Ntabwo Imana idusaba IBIRUNDO: Ni ibihimbano byo mu Rwanda n'umutwaro ku bizera/Pr Deo Ntakirutimana
Vložit
- čas přidán 11. 07. 2023
- Pastor Ntakirutimana Deo uyobora Intara y’Ivugabutumwa ya Mageragere mu Mujyi wa Kigali asobanura uko Ibirundo ntaho bigaragara mu byanditswe byera ko bikwiye gutangwa, ko ahubwo ari ibintu biba mu Rwanda gusa mu gihe gahunda zose z’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi zigenwa na Bibiliya, Umwuka w’Ubuhanuzi n’Inteko Nkuru Rusange (General Conference)
Avuga ko ari iri ibintu byahimbwe n'Umuntu umwe wo mu Majyaruguru y’u Rwanda ntaho ashingiye none byarabaye umutwaro ku bizera.
_______
Join to get access to perks:
/ @itabaza
Click the following links to Subscribe to our Channels:
ITABAZA Ministries: / @itabazaministries
ITABAZA TV: / @itabaza
itabaza.rw/
WhatsApp Channel: bit.ly/3ZlNuOJ
Phone: +250 788 824 677
Contact Us:
Email: Info@itabaza.rw
Facebook: / itabaza.org
/ itabaazatv
Twitter: / itabazarw
/ itabazatv
IG: / itabazatv
© 2024 ITABAZA. All Rights Reserved.
ITABAZA is not responsible for the content of external sites.
#ITABAZA
#ItabazaTV
#ITABAZASermons
Pr Ntakirutimana Deo uyobora Intara y'Ivugabutumwa ya Mageragere asobanura uko Ibirundo ari ibintu bihimbano biba mu Rwanda gusa mu gihe gahunda zindi zose z'Itorero zigenwa na General Conference.
Wowe ubyumva ute?
Simurwanda gusa nomuri RDCongo irahaba mujye mubanze mubaze neza.
Ibyo birinfo babirunze kangahe? Ese barundaga buri mwaka? Cg barunze rimwe gusa. Ibyo bashingiraho baka ibyo birundo ntaho bihutiye nibyo Abadive bakora.Ibyo bakora bizitira abizera kwinjira munsengero.
Ngo byatangiriye irwanda ngo ahandi ntabyo
@@byiringirobosco Ikibazo si ukuba no muri RDC biriho cyangwa bidahari. Ikibazo ni: Ese ibi bintu tubisabwa n'Ijambo ry'Imana (Bibiliya)? Ese hari abo tubisabwa mu mwuka w'ubuhanuzi? Mbese at least byemejwe na General Conference?"
@@jeandedieudushimimana1516
Sinangombwa general conference ngombwa nikimwe ""ijambo ry'lmana""
Uyu mu pasitoro akiyobora ASSA KIGALI abantu bakemangaga inyigisho ze none ashohoje ibyo bamuvuzeho. Yoroshyaga amahame cyane. Ihame ryo gutanga ni ihame mvajuru.
Hahhahha abizerera mubikorwa mukozweho! Ntabikorwa bizotuma uja mu ijuru!!
Pastor urikugumura abizera kd sibyo nahato!
Yesu yavuze ko tugurisha ibyo dutunze ngo tubifashishe abakene, nuko rero icyacumi namaturo tuzabitanga n'ibirundo tuzabitanga ,
Njye ndi umwizera woroheje gusa ndakureba nkatekereza imbaraga igusunikira guhinyuza Ijambo ry'Imana nkashishwa!!
Baramu ntiyari umupagani byatangiye agambaniye itorero ry'Imana ryari mubutayu pastor ndakumenyesha ko urigutakaza indanga gaciro zagishumba,!!wize mumaturo urayahembwa none uyumunsi nibwo ubonyeko bidatunganye
Itang 3:1-10
Ndatanga inama kubizera bagenzi banjye Imana nivuga nyawufite ububasha bwo kuvuguruza ibyo yategetse
Adamu yumviye inzoka ingarukazabyo tuzihagazemo
Kg satani yanyuze munzoka uko ntabantu bariho icyogihe ubu anyura mubantu,mine maso,cyane
Gutegeka kwa kabiri 16:17
Ahubwo umuntu wese ajye atanga uko ashoboye ibihwanye n'umugisha Uwiteka Imana yawe yabahaye.
Ubu ni igihe cyanyacyo cyo gupima uko uhagaze mu byamwuka.
Ntago ari igitangaza kuzabona bamwe mu bigeze bahamya ukuri baba abambere kukurwanya. Umunsi wawe uzasanga abantu bose baza kuri izi mbuga nkoranyambaga kugira ngo batere benshi urujijo.
