Ibaruwa Interahamwe y'Umubikira yandikiye Burugumesitiri wa Komine Huye yo kwica Abatutsi b'i SOVU
Vložit
- čas přidán 7. 05. 2022
- ISHYIRWA MU BIKORWA RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI KU MATARIKI YA 3-5/5/1994. Nyuma yo gutsemba abatutsi mu buryo buhambaye mu kwezi kwa kane mu 1994 Leta y’abajenosideri yakomeje n’Ukwezi kwa Gatanu Itsemba abatutsi .Intego yabo nyamukuru kwari Ugutsemba abatutsi bose kuburyo hatazasigara nuwo Kubara Inkuru yibyo yabonye .Umwanditsi wicyamamare w’Umufaransa witwa Gerard Prunier mu gitabo cye yise “THE RWANDA CRISIS;1959-1994:HISTORY OF GENOCIDE “ yavuzeko Umugambi wabateguye Jenoside wari uko bumvagako bagiye gutsemba abatutsi bifashishije abaturage babahutu noneho ku rugamba Ingabo zabo FAR zigahashya Ingabo za RPA Inkotanyi zikabasubiza muri Uganda .maze bagatura bagatunga bagatunganirwa mu gihugu gitengamaye cy’Abahutu gusa nta mututsi ukibarizwamo.mu mitekerereze nkiyo rero niyo mpamvu batsembye abatutsi bose guhera ku ruhinja kugeza ku musaza rukukuri. ariko Inkotanyi zamarere ntizabakundiye ko bashyira mu bikorwa uwo mugambi.rero Mu kiganiro cyacu cyuyu munsi.muri bya biganiro byuruhererekane bigaruka ku ishyirwamubikorwa ry’Umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi tugiye kugaruka ku byaranze iyi Jenoside ku ma tariki ya 3 n’iya gatanu mu kwa Gatanu mu 1994.iki ni igice cya 17 kuri iyi ngingo. mu gutegura iki kiganiro nifashije Igitabo cyashyizwe hanze n’icyahoze ari Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG kitwa “RWANDA 1991-1994:ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA” kikaba cyaragiye hanze mu kwezi kwa gatatu mu 2021. iyi ni Intsinzi Tv.Uwaguteguriye Iki kiganiro ni BIZIMANA Christian.naho jye ugiye kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze.
KU itariki 03 Gicurasi 1994 mu mugambi wo gtsemba abatutsi bose ntihasigare nuwo kubara Inkuru habayeho bumwe mu bwicanyi bwakorewe abatutsi mu zahoze ari perefegitura za CYANGUGU NA BUTARE
Uwo munsi Abatutsi biciwe kuri ADEPR ya Gihundwe, muri Rusizi.ADEPR Gihundwe yubatse mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gihundwe, akaba ari na ho hatangiriye Itorero rya ADEPR mu Rwanda. Muri Mata 1994, mu rusengero rwa ADEPR i Gihundwe no mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gihundwe
hahungiye Abatutsi bari baturutse mu zahoze ari Komine Kamembe na Cyimbogo ahitwa Nyakanyinya, Mutimasi, Murangi na Ruganda.Abatutsi batangiye guhungira i Gihundwe kuwa 14/04/1994 nyuma ya saa sita, nka saa cyenda, ariko ubuyobozi bw’Itorero bwari bwabanje kwanga ko Abatutsi binjira mu kigo, ariko butangiye kwira baje kubareka barinjira. Bukeye bwaho,
interahamwe zarinjiye zicamo Umututsi umwe ziragenda.
Perefe Bagambiki Emmanuel wa Cyangugu, amaze kumenya ko Abatutsi bahungiye muri ADEPR I Gihundwe no muri Rwunge rw’Amashuri rwa Gihundwe yaje kubatwara abajyana muri Sitade Kamarampaka ababeshya ko ari ho bazacungirwa umutekano. Ntabwo bahise babyemera kuko bari bazi ubugome bwe.
