NDIFUZA GUSENYA NYUMA Y’IMYAKA 26 NUBATSE😭MPERUKA KWISHIMA MU 1997😭UMUGABO YANYISHE NABI😭

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 3. 03. 2024
  • Rose TV Show ni urubuga rwawe nanjye ngo tuganire ku buzima by'umwihariko ku ngingo z'imibanire y'abantu. Mu muryango ndetse no mu buzima busanzwe. Twibanda ku biganiro by'ubuhamya n'ibitekerezo by'abatumirwa mu kubaka #Imibanire iganisha ku #UmuryangoMwiza. Twibanda kandi ku biganiro byo #Guteka kuko burya imibanire myiza ihera ku mirire myiza! Niba wifuza kuvugana natwe, kuduha inyunganizi ku makuru tubagezaho cyangwa ukaba ufite ubuhamya wifuza gusangiza Abanyarwanda waduhamagara kuri +250782742950
  • Zábava

Komentáře • 572

  • @ROSETVSHOW
    @ROSETVSHOW  Před 4 měsíci +21

    0794455129 Ushaka kumuvugisha👌

  • @antostyles
    @antostyles Před 4 měsíci +143

    Iyi system Rose azanye ni sawa yo kuterekana usura yumutangabuhamya!!

  • @imanaitangaihumure4207
    @imanaitangaihumure4207 Před 4 měsíci +71

    Ababyeyi bafite umutima, bakagira ubumuntu ni muze twiyegamize uyu mubyeyi mu gituza, tumuhe urukundo hari abari hanze no mu Rwanda, ndumva navuza induru kugirango nduhuke ndumva mbabaye ku bw' uyu mubyeyi.

    • @iravugaanny8872
      @iravugaanny8872 Před 4 měsíci

      Ihangane 😢 cyane

    • @ahirwa0077
      @ahirwa0077 Před 4 měsíci

      Ndababaye gusa kwihangana harubwo bitananira abadamu ❤

    • @ariellamwiza9795
      @ariellamwiza9795 Před 4 měsíci +1

      ubanza Imana itabaho kuki yemera ko tubaho ubu buzima aba batype ubanza ku course babigisha nuburaya abakozi abashyitsi njye yanabazanye mucyumba nabuze aho mpungira basi ngo mpungishe abana banjye

    • @jollyestheriradukunda3593
      @jollyestheriradukunda3593 Před 4 měsíci +3

      ​@@ahirwa0077none se urumva we kwihangana byaramunaniye Koko? ahubwo abagore nibatiyegereza Imana ngo banamenye gufata umwanzuro nokuva kwizima bazashirira muri marriage; stroke, blood pressure , naza depression bizabica. None se ntimuzi ko binagira ingaruka kubuzima bwabana yaba abavutse ndetse niyo umuntu atwitwe ngaho nyumvira nkuwo mwana wazize akarengane kubera agahinda mama we yatewe. Ubwose niyo wakwihangana urwo nurugo? Oyaaaaaaa oya pe

    • @DukuzimanaHanriette-tf4tr
      @DukuzimanaHanriette-tf4tr Před 4 měsíci

      Nukuri muriyisi harabantu babaye cyane Imana iduhe ubushobozi nurukundo rwo kujya tuba hafi ababaye 😢,Imana yongere iguhe guseka nkakera

  • @jonasnzayinambaho8650
    @jonasnzayinambaho8650 Před 4 měsíci +27

    Wa mubyeyi we urambabaje pe!
    Aya mateka ashaririye wanyuzemo ni isomo kuri benshi batekereza kabiri pe!
    Nabera, nari maze imuaka irenga 20 nta marira naherukaga gusuka nk' ayo ubu buhamya bunteye gusuka.
    Gusa komera mubyeyi, Imana irakuzi kandi ibyo byose irabibona.
    Imana iraje ikuruhure nukuri!
    Nawe mushiki wanjye Rose , Imana iguhe umugisha kubwo gutega amatwi uyu mubyeyi.
    Nukuri buriya ni umuti ukomeye ari kunywa kubwo kubona umutega amatwi!
    Harakabaho ROSE TV SHOW!

    • @user-px9ei5bh5e
      @user-px9ei5bh5e Před 4 měsíci

      Ariko nge nibaza Koko abagore bose ni abapfapfa mu ngo cg abagabo ntibashobotse/ntibanyurwa/ntibashaka kubaka imiryango irimo amahoro?!

    • @saleemasaleema
      @saleemasaleema Před 4 měsíci

      💯😕😕💯💯💯💯💯😆😆🟣🪦🗝️

    • @peggys.4125
      @peggys.4125 Před 4 měsíci

      ​@@user-px9ei5bh5e oya siko biri, ahubwo Satani yanga umuryango, iyo abawugize badafitanye ubusabane n'Imana ngo ibubakire, kubaka umuryango birananirana.

