"Dore igituma bigoye ko URwanda ruva mu bihugu bikennye". Uburezi buri hasi bubifitemo uruhe ruhare?

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 11. 09. 2024
  • Kanda kuri SUBSCRIBE ujye wibonera amakuru meza kandi agezweho, ibiganiro bivuga kuri politike, ubukungu, imibereho y'abaturage, imyidagaduro, n'ibindi byinshi bitandukanye kuri "Real Talk Channel (RTC)"
    Uramutse ufite igitekerezo, inyunganizi cyangwa se ikibazo, waduhamagara, cyangwa se ukanatwandikira kuri Whatsapp kuri izi nomero za telefoni zikurikira: 0788587730. Murakoze!
  • Zábava

Komentáře • 113

  • @bizimanacelestin678
    @bizimanacelestin678 Před 3 lety +21

    Gatanazi! Ngusabye ko wajya usohora ikiganiro buri munsi! Maze kukwigiraho byinshi! Uri umunyamakuru w'umwuga! Courage!

  • @blessedman591
    @blessedman591 Před 3 lety +5

    Jye uyu musaza Dr Canisius ndamwemera kubitekerezo bye byubaka.

  • @muvandimwebonaventure7577

    Gatanazi ndagukunda cyane! Kdi nkunda uburyo utanga ibiganiro byubaka igihugu cyacu.💪👍

  • @diogenensengimana7009
    @diogenensengimana7009 Před 3 lety +7

    Uyu musaza ni inyangamugayo cyane ; nkunda ko avugisha ukuri kandi kurimo n'ubuhanga buhanitse ,kandi byose akabikora anicishije bugufi .

  • @betaalphs6249
    @betaalphs6249 Před 3 lety +5

    Turabashimiye cyane Dr Bihira,mukuzamura iterambere ry igihugu cyacu,mukomeze muhugure abantu mu mishinga ,murakoze .

  • @AZTIPS
    @AZTIPS Před 3 lety +4

    Iki kiganiro Ni sawa kabsa. Abo turi kumwe mumpe like and subscribe 👌

  • @jpbahati455
    @jpbahati455 Před 3 lety +2

    Mwabagabo mwe ryose mufite my bitekerero muravuga ibintu byiza cyane arko murabwira intumva abayobozi bafashe ibwonko babwimurira mugifu

  • @diogenensengimana7009
    @diogenensengimana7009 Před 3 lety +10

    Dufite nka batanu nkawe umuntu akabashinga gutekerereza igihugu cyacu , muri 10ans twaba twageze kubyo twifuza byose .

  • @sherifmpozembizi5335
    @sherifmpozembizi5335 Před 3 lety +5

    Urwanda rwa 17 mubihugu 197 bigize isi Ntabwo rwakora ibitangaza ngo rusimbuke ibihugu nka 50 kuko ibihugu byose Ntabwo bisinziriye birakatage.
    Igishoboka Mbona
    Nuko mbere na mbere u Rwanda rwahinga rukanorora kuko ubutaka burahari. (Uwo uvuga ngo Hari amatungo menshi arabeshya kuko abaturarwanda barya inyama za buri munsi ni mbarwa)
    U Rwanda ni ruhinge rworore rwihaze mu biribwa leta ishyiremo ingufu Imachini zihinga zirahari.
    Ariko gukora inganda bizagorana kuko bizasaba Ubundi bwenge.
    Cyokoze uwo mushinga w umutobe uwo mugabo avuze wo urashoboka cyane.
    Nitumara kwihaza mu biribwa n Ubundi bukire buzakurikiraho Ariko ntiwambwira ukuntu umuntu utari wihaza mu biribwa ko ashobora gukira yaburaye nta na espérance de vie y igihe kirekire Afite .
    Umudiho uva mumatako

  • @kanezajeanmarieviay7588
    @kanezajeanmarieviay7588 Před 3 lety +5

    Oh, wa Papa nkunda cyane we! Dr Bihira rwose Imana imukomeze n'impuguke cyane!

