Operation yo gufata Abajenosideri 9 bari bihishe muri KENYA. (NAKI OPERATION)

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 21. 11. 2021
  • Ku itariki ya 8 Mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 1994 akanama gashinzwe Umutekano ku Isi mu muryango wabibumbye mu mwanzuro wako wa 955 kemeje gushyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ICTR rwari rufite inshingano zo gutanga ubutabera no gucira imanza abari barakoze ibyaha bya Jenoside ;ibyaha byibasiye inyoko muntu ndetse n’ibyaha byintambara byakozwe kuva tariki ya mbere z’ukwezi kwa mbere kugeza tariki 31 z’ukwezi kwa cumi na biri mu 1994;abagombaga kuzanwa muri uru rukiko ni abari abacurabwenge ndetse n’abayoboye Jenoside yakorewe abatutsi. uru rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyireweho u Rwanda rwajyanywe I Arusha muri Tanzania nubundi uyu mujyi warufitanye amateka yihariye kandi akomeye n’u Rwanda kuko kugeza icyo gihe uyu mujyi wa Arusha ni nawo wari warakiriye imishyikirano y’amahoro yahuzaga Leta y’u Rwanda na RPF Inkotanyi mu gihe cyirenga umwaka ibyiyimishyikirano byarangiranye no gusinya amasezerano y’amahoro ku mpande zombi nkuko zari zarahuriye muriyi mishyikirano;rero ARUSHA ntabwo wari umujyi usanzwe ku Rwanda. mu kazi kakozwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyireweho u Rwanda ICTR mu gihe gisanga imyaka 20.
    Kimwe mu bikorwa byakozwe ni uru rukiko ni ugucira imanza bamwe mu bari bakomeye mu butegetsi kandi bagize uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi abo bose bari barafatiwe mu bihugu bitandukanye bari barahungiyemo cyane cyane ibyo ku mugabane w’Afurika.mu kiganiro cyuyu munsi Reka tugaruke kuri kimwe mu bikorwa bihambaye byo Gufata abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 cyahawe izina rya Operation NAKI cyabereye mu gihugu cya Kenya; NAKI nkuko ubyumva mu Kinyarwanda ni impine y’amazina y’imijyi ibiri ariyo Nairobi muri Kenya na Kigali mu Rwanda.
    Operation NAKI .iki ni ikiganiro IBYAHISHWE ukurikira ku Ntsinzi TV iki uwakiguteguriye ni BIZIMANA Christian naho jye wumva ugiye kukikugezaho ndi Prudence NSENGUMUKIZA.mbahaye ikaze.
    Amwe mu makuru yari yaratanzwe na bamwe mu bahoze mu buyobozi bukuru bw’interahamwe ku rwego rw’igihugu barimo NIYITEGEKA Dieudonne wahoze ari umubitsi wazo ku rwego rw’igihugu n’abandi bakoranye n’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha bw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha barimo RUHUMURIZA Pheneas wari Visi Perezida wa mbere w’interahamwe ku Rwego rw’igihugu ndetse n’abandi benshi batanze amakuru bose bagiye bagaragazagako hari ibihugu byinshi byari byihishemo abantu benshi kandi bari imbere cyane ku rutonde rwabateguye ;bakayobora ndetse bagashyira mu bikorwa Umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.igihugu cyagarukwagwaho na benshi muri aba batangaga amakuru ni Kenya kandi inzego z’ubutabera niz’umutekano za Kenya zasaga nizidafite ubushake bwo gufata abo bantu .muri abo bavugwaga harimo na KABUGA Felisiyani wari warabaye umuterankunga uhambaye w’umugambi wa Jenoside yakorewe abatutsi. Warufitanye ubushuti bukomeye kandi bwihariye na bayobozi bakuru ba Kenya barimo na Perezida wayoboraga Kenya icyo gihe Daniel ARAP MOI ibyo rero byahaga benshi mu bajenosideri kwidegembya mu mijyi nka Nairobi na Mombasa yo mu Gihugu cya Kenya.
    Muri icyo gihe hari amakuru yagaragazagako umubano w’u Rwanda na Kenya utari wifashe neza bikanakekwa ko ariyo mpamvu Kenya yari yarabaye nk’ijuru ku bari basize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.mu kwezi kwa karindwi mu 1997 Paul Kagame wari Vice President na Minisitiri w’ingabo w’u Rwanda icyo gihe yasuye Kenya ndetse agirana ibiganiro byihariye na Perezida wa Kenya icyo gihe ARAP MOI gusa ntawamenye icyo aba bombi baganiriye mu biganiro bagiranye. ariko ikizwi neza kandi cyagaragaye nuko Paul Kagame wari visi perezida w’u Rwanda akiva muri Kenya ubuyobozi bwa Kenya bwatangiye kugaragaza ubushake bwo gukorana n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha.abanyamakuru benshi na bashakashatsi babivuzeho nkumufaransa Gerard Prunier we yabigarutseho ati “Operation NAKI cyari igisubizo cya Dipolomasi ihambaye yo kurwego rwo hejuru yabayeho hagati y’u Rwanda na Kenya.

Komentáře • 5

  • @mfiteyesuellydancoh2297

    biradufasha peuh keep it broh twigiramo amateka yabereye iwacu mu Rwanda

  • @anastasiegapasi3925
    @anastasiegapasi3925 Před 2 měsíci

    Muragakora pr

  • @ZebraNJ1278
    @ZebraNJ1278 Před 2 lety

    Nice

  • @JonasKamanzi-ot5fb
    @JonasKamanzi-ot5fb Před 10 měsíci

    yoooo ingarukazubugome,namarasoyinzirakarengane,byaramusamye,azagwamuriprizo,nkabagora,nabikindi,mbegambega,banyarwanda,ibibibahe,icyigisho,ntimukongereguhemukirana,lmana,ihorihohoze,kandi,ntirazika,kwitura,abagome

  • @ndahimanaapr1802
    @ndahimanaapr1802 Před rokem

    Niba mubamushaka views nyinshi komuvuga ibintu mukabisubiramo muzikosore