N.B: Itorero ryabadivantisiti b’umunsi wa 7 ryagize umugisha ukomeye wo kwakira umucyo wose Imana yatanze. Niyo mpamvu umudivantisiti wese uri maso ntago akwiriye kugira gushidikanya kabone nubwo bamwe mubavuga ko bitwa abakorera Imana batangiye gutera urujijo mu mitima yabantu.
Mwibuke ko mu gihe giheruka Amateka aheruka ikibazo itorero rizagira ntago ari icyo abantu bari hanze y’itorero Oya rwose, ahubwo ikibazo rizagira nicyabimbere mu Itorero.
Bavandimwe mu be Maso.
Ukuri kuzuye ku buriganya mwene muntu akoresha.
Pastor turemeranya 100%
Niba Imana ishaka amafaranga ngo iduhe umugisha iyo si Mana ni ikindi kitariyo
ibyo avuga nibyo pasteur nukuri ahubwo avuze bike haribyinshi ibirundo bitangwa nabizera bikubaka amashuri amavuriro ikibabaje ntamwana wumwizera wakwigira Ubuntu cg ngoyivurize Ubuntu habe1/2
ibyo avuga nibyo pasteur nukuri ahubwo avuze bike haribyinshi ibirundo bitangwa nabizera bikubaka amashuri amavuriro ikibabaje ntamwana wumwizera wakwigira Ubuntu cg ngoyivurize Ubuntu habe1/2
Imana ituye muri twe. Kuyiriganya ntibibaho ahubwo habaho kudakizwa.
Ibirundo ni igikorwa cyakozwe rimwe si ihame rya buri mwaka mu gakiza.
Ubuyobe bwaraje pe
Ibirundo ntabwo bushingiye kuri Bibiliya. Mbona ari uburyo twigisha abantu kugura ubugingo buhoraho. Aho kwigisha. Ibirundo byakoreshwa mu maturo ariko ntaho bihuriye na kimwe mu icumi. Bamwe mu Badivantisiti bashyize imbere gukiranukira Imana utazi. Twigishe abantu kumenya Imana no kuyikunda. Pastor Ezira Mpyisi yavuze ijambo rikomeye ko ari nko gukama inka yapfuye. Nihabaho ububyuke, abantu bamenya icyo Imana ari cyo kuri bo bazakuranukira Imana. Ndemeranywa na Pst Deo Ntakirutimana.
Zakayo yashatse kubona yesu yishyura abo yambuye aranarenza woe ibyawe nugusang'Imana nubujura bw'icyacumi birahagije
Ibintu byo kuvuga ngo twariganyije Imana tubyishyure duhize sibyo. Kuko uko ibirundo byatanzwe siko tubyigisha. Njye singirana ikibazo n'ibirundo ahubwo nkigirana n'uburyo bikorwamo n'inyito bihabwa.
Ukuri kwahishwe igihe kirekire igihe kirageze ngo mugaragaze ukuri.bona niyo wabizira.thank u pastor.
Komerezaho pastor ukuri kuryana mu matwi
ibyavuga nukuri pe pasteur Ari mukuri
Pastor uvuze ukuri pe Imana igihe umugisha
Barakwirukana ariko uzahagarare ushikame kuko Imana izagutunga buriya wahaze ubukoroni bw'idini
Uyu muntu w Imana mukwiye kumufasha niba abayobozi be batamwumvishe neza.
Ko mugihe cya Isirayeli ko umutambyi yinjiraga ahera cyane mu kwezi kwa karindwi.Andi mezi yo ntabwo yabagamo imbabazi.
Tujye twemera ibyo Bibilia ivuga bavandi none x ko hari ibihugu byinshi bitanazi yesu tuzareke kumuvuga
None niba twemera Bible, kuki abagore n' abakobwa bajya mu nsengero bari mu mihango Kandi kizira( selon la bible?) kuki umuntu yiroteraho akabyuka akajya mu rusengero? Mwisoma ibintu buhumyi mukoreshejwe nirari ryanyu.
Pastor Deo rwose Umuntu ukangurira abandi gukoraneza ....aba akorera Imana.
Mutsengere kd muse bibiriya ubundi musabe mwuka abasoba nurire icyibibiriya igutegeka ndetse umutimawage ugahamanya ntacyo Bari cyukora ntimwite abigisha bomumitsi yimperuka ahubwo mwige kubana n,lmana nogusobanurirwa namwuka twasezeranijwe
2 Ibyo kungoma 31 muhasome murasanga Hezekiah yarategetse abisiraheri gutanga I BIRUNDO Kandi Imana irabishima! Baranasobanura ibirundo icyaricyo!!!
ibirundo bavuga ko ari icya cumi cy',ukwezi kwa kalindwi kongeraho amashimwe yibyo Imana yagukoreye mu mwaka wose
babikura he se? ko aricyo kibazo
Ibyo bigahurira he no gushyiraho intego y'amafaranga umuntu agomba kuzana? Hari umuntu wagushyiriraho urugero rw'ituro ry'ishimwe ugomba gutanga? Cyangwa umutima wawe unyuzwe n'ibyo Imana yagukoreye ni wo ukubwira ingano y'ibyo utanga?
