Iminsi 64: INKOTANYI ziva CND zijya Rebero...Kigali yose
Vložit
- čas přidán 23. 04. 2024
- Tariki 28/12/1993 ni bwo Abanyapolitike 28 ba FPR Inkotanyi bahagurutse i Byuma (ku Murindi w'Intwari) baza kwitegura kwinjira muri guverinoma y'inzibacyuho yaguye. Baza bazanye n'ingabo 600 z'Inkotanyi zagomba kuzabarindira umutekano.Ibyo kwinjira muri Guverinoma yaguye Leta y'icyo gihe yarabyanze ahubwo itangiza Jenoside yo kumaraho Abatutsi. Izo ngabo 600 rero ni zo turi kubabwira muri VIDEO uko zakoze akazi ubwo Jenoside yari itangiye.
UWITEKA MANA WAREMYE IJURU N'ISI Warakoze cyane kubana n'Inkotanyi ukazishyigikira nkuko wabanye na Mose ndetse na Karebu barwanirira Abisiraeli ni ukuli tuzahora tuzilikana imilimo itangaje Wakoresheje Inkotanyi🙏🏾🙏🏾🙏🏾🙏🏾
Imana ibahezagire imana yarabakoresheje muratabara abicwaga bazira uko bavutse❤❤❤
Afande Gatama biraryoshye kukumva uvuga uburyo urugamba rwagenze uri umwe mubaruyoboye . Much respect Sir
Mwarakoze cyane kuturokora Kivigiza . Mpora mbona iyo shusha mu maso yaho bankuye mwarakoze cyane Afande ❤❤
Icyo mbonye kubasirikare baje 600 baje snd nabasirikare bintoranywa kabuhariwe ukurikije akazi bagiye bahabwa bizewe ariko inkotanyi zose zari zihambaye ibaze guturuka byumba bagaca mumirongo yumwanzi mpaka kigali nihatari nkotanyo mwarakoze cyane
Mwaradutabaye mwamfuramwe Imana ibibahembere kd Ibarinde ibishimire muhorane amahoro n'amahirwe turabakunda
Afande ndagusuhuje cyane ariko ngire icyo nkwisabira aya mateka yacu ajye agira ahantu abikwa kuko turi gusaza nibura abo tubyara bazayigireho ubu butwari twagize ndagukunze cyane
Turabemera cyane Nkotanyi. Mwashoboye kurokora abantu nubwo bitari byoroshye, Imana yabibafashijemwo, kandi Imana ijye ibaha Umugisha. Turabakunda.
Turabakunda , Turabubaha kndi Ubutwari bwanyu imbere y'Imana buzibukwa❤❤❤❤
Ntituzibagirwa ubutwari, ubwitange, ubuhanga n'umurava mwagaragaje mutabara kandi mubohora igihugu. GOD BLESS YOU.
Ingabo za HABYARIMANA zumviye IJERI. Nta Kindi bakwiye.
Nkotanyi mwe ,Imana izabagirire neza
Afande mwibuke ko hari Coy 2 za 21rst zarikumwe na 59 i Rebero
Arikose afande urugamba rwanye ni mana kuko yagirango isohoze isezerano ariko abatutsi bari mugihugu babaye ibitambo afande sinakubwira jenoside kuko urayizi kundusha gusa imana ishimwe kuko mwatsinze mwa kojeje isoni abatwishe bananiwe kurwanya inkotanyi bakarara bahiga abakecuru abana abasaza impumyi ibimuga kwa muganga bakuramo abantu ama serumu bakajyakubica kandi nubundi arindembe gusa nanyina wundi abyara umuhungu uwavuga bwacya bukirara nasabyimana ngo izanyereke nyuma uko bizagenda narabibonye ndishimye kandi mwrakoze cyane🙏🙏🙏🙏🙏🙏🙏
Imana izabahe ijuru gusa ❤
Afande nange Ndagushimiye cyane murabagaciro none nejo.
Nukuri mwarakoze cyane Imana yari ibarimo kuko iyo mutabohora igihugu u Rwanda ruba rwarazimye niyo mpamvu natwe abaturarwanda tuzakomeza kubashyigikira mwarakoze
Turabakunda kuba turiho tubikesha mwebwe Imana ibakomeze amaboko ngabo zacu
Icyo kimodoka cya Benz cyavuye ku gisimenti ikompora ryagikubitiye aho cyari giparitse kuri CND twavanagamo rimwerimwe bitewe nkazi twarimo
Mwarakoze mwarakoze Inkotanyi ❤❤❤❤❤❤