍓❤️
Nukuri nagukunze wabaye intwali cyanee,kdi urumunyabgenge cyanee nakwigiyeho byinchi ,wagize numuryango mwiza ubatoza i y'Imana.
Urakoze cyane mukundwa, Imana ikomeze ikwishimire kandi ikubere maso 🍓🍓🍓
Impore wa mubyeyi we.
Imana niyo iduha gukomera ku munsi mubi .
Ishimire aho ugeze iyo Imana itaba hafi yawe kirya gihe biba byaragenze ukundi.
Humura ntuzongera kurira ihanagure.!!!
Urakoze cyane mukundwa 🍓🍓🍓
Komera mubyeyi waciye muribyinshi ariko Imana yarakurinze harimpamvu Imana yemeyeko ubicamo kugirango uzafashe abandi barimururworugamba
Urakoze cyane mukundwa 🍓🍓🍓
❤❤❤❤
Komera Mama usabe Mwuka wera aguhoze agukomeze arabishobye ni umuhoza mwiza usengere abana bawe cyane nabo Mwuka wera abahoze nabo babaye Victim . iyo ni Karande mbi cyane ukore Amasengesho especially ya Deliverance.
Urakoze cyane mukundwa 🍓❤️
Urakoze cyane mukundwa 🍓❤️
kubaha abagabo birenze bibaviramo kubakandamiza
Oya mukundwa siyo mpamvu. Ikibazo ni uko yanshatse atankunze. Umugabo ugukunda nawe umukunda umwubaha.
ndagukunda nshuti yanjye Ni doyenne Claudine ,uri intwari Mama❤
Urakoze cyane mukundwa, ndishimye cyane kongera kukumva 🍓🍓🍓
Nanjye waranyigishije i Mushubati kuri ACEJ/KARAMA muri 2éme wakundaga kwambara ibitenge buri gihe,tuziko uri umugore wiyubashye,kumbe burya wabyambaraga ku itegeko!!mbega mbega!! Wari umu courageuse pe! Pole
Niko bimeze mukundwa, ariko byambayemo umuco n'ubu ndabyambara, naje kubikunda hanyuma!!!
Rose ndabakunda cane kuko murafasha abantu cane kuko muzana abantu bumumaro mu buzima bwa buri musi.namwe muhezagirwe cane.
Harumugabo akwicyira ubuzima kuva mwabana ukibaza impamvu nimba bizarangira ryari bigatera agahinda gakabije.
Urakoze cyane mukundwa 🍓🍓🍓
Pole sana teacher Imana izaguhoza
Urakoze cyane mukundwa 🍓🍓🍓
dorothee ndakuzi neza wowe n'umugabo wawe waranyigishije amasomo ya ninjoro chemistry na physique murugo iwawe ariko ntabwo nigeze nkekako ufite ibibazo disi komera ihangane sinarinziko umuhungu wa muvara yakwitwara busimba kandi avuka mumuryango mwiza gusa uzi kwihangana ariko iriya cartien mwari mutuyemo abagore n'abagobo ntibimeze neza pe abamaze gutandukana nibenshi
Urakoze cyane mukundwa. Nanjye byahoraga binyobera ukuntu umuryango we wankundaga unyubaha. Icyiza naje kumenya iyo byavaga mu bikomere byo mubwana byatumye anshaka atankunda. Imana niyo yonyine yamukiza umutima mubi yangiriye n'abana!!!
Naragukurikiye nsanga uri intwari pe gusa ababyeyi bagiye bumva abana babo uriya mugabo mbona wari wabonye ko mutazahuza mbere ahubwo utinya imiryango kumva ngo ubyanze ariko ni byiza ko haribyo dukwiye kwanga pe umuntu agahura nabyo ariko atarabitegujwe Imana ikomeze iguhe ibyishimo utaboneye murugo
Uravuga ukuri mukundwa 🍓🍓🍓
Nukuri ihangane kuko wahuye numugabo mubi uruta shitani pe😊
Maman Chérie,ihangane, komera. Gusa njyewe nkunda abahanga,gerageza rero,baravuga, bati :,ntabwo bavuga ati,ndavuga, nti:,ntabwo ari ndavuga ati:,....urakoze.
Urakoze kunkosora mukundwa 🍓🍓🍓
Abatabizi nyine ntibabizi,ivyo bibaho caaane,nyuma ta y ubukwe uatangura inzira y umusalaba.