  • @aliceyamuragiye7583
    @aliceyamuragiye7583 Před 4 měsíci +3

    pole sana mum warahangayitse p uwo mugabo wawe yakwishe uhagaze akwica mumutwe araguhangayicyisha kujyezanaho aguteza umwana ngo akujyirire nabi yarakwanze ninumugome cyane pe ikindi yaguteje iyicarubozo mumutwe wawe bijyira ningaruka kuruwo mwana wawe wavukanye ubumuga bwo mumutwe nihungabana ryagukomotseho ryatumye uwo mwana avuka ameze gutyo pe

  • @alineuwabyaye907
    @alineuwabyaye907 Před 4 měsíci +12

    Wa mudamu we rero Imana igufiteho umugambi ukomeye kuko Imana yarakwiyeretse mu ribyo bibazo byose wowe shaka Imana izakwambutsa iyo nyanja

  • @kaborogotadimbahasi7294
    @kaborogotadimbahasi7294 Před 4 měsíci +3

    @Rose ndagusuhuje mushiki wange, Imana izakurinde izo nkuru ukunda kumva ntizizakugireho ingaruka, uzajye usura abaganga babihuguriwemo cherie.❤

  • @umuhireclenie828
    @umuhireclenie828 Před 4 měsíci +11

    Komera pe, ihangane,,😭😭😭 humura Imana irabibona kdi Uwiteka azaguhoza ayo marira yose😭😭😭😭

  • @uwanyirigiramariepaule8925
    @uwanyirigiramariepaule8925 Před 4 měsíci +8

    Uwiteka arangije iki kigeragezo kandi uzagaruka umushime kuko niwe wenyine ubigukoreye naho inzego zo ntacyo zari kuzakumarira...igihe cyawe cyo guseka kirasohoye ugiye kureba ibyakugoraga ubibure.

    • @tetamegan7761
      @tetamegan7761 Před 4 měsíci

      Yooooohhh Imana iguhe umugisha muhanuzi w'Imana

  • @user-tt4wp2xw5w
    @user-tt4wp2xw5w Před 4 měsíci +13

    Ndabuziconvuga koko😮😢 mana garukira abagore bose bababaye amen

  • @ortho-promedltd2700
    @ortho-promedltd2700 Před 4 měsíci +2

    Komera Mubyeyi,
    Imana Ikomeze ibe mu ruhande rwawe🙏.
    Guma ku rugamba nutagwa isari uzasarura, igihe wihanganye nicyo kinini

  • @bonyniyonasenze7456
    @bonyniyonasenze7456 Před 4 měsíci +4

    Ingo zikigihe nibibazo gusape! Njye harabonzi Umugabo aherutse kubwira umugore ngo Indayamubyaye iyivamo, kdi harihashize n' Iminsi micye ngo amubwiye ngonamukubita azamushyiraho ikimenyetso kizatuma umuntuwese amureba amwange kdi babyaranye abana ba 2😢 sha satani yateyemungope! gusenga Imana

    • @Mimi-tm4vi
      @Mimi-tm4vi Před 4 měsíci +1

      Jew nifatiy ingingo yukurekana nicitwa umugabo. Nfsh singing yukwirerera abana kuko umuntu akubwiy kwazokwica, azogutunga uri ikimuga atakwihanganiy ugikomey. Ko mbona uko dukura ariko amagara atugora. Vyarangoy ngitangura urugamba ko kurera abana jenyen kandi ubu ndashima kuko bakuz bagez kaminuza natanguy kuturera ari uduswi women go nari naraturubuy😢

  • @mahappy4294
    @mahappy4294 Před 4 měsíci +33

    Mubyeyi ndakumva cyane ,iyo bagiye muri mission bamwe turaruhuka byibura uwo mwaka, ubundi baza bikaba za nduru nayo bakoreye bakayajyana mubazi kuyarya neza ,kandi iyo yarangiye bagaruka murugo amahoro tukisubirira muri rwaserera ,komera mubyeyi.

    • @nzayisengaodette8345
      @nzayisengaodette8345 Před 4 měsíci +2

      KO numva unteye ubwoba knd ngiye gukorana ubukwe numwe muribo mbisubike?

