Jay Polly - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP390

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 5. 09. 2021
  • #IJAMBORYAHINDURAUBUZIMA
    Umuraperi Jay Polly usanzwe yitwa Tuyishime Joshua, yaguye mu Bitaro bya Muhima, aho yagejejwe avanywe muri Gereza ya Mageragere ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 1 Nzeri, akihutanwa kwa muganga ariko ntabashe kubona undi munsi ucyeye.
    Jay Polly wari ukiri umugabo w’igikwerere w'abana 2.
    Ku myaka 34 ni umwe mu bahanzi bahinduye isura y’umuziki Nyarwanda kuva yatangira kuwinjiramo.
    Abifashijwemo n’itsinda rya Tuff Gangs yabarizwagamo, ni umwe mu batumye injyana ya Hip hop igwiza igikundiro mu mitima y’Abanyarwanda.
    Uyu muraperi yavutse ku wa 5 Nyakanga 1987, yari umwana wa kabiri mu muryango w’abana batatu.
    Amashuri ye abanza yayize mu Kigo cya Kinunga, mu gihe ayisumbuye yayize mu Ishuri rya E.S.K riherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, aho yize ibijyanye n’ubukorikori, ndetse akaba yari asanzwe ari umuhanga mu bijyanye no gushushanya.
    Inganzo ya Jay Polly ikomoka mu muryango we kuko nyina umubyara yari umuririmbyi ukomeye muri Korali Hoziyana yo muri ADEPR Nyarugenge, iyi yubatse amateka mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana kuva mu bihe bya kera.
    Jay Polly nawe akiri muto yabaye umuririmbyi muri Korali muri ADEPR Nyarugenge.
    Ubuzima bwarakomeje burisunika, ahagana muri 2002, nibwo Jay Polly yatangiraga kwinjira mu muziki, biba akarusho mu mwaka wakurikiyeho ubwo yahuraga na Green P mu Ishuri rya E.S.K, batangira gukorana indirimbo zitandukanye.
    Impano ya Jay yakomeje gututumba kugera mu 2004 ubwo yafatanyaga na Green P ndetse n’abandi barimo Perry G mu gukora itsinda ryiswe G5, bose hamwe bari batanu.
    Hadaciye kabiri, aba basore binjiye muri studio ya TFP bahakorera indirimbo yabo ya mbere yiswe ‘‘Nakupenda’’, iririmbwe mu Kinyarwanda n’Igiswahili.
    Muri Kamena uwo mwaka, bakoze iyitwa ‘‘Ngwino’’, ariko iby’iri tsinda biza kuzamba nyuma y’igihe gito, Jay Polly na Green P bimukira muri studio ya ONB ya Lick Lick, ari nawe wabahuje na Bulldogg, bahera aho bashinga itsinda rya Tuff Gangs.
    Hadaciye kabiri, Tuff Gangs yaje kubona amaboko mashya nyuma yo kwakira Fireman na P Fla.
    Icyo gihe iri tsinda ryatangiye gukora indirimbo ndetse ryigarurira imitima ya benshi binyuze mu bihangano birimo ‘‘Kwicuma’’, ‘‘Sigaho’’, ‘‘Umenye ko’’, “Target ku mutwe’’ n’izindi.
    Itsinda rya Tuff Gangs ryaje gucika imbaraga nyuma y’uko abari barigize bananiwe kumvikana ku ngingo zitandukanye, bituma bamwe muri bo batangira gukora indirimbo ari bonyine, ari nako byagenze kuri Jay Polly.
    Uyu mugabo wari uzwiho kwandika imirongo isaba ubushishozi mu kuyisobanukirwa, yatangiye kubaka izina ku giti cye binyuze mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo nka ‘Deux Fois Deux’, ‘‘Ndacyariho’’, ‘‘Akanyarirajisho’’ n’izindi zabiciye kuri radio zo mu Rwanda muri ibyo bihe.

Komentáře • 214

  • @felixsanzira1646
    @felixsanzira1646 Před 2 lety +22

    RIP Jay polly reka nanjye mfate umwanya nongere nifurize iruhuko ridashira Polly😭 Jay wakoresheje igihe cyawe neza wahaye abatuye isi ibyishimo ubunyujije mubihangano byawe ntacyo utakoze gusa ubu tubabajwe nuko watuvuyemo ariko twizeyeko tuzongera tukabonana mugitaramo cyabera kandi twizeyoko tuzafatanya gukandagira kuri yanyanja yibirahuri RIP Jay Imana igutuze aheza twagukundaga ariko Imana yagukunze cyanee gusa uzahora mumitima yabenshi RIP Jay Imana iguhe iruhuko ridashira.

