Mana yanjye niyemeje gukora ibigushimisha (Uhoraho wantwaye umutima) - Catholique Rwanda

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 11. 09. 2024
  • R2/Mana yanjye niyemeje gukora ibigushimisha, maze amategeko yawe azampore iruhande.
    Namamaje ubutungane bwawe mu ikoraniro rigari, ibyo usanzwe ubizi Nyagasani sinigeze mbumba umunwa wanjye ngo nicecekere
    Ubutungane bwawe sinabuhishe mu mutima wanjye, namamaje ubudahemuka bwawe n’umukiro uguturukaho, sinahishahisha ineza n’ukuri byawe imbere y’ikoraniro rigari
    Ntiwifuje ibitambo cyangwa amaturo, ahubwo wanzibuye amatwi ngo numve niyo mpamvu navuze nti : Ngaha ndaje
    R2/ Ngaha ndaje, ngaha ndaje, ngaha ndaje Nyagasani (dore ndaje) ndaje ngo nkore ugushaka kwawe.
    Uhoraho wantwaye umutima nanjye nemera gutwarwa, warangwatiriye maze undusha amaboko dore ndi imbere yawe Nyagasani ngo ngenze uko ushaka.
    Ni wowe wanyivaniye mu nda ya mama unshyira mu maboko ye ngo mererwe neza, ni wowe neguriwe kuva nkivuka uri Imana yanjye kuva nkiva mu nda ya mama.
    Nzogeza izina ryawe mubo tuva inda imwe, nzagusingiriza mu ruhame rw’ikoraniro nti yemwe abubaha Uhoraho nimumusingize
    Nzagusingiriza no mu yindi miryango, nzagucurangira aho ndi hose. Mu mahanga kuko impuhwe zawe zikabakaba ku ijuru n’ubudahemuka bwawe bugatumbagira mu bicu.
    ("Uhoraho wantwaye umutima", indirimbo ya Padiri André NTUNGIYEHE, mu majwi meza ya Chorale Umubibyi, Paroisse Sainte Famille, Kigali)

Komentáře • 44