  • @alexanderrink758
    @alexanderrink758 Před 3 lety +2

    Mr Gatanazi urakorakazi neza cyane ufashabanyarwanda guhumuka NGO bashobore kwitezimbere.
    Dushimye cyane abashyitsi watuzaniye uburyo basobanura ubuzingame bwamajyambere yurwanda.
    Doruko nange mbibona nkumunyarwanda ubabajwe nicyo kibazo.
    Iyumuntu agiye. Kuguribintu bipakiye ari byinshi nkibishyimbo ibogoli nibindi bagirikintu bacumita mu mifuka mikeya NGO barebe ukwimari imeze arikwiyo buri mufuka bacumisemo basanzemwibiboze icyo gihe bemeza ko imari yose iboze .bishatse kuvuga ko na hano iwacu muri buried secteur yubuzima bwabaturage iraboze bivuze ko na politike yacu iboze kandi biva Ku bitegetsi bidakunda abaturage kuberamacakubili nuko mbibona kandi ningero ni nyinshi.

  • @simonntibaziyaremye5607
    @simonntibaziyaremye5607 Před 3 lety +4

    Gatanazi uri umunyamakuru windashyikirwa pe kandi udufitiye akamaro cyane twebwe abanyarwanda.sinabura no gushima ababyeyi bakubyaye bakaguha uburere buzima buzira amoko .

  • @gakunziemmanuel2246
    @gakunziemmanuel2246 Před 3 lety +7

    We need real patriotic people

  • @ericiraho122
    @ericiraho122 Před 3 lety +8

    U rwanda ni nka Haiti, republique bananiere iyo bowe ningufu za gisirikare.

  • @davinahirwa2138
    @davinahirwa2138 Před 3 lety

    Gatanazi turakwemera rwose, ton professionalisme est indiscutable.
    Wazadutumiriye Dr Kanimba rwose.
    Dukeneye kumva ikiganiro mwagirana.

  • @umunyarwanda506
    @umunyarwanda506 Před 3 lety +28

    Mumbarize impamvu bashora amafranga yikirenga muri za arsenal na psg kandi abana babanyarwanda batagira ibibuga byimyidagaduro 😂😂😂🤣

    • @edarantes505
      @edarantes505 Před 3 lety +3

      Mbona igisubizo cyiri mu kibazo cyawe. Nabwo bakunda abana bu rwanda. Bikundira abanyamahanga. 🤦‍♂️🤦‍♂️🤦‍♂️🤦‍♂️🤦‍♂️🤦‍♂️🤦‍♂️

    • @mwaminintawizerundi5238
      @mwaminintawizerundi5238 Před 3 lety

      @@edarantes505 m

  • @davidmujyambere1441
    @davidmujyambere1441 Před 3 lety +8

    Ikiganiro cyiza cyane . .

  • @freedomofspeechrwanda8534

    Courage Gatanazi turagushyigikiye✊

  • @atmosphere111
    @atmosphere111 Před 3 lety +9

    Kuberako muri kunenga politique itanoze mu bukungu, ubu Tom mumwitege araje abite interahamwe ibigarasha....!!!

    • @katraklaus7252
      @katraklaus7252 Před 3 lety +2

      Tom ngo numushakashatsi da sinzi ibyo amaze kuvumbura ahubwo yirirwa yita abantu abapfobya gusa

    • @simonntibaziyaremye5607
      @simonntibaziyaremye5607 Před 3 lety +3

      Tom wabonye adasa na Bamporiki bombi bafite amabinga!!!

    • @MrNdanguza
      @MrNdanguza Před 3 lety +1

      @@simonntibaziyaremye5607 ebana wagirango bajunditse udutenesi 😂

    • @ericiraho122
      @ericiraho122 Před 3 lety

      @@MrNdanguza 😂😂🙂udutenesi!

    • @edarantes505
      @edarantes505 Před 3 lety

      @@katraklaus7252 right Bro, yavumbuye iki koko 🤔🤔🤔🤔🤔

  • @gloriasandez1280
    @gloriasandez1280 Před 3 lety +5

    Icyakoze nzashima Imana mbonye ireme ry'uburezi rizamutse. Mana nziruhutsaaaaa, ariko harabura iki ngo Mwarimu ahabwe agashahara gatuma arya koko?