@@jeandedieudushimimana1516bagusubize najye numvireho
Ndumva ibyo Pr Deo avuga Aribyo. Nibinozwa neza bikumvikanwaho , bizakurweho kuko hari abagera mu mezi y'ibirundo ntibagaruke gusenga bakazaza byarangiye.
Nshuti z Imana uyu mugabo niba avugako bitangwa murwanda gusa. Byaba Ari ikibazo koko. Gsa cyaba gifite ababyaka kuko Imana yazabibabaza. Kimwe nuko tumenye ko Ari ikosa natwe tukabitanga twagibwaho n urubanza. Ark jye munenga ko avugako Ari ibyo Kwa hezekiya gusa. Kd bible arimo amabwiriza y Imikorere yacu kugeza Yesu aje.kuko bibaye Ibyo twavuga ko n icyacumi Ari icya merkisedeki gsa.
ibyo yavuze ni ukuri kutagishwa impaka sibyo gusa ahubwo hari nibindi bizira bikorerwa mwimbere.
Ikibazo: dusaba abantu imirimo batarasobanukirwa umurimo wuzuye utunganye Kristo yakoreye inyokomuntu birangira umuntu abonye ko ibyo arimo bidashoboka. Tureke gushaka imirimo mu bantu ahubwo tubabwire Yesu uwo ni bamumenya agatura muri bo ayo maturo nindi mirimo yose bazayikora.
Abantu kugeza ubu ntibarasobanukirwa nicyo kristo ya koreye inyoko muntu ibitambo n,amaturo byarangiranye n,umusaraba agakiza Ni Ubuntu mtikagurwa cg ngo kagurishwe
Ibirundi ntabwo ari inyigisho yabibiriya niyabadive bo murwanda gusa.
Kuberako abantu bigishijwe nabi bituma badatanga icyacumi. Nyuma itorero rikabwira abantu ko hari ukwezi kwimigisha nkaho kari ukwimivumo.
Amaturo n'ibyacumi Imana ntiyabishatse yateguye yesu numva abantu bakwiye kumenye icyo bibiriya ivuga kandi ntabwo bibiriya washakamo ibitari iby'ukuri ngo ubibone barayibeshyera ahubwo ntibafite mwuka wera!!! Heb.9:8-12 ubu dutanga ubufasha si amaturo kuko ibyo byari bifite iherezo ryabyo.
Ibyo pasteur avuga sibyo gutanga kuzana imigisha ibirundo biri muri bibiriya kandi abachristo twabitanze twarungutse muri byose pastor wibuza abantu kubona imigisha kuko ahubwo turakiba Imana ntituragera kurugero
Hhhhhhhh nuko rwose none c utarabitanze yarahombye ngo tumenye ko Imana irebera ku byo watanze?
Ariko se umugani Pastor! Ko imisoro dutanga tubona byishi Leta iyakoresha! Burira bwacya tukabona umuhanda! Bwakongera gucya tukabona amashuri yubatswe na Leta biturutse kumisoro dutanga! Nanjye maze igihe nibaza amafaranga batwaka agatugambwenu mu madini especially iryo urimo kuvugaho , ajyahe! Uziko amatorero menshi afite intego yogutanga hejuru ya million 10 mukwezi kumwe! Kandi baradukanda tukayatanga! Kuko utayatanze ntibazagushingira ntanindi gahunda yidini bakongera kugukorera nkagahimano kuko nawe utatanze cya watanze make kuyo wari wasabwe gutanga! Ububusambo Leta ibukurikirano cyane cyane uku kwezi
Ibirundo, Imana ntabyo yadusabye, abantu babitanga cyangwa bakabireka nta kibazo cyaba gihari. Iyo bigizwe umutwaro rero niho ikibazo kivukira
Umuntu wese ukoreshwa na Mwuka Wera iyo atanze abikuye ku mutima atinuba Kandi adahatwa
Nemerako bitamubera umutwaro kuko ntawe bajya kwishyuza iwe ngo nuko atabitanze biramutse bikorwa nibwo byaba bibaye umutwaro.
Mbese ntanga icyacumi n'amaturo nk'iranutse?Niba atariko biri nkeneye guhindura icyerekezo.
Shamwagiye mureka ntabwo Hezekiya yigeze yaka Ibirundo rwose
You're right brother. Biragoye kugirango bemereko ibyo bakuriyemo kdi barimo atari ukuri. BibiliyaYera ibisobanura neza, ibi ni ibihimbano by'abantu.
[7/19, 1:14 PM] MG.HABIMANA Diocress: 2 Timoteyo 3:16
Ibyanditswe byera byose byahumetswe n'Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka.
