Nari umujepe wa hafi wa Perezida Habyarimana || Umunsi araswa twari twajyanye: Rdt Cpl SENKERI

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 23. 03. 2022
  • Inkuru zose zivuga ku minota ya nyuma ya ‘Falcon 50’ ya Juvénal Habyarimana n’abari bayirimo, zitangirira mu nama i Dar es Salaam ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, tariki 6 Mata 1994, zikongera gusimbukira i Kanombe ku mugoroba wo kuri iyo tariki ubwo indege yaraswaga, abari bayirimo bose bagapfa.
    Amaperereza yarakozwe, inkiko zabyinjiyemo, ubushakashatsi bwarakozwe ariko ibimenyetso by’uburyo yahanuwemo byakomeje kuzamo igihu.
    Icyakora, hari amakuru tutabwirwa neza, y’uko byagenze hagati yo gusoza inama yigaga ku ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Arusha no guhanurwa kw’indege.
    Hari abavuga ko Habyarimana yabanje kugirwa inama yo kurara akabyanga, abavuga ko abapilote banze kwatsa indege akabotsa igitutu n’ibindi.
    Nta wasobanura neza iby’uru rujijo kurusha Rtd Caporal Senkeri Salathiel wamaze imyaka 15 ari umurinzi wihariye wa Perezida Habyarimana.
    Ni umwe mu bari baratoranyijwe kubera ubuhanga yari afite mu kurwana nta ntwaro, ukongeraho ubumenyi mu kurashisha imbunda ziremereye. Yari mu basirikare bihariye batandatu biriranywe na Habyarimana i Dar es Salaam.
    Uyu musaza w’imyaka 64, yibereyeho ubuzima butuje mu Burengerazuba bw’u Rwanda mu Karere ka Rubavu. Ni umuhinzimworozi, akaba n’umujyanama w’ubuzima.
    Ni umukirisitu ukomeye mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, dore ko na mbere yo kumusura, yatwihanangirije kutaza ku ‘Isabato’ kuko tudashobora kumubona.
    Nk’umwe mu biriwe i Dar es Salaam umunsi indege ya Habyarimana yahanurwaga, yadusobanuriye byinshi ku byo yibuka neza byabaye mbere y’uko ihaguruka.
    Byagenze gute ngo usigare i Dar es Salaam?
    Nari najyanye na Perezida Habyarimana ndi umurinzi we wa hafi (Garde du Corps). Njye nasigayeyo kubera ko indege yacu yari ibaye nto, kuko iy’Abarundi yari yagize ikibazo twimukira Abarundi bazana na Perezida dusigarayo gutyo. Ubwo hageze nijoro twumva ngo indege yahanutse bayirashe.
    Twagumye i Dar es Salaam kugeza muri Nyakanga tariki ya 4 ubwo bavugaga ko tuza mu Rwanda. Twazanye na Air Cameroun, itugeza i Goma duhita twambuka mu Rwanda, tuhasanga Perezida Sindikubwabo n’abo bari kumwe.
    Gisenyi twaharaye ijoro rimwe, duhita tujya i Cyangugu tuharara kabiri, Abafaransa bati ‘igihugu cyafashwe, niba mushaka kuba hano mube hano’. Bahise bafata icyemezo cy’uko twambuka Bukavu.
    Bukavu wakomeje kurinda Sindikubwabo?
    Yego ariko imibereho na Sindikubwabo iza kungora. Kubaho udahembwa, bamwe twabivuyemo. Twari nka batatu tuvamo twigira mu nkambi […] Nagize Imana nkubitana n’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda zari ziriyo, nzana na bo, ni ko naje hano muri iki gihugu.
    Tugaruke inyuma gato, byagenze gute ngo ube mu baherekeza Perezida i Dar es Salaam?
    Duherekeza Perezida twari abasirikare nka batandatu. Nitwe bagennye, twaje nk’abari mu kazi ka Leta.
    Mwagiye mu ndege imwe na Perezida?
    Oya twe twagiye mu ndege yakoranaga n’abamanuka mu mitaka i Kanombe ariko indege zombi zagiye zikurikiranye muri icyo gitondo, gusa Perezida twagiye mbere ye.
    Mugezeyo wahawe izihe nshingano?
    Njye nasigaye ku ndege. Nari ku ndege n’abapilote. No gutaha, indege y’Abarundi igira ikibazo nari ndi aho, byose narabibonye.
    Perezida w’u Burundi yaje mbere y’uw’u Rwanda, agiye kwinjira mu ndege ye yanga kwaka, noneho Habyarimana aba araje ati ‘noneho tugende abasirikare nari kujyana na bo basigare, abawe aribo tujyana nitugera Kanombe mukomeze’.
    Ubwo rero yuriye iyo ndege twebwe turasigara, Abarundi binjiramo. Ni bo baje baherekeje abo baperezida bombi.
    Amakuru y’uko abapilote bingingiye Habyarimana kurara akabyanga ni yo?
    Hari umupilote twari twicaranye ntibuka izina, yavugaga ko bashobora kubarasa, aravuga ngo nitubibwire protocole yayoborwaga na Major Mageza. Twabibwiye Major Mageza, Perezida Habyarimana aratsemba ati “Nibandasa bandase ndataha, nta kimbuza gutaha mu Rwanda.” Byari hagati ya saa Kumi na saa Kumi n’imwe z’umugoroba.
    Habyarimana nta bwoba bw’uko yaraswa yari afite?
    Sinari ndi mu mutima we ariko iyo bamubwiraga ibintu ntabwo yapfaga kubikurikiza ngo abyumve gutyo […] Habyarimana nta gihunga yagiraga. Bamubwiraga amakuru ahubwo akabasuzugura.
    Ibihuha by’uko azicwa mu gisirikare ntabyo mwumvaga na mbere yo kujya i Dar es Salaam?
    Twarabyumvaga. Baranabitubwiraga nk’abantu barindaga Perezida w’igihugu kiri mu ntambara. Ibyo twabyumvaga gutyo twe bakaduha amabwiriza y’uko dushobora kwitwara mu bihe nk’ibyo.
    Uburyo bwo kumurinda bwarahindutse kuko haje Abafaransa, ni bo batangaga amasomo y’uko abantu bagomba kwitwara mu gihe nk’icyo.
    Kuki Umugaba Mukuru w’Ingabo na Muganga wa Habyarimana banze kwinjira mu ndege?
    Castar [Nsabimana Deogratias: Umugaba Mukuru] na Dr Akingeneye wavuraga Habyarimana babanje gusigara hasi noneho Perezida ageze mu ndege avamo ababuze. Ni bwo bwa mbere yari agiye mu ndege akavamo.
    ...