  • @gakwisiaumable6337
    @gakwisiaumable6337 Před 3 lety +1

    Bwana Gatanazi, abatumirwa watuzaniye baravuga ibintu kirimo ubuhanga n'ukuri. Turabashimiye cyaneee.

  • @claudienturahayo4658
    @claudienturahayo4658 Před 3 lety +8

    Ariko ibyo byose FPR yabikoze ibishaka igamije kudindiza igice kimwe cy'abanyarwanda ngo gihere mu bujiji n'ubucyene ! Ni gute watema intoki z'abaturage kandi uzi neza akamaro kazo ? Cyera urutoki rwari rufatiye runini umuturage. Yakuragamo ibitoki byo kurya,akenga inzagwa zamuhaga amafranga yo kwishyurira abana amashuri, akicyenura ku bintu byibanze ! Ibitoke bishobora kuvamo vins nziza nk'iz'i Burayi ! None ibitoke bisigaye biva hanze kandi u Rwanda rwari rwihagije mu biribwa ! Ni gute amamininwa y'ibishyimbo acuruzwa mu maduka ,kandi yarahabwaga amatungo ! Warandura imyaka y'abaturage, ubwo ukaba ubifuriza kuva mu bukene ? Politique ya FPR ni ugusigasira ubutegetsi , ntabwo ari politique yo guteza imbere umuturage ,ngo yihaze mu biribwa, kandi ajijuke ! Uwo mugabo uvaga amatunda ntiwayagereranya n'urutoke ! Ikwawa yazaniraga u Rwanda amadovise , amasaka yarafitiye abaturage akamaro , kuko ku isizeni nibwo abaturage bashoraga imyaka ,bakubaka amazu bakagura amagare,amapikipiki n'ibindi . Ubu ibyo bitoke n'amasaka mwaciye mu Rwanda , abanyarwanda baba hanze, basigaye babihinga mu bihugu byo hanze , nka Mozambique , Malawi , Kenya ,none bitangiye kuzamura économie yabyo ! Kuko amasaka akoreshwa mu nganda zenga bière, ibitoke biraribwa ,kandi bigakorwamo vins .

  • @jeandelair6747
    @jeandelair6747 Před 3 lety +8

    FPR iyoboye igihugu iranacuruza, guhangana nayo n, abakozi bayo ntibishoboka kuko umuturage imubonamo umuguzi aho Kuba Uwo guteza imbere.

  • @jo-je4me
    @jo-je4me Před 3 lety

    Mwakoze kutugezaho uwo umwanzuro . Ntimucike intege kuko kwisuzuma bituma abantu bikosora. Ahubwo aho byagenze mubikomeze kandi mubyishimire. Aho bitagenze bikosorwe . Igihugu cyubakwa n'amaboko yose y'abaturage bacyo. Murakoze !

  • @oseerubanda2673
    @oseerubanda2673 Před 3 lety +2

    Très bien , vous êtes les meilleurs !!

  • @antoinettegewinner9041

    Mbega ikiganiro kiza weeeee nukuli ibi abanyarwanda babyumva bakabishyira mubikorwa byaba ari byiza cyane😍

  • @abyfoodong6816
    @abyfoodong6816 Před 3 lety +1

    Bwana Gatanazi dore abasesenguzi bakwiye ujye ubatumira kenshi bishoboka.
    Ndabona mu Rwanda turacyafite Abasaza babahanga kandi bimfura ariko ntibahabwa agaciro.
    Ahubwo twimitse ubwibone,ubutwari,n'inda nini.
    Ndabona atari nkaza nkomamashyi zimuriye ibitekerezo mu gifu.
    Buri wese ahawe gukoresha ubushobozi afite hatari mo ikenewabo twatera imbere.
    Ubukungu bwose bwikubiwe nabamwe mu bice byose by'igihugu,guhera hasi kugeza hejuru .
    Kugira uzagire icyo uheraho utari muri ako gatsiko n'Imana yonyine