[7/19, 1:14 PM] MG.HABIMANA Diocress: 2 Timoteyo 3:17
kugira ngo umuntu w'Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.
Uzahakana nibitaribi nutareba neza uzaza nokurenganya ubwokobw,lmana
Pastor Deo rwose Umuntu ukangurira abandi gukoraneza ....aba akorera Imana.
Ikindi kibabaje Pastor Deo avuze abatinganyi, umuntu gusambana n'umugore wa se ....ngo ntibijyanye no gukiranuka....
@Itabaza thank you 😊
Ndumiwe kabisa biba mu Rwanda gusa?
Pasiter lmana iguhe umugisha cyane.gusa nongere mbivuge uzacecekeshwa,bakwirukane,bagerageze kuguha ibiguzi byinshi ngo uceceke.ariko humura ntuzagurishe ukuri kdi uzabaho .nibindi ujye utubwira rwose.
Umva pr DEO yongere amasengesho asabe imbaraga ahagarare Ashikamye kuko uvuze ukuri baramurwanya cyaneee
Ukuri guca muziko ntigusha komerezaho
Mubyukuri abadive baritorero ryukuri Ariko ubu rifite ibihimbano byinshiiiiiii byerekeye kubyisi . Imana ntakiza nakimwe wayikorera ngo uguhe umugisha cg ngo ukubabarire gusa tubeshejwe nubuntu bwayo gusa ndetse nurukundo yadukunze kuva kera
Ikibazo nabayobozi itorero ryo rirera
Nibakomeze babarere bazabazwa na nyiri torero
Nanubu n.'iryukuri ntaryahindutse
Nabisi,kdi nabo ubwabyo bigisha ibijyanye nibyobararikiye,pahulo ko yavugaga ubutumwa ntiyahindukiraga akanitunga,kgo ubutumwa bwiza butagibwaho umugayo,ntiyatwandikiye ngo tujye tumwigana nkuko nawe yigana kristo 1korinto 13:1
Ndamwibuka Deo muri ULK mu mpanka z'abanyeshuli ku cyacumi. Abakoramontabure tumubaza niba koko Umushahara (Net Salary) ukwiye gukatwaho 1/10 nyirawo atarakuraho ibyawugenzeho (ubukode, ingendo, etc.) kugira ngo uboneke.
Ubundi se icyacumi ko gitangwa Ku byo wungutse . ubwo watangira net salary gute kdi hari ayo uba washoye ?
@@felixbienvenue1348 umbaze nkubaze
Niba utazi ibintu ujye wicecekera .Soma 2 NGOMA 31:6-7
Yavuzeko Hezekiya wabivuze atari umutabyi cg Umuhanuzi
Ntabwo gutanga ibirundo byigeze biba ikintu uwiteka asaba ubwoko bwe n'ikimenyimenyi abisrayeli babitanze rimwe gusa, rero ntabwo yavuze ibyo atazi
Surely! Gute ibintu byakozwe rimwe bikarangira byabaye igikorwa ngarukamwaka?
bamwirukane ariko avuzukuri.
Ufite ikibazo gikomeye Imana ikugirire neza ikwiyereke kuko ibyo uriho uvuga ntacyo byigisha abantu uretse gutera urujijo gusa Theologie wize ntacyo yakumariye pe cg wabonye diplome yincurano
Areweeeeeeee ibyo ni ukudashaka gukoresha ubwonko wahawe nshuti
PR DEO njye ntabwo untunguye. Gusa tekereza kabiri. Ntacyo bitwaye abamenye ukuri kw'ijambo ry'Imana gutanga batinuba kandi badahatwa.
Komeza ubwo buyobe uzareba icyo bizakuzabira ushaka wakwita kucyo or DEO avuga kuko kuba waratanze ibirundo binshi Umutima utarahindutse sibyo bizakujyana mu ijuru.ijuru rireba imico ni myitwarire y'Umutima wahindutse kubwa amaraso ya Yesu
Ndabona warabaye Yesu kuburyo umenya niba ntarahindutse mumutima.