Ku wa 03/05/1994 nka saa yine mu gitondo nibwo Abanyeshuri batatu bigaga I Gihundwe bagiye guhuruza abajandarume. Haje abajandarume batatu begeranyiriza Abatutsi bari bahungiye mu kigo, babahuziza mu gikoni cy’Abanyeshuri barabarasa, banabateramo gerenade. Uwo munsi hishwe Abatutsi
bagera kuri 40. Abarokotse bahungiye hafi ya Sitade n’ahandi.
Narindi I sovu abo babikira banze kuduhisha kandi bari bafite ubushobozi,naho baduhisha maze baratwirukana,hacura umuborogo jyewe ari muto imyaka8 ariko nibajije ko ari imperuka njya numva bigishaga,,,,yewe iyo mbimenya cyangwa nkahamagarwa mu gutanga ubuhamya nari kugushinja neza kuburyo wari gufungwa burundu, sinavuga ngo ukicwa kuko ako niko kazi kawe, ntawica uwo ataremye niyompamvu sovu itazimye ,nubwo yapfushije abana bayo,,,,,Mameya umubyeyi wimpuhwe numuhungu we Rangira mwabatwikiye inyuma muri garage ♥️ 😢😢😢😢😢😢😢sha nako reka ndekereho lmana niyo izi ibyawe, ariko wihakana wambaye igitambaro mumutwe cyumukobwa w'lmana ko uticishije abatutsi bari bahungiye I sovu😢narimpari,, imyaka 29 irashize ntutuzibagirwa abacu 😢
impore kibondo 😢❤
Mpore ntibazimye twarashibutse kdii tuzabahiga ubutwari
Mpore maama nawe nabayeho neza
Uyu munyamukuru #EricSafari ni inntyoza kbs
Be blessed ♥️
Ibi bintazi byabeshyaga ko byihaye Imana ni byo byatumye benshi duta icyizere twari dufitiye idini gatulika
ROrien ntezimana wandokoreye abana imana iguhe umugisha Rorien
Ndagushimiye cyane Eric Safari!
Ubuhanga bwawe turabushima cyane kuko usobanura ibintu tukabyumva nkaho birimo kuba!
Tx
Ugira ikiganiro bigoye kureka kucyumva kuko ubuhanga bwawe burahebuje.
Ndagushimiye cyane Christian na bagenzi bawe.
Murakora kandi turi kumwe!
Rwosee azi gucukumbura
Birabaje rwose kwirengagiza ijambo ry 'IMANA ukica Abana b'IMANA .URUKUNDO ruruta byose .
Muruhukire ahera beza mweee😢😢😢 Nyagasani azabahorera mwamfura mwe🙏🙏🙏🙏
Bibagirwa kw'Imana ica inzira aho itari kandi aribo bari bakwiye kubimenya gusumba abandi kuko bari bihebeye Imana😮💨
Imana ibibahanire baratotej'abatutsi
Igihugu cyagushije amahano ndenga k.amere
Yoooo isovu iwacu disi😭😭😭😭😭
Birababaje cyane.
JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI N'URUGAMBA FPR INKOTANYI YARWANYE RWO KUYIHAGARIKA BYOSE NI UKURI KW'AMATEKA YU RWANDA.
Rwanda warababaye kugeza naho abantu,bamwe biyambura imyenda yibyo basezeranije Imana..nakumiro rwose.
Ntabwo uyu mubikira twamwita uwihayimana nuwaribeshywe ahubwo nuwihebeye shitani. Imana imbabarire ko nciye urubanza ark ibi birenze kamere pe.
Cyakoza umuntu wese wabaye interahamwe,aho yicaye hose ajye yigaya!uribaza ariko kwica ukica nuruhinja?haribintu jye nanubu ntarasobanukirwa!
ariko interahamwe zariyamamaje kbs, gusambanya ku gahato warangiza ukanica,yabababa! Yew Imana izahorere abacu kbs
Gerturde urimubi cyane kbs
Uyu Gerturde ko asa naba Tutsi???