Uravuga ukuri 💯/💯
Mubyeyi nabonye Uzi gushaka umuti w ibikomere byawe pe!
Niko bimeze mukundwa 🍓🍓🍓 ubu nsigaye nkora ibituma nishima nkabana n'abatuma nseka.
@@balancedlifetv rwoseeee ujye wishima Cyane
@@balancedlifetv nakwigiyeho byinshinkdi bituma nkomera Nanjye kdi nkakomeza n abandi duhuje ikibazo Mfite! Gusa njye nifuza kuzakubona amaso ku maso .
Impore mubyeyi!
Komera komera mama we
Ntukarire chr
Nyje nahararaga nkuriwe,nimpinja 2 zincucye
Niba mwaranashoreranaga byibuze mukajya hamwe,nyje sinari nanabyemerewe...............
Komera,ihangane.
Urakoze cyane mukundwa, humura Uwiteka akubereye maso 🍓🍓🍓
Gusa njyewe nibaza ukuntu m'uburiri byemera ni umugabo nk',uwo
Ihangane caaaane Mama ,Imana IShimwe cane kuba mmwarasohotse urwo rugo amahoro .Uwo sumugabo nigikoko .Ariko Imana Igukomeze cane Kandi Ikomeze kubomora Ibikomere yabateye.nukuri nzobasura kuri chanel yanyu kuko muramfashije cane .humura cane nukuri mwirerere abana banyu Kandi ico nzo nuko azicuza umusi umwe.
Urakoze cyane mukundwa 🍓🍓🍓
Chaine ye yitwa ngo iki harya? Nimunyibutse.
umugabo wananiwe uyu mugore yarangije kwibuza ijuru rito
Yewe hari igihe yakizwa n'uko ntagihari 🙏🙏🙏
teacher wanjye muwa kabiri secondaire gusa yaru mama ukunda guseka yagira agatwege keza cyane ariko disiii pole imana izi byose Kandi igufiteho umugambi mwiza
Urakoze cyane mukundwa 🍓❤️
Impore. Mama. Ibyimanayakuvuzeho. Ntawabigamburuza
Amen, Urakoze cyane mukundwa 🍓🍓🍓
Courage prof wanjye
Meci beaucoup ma chérie 🍓🍓🍓
Ihangane muvandimwe,ukuntu wikundira abantu utabirengagiza
Urakoze cyane mukundwa 🍓🍓🍓
Ihorere mubyeyi (inkweto utambaye mtumenya uko ijabuka )ntimukavugire kumuntu wagize ikibazo.
Urakoze cyane mukundwa 🍓🍓🍓
Yooo harimo intwari .umwami akoleze kubanza Bawe myli byose
Impore mama mwiza,abana bawe bazaguhoza
Urakoze cyane mukundwa 🍓🍓🍓
iyi niyo bita toxic relationship mana koko ubu gushaka tuzabireke?
Oya mukundwa, gushaka ni itegeko ry ubuzima. Ahubwo gutoranya uw umumaro ni ingenzi ❤️🍓mba naje kwigisha ngo mwe kuzagwa mu rwobo naguyemo.
Uriya mugabo nikivume. Nimba yararizaga nase afite imivumo. Mwihorere mama tangira ukore ubuzima bwawe. Kandi imana ishimwe ko utarwaye depression.
Urakoze cyane mukundwa 🍓🍓🍓 Buriya niyemera Imana izamubohora.
mpore cane mama .yooh birababaje
Urakoze cyane mukundwa 🍓🍓🍓
Dorothee uracyakunda Imana shenge. Imana iguhe umugisha. Ndamuzi shenge papa wawe. Courage. Ntabwo ndabona numero zawe ngo nguhamagare.
Sosthene yaradufashije cyane. Imana imuhe umugisha
Niko bimeze mukundwa, ubu ndi umugore ndi we kubera ubufasha bwawe, nakwigiyeho byinshi. Nageze ikirenge mu cyawe. Number ya WhatsApp ni +250722395812
Wambaye nezaaaa Mamie, uraberewe 💞💞💞
Urakoze cyane mukundwa 🍓🍓🍓
Wawooo
Ihangane mubyeyi wahuye n'ingorane mu rushako. Nyagasani aguhe gukomera
Urakoze cyane mukundwa 🍓🍓🍓
Bagenzi banjye,mwitondere amatorero n'abayo,n'ibyayo. Abibone gusa,bakorera ijisho,urukundo rwarakamye hose.