    • @placidehabineza982
      @placidehabineza982 Před 4 měsíci

      Humura 😃@@nzayisengaodette8345

    • @user-wb8pd8ui7j
      @user-wb8pd8ui7j Před 4 měsíci

      @@nzayisengaodette8345ntabwo abantu bose ari bamwe Chr hamwe no gusenga Imana izaguhe urugo rwiza pe uzahirwee

    • @fortunenyirambonimpa5748
      @fortunenyirambonimpa5748 Před 4 měsíci +2

      ​@@nzayisengaodette8345,oya chr Bose siko bameze humura,ikomereze ubukwe rwose buri muntu agira uwe musonga ntiwishyiremo ko nawe bizagenda nabi

    • @niyonsengavalentine4515
      @niyonsengavalentine4515 Před 4 měsíci

      Nange sha ndumva ngize ubwoba kd nange dufitenye ubukwe​@@nzayisengaodette8345

  • @Umulisa1991
    @Umulisa1991 Před 4 měsíci +9

    Uruhare rwawe nukwihanganira ikibi bagore mujye mwihagararaho kko ubuzima bwagasuzuguro nibwo bubi kurusha ubukene

  • @uramutsem.jeanne4682
    @uramutsem.jeanne4682 Před 3 měsíci

    Yoooooo pole Mama mwiza! Komera cyane kandi ihangane ushake ubutabera! Mudugudu siwe ngombwa rwose! Imana ikugirire neza mubyeyi!

  • @alineuwabyaye907
    @alineuwabyaye907 Před 4 měsíci +4

    Uwiteka haremye ijuru niisi utabare uyu Mama werekane ko uri Imana knd umukirize umwana umugarurire ubwenge kugihe , Mana uri umunyamaboko nziyuko umugambi wawe ntawawuhagarika knd ushobora byose

  • @Divineingabire123
    @Divineingabire123 Před 4 měsíci +1

    Komera Mama Kandi wakire ubuzima urimo wumveko Imana ariyo yonyine ihindura amateka, kuko iyo uhora mugahinda urira cyane nawe ubwawe uba urimo kwiyica bikamushimisha rero ihangane wiyakire wirinde kuguma urira ahubwo byose ubirekere Imana niba Uyizera.

  • @uwimaniduhayevictoria1556
    @uwimaniduhayevictoria1556 Před 4 měsíci +3

    Yoooooooooooo, Ihangane mubyeyi urababaye cyane peeeee, gsa Imana nigukomeze ikomore inguma kDi ikore igikwiriye mubuzima bwawe🙏🙏🙏

    • @aliceuwineza2660
      @aliceuwineza2660 Před 3 měsíci

      Mubyeyi ibyawe biteye agahinda ariko komera imana irakuzi iyakurinze kumukubita wamuhini inyuma niheza

  • @mwizereinnocent9462
    @mwizereinnocent9462 Před 3 měsíci

    Pole mubyeyi ibyawe ndumva Ari nk,iby,umuryango wanjye umusaza wacu wagira ngo Ni photocopies y,uwo mugabo wanyu mu mico mu migirire ,imikorere b,ubukozi bw,ibibi ariko pole Imana urabizi kdi izaguhora iruhande!

  • @UwamariyaAgnes-jq8bz
    @UwamariyaAgnes-jq8bz Před 2 měsíci +1

    Cyakoze utumye nkomera pe..wagirango nubuzima bwanjye neza..gusa nukwihangana nanjye narumiwe,,cyakora nanjye harubwo numva ngiye gusara..

  • @bebetobelgique12
    @bebetobelgique12 Před 4 měsíci +3

    Yooooo impore shenge Imana ikomeze ikorohereze sha gusa birakomeye ntakutagize warihanganye amaherezo c kwazakwica nubundi konumva yakumugaje nyabu nushaka muzatane Imana niyo ibeshaho byibura iminsi usigaje ukayimara wishimye utari mugahinda nimibabaro yumubiri itakoroheye komera bambe❤

  • @user-if1qq5ie6h
    @user-if1qq5ie6h Před 4 měsíci +5

    Pole Maman nturumwe, ahinda kari mukutwegura.

  • @user-mm7rt2pd4j
    @user-mm7rt2pd4j Před 4 měsíci

    Imana yaremye isi nijuru iguhoze amarira watewe na dayimoni iyobora uwo mugabo wakubabaje ubuzima bwawe bwose. Komera cyane mugore mwiza urintwari muzindi ❤❤❤❤ ❤❤❤

  • @marierosefatuma4654
    @marierosefatuma4654 Před 4 měsíci

    Mbega urugo rw,umwaku weee!! Ndakwihanganishije mubyeyi Imana yoroshye imisonga mama, kuko ibyawe biragoye kubyumva yuko bibaho. Rosa mwiza izinkuru zacu zikuriza uzabona umutwe!! Bisaba kuba ukomeye k,umutima kuko nanjye ndabyumva bikandenga🙆😭 Imana itabare ingo zubu kuko n,umuriro gusa.