  • @katraklaus7252
    @katraklaus7252 Před 3 lety +5

    Keep it up Mr Gatanazi

  • @kit7755
    @kit7755 Před 3 lety +3

    Haricyo ntumva tanzania na kenya already biri muri middle income countries, none u Rwanda rwihaye imyaka 30 ngo rube narwo rugeze aho bageze? Nonese ibyegeranyo bitubwirako u Rwanda arirwo rukize cyane muri East afrika biba bibeshya?🙄🙄

    • @edarantes505
      @edarantes505 Před 3 lety

      Ba mbarize ? 😁🤭🤭🤭

    • @abyfoodong6816
      @abyfoodong6816 Před 3 lety

      Itekinika wa muntu we

    • @kjc5430
      @kjc5430 Před 3 lety

      Aha uribeshye kuko nta cyegeranyo kiravuga ko u Rwanda ari rwo rukize mu EAC. Rujya ruza mu myanys ya mbere muri EA nko mu kurwanya Ruswa, isuku n'ibindi ariko rwose nta cyegeranyo na kimwe kiravuga ko u Rwanda ari rwo.rukize muri EAC.

  • @joseenrukundo7762
    @joseenrukundo7762 Před 3 lety +9

    Kizito Mihigo Inuma y' amahoro

  • @uwiringiyimanaemmanuel6892

    What a beautiful analysis!

  • @butarembaga7710
    @butarembaga7710 Před 3 lety

    Birababaje cyane. Ibyo kuririmba no kubyina ku maradiyo biveho hazeho ibitekerezo nkibi byubaka. Aba bagabo baravuga ukuri mu Kinyarwanda cyiza. Ngibyo ibyo dukeneye

  • @umunyarwanda506
    @umunyarwanda506 Před 3 lety +7

    Igihugu cyashoye amafaranga mukubuka inyubako za umwalimu SACCO guhemba abakozi ba zasacco ngo bagurize mwalimu ahokuzamura umushahara wa umwalimu.
    Ibaze igihugu kizima gihemba umwalimu 40k bitanaguze n'igare😂😂😂😂😂😂😂

  • @kangondo7474
    @kangondo7474 Před 3 lety

    Ibyo kwiba imishinga nabihamiriza kuko byambayeho barawibye unyuzwa muri secretary ya fpr none waranabananiye!!!

  • @joseenrukundo7762
    @joseenrukundo7762 Před 3 lety +5

    Gatanazi turakwemera

  • @lbm3234
    @lbm3234 Před 3 lety

    Murakoze ku kiganiro. Hari ikigega cy'ubushakashatsi cyitwa National Research and Innovation Fund. Uwashaka amakuru y'uko gikora yakwegera National Council for Science and Technology-NCST

  • @francoisxavier3627
    @francoisxavier3627 Před 3 lety +5

    Umutekano ? Kenya ifite umutekano pe, ariko twe turi muri etat de siege imyaka 26 nkaho turi mu ntambara, ngayo amarondo ku misozi, ngaho abasoda igihugu cyose. Nta handi wabibona kuri ino si dutuye Twishwe no kutavugisha ukuri, kwibona, kwishyira hejuru bivanzemo ububisha n'ubucakara bwo kunyunyuza rubanda. Gutera imbere😁😁😁😁😁ni inzozi mu Rwanda rwubu

  • @pascalniyonsaba7672
    @pascalniyonsaba7672 Před 3 lety

    Voilà ce que on appelle une analyse économique!

  • @francoisxavier3627
    @francoisxavier3627 Před 3 lety

    Ndashima cyane uyu munyamakuru wa Gicumbi kuko ibyo avuga nta marangamutima abivugana, aritonda akavugisha ukuri. Prof.we araruma ahuha , si byiza , yari akwiye kwerura. Umuntu utinyuka akavuga ngo ba Agronomes bo hambere ntibambaraga bottes ngo bajye mu mirima y'abaturage, c'est juste le contraire. Ntanubwo yakwemera ko avant 94, 99% ba professeurs ba UNR bari abanyarwanda, ko hari instituts de recherche nka CURPHAMETRA, hari inganda nto kandi twari dufite SODEPARAL, MERA, URUGANDA RW'IBIBIRITI, n'izindi. Prof azibuke ko 1Rwf yo muri 88 yari amadolari 80, noneho asobanurire Abanyarwanda impamvu atabogamye .