Ntushobora kumva umubabaro w' uko umugabo wawe ari umukuru w'itorero agahaguruka yigisha urukundo naraye hanze cyangwa naraye muri sallon 🙏
Umwanzi wawe Ni satani , Aho yanyuze hose nuko ariho yabonye inzira .Kandi umwanzi wawe ntaho yagiye .ibyo wanyuzemo bikwereke urwango satani akwanga .Kandi urwo rwango ntukarubone mugabo wawe(nubwo yemeye Kuba igikoresho Cy umwanzi wawe.) Komera ,usenge bibwire Yesu , n ubwo isi Yaba yarakwanzeee ,....umwanzi wawe Ni satani Kandi wibuke urwo banze umwana w Imana . Be blessed Imana ikomore Kandi iguhe amaso y umwuka usobanukirwe n umwanzi wawe ,❤️
Amen 🍓❤️
Impore mama
Urakoze cyane mukundwa 🍓❤️
Uyu mugabo wawe wosanga yari ishetani ntiwavimenye maman uzosanga wari warongowe n ishetani.
Yigeze ambwira ngo niba akorera Satani agire ate, ngo mbane nabyo nk'ubana na virusi 💔💔💔
oooh Kristu! Teacher wanjye ukuntu wigirira morale disi. Komera shenge nziko uri intwali.
Urakoze cyane mukundwa 🍓🍓🍓
Uyu lumama ntabwo yigeze abona disi ywo aririra .abagabo Mana sinzi imitima tabamwe uko imeze
Yewe mukundwa, kurira ntibyari byemewe, yambwiraga ko ndira inka ya nyangara, niga kumira amarira💔💔💔
@@balancedlifetv mubareke bazajya bicuza bitagishobotse hari kera batubwira ngo birazira kwahukana hmmmm .ubu rero ni ugukomainkanda ugakmma no mu ihurura
Komera mama kandi ndumva ufite byinshi byo gufasha society nyarwanda Imana igukomereze uwo umutima wurukundo
Urakoze cyane mukundwa 🍓🍓🍓
Ndumva uwo mumama twarashaste kimwe
Komera mukundwa, humura Uwiteka atubereye maso 🙏 🙏🙏
Reka Reka hari ibyo ntemera. Ngo kubaha umugabo n’ubwo yaba agahungu gato. Mbega imyumvire!? La soumission se gagne. Donc les hommes battez vous pour aimer vos femmes. Umugore we se umutereye ipasi byamugwa nabi? Arrêtez-vous. Niyo mpamvu abagabo bakidukandagira. Ikindi Dotothee uracyafite ibikomere uzajye kwa Psy agufashe kuko ibyawe ndabyumva neza.
Uravuga ukuri pe. Iyo myumvire nari mfite niyo yatumye perversion narcissique ye ibona insinzi.
Ushatse nyabusa wakumva inama ze! Ibyo avuga ni ukuri. Wibuke ko asoma cyane!
We ni uko yahuye n’umugabo umeze nk’inyamaswa! Ariko inama itanga ni nziza!
Ibintu byinshi bipfira mu byo bita umuco.Umukobwa akarerwa ngo agomba kubaha umugabo niyo yaba agahungu gato,niyo yaba agusuzuguye cg agusuzugura. Oya,nimuve mu muco w'ubucakara no kuwotoza abana mubyara.Ubaha umuntu uwo ariwe wese,ariko ugusuzuguye nawe musuzugure un point un-.
Mpora nibaza impamvu abagabo benshi bemera kuba inkoni yasatani akubitisha abagore. Abagabo benshi nibatihana bazabura ijuru.
Ni icyigisho gikomeye ku bakobwa n'abagore. Uwiteka akomeze atubere maso atwongerere ubwenge bwo kumenya guhitamo 🍓🍓🍓
Abenshi bakura babona ba se ariko bafata ba nyina.Mbese umugore aba ameze nk'ikintu,si umuntu. Babyeyi,mureke kurera abahungu nk'aho ari abami ahantu hose.Umukobwa niyo yaba umwe mu rugo,ngo niwe uzakubura,yoze ibyombo,amesere urugo rwose,ateke,basaza be bajye mu gapira,koko?