  • @Rud636
    @Rud636 Před 3 měsíci

    Rose, mukwiye kugira umu psychologist hafi kugirango afashe abatumirwa bamwe muba mwahuye. I love your show

  • @user-kb1zb1oq7d
    @user-kb1zb1oq7d Před 3 měsíci

    Pole mama! Hari abagabo b'inyamaswa. Nubwo n'abagore bamwe na bamwe atari shyashya ariko ingo nyinshi zisenyuka kubera abagabo. Aho gupfa rero wamuhunga kuko upfa none ejo agashaka undi.

  • @1Trend-setter
    @1Trend-setter Před 4 měsíci +1

    Imana irakuzi mum,Ariko uwo mugabo ntazava ku isi atishyuye byose.

  • @claudinenkunzimana8435
    @claudinenkunzimana8435 Před 4 měsíci

    Imana ibaje imbere , Rose nawe ndamushimiye kuri iki kiganiro , ingo nyinshi zibamwo amatiku

  • @ngabirepeace5360
    @ngabirepeace5360 Před 4 měsíci

    Muraho neza rose
    Uwo mubyeyi akomere cyane gusa ndamugira inama yo gusenga kuko ndabizi neza ko Imana ihindura amateka nashaka aho yasengera nahamubwira

  • @mukeshimanacharlotte4427
    @mukeshimanacharlotte4427 Před 4 měsíci

    Ihangane mubyeyi mwiza Imana izakomore kuko warababaye birenze ibikenewe impore Maman

  • @DukundaneYvette-ds6xl
    @DukundaneYvette-ds6xl Před 4 měsíci

    Yoooooo IMANA yarakoze kumuha kwihangana,,😢😢kndi Imana ishimw araruhutse kuvug inkuruyiwe😢

  • @Alinakeyla
    @Alinakeyla Před 4 měsíci +4

    💔💔💔💔💔💔💔💔💔💔💔ako mana ndababaye peeee.Imana ikurenganure mubyeyi niyo mukozi wumuhanga

  • @kayirangwamariejosee7233
    @kayirangwamariejosee7233 Před 4 měsíci

    Uyu mugabo natihana azashya 2 puuuu impore mubyeyi mwiza mu ijuru hari Imana ihindura ibyanze guhinduka. Izagutabara ndayizera cyane.

  • @imanaitangaihumure4207
    @imanaitangaihumure4207 Před 4 měsíci +14

    Menya uri umunyabibwe, ni bo bazi kwizirika ndetse ubwo bupfura bukaba bwaguteye kudashaka kugaragaza isura. Imana Iguhumurize rwose

  • @imfurayabezannadia947
    @imfurayabezannadia947 Před 4 měsíci +8

    Yoooo pole disiii Imana igukomereze umutima but Aba mama ndabisabiye plz plz 🙏 mureke kwizirika kubera gutinya wibaza ubuzima uzabamo 😭 ntakintu kibi mubuzima nko kubaho utishimye ubana nagahinda wabaho wenyin mubuzima bugoye ark ntamuntu ugutesha umutwe , sindashaka ark nibaza niba harabagabo bazima bakibaho ???? Niba arukubera kumva stry nyinshi zibabaje mbanumva naranze igitsina gabo pe💔💔😢

    • @olivethesebfamily8831
      @olivethesebfamily8831 Před 4 měsíci +3

      Mwiriwe dear abagabo beza bariho rwose rekagutinya ahubwo uzasenge Imana iguhe uwanyawe ,kd Impore mubyeyi

    • @ingabiregrace2320
      @ingabiregrace2320 Před 4 měsíci +1

      Sha nanjye nuko pe mba numva ntamuntu wubatse wishimye kubera izi temoignage namaze kwangirika

    • @claudettentwali2137
      @claudettentwali2137 Před 4 měsíci

      Turahari twishimye

    • @muroramary3019
      @muroramary3019 Před 4 měsíci +1

      Abenshi ntuboroshye numwe kwijana muzima. Niba wowe wishimye jya ushimira Imana kuko wishimye.

    • @MujawimanaAimerance
      @MujawimanaAimerance Před 4 měsíci +1

      Sha mwabakobwa bwe ribara uwariraye kuko umugabo muzima numwe kwijana😢😢😢.gusa kwihambiranaho ukageraho wicwa na dépression nabyo nubujiji

  • @KimanaSanta
    @KimanaSanta Před 4 měsíci

    Nukuri imana iguhe kwihangana urintwari pe Rose nyagasani aguhezagire❤❤❤❤

  • @brianaetsamamandamour4030
    @brianaetsamamandamour4030 Před 4 měsíci +11

    Iyi gahunda ninziza yo guhisha isura abantu bazaza aribenshi

  • @clementinemahoro1437
    @clementinemahoro1437 Před 4 měsíci +1

    ARIKO SE ROSE KOKO WOWE IZO INKURU ZIBABAJE GUTYO UBA WUMVA NTIZIZAKUGIRAHO INGARUKA??? GUSA NDAGUKUNDA KANDI NDAGUSENGERA CYANE 🙏🏽🙏🏽🙏🏽KOMEZA URUKUNDO GUSA UFITIYE ABANTU❤❤❤