  • @rusangizajclaude5333
    @rusangizajclaude5333 Před 3 lety

    J’adore vos débats. Analyses zanyu ziranyura rwose. Ko igihugu gifite abantu bagitekereza neza kuki batabumva koko?

  • @rusangizajclaude5333
    @rusangizajclaude5333 Před 3 lety

    Au fait difference mu mishahara hagati y’imunyagihugu n’imunyamahanga biva muri statut: expert vs national. Tuvanyeho amanyanga, discrimination,... écart ntiyakagombye kuba ndende

  • @UNLOCKitZONE
    @UNLOCKitZONE Před 3 lety

    Ikiganiro kiza cyane cyatumiweho abantu basobanukiwe. Ndagikunze cyane. Ibitekerezo nk'ibi nibyo byo nyine bituma igihugu gitera Imbere. Uburezi, ubushakashatsi, inganda nto ziciriritse zitanga akazi kuri benshi, guhera kubyo dufite, bityo nawamuturage nawe akabyungukiramo

  • @ruboyaosee1559
    @ruboyaosee1559 Před 3 lety

    Icyokiganiro nicyiza cyane,Abobatumirwa ndabasimye kuko baravuga ukuli guhali

  • @ndindiriyimanavalens3818
    @ndindiriyimanavalens3818 Před 3 lety +2

    Abantu tugihingisha isuka mwiki gihe turi hasi kbsa, buri murenge wagakwiye kuba ufite tractor nke2 nibura

    • @edarantes505
      @edarantes505 Před 3 lety

      Igitekerezo cyiza Bro. Ariko igitugu cyubu cyiri blind 🤦‍♂️🤦‍♂️🤦‍♂️

  • @mendezapoccalypto7534
    @mendezapoccalypto7534 Před 3 lety +3

    Umusaza disi ari innocent arivugira ideal ntazi ko mu rwanda abayobora indanini za rabarenze n ubusambo... muzehe byihorere ntibizahinduka...

  • @MAKOJocker
    @MAKOJocker Před 3 lety

    Nkunda uyu musaza uburyo asobanura ibintu

  • @JH-sj3cl
    @JH-sj3cl Před 3 lety +1

    Ariko utanga urugero ajye arutanga mubyo yize atubwire nuko yabikoze neza kurusha abandi, naho ubundi tuzahera mugushinjanya kandi dusangiye ibibazo.

  • @christophentigurirwa8892

    Abo bagabo baduhaye ikiganiro cyiza cyane gusa umwanya ubaye muto

  • @josianemukeshimana6647

    Gatanazi nabashitsi bawe nukuri 👏👏👏twumvikane rero banyarwanda tujye tubwizanya ukuri nahubundi ninkokuvomera mukayunguruzo☝️1. Ese ubundi umunyarwanda ateye ate? 2. Ese muri kamere y'umunyarwanda anezezwa nokubona umunyarwanda mugenzi we ateye imbere? 3. Ese umunyarwanda abona ate cg afata ate undi munyarwanda arushije ubushobozi cg se nububasha runaka murwego runaka?????nitumara gusobanukirwa izo ngingo uko ari 3 tuzabona impamvu tubayeho uko tubayeho ndetse naho tugana☝️ Murakoze murakagira Imana🙏

  • @AYIRWANDA2023Sekidende

    Mbashimiye Nishimiye urumuli mudusangiza. Munyemerere nanjye mbunganire. Ikibazo cya mbere ni balinga y'umutekano. Umutekano ufunitse umunuko. Nimurebe namwe aho umutima w'igihugu utera uhereye he. Nsobanure: ubushobozi bw'imbunda ni bwo bwimitswe. Ikinyoma kirakurikira. Mubyita itekinika. Murubaka imibanda, mukigisha abo kuyikubura. Ngo muratera imbere. Umuti ni Uwiyunge nyakuli, nibwo bwaca ubwoba n'ubwicanyi, ubuswa n'ubuswayile! UBWIYUNGE NYAKULI bavandimwe. Ni rwp rufunguzo, ibindi bizakurikira.

