Inyigisho Y' Ubuhinzi Bwa Tungurusumu- EU Rwanda

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 21. 10. 2021
  • Tungurusumu ni igihingwa kitagira uruti rukomeye, kigira ibijumba,
    cyerera igihembwe kimwe, kibarizwa mu muryango wa 'Amaryllidaceae'
    gihingwa kubera ibijumba byacyo bigira impumuro ikomeye.Tungurusumu ni igihingwa gikura hafi ahantu hose ku isi. Mu Rwanda tungurusumu ni kimwe mu birungo by’ ingenzi gifitanye isano n’ ibitunguru. Bitekerezwa ko tungurusumu zaturutse muri Siberiya, ariko yakwirakwiye mu bindi bice by’ isi mu myaka 5000 ishize. Ikunze kuba ari umweru ikagira udupande tw’
    ibijumba, ibice by ihariye bi ranga ibihingwa bya Al iyumu. Iki gihingwa cyera ku ruti rusa n’ urudahari cyangwa utunyangingo twihariye kikagira imitwe y’ indabo myiza. Tungurusumu zigira ikirundo cy’ indabo zigira utubabi tw’ indabo tujya gusa n’ umweru. Tungurusumu ikunda gukoreshwa m u bibazo bijyanye n’ umutima n’ urungano rw’ amaraso. Ibi bibazo birimo umuvuduko ukabije w’ amaraso, ingano nyinshi y’ ibinure bya kolesiterori cyangwa mu maraso, no gukomera kw’ imitsi ivana amaraso mu mutima iyajyana mu bindi bice by’ umubiri. Mu mafung uro no mu binyobwa bidasembuye,
    tungurusumu mbisi, ifu ya tungurusumu n’ amavuta ya tungurusumu bikoreshwa mu kongera icyanga. Tungurusumu ikoreshwa mu kuryoshya
    ibiryo kandi ushobora kuyihonda, cyangwa kuyisya kugiran go ibash e gukoreshwa.

Komentáře • 6