  • @faveur710
    @faveur710 Před 4 měsíci +5

    Yooo Yesu Weee 🙌🙏Rose Je t'aime tellement ma belle Je le dis souvent , t'es vraiment les roses Ufite Umutima W'imana Nukuri❤ 🌹🌹🌹🌹💐💐💐💐🥀🥀🥀🥀🌺🌺🌺🌺🌷🌷🌷🌷🍁🍁🍁🍁 Maman Humura Hejuru Hari Imana itabara Hallelujahl🙌🙌🙌🙏🙏😭😭😭😭 Halleluuujah. Grâce From Belgique

  • @namusabyimanasephora6864
    @namusabyimanasephora6864 Před 2 měsíci

    Impore shenge Uwiteka aguhire aguteteshe mukobwa mwiza Nyagasani akubere Umurinzi nigisubizo k'ibibazo uhura nabyo byose bizagenda neza kubera Imana yakunze abari mu isi cyane byatumye itanga umwana wayo w'ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho Yohana 3 16 ❤️❤️❤️❤️ ngukunze cyane humura byose Imana

  • @dusabeclaudine4276
    @dusabeclaudine4276 Před 4 měsíci

    Pole sana mubyeyi.Imana yo mwijuru Izaguhe umunezero Iguhindurire amateka.

  • @madeleinenizeyimana7930
    @madeleinenizeyimana7930 Před 4 měsíci

    Mubyeyi komera kandi ukomere kubana bawe. Uwo mugabo mwatana mwagira na we ujye umusabira umugisha buriya na we yarahungabanye.

  • @uwamariyaseraphine2677
    @uwamariyaseraphine2677 Před 4 měsíci +5

    Rose twiganye courage mukobwa mwiza nishimiye cyane iterambere wagezeho

    • @uwamariyaseraphine2677
      @uwamariyaseraphine2677 Před 4 měsíci +2

      😮ariko uwo mubyeyi nintwari nakomere isi niko iteye bamwe barahirwa abandi tugahura nibizazane

  • @user-bd4wn8mz2m
    @user-bd4wn8mz2m Před 4 měsíci

    Impore mama yesu aragukunda Kandi ntakabura ihereza,impamvu utapfuye haracyari ibyiringiro byuko uzanezerwa .

  • @adelineiturerere6899
    @adelineiturerere6899 Před 4 měsíci +2

    Yooooo urababaye mubyeyi gs komera imana izi impamvu yabyose

  • @sophieuwingeneye9023
    @sophieuwingeneye9023 Před 4 měsíci

    Impore Mubyeyi. Kandi Uwiteka ujya urengera abantu mu bihe bigoye akwiteho nukuri

  • @joellemukunde1912
    @joellemukunde1912 Před 4 měsíci +3

    komera, komera maman
    Rose, uzamugarure atange inama ku bakobwa n'abandi ba mama bahura n'ihohoterwa

  • @user-cb8qv8hm1x
    @user-cb8qv8hm1x Před 3 měsíci

    Ihangane cyane. Ariko uzi kwihangana pe. Inzira nkizi zose nugukunda umugabo gusa . Urumva ko wavanyemo ubumuga . Abana bawe wanambiye bazaguhoza amarira . Gusa nakugira inama yo gucaho da

  • @francoiseHumura
    @francoiseHumura Před 4 měsíci +1

    Impore mukobwa wa Yesu❤
    Imana izakurengere 🙏

  • @alphonsengarambe4276
    @alphonsengarambe4276 Před 3 měsíci +1

    Baramuroze: akawunga tubeho neza imodoka RiB nifate iyo modoka ikurwemwo ubukode! Zigama ccs niyifate iyihe uwishyura kandi coat raw nibatandukanye

  • @nzayisengajoseph472
    @nzayisengajoseph472 Před 4 měsíci +1

    thx,Rose sinzi impamvu sigaye numva nkukunze cyane ibyurigukora urikubishyiramo ubwenge bwinshi

  • @albertinemukaremera4491
    @albertinemukaremera4491 Před 3 měsíci

    Mpore mpore Mama kubabara siko gupfa Imana humura izagutabara ni ukuri.
    Humura🙏🏾🙏🏾🙏🏾🙏🏾

  • @uwimanaegidia2012
    @uwimanaegidia2012 Před 4 měsíci

    Ariko abasirikare we mubyeyi ndakumva neza cyane kumushaka nukwimenyera byose ukagerekaho nibyo byose wavuze