  • @uwamungujacques2632
    @uwamungujacques2632 Před 3 lety

    Need more conversation about economy

  • @e.mushimiyimana3385
    @e.mushimiyimana3385 Před 3 lety

    Muri aka kaga ka Covid-19, ubuhinzi ni bwo bwadutabaye kurusha ibindi byose. Nyamara si bwo bushyurwamo ingengo y'imari nini. Birababaje.

  • @URUVUGIRO
    @URUVUGIRO Před 3 lety

    🤣 Mzehe war’umuzurumye ikindi kigo akorera🤝 yego papa kwivuganira biremewe 🤣

  • @askdr.gakindi8016
    @askdr.gakindi8016 Před 3 lety +1

    Nukuri ibintu byamake byangije ibintu.

  • @gakunziemmanuel2246
    @gakunziemmanuel2246 Před 3 lety

    Poor planning,where is government abahanga bafite ubushake mu Rwanda ni benshi

  • @rukundorwiza5223
    @rukundorwiza5223 Před 3 lety

    abatumirwa babahanga cyane

  • @kagerukamilleire1023
    @kagerukamilleire1023 Před 3 lety +4

    Woooow ikiganiro kiza

  • @Pacifique01
    @Pacifique01 Před 3 lety +1

    Ikibazo dufite gikomeye iwacu Nuko ubwacu twibeshyaho, tukayoborwa nkabariya bagezeyo tukibagirwa abo turibo. Twibagijwe gakondo ngo turajya digital nyamara turi muri analogy. Hagatekerejwe ukuntu twubaka analogy ikabyara digital. Utera ipasi ishati mbere yo kumpa ariko yabanje kumeswa Kandi mumazi meza nisabune ariko Kandi kwikarayi(ibasi) idapfumutse ariko Kandi wayifuze nawe ufite isuku. None twe dutekereza gutera ipasi mbere yo gufura. Uko Niko politique yacu imeze

  • @kangondo7474
    @kangondo7474 Před 3 lety

    Muze kutubwira ibyo ibyiruka ryamaheru ryavuze kuri iki kiganiro.

  • @MAKOJocker
    @MAKOJocker Před 3 lety

    Muravuga ubukanishi nkababwa bampaye akazi ariko

  • @davidmujyambere1441
    @davidmujyambere1441 Před 3 lety

    Mbaye uwa mbere kwa Gatanazi !

  • @urbantvkigali905
    @urbantvkigali905 Před 3 lety +1

    Murikuvuga ukuri kuzuye

  • @bavugadamas966
    @bavugadamas966 Před 3 lety

    Muri Sector y'ubuhinzi n'ubworozi harimo byinshi twashyira kumasoko yo hanze y'urwanda mugihe leta yaba yabishyizemo ingufu
    Ingero:-Amafi mugihe dufite imigezi myinshi twayorora bigakunda tugasagurira amasoko cg natwe ubwacu tukihaza ntitwongere kuyatumiza hanze
    -Ibishanga byitawe ho muburyo bukwiye twabona umusaruro w'ibikomoka kubuhinzi twakoreza mumahanga
    -ahantu harubutaka buteye nko mubugesera hagashyirwa uburyo bwo kuhira cyane ko hegeranye nuruzi hagahora hahingwa
    Birasaba ko abantu batekereza bahereye hasi not guhera kubyo tutagira

  • @ntungane2024
    @ntungane2024 Před 3 lety +1

    Abana b'Imana tv

  • @evaristemusonera4005
    @evaristemusonera4005 Před 3 lety

    Abanyarwanda babanze kumenya kubyara abo bashoboye kurera. Abirirwa babyagagura ngo nyamwinshi yiyongere nibo bazambya igihugu.
    Muli 94 hapfuye nka 1.4 million, mubari bagiye hagarutse 4million.
    N'ubu kubyaragura babigize politike. Ko mutazongera kwicana se, bizagenda bite?