Imana yarakurinze ukomere kuko iracari mu ruhande rwawe🖤
Yego mukundwa 🍓🍓🍓
Komera muvandimwe
Urakoze cyane mukundwa 🍓🍓🍓
Ngarutse kumva ubu ubuhamya neza kbs
Muduhe numero y'uyu mubyeyi azadufashirize abana gukunda ishuri
Yoooo ndishimye cyane, ni+250788573738
Wa mumama we,ukuntu wari uzi ko umugabo ari umuntu urenze,we akabona ko uri ikintu .
Ariko n'ubu niko mbizi. Narihombeye ariko ntibimbuza kwigisha abato uko umugabo agomba kubahwa, niko Biblia ibivuga.
Jyewe uyu mu mama iyo atanga ubuhamya ndarira jyewe umugabo wawe naramurakariye numwana mubi pe wagirango afite aba daimoni
Courage mukundwa. Uko biri kose buriya afite ibikomere birenze ibyo yampaye. Njye gukira biroroshye ariko we biragoye.
yishakiraga housewife gusa ,ukaba ipunda ye,ntukomeze kwiga ntukore akazi nibwo yarikwishima ukobyunva(mbese ingarunzwa muheto)abagabo bamwe nabamwe barikunda cyane
Uravuga ukuri rwose 🍓🍓🍓
Narcissistic man, it's hard for people like that to change only God can help them. Ahubwo ndibaza niba yarongeye gushaka ubu umugore wa kabiri ntari mubibazo nawe
Bene nkaba ntibakira ikibazo !! Bapfa ari abanarcissique !
Humura mubyeyi mwiza Imana izaguhoza Ako gahinda wongere unezerwe
Exactly, he apologized and asked me to turn back with kids. I was on the point to accept. It was like a chenged man. His apologies sounded genuine. My son went back to him to check whether or not he changed. Four months later, he removed his mask and put him out of the house at 23:00 with all his stuff. I was scared. That revealed to me he can never change. Only God can operate miracles!!!
@@hashiramamk7284 exactly, ni narcissistic wujuje ibyangombwa.
@@hashiramamk7284 exactly, ni narcissistic wujuje ibyangombwa.
Biragaragara ko warezwe Nukuri!
Urakoze cyane mukundwa, ni ukuri ntacyo nshinja Imana, iwacu nahakuye uburere n'ubu ngenderaho 🍓❤️
Komera mubyeyi🙏
Urakoze cyane mukundwa 🍓🍓🍓
@@balancedlifetv 🙏
Uzafate no zanjye. Munsi azaziguhe. Jye izo yampaye byarananiye kuzikoreshz kuri whatsap
Yego Urakoze cyane ejo nzamureba.
Komera mubyeyi warababaye gusa urintwari yesumwiza akongerimbaraga inkuruyawe itumye njyakuri channel yawe
Urakoze cyane mukundwa 🍓🍓🍓
Mwaduha contact z’uyu mubyeyi
Proffe wanjye sha 🙌ACEJ
Hello dear 🍓🍓🍓
Imana ishimwe ko idahemuka yagumanye nawe
Umuvyeyi mwiza imana ibandanye kukubaza hafi,muraduha whatsap yiwe
Channel yuyu Dorothée yitwa gute ?
Balanced Life TV niko yitwa.
Balanced Life TV niko yitwa.
Yatinze mu kwivuga imyato birangiye ndambiwe sinumvise ubuhamya
Hhhhhh nanjye ndumva ndambiqe
Humura mukundwa, buriya impamvu warambiwe nubundi wabona bitari bugufashe. Buriya ibyagufa biri imbere mu bandi 🍓🍓🙏🙏
@@kaligirwamarieclaire7239 Imana ikomeze ikwishimire, kurambirwa buriya ni uko waje utiteguye gutega amatwi. Humura buriya ibyawe bizagufasha uzabyumbira mu bandi!
Yoo ndakwibutse disi mummy niba ari muri saint Joseph niba ari I gitwe twamenyaniye sinibuka pe
Aho hose narahize🍓🍓🍓
kuberiki uyu mubyeyi yemeye kubaho ahohoterwa bene ako kageni
Kubera amaso y'abantu ngo baravuga ngo iki.
Mwafufasha mukaduha number ya Drothe?
Ni +250788573738
Uwimpuhwe.turondera.inimero.zawe.zawatsape.yawe
Ndumurundi.wo.mucibike
komera Mama
Urakoze cyane mukundwa 🍓🍓🍓
Kuba yaravuye mubuzima bwawe ni amahoro kdi rwose komera abanyamahoro ntibayagira sinzi mpamvu
Ubu nshima Imana ko mbasha kurira, kumwenyura, guseka, kuvuga, sinari mbyemerewe. Imana imbarizwe ibyo yakoze 🙏🙏🙏
Ntamunezero wagira ubana numuntu umeze gutyo, nanjye byambayeho nongeye kugira amahoro ari uko mvuyeyo ubu nsigaye ntinya umugabo uwariwe wese niyo yaba akijijwe narahahamutse.
