IMANA NI INTUNGANE by Vincent NZEYIMANA (Official video)

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 12. 09. 2024
  • IMANA NI INTUNGANE by VINCENT NZEYIMANA
    Music &Audio Producer:Oreste NIYONZIMA(KCM Studio)
    Mix&Mast:Bob Pro(The Sound Studio)
    Video Director:Jakob Legacy (Ishusho studio)
    Ass.Director: Sixx visual
    Outfit by: Kul
    Location : Sunday Park
    IMANA NI INTUNGANE
    Ref1: Imana ni intungane igusha imvura ku babi n'abeze, ivusha izuba ku babi n'abeza, igaha umugisha abatunganye n'abadatunganye. Nanjye rero nzihatira (kubaho) nzigumira (mu butungane) nzakomeza (nka Data) Data wo mu ijuru
    1. Nzihatira kubaho mu butungane nk'ubwa Data wo mu ijuru. Ntsinde kamere yanjye imbwira ngo intungane bwira icumuye karindwi.
    Ref2: Nta mwiza wo kumirwa bunguri mu bwami bw'Imana nta n'umubi wo kujugunywa kure yabwo.
    2. Nzihatira kubaho mu butungane nk'ubwa Data wo mu ijuru. Mfashe abakene n'abababaye, ngoboke imfubyi n'abapfakazi bagire ihumure boye kwiheba.
    3. Nzihatira kubaho uko Imana ishaka ko mbaho muri iyi si. Nkunde kandi mfashe abankeneye kuko kugira umutima ukunda ari ko kugira ubuzima.
    4. Nzihatira kubaho uko Imana ishaka ko mbaho kuri iyi si. Nkiranuke ku gato no ku kanini nzirinda ingeso mbi zose hato ntazitwaza ngo nzaba nihana.
    5. Nzihatira kubaho mu butungane nk'ubwa Data wo mu ijuru. Nsenge kandi ntege amatwi Imana kuko utumikira uwo badaherukanye amubeshyera.
    6. Umunsi mfiteho uburenganzira ni uwa none ubwo ndiho. Nzirinda icyaha n'imizi yacyo kuko ejo hazaza hazanye andi mateka yaho.
    7. Nzihatira kubaho mu butungane nk'ubwa Data wo mu ijuru ntumikire Yezu ahantu hose anyifuza nzamubera umuhamya mu bantu bose ahantu hose.
    8. Nzihatira kubaho uko Imana ishaka ko mbaho amanywa n'ijoro, mpamye ukwemera mu bashidikanya. None Mana yanjye uzandinde kuba akazuyazi.
    9. Bana b'Imana nimuze mwese turirimbire Imana ducinye akadiho tuyikuze. Duhanike Alleluia Alleluia Alleluia.

Komentáře • 224