  • @firstchoice3968
    @firstchoice3968 Před 2 lety +14

    Ni ubwambere mfashe umwanya wo kumva ijambo ryahindura ubuzima rya Dashim, impamvu ni uko ubu aribwo yavuze ijambo ry' umuntu nemera. RIP KING Polie

    • @KiraboCyimana-bl8hy
      @KiraboCyimana-bl8hy Před 2 měsíci

      Nanjye nibwo mwumvise kuko mba numva ntabifungura Ariko kubera jaypolly reka mwumve😭❤️ruhuka mu mahoro

  • @edentv780
    @edentv780 Před 2 lety +12

    Ibyo yavuze nukuri nibanawe wemerako Jay Polly yarashoboye mpa like

  • @greymanlion3776
    @greymanlion3776 Před 2 lety +5

    Imana Imukunze kuturusha! Gusa yakoze ibyo yagombaga gukora, Imana Niyo yonyine imenya Igihe tugendera. Gusa ibimbabaza abantu benshi tumenya agaciro k'umuntu iyo agiye. IBY'ISI NI AMABANGA!
    GOD SAVE HIS SOUL.

  • @niyonzimaeugene5617
    @niyonzimaeugene5617 Před 2 lety +4

    Jay yakoresheje igihe cye neza cyane. Yatubere umubyeyi kandi tungana. Yatugiriye akamaro Imana imwishimire.

  • @shemawinganzopride626
    @shemawinganzopride626 Před 2 lety +5

    Ndikumva amagambo yahindura ubuzima wavuze 😭😭😭 JAY POLLY RIP ibyawe imana niyibizi

  • @nishimwefabrice2209
    @nishimwefabrice2209 Před 2 lety +6

    R I P.jay tuzahora tukwibuka.thx dashim kubyiza utugezaho.lav u more

  • @itangishakamaurice6017
    @itangishakamaurice6017 Před 2 lety +12

    Rest in Paradise Jay Imana igutuze heza kbx

  • @mussalulenga9939
    @mussalulenga9939 Před 2 lety +10

    Jamani hadi sisi 🇹🇿🇹🇿🇹🇿🇹🇿🇹🇿 tunao Mjua ni majonziii tu see you again

  • @TTT80533
    @TTT80533 Před 2 lety +27

    May Your Soul Rest in Peace Jay P Imana Ikubabarire aho wacumuye Nkumuntu Thanks for all messages 💔💔 Thanks a lot Dash

  • @IFEZATV
    @IFEZATV Před 2 lety +4

    R.I.P jay Wacu umuziki nyarwanda ubuze byinshi byi ngenzi gusa nyagasani Niko yabyemeye R.I.P. jay

  • @felixmugisha9981
    @felixmugisha9981 Před 2 lety +8

    Dashimu wakozecyane 🙏

  • @niyosengaalphonse916
    @niyosengaalphonse916 Před 2 lety +4

    Ndabizi neza ko Imana yakwakiriye neza.

  • @alimaceofficial6626
    @alimaceofficial6626 Před 2 lety +24

    RIP Jay you're real hustler from zero to your hero, Respectfully Brother

  • @twagirimanajoseph444
    @twagirimanajoseph444 Před 2 lety +1

    Turacyakwibuka nubwo kamere muntu twibagirwa.gusa, nawe dashim turagushimiye kubwijambo ryahindura ubuzima utugezaho. 💞👏💟💪👂

  • @nzasabuwitekarobert2767
    @nzasabuwitekarobert2767 Před 2 lety +3

    Dash ndagushyimiye kubyifuzo byacyu wumvise 🙏🙏

  • @twahirwacharlies6375
    @twahirwacharlies6375 Před 2 lety +2

    Thank you dashimu urakoze cyane jay poly twaramukunda ga cya

  • @mariejeannemukankuranga5559

    Uwabayeho neza nuwaranzwe n ibikorwa byiza kandi ufasha abababaye kandi agatoza ineza hose no muri bose ntacyo yitayeho dore ko mu Rwanda ivangura no kugira nabi byahawe intebe kuva ku inkotanyi zicaye ku butegetsi. Mbese buri wese yumva azasiga inkuru ki imusozi niba atarangwa n imico myiza iranga umuntu.