  • @muhoozidavid9922
    @muhoozidavid9922 Před 3 lety

    Made in rwanda ni gahunda nziza ariko harimo slogan nyinshi kurusha ibikorwa bya yiteza imbere... Exempl:uzarebe intebe nameza biba muri office zose mu gihugu uzambwire niba ari made in rwanda!?! Kandi dufite ababikora mugihugu Kandi byiza.... Nibyo bitenge muvuga dufite itexrwa.gahunda nziza mubyukuri zirahari pe ariko kuzishira mubikrwa haracyarimo ikibazo.

  • @clarabato7616
    @clarabato7616 Před 3 lety

    😭😭mwabagabo mwe muravuga ukuri 💯 ariko mfite agahinda ko bazabica,hano kirazira aaaaaa

    • @edarantes505
      @edarantes505 Před 3 lety

      Muvandi humura, Imana niyonkuru 🙏🙏

  • @jameswestbrook5709
    @jameswestbrook5709 Před 3 lety +1

    iyo BDF mpise nyanga

  • @dewogratias
    @dewogratias Před 3 lety

    kungoma ya Fpr urwanda rwasubiye inyuma nk'imyaka 20
    icyapfuye kurusha ibindi ni imitima yabanyarwanda
    20 ihita yikuba kabili ikaba 40

  • @junieirumva8889
    @junieirumva8889 Před 3 lety

    ikibazo nuko nta stage d'insertion professionnel zikorwa...

  • @jeanclaudengirishya7189

    Ntakintu wakora rwose umuturage adakora iya bâ babyumvaga

  • @nkundimfurafrancois1379

    Uburezi kuzamuka nihafi yantabyo mugihe Mwarimu akibona low income mubyo akora ahubwo mumyaka izaza abarimu bazabura hasigare babandi bize basunika badafite ubuhanga baha abana bacu kuko ntamuhanga wifuza kuba umwarimu

  • @oliviamushime8004
    @oliviamushime8004 Před 3 lety

    Muzakore ubushakashatsi kubanyamahanga benshi bafite business mu gihugu, exemple : abahinde bakoresha abana benshi bize barangije za kaminuza ,ariko bahembwa intica ntikize,kandi barazigamirwa ,ntabwisungane .kdi abanyamahanga Bakiba rimwe na rimwe imisoro barangiza amafaranga yose bakayajyana Iwabo. Kuko nta mishinga irambye bakora mu rda. Rero ibyo byose nibidindiza ubukungu bwi igihugu. Abayobozi bazabikurikirane

  • @junieirumva8889
    @junieirumva8889 Před 3 lety

    ubumenyi ngiro niki mugi faransa? svp

  • @MAKOJocker
    @MAKOJocker Před 3 lety

    Ruswa niyo imunze u Rwanda kuko abahanga nk’aba nta jambo bafite

  • @aimableusengimana6301
    @aimableusengimana6301 Před 3 lety

    Uyu musaza mu byukuri, kuba yitwa inzobere mu bukungu ntibyumvikana mubyo avuga. He seems to be very superficial.

  • @jameswestbrook5709
    @jameswestbrook5709 Před 3 lety

    Ibyo avuze kuri computer science nibyo

  • @professorrugamba7829
    @professorrugamba7829 Před 3 lety

    Uwo mugabo w'ubwanwa aba yumva ingingo ziganirwaho mu buryo buciriritse.....