Ku mutima, naho urebeye inyuma ntiwamenya ko yakoze ibyo byose 🙆
Uruhinja rumuhungiraho akarujuginyira abicanyi😂ese bagira umutima nkuwabandi bantu? Njyewe byaranyobeye gusa hashyimwe inkotanyi zo buzima bwacu
Urakoze ku makuru asobanutse
Uyu Gerturde ko mbona asa naba Tutsi??
Arega usibye ubugotyi nibamwe,
Barimbwa,imihimbiri,abantu birukanywe na rébellion mumez atatu bafis inguvu z'igihugu!
Intsinzi TV mukora umirimo ukomeye wa "Mémoire" mubyubahirwe.
Impore Rwanda 😭
Pole bantu bomurwanda
Instinzi on top 👌
dukunda ibiganiro byanyu nifuzako mwazatubwira irengero rya kajuga robert
Mujye mucishamo mugire isoni ariko ibaze gufatwa kungu nabantu6 barenga abandi bakica abana bakabasekura wowe ukavugango ntabahutu bapfuye bapfuye hehec abapfuye nabanze kwifatanya nabicanyi bishyire mumutwe wawe ureke kojyera kubaza ubusa unababaza abantu uravuga gutyo nkibuka ukuntu abantu baje barica baramara umuryango nonese baje kwica harimo abatutsi ntasoni
the song😭💔💔💔
Ibi byose ni ibinyoma… ikosa yakoze ni ukurindisha abantu interahamwe aziko ntacyo zibatwara nyuma zikabica… urubanza rwe twararukurikiranye ncuti zanye… Muvane icengezamatwara aho ngaho….
Gute arundisha interahamwe abatutsi se?azineza ko arizo ziri kubica?ntibisobanutse
Interahamwe kurinda abatuts!Muzi gushyigikira ibibii
😭😭😭💔
Eric Safari uri umuhanga
Umubikira mubi kumutima yihebeye shitani.
Uwitwa Rekeraho yapfiriye i Burundi yapfuye urupfu rubi, bamutwikishije ivyuma vyaka umuriro mukanwa le ahitwa i Murwi kumahande
Ubwose basengagiki koko?yewe ngonababikira ahaaa icyakozimana irihangana arko harumunsi bazahura numuremyi.
ibivume
Yamayi nka umubicyura ayiwe manaa!
Abahutu nibigoyi peeee
Simbizi nezaariko ahari ubuhutu nubututsi si isura ahubwo ideology
Ngo yarafite se wumututsi mbega mbega abantu bari barangiritse
Iyibaruwa nimana izayikubaze muntu mubi
😂 ndabona zari ingegera pe? Mayibobo ? Umwanda uravuza ubuhuha pe? Yewe ubuyobozi buba bwinshi pe? Ipuuuu Imana izabibabaze???
Ndabona abitabiraga jenocide Ari abana
Yezu,arinde ,azigame,abatutsi bo,muri,Afrique,nubwo hasigye,inkihwa.kagame ,imana,imuzigame.iburundi,nta batutsi bakiriho,barabamaze.
Iyi ndirimbo ko ntayiri kuri you tube twayibona he?
Imitima yinyamanswa peee
Gt sœur Gertrude yapfunguwe?uwo ambabaj kurush interahamwe
Mbega ibinyindo
Byande
😱😭😭😭
Imana mbona yarumiwe nayo da
Uyu mubikira umurebye wagira ngo ni umuntu ni akanyamaswa pe!ahubwo bazamwirukane mu kibikira.
No kureba Izi nkoramaraso byakwica umuntu egoko imbere y'intebe y'Imanza muzitabana iyo Mihoro se?