  • @RABI-zs5rg
    @RABI-zs5rg Před 20 dny

    Ni gisha IJambo y'imana 🙏🌍

  • @igihozoerica3247
    @igihozoerica3247 Před 2 lety +9

    Rest in power king🕊️❤️

  • @ndacyayisengacleophas7067

    😭😭😭😭😭 Imana imuhe iruhuko ridashira😭😭😭😭😭

  • @RAPGAKONDO
    @RAPGAKONDO Před 2 lety +8

    RiP to the Brother Jay kabakaman

  • @husseinkabera5179
    @husseinkabera5179 Před 2 lety +8

    The legend Kabaka

  • @kabibicecile2794
    @kabibicecile2794 Před 2 lety

    Sinabona amagambo mvuga kuko ndumva ntazi uko umutwe wange bimeze.gx Rip my lovely polly,my role model ark jay uragiye gx ark nzagukumbura cyane pe iteka uzahora mu ntekerzo zange kuko nakwigiyeho byinshi nukuri Rip ma legend!!

  • @maniraguhahans136
    @maniraguhahans136 Před 2 lety +3

    Iruhukire mumahoro King 👑 Jay Polly

  • @nasrahnouriath4095
    @nasrahnouriath4095 Před 2 lety +6

    RIP JP 💔💔💔😭😭😭😭🙏 legend tuzagukumbura

  • @mugirasevestine5026
    @mugirasevestine5026 Před 2 lety +2

    My Great soldiers turiza kwa JAMBO MISSIONyawe warayisoje.. bro

  • @ororawihazemuhinzitraining3621

    Yooooo usize hip hop Ntacyo ruhukira mumahoro

  • @irakozegedeon3220
    @irakozegedeon3220 Před 2 lety +9

    Rest in peace legend 💔💔💔💔😭😭😭😭

  • @ej4579
    @ej4579 Před 2 lety +1

    Ndagukumbuye jay Polly sinzi uko nzabigenza

  • @samuelmaombi5892
    @samuelmaombi5892 Před 2 lety +4

    RIP kabaka men! Uruhucyire mu amahoro.

  • @ilovepsg5720
    @ilovepsg5720 Před 2 lety +5

    Thank you dashim

  • @alexandregashema3534
    @alexandregashema3534 Před 2 lety +2

    RIP @Kabaka. You will always be in our heart. I still not believe that you have gone.

  • @twagirayezupierre9696
    @twagirayezupierre9696 Před 2 lety +4

    Bassiima wogenze Koko ubukoko wibutse kuvuga kuri jey Polly kukoyatuvuyemo Mana gs ndakwemera bro

  • @RutimirwaSosok
    @RutimirwaSosok Před 2 lety +4

    Rip Jay iherezo ryubuzima nurupfu ark nukuri warihuse blood

  • @faustinofficial28
    @faustinofficial28 Před 2 lety +1

    R.I.P Polly. twese niyo nzira yacu yanyuma. kandi kubaho birabanza gupfa bigaheruka. twese turi muri step 1 iyakabiri wowe uyigezemo.wari umugabo kandi warakoze .

  • @Ntabanganyimana-vj5qj
    @Ntabanganyimana-vj5qj Před 21 dnem

    Turakwemera cyane dash bigup

  • @mfitjean8840
    @mfitjean8840 Před 2 lety +2

    RIP my brother, lmana yonyine niyo
    Izi ibyawe

  • @damienmuhizi8346
    @damienmuhizi8346 Před 2 lety +1

    Thanks Dashim kutugezaho amagambo yiremamutima yavuzwe na JP RlP

  • @niyomugaboferdinand5526
    @niyomugaboferdinand5526 Před 2 lety +1

    Imana imwakire mubayo kba

  • @madrashotel1177
    @madrashotel1177 Před 2 lety +6

    RIP Jay Polly, you will forever be in our hearts. Rest in eternal life. You preached the word of God through your songs, may the Lord forgive you all your sins and make you a prince in heaven due to the work you did through your songs. We will never forget you, and we will forever love you.