  • @josephn.1575
    @josephn.1575 Před 3 lety

    Iterambere ry'ubukungu burambye niryiza pe. Ariko umusingi waryo terambere rigomba guhera kuri twe ABANAYRWANDA. Ntabwo rihera kubishushanyo mborena twabonye muyandi mahanga ahubwo rihera kubuzima bw'abanyirigihugu ahasigaye ibyabandi bakaza kutwunganira. Tuzagira amazu meza, etage nziza zibereye amaso kubaje batugana ariko nitureba nabi tuzabura ABANTU. Bingora kumva ukuntu duharanira kubaka signapore kandi dukoresha igishoro cy'inguzanyo. Birakwiye ko mbere yo kubaka amazu atuma turara tudasinziriye kubera amadeni, twahitamo ko ayo madeni tuyakoresha ibitubyarira inyungu noneho ayo mazu asa naya Singapore tukazayubaka buhoro buhoro munyungu twabonye. Nibyiza kubaka amazu meza ariko ningenzi kurushaho iyo twubatse na MUNTU. Uzi kwigira mu mazu meza cyane ariko wavugisha umunyeshuli ugasanga ubumenyi buri icyo ntavuze?
    Uzi kubona umuntu mwiganye akazi kagukubye incuro 10 kandi atakurusha ubushobozi? Ngo ni Expert ushinzwe gushyiraho umukono wa nyuma.
    U Rwanda ni u rwacu twese mureke turuteze imbere nkabanyarwanda kandi numuturage tumuhe uruhare mugutanga ibitekerezo mwiterambere rimuteganirijwe. Ubu se ibishushanyombonera dukorerwa nibangahe bagishwa inama, imisoro y'umutungo ninde ubanza kureba ko ideni rya Bank wafatiye uwo mutungo ko warangije kuryishyura? Ngayo nguko

  • @harelimanajeanmarievianney2995

    Igihe cyose abatekerereza abanyarwanda bafite guhuzagurika mucyo guheraho ntacyo twageraho , ubuhinzi niyo key yibintu byose ariko igihe ubayeho nabi ari umuhinzi , uwahombye yitwa ko yasubijwe Ku isuka ,niyo twakwiha 100ans ntabwo tuzagera aho twifuza

  • @deboralack2429
    @deboralack2429 Před 3 lety

    Ok

  • @marataurihe1398
    @marataurihe1398 Před 3 lety +1

    idamange|| YATAWE MURI YOMBI, YARI YISHE UMUPOLISI UBWO YAFATWAGA| UMUGABO ATI" SINAMUTUMYE IMVURURU czcams.com/video/23eGiRA2rTU/video.html

  • @jeanclaudengirishya7189

    Ariya mataje bubaka ntacyo avuze rwose birutwa no gushora mû ngandi ziciriritse mû byaro hose

  • @pamelaingabire7516
    @pamelaingabire7516 Před 3 lety

    Nonese umuntu ureba icyo imodoka irwaye akoresheje computer, numenya ko irwaye akoresheje mumutwe hasanzwe nta computer ubwo umuhanga ninde?

    • @Alysum77
      @Alysum77 Před 3 lety +2

      None ni nde ukubwiye ko ukoresha computer atashobora gukoresha umutwe wonyine ? Akoresha computer kugira ngo ikibazo akibone vuba, yihute.

  • @oliviamushime8004
    @oliviamushime8004 Před 3 lety

    Batazigamirwa

  • @radioumucyorwanda2160
    @radioumucyorwanda2160 Před 3 lety

    Sodeparar ,Utexrwa,sorwatom ntibikibaho na za nzoga zo kwa Sina Gérard ngo ntizikorwa mu bitoke!!! None ngo made in Rwanda... ibyo aba bagabo bavuze ni description ya état en faillite !! None se ubwo banahera he bavugako ngo bafite espoir ya vision 2050??? Byose ni icyuka kidafite ishingiro.... ngayo ya majyambere FPR yazanye!!! Ibicupuri gusa🤣🤣🤣🤣

  • @davedove3996
    @davedove3996 Před 3 lety +1

    Kbs Aba basesenguzi nibeza kbs dukeneye Epsode ya 2

  • @ruboyaosee1559
    @ruboyaosee1559 Před 3 lety

    Icyokiganiro nicyiza cyane,Abobatumirwa ndabasimye kuko baravuga ukuli guhali