@@hakizimanaalphonse9743 nshuti yange ijambo ry'Imana rizageza ryari kuvuga mukabyitirira umuntu abadiventiste tugendera mubyanditse handitse ngo niyo igomba kutuyobora ndetse na Muka wera rero nshuti yajye sinkuzi kandi nawe nabyo unzi ariko icyo nakubwira tabara ubuzima bwawe wongere amasengesho no kwizera kuko igihe turimo nigihe cy' urubanza aho burikintu cyose kirimo gusuzumwa kuri buri muntu wese naho kwiringira ibya bantu bakubwiye sibyo bikenewe muri kigihe ahubwo hakenewe kwiringira ibyo ijambo ry'Imana ryakubwiye vakumihango ujye kucyo isobanuye kandi mubintu 4 bizatera ishungura harimo nubumenyi bucye mubyi Mana rero no kubyiga bigira amategeko 1) ntabwo ijambo ry'Imana baryiga ko kumashuri ngo uri kubirepeta 2) ntabwo ijambo ry'Imana barisoma nk' imvaho cyangwa ibinyamakuru ahubwo usoma make ukayatekerezaho nezaaa ugafata umwanzuro utuje cyaneee ntakindi nakimwe utekereza uretse iryo jambo hanyuma ugafata umwanya uhagije ugasenga cyaneee kubwiryo jambo usomye Muka wera nu waryandikishije agusanga murayo masengesho akagusobanurira biruseho Imana iguhe umugisha nshuti yajye
Umugabo Hezekiya uramuz cyangwa ukuri nguhaye ni uko ukwiye kwisuzuma Kandi abaturwanya ni Abo munzu gusa hakenewe handitswe NGO Kandi KIMWE gusa ni ufite upfa ni itorero
Urakoze niba gahunda yaba iba murwanda gusa?? Badukure mukayubi ndemerako wibutseko utatanze icyacumi ahahise ubonyuburyo wayazanana nayandi ariko ribe ihame rusange bitewe nigikenewe
Sindi umudivantiste ariko reka nibwirire abashaka ukuri kwibyanditswe bibiriya ivuga ibyacumi bitatu 1 icyacumi cya abarewi kubara:18:21 maraki 3:10 bagiherewe kuba gakondo yabo 2 icyacumi cyumusuhuke numunyamahanga gutegeka kwakabiri 26:12 mose yabategetse 3 icyacumi cyabafarisayo matayo 23:23-24 na23:2 byari byo mwisezerano rya kera umva icyo yesu yavuze kwituro ryimana matayo 4:32 mwitorero ryambere basangiraga ibyabo ibyakozw 4:34-35 Kandi tumenyeko ubutambyi bwahindutse abaheburayo 7:5-9 buriya ivugako abiringira imirimo itegetswe namategeko aribivume ukuri turakwisomera.
Buriya ukuri ni ikintu gikomeye kuri benshi gusa iyo umuntu yisunze Mwuka wera ntatinya kuvugisha ukuri buriya Imana niyo mucamanza
ndaje ntere agatebe numve ikiganiro neezaa noneho njye muri bibiriya ndebe icyo ibivugaho. Ndabona ifaranga rigiye kuzaturoha mu muriro twese. Yaba abayobozi yaba abizera tubigendemo neza.
Pasteur Deo yavuze ukuri kuzuye ntabwo bagenzi be rero bamushyigikira kandi asa nkaho abubikira imbehe twari dukeneye abantu nkaba bavuga ukuri
Niba birimuri bibiliya ndabyizera bitarimo sibyanjye
Noneho uzajya utera amabuye abica isabato nabyo biri muri bibliya
Igitabo gishya Inama ku busonga kitugaragariza ko atari ngombwa, ugarura ibyo wariganije igihe ubyibuka neza naho utabyibuka ugarukana umutima wawe
Wabisomye ku yihe page
Mujye murunda muhabwe umugisha.
Ko abasaba abizera gutanga ibirundo babisoma 2ngoma 31,wekutabitanga abisomahe yerekane ?yerekane umurongo abihanisha areke amagambo
"Imana ikorera mu bikoresho bantu ; kandi umuntu wese uzakora umurimo wo gukangura umutimanama w'umuntu , maze akamutera imirimo myiza no kugira ubwuzu bwo kwamamaza ukuri ntabwo azaba abyikoresha ubwe, ahubwo azaba akoreshwa na mwuka muziranenge umukoreramo. Imihigo ikozwe mu bihe nk'ibyo , iba ari iyera ndetse iba ari imbuto iturutse ku murimo wa Mwuka w'Imana. Igihe iyo mihigo ihiguwe , ijuru ryemera iryo turo maze aba bakozi b'abanyabuntu bakandikwaho ko babikije ubutunzi bwinshi mu bubiko bwo mu ijuru . " , Ellen G.White, Inama ku busonga, p.281. Ese Deo aya magambo yaba yarabanje kuyasoma?