  • @usengimanajpoul9821
    @usengimanajpoul9821 Před 2 lety +4

    Jay icyo navuga agahinda nikica kagira mubi gusa Rip tuzasubira pap

  • @khalifa4x9ne72
    @khalifa4x9ne72 Před 2 lety +7

    R.I.P KABAKA MAN 🙏

  • @donatienbest6043
    @donatienbest6043 Před 2 lety +2

    Tubasavye amateka ya big boss

  • @Sportandentertainmant
    @Sportandentertainmant Před 2 lety +1

    Iman ikubabarir aho wacumuy jaypolly

  • @NtabanganyimanaDonat
    @NtabanganyimanaDonat Před 3 měsíci

    My god umuhe irjhuko ridashirA❤

  • @annahcharlotte8688
    @annahcharlotte8688 Před 2 měsíci

    Turagukumbuye so much ntawe uragusimbura turabona😢😢😢

  • @felixirambona9822
    @felixirambona9822 Před 2 lety +3

    Imana imwakire cyane

  • @nyiransabimanamarieaimee6070

    May God comfort his soul in paradise "king Jay"💔

  • @t_kidoriginalkirezi24
    @t_kidoriginalkirezi24 Před 2 lety +1

    Kuba uriho nicyo Gishoro👑

  • @mcrobert9832
    @mcrobert9832 Před 2 lety +1

    Dashimu ndagukundacyane

  • @izzolundgreen8644
    @izzolundgreen8644 Před 2 lety +7

    RIP legend 😭😭

  • @nibagwireesther4579
    @nibagwireesther4579 Před 2 lety +2

    Umusaza kabaka man🙏🙏🙏🙏🇷🇼🙏🇷🇼🙏😭😭😦

  • @imanishimwesylvain4797
    @imanishimwesylvain4797 Před 2 lety +2

    Umuvugabutumwa polly yitahiye, agereyo amahoroo!!!!!

  • @musengimanajeanclaude1083

    Imana Imwakire Mumahoro @Jay Polly Knd Igitondo kiza Dashim.

  • @donatienniyitanga1558
    @donatienniyitanga1558 Před 2 lety

    Nuku Jaypol yari umuvugizi rusanjye ariko Imana imwacyire mubayo ntakundi kurisi bimera rimwe turishima ubundi tukababara.

  • @acharilydiafaith5261
    @acharilydiafaith5261 Před 2 lety

    Love you from Uganda 🇺🇬

  • @kanziracedrick
    @kanziracedrick Před 2 lety +1

    Rest in peace Jay!! Bizakomeza kutugora kubyakira ko wagiye iruhukire kabaka wari king war intare

  • @murwanashyakajcloude9015
    @murwanashyakajcloude9015 Před 2 lety +2

    Jay yubahwe

  • @shsportsnews7516
    @shsportsnews7516 Před 2 lety +1

    Rip,nyirizina,niwowe waduhaga ibyo dukwiye,🔥🔥🔥

  • @kaka250platinumz2
    @kaka250platinumz2 Před 2 lety +4

    Sha rekamore Rip jay

  • @rajmukunzijules2320
    @rajmukunzijules2320 Před 2 lety +1

    King of hip hop

  • @musirikarejeanclaude6799
    @musirikarejeanclaude6799 Před 2 lety +11

    RIP to our legend in HIPHOP💔

  • @iranziyvet3503
    @iranziyvet3503 Před 2 lety +3

    legend kabaka jay

  • @umusigwawaseredempta5265

    Sha nukuri pe 😢 umuntu abaho rimwe p RIP Jay

  • @mugabemartinez5695
    @mugabemartinez5695 Před 2 lety +2

    Abantu mukunda abapfuye ubuse igihe cyose wavugiye kwijambo ryahindura ubuzima ubu yapfuye nibwo wibutseko afite amagambo yahindura ubuzima jyewe ijamboryajye ryahindura ubuzima uzalivuge nkilimuzima najye menyeko halicyo navuze

  • @gitangamedial1160
    @gitangamedial1160 Před 2 lety

    Ntakintu kibabaje nkukugiriranabi uyundi nawe ufise umubiri wishimikijeko ufise ubudahangarwa.
    Ariko imana imuhe uburuhuko budashira
    Je repo auno de Honolabre sachem Ours inventif🇧🇮🇧🇮🇧🇮🇧🇮🇧🇮🇧🇮🇧🇮🇧🇮🇧🇮

  • @nkurunzizaanaclet8551
    @nkurunzizaanaclet8551 Před 2 lety +1

    Umusaza yarakunzwe aruhuke amahoro

  • @kubwimanaferex1560
    @kubwimanaferex1560 Před 2 lety +2

    Dashim urakoze kbs

  • @gregoirehakorimana95
    @gregoirehakorimana95 Před 2 lety

    Jay Rest in peace kbx twaragukundag cya ntuziger uva mumutim yabakunzi ba pop nkwifurije uruhuk ridashir