  • @user-fr2mu5ss5r
    @user-fr2mu5ss5r Před 4 měsíci

    Ibyo nibyiza cyane.sibyiza ko buri wese yigaragaza.nanjye inkuru ndayifite.bebe wize muri lycee des nyanza

  • @sophietoni7940
    @sophietoni7940 Před 4 měsíci +1

    Rero madame reka nkubwire urwo rupapuro utegereje mu mudugudu nuburenganzira bwawe bwo gutanya hanyuma numva wasabako aruwo mugabo wasohoka wowe ugasigara kko ku musozi wiwanyu barakumemunyereye kdi akaba ari wowe murinzi wubutaka bwabana nahubundi uzasanga yabutanze

  • @niyomwungeridelphine7896
    @niyomwungeridelphine7896 Před 4 měsíci +4

    Rose kbs ako kantu ni sawa harigihe umuntu avuga ubuzima bwe rubanda bakabyuririraho bamufata uko atari ❤

  • @user-rg3um6ue9l
    @user-rg3um6ue9l Před 4 měsíci +3

    Muraho. Ihangane ujye usenga umugabo umukireho umutima. Imana niyo nkuru. Urebe aho wirwaniriye uyisabe imbabazi irashoboye.

  • @Annonciata-cv9zq
    @Annonciata-cv9zq Před 3 měsíci

    Mubyeyi ,nkunda cyane Imana izakomeze. Ikurinde Kandi ibyawe izabishyireho iherezo Kandi ntuzave murubu buzima. Udahojejwe ayo marira , Ndagukunda cyane , uri intwari warihanganye ,bya kibyeyi ,gusa noneho. Urananiwe , ni bagutabare. Nukuri.

  • @fillety7816
    @fillety7816 Před 4 měsíci +8

    Abifuzako uyu mu maman twamufasha tukamuhindurira ubuzima tumenyane

    • @fillety7816
      @fillety7816 Před 4 měsíci

      Sinzi uko twabigenza kugirango tuvugane

    • @3bbrightbravebrain994
      @3bbrightbravebrain994 Před 4 měsíci

      Byakorwa mu bwenge kuko bene uwo amenye ko afite n’igiceri yakimwaka akamuhitana pe

    • @fillety7816
      @fillety7816 Před 4 měsíci

      @@3bbrightbravebrain994 nibyo pe yarambabaje ubushobozi bwajye jyenyine ntacyo byamumarira

    • @fillety7816
      @fillety7816 Před 4 měsíci

      @@3bbrightbravebrain994 nibyo pe jye jyenyine ayomfite nimacye ariko turi benshi byamuhindurira ubuzima

  • @nyirahagenimanalaurence1569
    @nyirahagenimanalaurence1569 Před 4 měsíci

    Mana weeee humura Imana nyirimpuhwe ireba byose Kandi ubuzima bwawe buzasoza neza. Wenda numugabo azahinduka

  • @user-iq7qs6mo3d
    @user-iq7qs6mo3d Před 4 měsíci

    Imana yomora ibikomere,igusange mubyeyi,iguhumurize,igutetes he,iguhe icyanga cy'ubuzima,mbigusabiye nizeye Amen.

  • @twinsmom-td7gb
    @twinsmom-td7gb Před 4 měsíci

    Imana ikorohereze , Ikurinde kndi ikube hafi. Urintwari❤

  • @bahendaelyse6401
    @bahendaelyse6401 Před 4 měsíci +9

    Rosa Jya ugerageza gushyiraho number zaba ba Mama hepfu muri Description icyo dufite tubafashe nukuri

    • @honorineuzamukunda6321
      @honorineuzamukunda6321 Před 4 měsíci

      Ahubwo duhember yawe tuzaguhe nabandi bafite Depretion

    • @uwiringiyimanaaimee303
      @uwiringiyimanaaimee303 Před 4 měsíci

      Reba neza iriho niyo ibanza

    • @giftnananaomi7092
      @giftnananaomi7092 Před 4 měsíci

      Number yayitanze

    • @munyentwarienock5845
      @munyentwarienock5845 Před 4 měsíci

      ihangane bibaho kwisi nikobigenda uwomugabo na nawe Imana izabimubaza isintisakaye iyakunyagiyenawe izamunyagira kandi azagusaba imbazi komeza wihangane bizashira nisaha itaragera urababajepee numwana wibyariyekokope birababajepeeeeeeeeeeeeee

  • @mukandutiyevestine6523
    @mukandutiyevestine6523 Před 4 měsíci +5

    Komera mama. Haguruka yisabe igufashe usabe Divorce. Nicyo gishoboka. Uzatange ikirego kivuga ko umugabo atita ku nshingano z'urugo. Ntaruhahira kandi araguhohotera akagutoteza. Aguhoza ku nkeke

  • @user-vh7ol4em2l
    @user-vh7ol4em2l Před 3 měsíci

    Muvyeyi ufise ukwihangana.uri number 1.kandi nizeyeko Imana izokunezereza kuko werekanye ubutwari butadasanzwe. Abagore benshi tukurabireko akarorero hama canecane tuje mu mashure kugira uburenganzira bwacu. Uyu muvyeyi tugerageze tumuvugishe. Uwo mugabo n'umusalaba wawe Kandi Yezu azowugukiza.