Mw'ijuru hehe Muvandimwe! Niba uri umudive urahamya numutima wawe ko amaturo muriyi minsi akora umurimo w'Imana
Nshuti ibyuvuze ni ukuri ariko ubyumva nabi ntabwo uricyara ngo uyatekerezeho nezaaa ngo usobanukirwe nuburyo dukwiriye gukoresha umutungo dufite muri iyiminsi isoza amateka y' isi umva uko Ellen G white yavuze mu gitabo cy' inyandiko z' ibanze page67 Nabonye ko ubutumwa buvuga ngo; “Mugurishe ibyo mufite maze mutange ubufasha,”
butatanzwe na bamwe mu mucyo wabyo uboneye, kandi umugambi w’amagambo
y’Umukiza ntiwagaragajwe neza. Ntabwo umugambi wo kugurisha ari uwo guha abafite
imbaraga zo gukora kugira ngo babashe kwibeshaho, ahubwo ni ukugira ngo ukuri
kwamamazwe hose. Gushyigikira abantu bashoboye gukora bakaguma mu bunebwe ni
icyaha. Abantu bamwe bagiye baba abanyamwete mu kuza mu materaniro yose, nyamara
bataje guhesha Imana ikuzo ahubwo bazanwe n’“imigati n’amafi.” Icyiza kurutaho ni uko
bene abo bari bakwiriye kuba bigumiye imuhira bagakoresha amaboko yabo “ibyiza” kugira
ngo bamare ubukene bw’imiryango yabo kandi bagire icyo batanga cyo gushyigikira
umurimo uhebuje wo kwamamaza ukuri kugenewe iki gihe. Iki ni igihe cyo kubika ubutunzi
bwacu mu ijuru no gutunganya imitima yacu maze tukaba twiteguye igihe cy’akaga. Abantu
bafite amaboko atanduye n’imitima iboneyegusa ni bo bazabasha guhagara bashikamye
muri icyo gihe gikomeye. Igihe kirageze ngo amategeko y’Imana abe mu ntekerezo zacu,
abe mu ruhanga rwacu kandi yandikwe mu mitima yacu. {IZ 66.3}
Ikibazo si uguhiga cg kuba atarabisomye ahubwo ubuyobozi bw'itorero ubwabwo buturega kuriganya ariko nabo barariganya kandi na birasi cyane ubu mu migisho hari amagambo twasomye mu minsi yashize yavugaga kubyakozwe mu gihe cya TMI aho bavuze ko muri icyo gihe hatanzwe inkunga yo kubaka isengero igihumbi(1000) none nta narumwe rwubatswe ayo mafaranga yagiye he,ese ko cyera barundaga kuko itorero nta business ryagiraga ariko ubu rikaba rigira business ese ayo binjiza akoreshwa ate kuki barindira ko abizera baziyubakira isengero amavuriro nibindi munyuma bakabyiyegurira ngo union niyo igomba kujyenzura ibyo abizera bakoze mu butunzi bwabo kuki mu mashuri bubaha nta mwana w'umukene baha uburyo byibuze ngo yige ahubwo bagaturisha abakene bakubaka amavuriro umukene atazivurizamo kandi bitwa abakorera Imana bajye bajyenda nibo bariganya bambere
Sindwanya guhiga cg gutura ariko se ibihigwa nibiturwa bikoreshwa mu nzira ikwiye nkuko bibiriya ibivuga cyane cyane intumwa uko zabikoreshaga ibyasonzoranywaga ese ubundi isezerano rishya rirabyemera (ibirundo)
Ncuuti yanjye yanjye icyuzabazwa nuburyo wakinanutse naho abakozi bnabo bazabazwa ibyabo. Marayikka udasobwa yandika igikorwa. Cyaburimuntu
nibyo dukwiriye kureka ukuri kukivugira kd ijambo rivuga ko igikenewe si amikoro,ababwiriza,abaririmbyi ahubwo ishaka abantu buzuye umwuka
nibyo rwose ibyobyibirundo nukwigwizaho umutungo nogutwara ibitemewwmwijamboryimana.
Ariko ubundi niba ibirundi binariho wenda ununtu akaba yarariganije mugutanga icyacumi Nonese ingero zijyaho kuberiki kdi niba urugeri rwatanzwe rwagezeho undimwaka bazarukuba kabiri rwise ibyi tubina ntamwuka uburimo nuguhaturiza abantu iki ugasanga bagiye guhemba ababaye abambere haruwambere ubwo baba bahembewe yuko bagaruye ibyibariganije kukise ahubwo hatahembwa babandi batanze make nubundi kovaba barariganije make nibura bagahenbwako barimunziranzinza
Pastor Deo rwose Umuntu ukangurira abandi gukoraneza ....aba akorera Imana.
Ikindi kibabaje Pastor Deo avuze abatinganyi, umuntu gusambana n'umugore wa se ....ngo ntibijyanye no gukiranuka....
Ikindi nikuki mwakumva ko Umucyo mwiza uhwanye n'umushake bwa Mwuka w'Imana utaturuka mu Rwanda?
Uhereye kuri Luther hagomba kubaho new revelation igihe bitera abantu gukiranuka.
Murakoze
Sami Célestin ,nukuzana Rwamapera akagira icyo abivugaho ,sinauheruka.