  • @alinebyukusenge5666
    @alinebyukusenge5666 Před 2 lety +3

    Sha gusa warambabaje pee

  • @RN-sh2ej
    @RN-sh2ej Před 2 lety +2

    Rest in peace my brother

  • @charlestwahirwa5148
    @charlestwahirwa5148 Před rokem

    Kabaka twaragukundaga pe

  • @imanielias7559
    @imanielias7559 Před 2 lety

    Ndihanganishije umuryango we icima ishatse kiraba Kandi ntawumenya umunsi we ico imana itashize kumugaragaro so nukwihangana

  • @user-hv4jw3dq5j
    @user-hv4jw3dq5j Před 2 měsíci

    Tuzahurirayo jay

  • @joselinemageza1031
    @joselinemageza1031 Před 2 lety +5

    RIP KING 👑

  • @ntamitonderotheogene3621

    Imana ikwakire mubayo

  • @urimubeshiflex7447
    @urimubeshiflex7447 Před 2 lety

    Rest in peace Jay twagukundaga
    Imanikwakire mubayo
    Warakoze jay

  • @auntbrendarwanda4170
    @auntbrendarwanda4170 Před 2 lety

    Imana imwakire mubayo kabisa, tuzamukumbukura peee

  • @uwayisabainnocent2570
    @uwayisabainnocent2570 Před 2 lety

    Komerez'aho muntuwange ndakwenera kbx

  • @FreshLyricsFL
    @FreshLyricsFL Před 2 lety +4

    Rip kabaka 😭😭😭😭 Jay

  • @erikanobravos5899
    @erikanobravos5899 Před 2 lety

    Cash muzakura mundirimbo ni ibiganiro mutanga byo guherekeza Jay Polly no kuri Jay Polly muzajye muzishyikiriza families yasize nibwo tuzabonako koko mwazikoze mubabaye
    Muzajye mubikora officially nirwo rukundo nagahinda tuzabona ko mwaigiriye Jay
    RIP Jay Polly🙏🙏🙏

  • @nzayiadvicetv
    @nzayiadvicetv Před 2 lety +1

    nivyo kweli

  • @vincenttuyisenge7204
    @vincenttuyisenge7204 Před 2 lety

    Imana imwakire mubayo

  • @mukeshimanaflorentine7191

    Rip kabaka

  • @mugishafiston155
    @mugishafiston155 Před 2 lety

    Njyewe just ndamukunda man😪 respect to him👏

  • @MbabaziDieudonne-kx3ko
    @MbabaziDieudonne-kx3ko Před 11 měsíci

    Ooo kabaka ❤

  • @theben_fans2219
    @theben_fans2219 Před 2 lety +2

    Jey polly 💔🙏😢😢😢😢

  • @iradukundanadjibu3453
    @iradukundanadjibu3453 Před 2 lety

    Wllh imana ibidufashemo Kandi imwakire mubayo

  • @n.nsengimanaaline9922
    @n.nsengimanaaline9922 Před 2 lety

    Inama zawe ndetse mubiganiro byawe turabyemera kbx inzu yibitabo hamwe na dash dash yubahwe pee

  • @placidendagijimana1454
    @placidendagijimana1454 Před 2 lety +2

    RIP KING🙏🏾

  • @isanzurekavumba
    @isanzurekavumba Před rokem

    Wishing to continue R.I.P

  • @rumanzifrotune7658
    @rumanzifrotune7658 Před 2 lety

    Uzaduhe Philosopher jorn mason

  • @muzehewinigga2508
    @muzehewinigga2508 Před 2 lety +6

    👏

  • @habimanahenry1765
    @habimanahenry1765 Před 2 lety +1

    Uyumuns wanduhaye icyakabiri

  • @RABI-zs5rg
    @RABI-zs5rg Před 20 dny

    Nkundibiganirobyawe kubiryo ndifuza kuganira nawe muzaba mukoze

  • @akimpayeadeline1114
    @akimpayeadeline1114 Před 2 lety

    thank you

  • @rwandaalex6745
    @rwandaalex6745 Před 2 lety

    ndakwemera umusa

  • @ngabopeter8573
    @ngabopeter8573 Před 2 lety +1

    R.I.P (kabaka)

  • @theannick2177
    @theannick2177 Před 2 lety +3

    🥺🥺🥺🥺❤️❤️❤️RIP💘💔