What kinda nun that kill innocent people 💔😔
Murashaka kutubwira ngo naba tusi bishe abahutu mureke kutubeshya byose turabizi muri kukahato
Ibyabaye murwanda namahano pe;gusa turasaba Leta ifate aba bantu bose bakoze Genocide ;aba basister bazabafate babazane Murwanda.Izi ngegera zishe abatutsi zibaziza ubusa
Umubikira, umugore, umukobwa hanyuma agasenga.Apuu waravumye nushaka uzambare amahembe uri satani..Iryo shano ririmo kurya les frites ntasoni.urakoze kutubwira aho ari tutazibeshya duhasengana nawe.
sabantu
Esekombona,abobahutu,baringegera,zinuka,urareba,ukobasaga,barihirimbiripe,iyimihirimbiri,yinda,namavunja,niyoyamazabantu,koko
Kudahorera,ziriyanzirakarengane,nicyahagikomeye,FPR yakoze,kuko,harigihanocyurupfu,rerobagombagaguhorwa
Niyo mpavu amaso yuzuyemo IBIHERI.
Ariko ububiligi mbona nabwo bwaragize imikoranire ni nterahamwe ntakuntu umuntu wakoze ibyo yafungwa imyaka 15 gusa,no way abazungu nikabutindi pe
Aba babikira babiri koko nabo barabafunguye kweri, sha bazapfa nabi tu, amaraso ya batutsi banyoye ntago aza genda kuriya tu. Imbwakazi gusa.
muttoto yanyoka ni nyoka ndebera abobana kuriyo mwaka ntibatinye kwica abatusti.
Soeur Gertrude arihe Ubu?mwamuntiza
Kuki urwo rubaranza rutazanywe murwanda koko ngo bamuhe burundu koko?
amaraso azabahame
azabasama iteka
urwango rwarabamaze nabihaye imana x nabo kand mubabonyemo ibyo aha tuzaba tureba resultant 🤷
UWO mubukira Ngo ABA Muri France .ndahamya neza ko amaraso y'abatutsi amubujije kurya ,inyama & Amata ,byiyo Hanze .Aho aherereye ,icyo nzicyo ntabwo Arya Ngo bimanuke .niyo bimanutse Biba birimo amajwi Yabo yagambaniye !
Umuriro utazima urabategereje
aba mu bibirigi, muri couvent yitwa Maredsous, yenga yo byeri.
@@felidada fin de fin azafatwa tu...
Ntabwenge bwabahutu pee
Uyu soeur se yaba yatrageze mu butabera?
Bamukatiye imyaka 15 mububirigi akaba yarafunguwe atuye mu bubirigi
Ntimukabeshyere abihaye Imana mwa bases mwe
Ibyo mwakoze muzabibazwa mwabiterahamwe mwe,murakagenda bubirireho
Nkubu uyu mubikira kereka bamuzannye murwanda .nawe undebere uko basa inkoramaraso gusa.
uyu mumama ni impfura rwose ubuhamya atanze nukuri kd nomubuzima busanzwe nuko
uvuze 😳? uyo mubikira ?
Ese uwo n'umuhutukazi
Murashaka kutubwira ngo naba tusi bishe abahutu mureke kutubeshya byose turabizi muri kukahato
Akose wamuntu reka ngusubize niyo baba barabishe usize mubwejye bwawe Koko niyo baba barabishe urumva bataba baritabaraga Koko wowe baje kukwica ufite uko witabara ntiwakitabara???? Icyindi nkubwira impamvu bavuga Abahutu nuko aribo bapanze ibyo bikorwa byurukoza Soni ushakac bavuge gute ngaho tubwire bavugengo ntibapfuye?? Ubwo Koko urumva ntasoni ufite konumva ushaka guhakana nawe kubyabaye
urwango rwarabamaze nabihaye imana x nabo kand mubabonyemo ibyo aha tuzaba tureba resultant 🤷