  • @KimanaSanta
    @KimanaSanta Před 4 měsíci

    Mpore mpore uwiteka azakugirira neza ntabwo wopfana agahinda nkako igira neza❤❤❤❤

  • @carynekeza7535
    @carynekeza7535 Před 4 měsíci

    Impore mama❤ Uwiteka azaguhoze amarira yose kumaso yawe.

  • @BucuraBwaRusine
    @BucuraBwaRusine Před 4 měsíci +1

    Mana yanjye kuki harabantu babaza abandi koko💔😭😭😭😭 be strong mama😭

  • @bridgetnibasumba1642
    @bridgetnibasumba1642 Před 4 měsíci +1

    Muvyeyi, wihangane pe, wararushe. Ariko komera urondere gatanya. Ntakindi wokora.

  • @user-vh3zo2bh3u
    @user-vh3zo2bh3u Před 4 měsíci

    Imana ikomore mubyeyi urintwari kd ndabizi Imana izaguhozamarira warize nukuri❤

  • @mwumvanezavalentine2394
    @mwumvanezavalentine2394 Před 4 měsíci +4

    Rose ngushimiye cyane uburyo wakoresheje iki kiganiro kuko hari benshi ufunguriye amarembo😢gusa ndababaye ndababaye ndababaye ubyumve.narinziko arinjye warushye none arankomeje.nakomere nakomere nakomere

  • @iyubakukiretv8580
    @iyubakukiretv8580 Před 2 měsíci

    Impore mugore mwiza ndagukomeje ❤❤Ariko abagore rwose bareke gutinda mu ngo bababariramo bigeze aha! Kuba mu gasuzuguro ngo muri kwitangira abana, ubundi mugahitamo kubabazwa kubera gutinya ubukene muhunze ntabwo bikwiriye! Ese ubwo muba mutekereza ku ngaruka mudafiteho ubuyobozi ziterwa no kuba mu gahinda gahoraho? Ibintu mwemera bigaragaza kwiyanga ubwanyu, uzaba utikunze se ngo umugabo niwe uzagukunda? Muhagarike gushinga ubuzima bwanyu abagabo maze mwimenye! Umugabo akubere inyamaswa ngo urihangana ibyo n'ibiki koko? Hari ibintu bimbabaza by'abagore nkumva birandenze!!!!

  • @kimurpropertiesltd858
    @kimurpropertiesltd858 Před 4 měsíci +8

    Babyeyi mumfashe dufatanye dufashe uyu mubyeyi ufite 5000,1000,10k uyu mu mama buri urebye iki kiganiro agize icyamuha yabona impamba agashobora kwibeshaho nabana,uwiteka akabihererwa icyubahiro.

    • @user-cm3nd7um3l
      @user-cm3nd7um3l Před 4 měsíci

      Yakubwiye ko akeneye frw?

    • @Gatekaberryloxie
      @Gatekaberryloxie Před 3 měsíci

      Mb koko abantu twabay dute koko es urabonak uwumubyeyi adacyeney frw?byose arabicyneny

  • @xoxoxo2317
    @xoxoxo2317 Před 4 měsíci

    Humura bambe kandi komera peee lmana igukize ibikomere byose watewe nurushako kandi igukize nubwo burwayi mwizina rya Yesu.

  • @munganyinkaalice178
    @munganyinkaalice178 Před 3 měsíci

    Mana ishobora byose 😢 imana iguhe imbaraga Mubyeyi ndumva mbuze icyo kuvuga!

