Humura Rwanda (+lyrics) - Kamaliza

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 8. 09. 2024
  • Humura Rwanda nziza, ni indilimbo ya Kamaliza (amazina ye nyakuli akaba Annonciata Mutamuliza).
    Kamaliza yaba yaravomye se na we kwa Rugamba inganzo ajya na we guhimba iyi ndilimbo ? Rugamba hamwe n'Amasimbi n'Amakombe (kuli volume yabo "La chanson en Marche") bararirimba "Ihumure" • Ihumure (+lyrics) - Si... ndetse ibitero bimwe ukabyumva aha mwa Mutamuliza. Bombi barahumulizaga. Mu bihe bitandukanye. Nguwo umurage mwiza.
    Lyrics:
    =====
    Humura Rwanda nziza,
    Humura, humura,
    Ngaho ndaje.
    Ndaje gihugu nkunda
    Dore nkwambariye impumbya
    Ndi inkingi wegamiye, Rwanda
    Ndi inkingi wegamiye.
    Humura Rwanda nziza
    Humura, humura,
    Ngaho ndaje.
    Niba umutima utera
    Nuhame mu gitereko
    Ndawuhoza, simbi lyiza
    Ndawuhoza, simbi ryanjye.
    Humura Rwanda nziza
    Humura, humura,
    Ngaho ndaje.
    Ndaje gihugu cyiza
    Maze nkwihorere iruhande
    Nkulirimbire nkureba, Rwanda
    Nkulirimbire nkureba.
    Humura Rwanda nziza
    Humura, humura,
    Ngaho ndaje.
    Njye nzajya mvuza impundu
    Ndilimbe ndenze impinga
    Nkurate Rwanda nziza,
    Nkurate Rwanda rwacu.
    Humura Rwanda nziza
    Humura, humura,
    Ngaho ndaje.
    Nzakuhagira umwanda
    Nkwirukaneho umwanzi
    Nguhe umwambaro ugukwiye
    Humura Rwanda nziza
    Humura, humura,
    Ngaho ndaje.
    Nje nkuzaniye urukundo
    Soko y'ubumwe n'amahoro
    Rw'imbaga y'inyabutatu
    Humura Rwanda nziza
    Humura, humura,
    Ngaho ndaje.
    Nzagutsindagizamo demokarasi
    Izakugeza ku majyambere
    Y'abana bawe Rwanda
    Y'abana bawe Shenge !
    Humura Rwanda nziza
    Humura, humura,
    Ngaho ndaje.
    (Humura Rwanda ~ Annonciata Mutamuliza )

Komentáře • 30