Biragoye kwemera ukuri utari umunyakuri pasteur ihangane ibyo bazagukora byose uzabyakire kuko biblia ivuga neza KO umwanzi w'umuntu ari uwo murugorwe,ese basobanura ukuntu ibirundo byabaye ngaruka mwaka ,ikindi iyo bibaye byinshi kuki badahagarika abizera bagurishije ibyabo ikinyoma bakunda indamu
Maraki 3 ni ikibando cyo guhondesha abizera abatazaba maso bazahura n'abungeri gito
Iki kigabo ni ikirezi ndakizi ni igipagani cya danger hamwe n'ikigore cy'igicuti cye cyitwa Jeanne Mujawingeri cyari gitifu w'akagali ka Kankuba cy'ikijura kibi cyane none barakirukanye. Ipuuu muzashya mwumve sha Yesu agiye kugaruka abashyire ku mugaragaro mwa nkozi z'ibibi mwe
Ubusewoe iyomvugo ukoresheje irakwiriyera?
Ko wakoreye ikiganiro ahantu hasakuza, biri kuderanja muvandimwe, byaba byiza ushatse ahantu hatuje
nashyirukuri ahagaragara ubusambo bukice mubanubimana.
Oya past ibirundo biremewe ahubwo harub uburyo babisaba bagakabya!!!
UYU MUPASTER YABAYE NKUMUSHIMU UKUWE MUMURIRO
Gutanga ibirundo biboneka muri bibiliya njyewe ntanga ibirundo kukobimvuye kumutima kandimbanezerewe rero kwigiaha ibyongibyo so umwuka wimana mwirinde kurwanya itorero kuko umuntuwese atangenkuko agambiriye mumutimawe
Pr deo bigaragarako yemera ibirundo ahubwo uburyo bikorwamo Nibwo butamushimishije. Kwita ukwezi kwibirundo ukumugisha ntabwo bikwiye kdi ntabwo aritego gutanga ibirundo keretse uhamanya numutima namawe ko yariganije agomba kurunda. Mbona idini rikwiye gutanga umucyo kuriyingingo
Catholic yo yareruye yita mbene ariya mafaranga ko ari Ituro ryo gufasha kiliziya.
Niba ari ituro ryo gufasha itorero nzayatanga ark niba binyuranije n'ibyo rwose Bayobozi b'itorero ndabahakaniye kuko ni ibihimbano mwishyiriyeho ntago Imana itubabarira kuko hari icyo twayihaye.
Amafaranga atarabaho abantu bakiranikiraga Imana bate?
Ibyo mwakwigira byose udafite umutima wabyo ntacyo byabamarira
Ninda wakeneshejwe nogutanga?
Pastor Komera pe.
Pr simvuze ko ubeshya,ariko urasa nubikora,gusa ngiye gusesengura.
Sha pasiter baraje bahite bakwirukana,kuko igihe kibirundo nibyo Koko bahita bahunga insengero....unva bazana ibintu byingero
Byiringiro araje amukosore
Vuba cyane nicyacyumi
Amaturo
Ifunguro
Umubatizo nabyo muzabiha indi ntera
Niko ubuyobe buheruka buri kumera
🤷
Aha turavuga icyo Ijambo ry'Imana rivuga ku bikorwa bikorerwa mu itorero! Kuko niba hari ibiza mu itorero bidashyigikiwe n'Ijambo ry'Imana; nta ho twaba dutandukaniye n'amadini yazanye inyigisho zitaboneka muri Bibiliya. Uretse ko iyo atari yo case ihari; kuko niba ibirundo bidatangwa mu badiventiste bose ku isi, bitaboneka mu byo twizera nk'Abadiventiste b'umunsi wa karindwi (bitari mu mahame 28 y'ukuri kwa Bibiliya twizera); ntibibe mu ndongozi y'itorero kandi ari yo itanga umurongo ngenderwaho w'itorero; none n'isomo ryifashishwa muri Bibiliya babisobanura bikaba bigaragara neza ko context yaryo itandukanye na context ibirundo bitangwamo muri iyi minsi; harimo ikibazo. Ibi ntitwabigereranya n'iyo mahame uvuze kuko yo ari evident muri Bibiliya, umwuka w'ubuhanuzi n'amahame twizera.
Wiyobya abantu b'Imana
Ntabwo ari kubayobya pe!
gewe naracyenye kuberagitanga ibirundo none iyukwezikwa 7 kugeze sijyajyagusenga sengeramurugo
Uvuzukuri nubwo kutemerwa bwose
ibyavuganukuripe ububutumwa bukwirehose abadivantiste babyumve
Mbona warayobyo utakiri mu byizerwa
Kuko avuze ukuri se
Ubwo c yayobye gute?
Uyumugabo asubije ibibazo nibazaga kuberako niba dutanga icyacumi mubyo twungutse niwoe n,Imana nibazako utayibeshya ikindi kukijyanye nibirundo harukuntu harimo amanyanga kbsa kand biba mu Rwanda gusa ibintu byokuduhamagara ngo twitange rwose wap ntibiboneye bituma twumva duhaze insengero zikigihe kand mumenyeko Imigisha tuyibona burimunsi .