  • @Cocotv557
    @Cocotv557 Před 4 měsíci

    Thanks rose wabikoze neza pe❤ uzabikomeze ntukaberekane pe

  • @mariekwizera-v7s
    @mariekwizera-v7s Před 4 měsíci +5

    Rose yumva umutumirwa nkanyurwa
    Imana izabikwibukire❤️❤️

  • @kiizanaboth7273
    @kiizanaboth7273 Před 4 měsíci

    Imana nzinza irahari humura rwose Kandi irakuzi ,ndahishimira ukuguha urubyaro

  • @NtirenganyaPio-wf8dy
    @NtirenganyaPio-wf8dy Před 4 měsíci

    Wamubyeyiwe pe ibyuvuga nukuri pe !! Gusa senga ndabizi imana injya ihoza amarira abaje bayitabaza.irakuzi kandi iragukunda

  • @user-un7ox5cq8f
    @user-un7ox5cq8f Před 4 měsíci

    Yoooo impole mubyeyi Yesu abane nawe akuremere ubuzima bushya satani niwe umukoresha gusa mwijuru hari Imana

  • @MunezeroMonia-qs2pn
    @MunezeroMonia-qs2pn Před 4 měsíci

    Komera mubyeyi Imana yo mwijiru ica urubanza rutabera ikurenganure

  • @nyandwibonaventure9959
    @nyandwibonaventure9959 Před 4 měsíci

    Pole wamubyeyiwe warababajwe pe .Kandi ubu wasanga hari nabandi bari muruyu mubabaro harya ubwo umuntu aba ategereje iki muruwo mubabaro

  • @user-im2uy7xb5p
    @user-im2uy7xb5p Před 2 měsíci

    Uyu mubyeyi yihangane cyane Rose

  • @tetamegan7761
    @tetamegan7761 Před 4 měsíci

    Rose Imana izakumpere abana sweetheart ♥️

  • @justinemukamusoni889
    @justinemukamusoni889 Před 4 měsíci +2

    Imana igutabare pe mpise ngira ubwoba ahubwo yakumva nijwi akakumenya Imana ikurinde nabana bawe

    • @nyiranshutidjamila2410
      @nyiranshutidjamila2410 Před 4 měsíci

      Ariko se aba bagabo ba abasilikare ,basigaye bararwaye iki ko ari benshi nzi bameze gutyaaa

  • @user-pw9xl6cz2d
    @user-pw9xl6cz2d Před 4 měsíci

    Impore mama lmana izi icyo yakugambiriyeho kandi yumva ababaye twagize agahinduramo ibyishimo😢

  • @JackyAkingeneye
    @JackyAkingeneye Před 4 měsíci

    Impore mama Imana ikikurinze izaguhe iherezo ryiza

  • @user-oe6qo7jf7f
    @user-oe6qo7jf7f Před 4 měsíci +1

    ihangane mubyeyi komera Imana irakunda ntacyo uzaba

  • @elysensengiyumva6043
    @elysensengiyumva6043 Před 4 měsíci

    Imana ikurengere mubyeyi mwiza🙏🏻🙏🏻

  • @uwamahoroclaire2774
    @uwamahoroclaire2774 Před 4 měsíci

    Impore kibondo mwijuru hari Imana ihanagura amarira

  • @mutesibetty1869
    @mutesibetty1869 Před 4 měsíci +2

    Ihangane mubyeyi nakateye,abagabo wagirango baremye mubyaha

  • @madeleinenizeyimana7930
    @madeleinenizeyimana7930 Před 4 měsíci

    Afite shitani. Imana izamugenderere. Gusa ndumva gutana ari ngombwa

  • @hakizimanaoscar8247
    @hakizimanaoscar8247 Před 3 měsíci

    Humura Mama Imana ikurengere warihanganye ariko isunge amategeko akurenganure

  • @user-tz4me8tb2h
    @user-tz4me8tb2h Před 4 měsíci

    Rose❤Usigaye ukorera ibiganiro ahantu heza vraimemt 😘

  • @user-xm8tu4sl1b
    @user-xm8tu4sl1b Před 4 měsíci

    Impore Imana izibyose knd nkumbwira ngo urintwari cyane

  • @user-zo8fu8qy7l
    @user-zo8fu8qy7l Před 4 měsíci

    Impore mubyeyi ibyishimo utabonye kuri uwomugabo uzabikura kubana ntabwo Imana yababaza umuntu iteka humura shenge

  • @honorineuzamukunda6321
    @honorineuzamukunda6321 Před 4 měsíci +4

    Rose Shyiraho number yawe! Tugihe ibitekerezo bitajya muri Coment! Kuko uyu mubyeyi ashobora kwicwa! Kdi apfuye byarageze hano byaba ari uburangare! Kuko ntazabura kumenya ko umugore we yakoze ikiganiro.

  • @maimoonafahmed1249
    @maimoonafahmed1249 Před 4 měsíci

    Ihangane usenge Imana ikunda abihangana ❤❤

  • @user-dq1pk7cj2b
    @user-dq1pk7cj2b Před 4 měsíci

    Imana izaguhoza amarira

  • @nyirarukundoceline5490
    @nyirarukundoceline5490 Před 4 měsíci +4

    INKURU YAWE MUBYEYI ITANGIYE KUMPUNGABANYA ITARAMARA N'IMINOTA 5😢