Yoooo humura mukundwa Uwiteka akubereye maso 🍓❤️
Ibyo mwita gukizwa nibyo byangiza byinshi.Umubi aba mubi utitaye kuri ibyo by'amadini. Uyu ntiyatubwiye ko yanze umuzima batemera kimwe agasanga iyo satani basenganaga?
@@uwimanacathy5458 dukomeze twumirwe pe
Se UYU mugabo ntibamukurikirana ko numva uyu mubyeyi yahuritse koko?????UYU mugabo yagakwiye kujyanwa murukiko pe.bakareba ibye.
Oya bambe, Inzego z'umutekano zarabikemuye. Ubu icyo nsaba Imana ni ukumurinda umusonga kugirango azatubone n'abana tutameze nk'ibitutsi yadututse byo kuba indaya n'ibyomanzi. Imana yumve iri sengesho.
Komera😔
Urakoze cyane nshuti 🍓🍓🍓
uko iso yakwigishije ko arukubaha umugabo ukamufata nkakamana kawe nibyo byatumaga arushaho kugusuzugura kandi ubuzima mwabagaho bwari ugusenga idini , ikigisho kirimo: nakwanga uzamuhunge ubivemo ntabwo aba aruwawe...... kandi uwo mugabo wawe nimbwa yakwihishemo ntakwizera umwana wumuntu.
Ntabwo byoroshye mukundwa, niko bimeze iyo byanze biba byanze, uko uhatiriza niko birushaho kuba bibi. Iryo somo rirakaze, kwirinda biruta kwivuza🍓🍓🍓
Nta mukobwa wanjye nakwigisha kuzafata umugabo nk'akamana.Azamufate uko nawe azaba amufashe.
Kuki muba ba nyirandarwemeye koko? Ubuzima bwa hano ku isi ni bugufi,nta mpamvu rero yo guhora ubabaye kubera gasiya iri ahongaho.
Bitewe n' umuco cyangwa idini umugabo cyangwa umugore yakuniga urebera wanga ko bamenya ubuzima bubi urimo. Imana itabare abana bayo 🙏🙏🙏
@@balancedlifetv nta uwarubara
Naragukunze uzakire ugere kure
Urakoze cyane mukundwa 🍓❤️
Abantu burya turi spirits, udafite spirit iva ku Mana aba afite iya satani, uwo mugabo ni demonic possessed ahubwo niba afite nyina amusengere
Yewe ntawe yemerera ko amusengera, n'abadusuraga muri ibyo bibazo yarabirukanaga bitarangiye. Afite umutima w'ibuye!.
@@balancedlifetv Sorry! Nukubyereka Imana
Umugabo ararwaye! Afite ikibazo cya narcissism!
Umugabo ashobora kubongama. Ariko iyo wabaye umugore nibyiza kugira ibyo uhindura. Hari abagore bibagirwa ko bahinduye icyiciro. (Cleaving and leaving)
Urakoze cyane kuri iyo nyunganizi muvandimwe. Nibura wumvise ari nk'iki nari buhindure? Kuko kubimbwira byanyubaka bikamfasha gufasha abandi. Thanks 🙏🙏🙏
Ntacyo guhindura uvuga ibi aba atarabona nshuti; komera njye ndakumva 100% naho uhindura mureke ahindure iwe. Courage chérie maman naragukunze nubwo ntakuvugishije ariko komera nakubwiye ko tuzarera tugakuza tukanezezwa n'abo twibarutse kuko abo twashatse badutengushye.
Nkwifurije kuzahindura uwo mwashakanye mugihe azaba yagiye muntege nke, ntawusenya abishaka nshuti , Nyagasani azakurinde ikigeragezo cy'urushako
@@zeno_derrick8709 Urakoze cyane mukundwa ndishimye cyane kukumva 🍓🍓🍓
@@zeno_derrick8709 uravuga ukuri pe 🍓❤️🍓
Abagore bagira byinshi jye sinjya nemerako ibyo biba hatari impamvu.uwazana umugabo nawe yavuga byinshi.ubuzima bwo mu ngo ni hatari .