Ibirundo byanditswe muri Bibiliya. Ntabwo BiBiliya yanditswe n'abanyarwanda.
@@hagumakwihalaurent7764abandi badive mubindi bihugu ko badatanga ibirundo,nuko badasoma se😊
Ubutaha uzamutubarize inkomoko yo kubatiza gatatu uwatatiriye amahame y' idini, n' icyo we yemera ku kuri k' umubatizo wa Biblia.
Ubundi abadivantisiti bari muri benshi bitwa abakiriaito bayobye, ngaho kwihimbira inyigisho ,kwigisha amategeko aho kwigisha kristo kwizera inyandiko zabantu aho kwizera bibiliya ywewe .....
Kwihimbira?? Wowe urafata ibintu abantu bamwe bazanye ukabigira iby'itorero. Ntabwo nkuzo sinzi n'ibyo wizera ariko uzige neza iby'abadiventisti ushaka kubimenya Atari ukubinegura uzamenya ibyo bizera apana ibyo buri wese yigisha.
@@m_shyakaemmy469Wimufatiranya ngo ni uko atari umudive, njye nabakuriyemo mbatizwamo, rero ntacyo abeshye pe, abadive ntaho bataniye n'abagatulika b'i Roma.
@@Kubwimana321 Hhhh, ntabwo bintangaje kuvuga gutyo, ubwo wababayemo Uzi neza ko ibyo uvuga atari byo
ibyavuganibyo ndamushyigikiye
Yego paster uzadusobanurire no kucyacumi
Itabaza TV harya mukorerahe ngo nanjye nzaze nunge mu ry'uyu mugabo
He's right 👍
Nicyacumi na maturo mwisezeranorishya ntibyemewe .kiko yesu yatubereye igitambo nituro numubabwe uhumuraneza kd ibitambo na maturo ntiyabishatse ahubwo yateguye umubiri wa yesu .
Abantu babtizwa byo urategereza ko bagaruka ugaheba.
Biterwa nababishije aho kugirango babigishe Yesu na amaraso ye ahanagura ibyaha kumunyaha ngo bihane byukuri bakigisha ibijyanye nirari ryabo no gushyeshyenga abantu ngo bakunde bemere idini yabo kugirango nibabona bagwiriye babake icyacumi, ibirundo na amaturo ndetse nibindi ngo buzuze inda zabo usome Bibilia wumve uko ibavuga Matayo 23:15 cyangwa uhere uhere ku murongo wa 13 kumanuka nohasi witonze
Ubundi se Abantu batanze amafaranga agakora umurimo Pasteur bimutwaye iki ko ariwo yahamagariwe? Abantu basibywa nibirundo sabakene nabanga gutanga. Kdi abatanga menshi sibo babura minerval.... Ahubwo bibura kubera izindi mpamvu pee. Pr sinemeranya nawe
Uwomucyo,murekeutambuke
Mwemurarira. Murunda1 kumwka muzabaze abatuye muburasirazuba Barunda2 mukwa7nomukwa2 gusanjyewe simbirwanyap nibamuxiko mwakoreje. Abizera
Ibitabaho nurubanzakurimw. Gusanawe. Harubujyowarikubinyuxamop
.warengereye. kandisinziko. Haruwagujije. Kigirango atangemo. Ibirundo. Umuntu.atanga.ukwashobyoye udaafite. Akavireka
Wandagaje. Itorerop.
Iyo umuntu ashatse kuyobya abantu , areka gusoma ibyanditswe, agakoresha amarangamutima ye. Ntabwo bavuga urwandiko rwa mbere rw'ibyo ku Ngoma , bavuga igitabo cya mbere cy'ibyo ku Ngoma, Ntekerezako uwo mugabo yakagombye gutandukanya Inzandiko zanditswe na Paulo , zanditswe na Yohana...... N'igitabo cyambere cg igitabo cya kabiri cy'ibyo ku Ngoma.
Uko yabyita kose ntibikuraho ibyanditswe. Simvuze ko mushyigikiye kuba adatandukanya urwandiko n'igitabo; ariko icyo si cyo kibazo nyamukuru. Ikibazo ni "Ibyo dukora tubifitiye evidences mu byanditswe byera?"
Ibirundo ntabwo aringombwa murikigihe rwose, noneho bibaza cyane iyo batangiye gushyiraho target, ese niba ibirundo ari ibyo wariganyije umenya gute umubare wibyo wariganyije ? Ibirundo simbyemera rwose.
Nanjye ni uko ,ni imitwe kbx
Uyu mugabo aravuga ukuri
Uyu Mupasteur ashobora kuba afite indi mission itari iyi torero
Uyu ntabwo Ari pastor ni umukuru w'itorero. N'ubwo abyiyitirira, ntabwo aribyo.
Gusa icyiza nuko ibyo arimo ari itangiriro ry'abandi nkawe mwibuke