Komentáře • 75

  • @Ethan00477
    @Ethan00477 Před 2 lety +23

    Uzi gukora documentary kabisa.ijwi ryiza, tone nziza, speed nziza.merci kabisa uranezeza cyane

  • @uwimanaliliane6697
    @uwimanaliliane6697 Před 2 lety +1

    Murakoze.kwa nsabimana twahasanze abasirikare benshi bapfuye.ariko ntitwabyitayeho.twinjiyemo tonya gushakayo ibyo kurya.byadutunzeho igihe.ariko Imana yaturinze ibisasu n imitego yarihanyanyagiye ihateze

  • @evodetwizerimana8376
    @evodetwizerimana8376 Před 2 lety +2

    🙏🙏🙏🙏 👍👍 kabisa muduha makuru asobanutse, atari azwi

  • @NiyomungeriPatrick-ku2nv

    Mwarakoze cyane

  • @gasasiraallen2787
    @gasasiraallen2787 Před 2 lety

    Safari turakwemera cyane uvuga neza kd utugezaho amateka tuba dukeneye,ariko byaba byiza ariwowe ukomeje ikiganiro ntimubihererepkanye

  • @mupenziinshongore2059
    @mupenziinshongore2059 Před 2 lety +8

    Eric safari Umaze Kuba intyoza kbsa!!!! Keep moving

  • @mugishapeter3959
    @mugishapeter3959 Před 2 lety +7

    Habyarimana yishwe nabagenzibe ntabwo ari nkotanyi bamuhoye gusinya amasezerano ninkotanyi bumvako zizaza zikabafatana igihugu bahitamo kumwica ariko nubundi zarakibafatanye

  • @samoramachelsms3798
    @samoramachelsms3798 Před 2 lety +7

    Turabona ubukotanyi mwagize HE president Paul kagame Mur'Isonga 🙏🇷🇼

  • @enjoyafricatv
    @enjoyafricatv Před 2 lety +10

    JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI N'URUGAMBA FPR INKOTANYI YARWANYE RWO KUYIHAGARIKA BYOSE NI UKURI KW'AMATEKA YU RWANDA.

  • @kamugishamoses6370
    @kamugishamoses6370 Před 2 lety +1

    Ure good and professional 💞🤝🤝

  • @ikoribyayohirwaanaclet2726

    Iyi Chanel muba mwakoze
    Imana ibahe UMUGISHA ♥️

  • @enjoyafricatv
    @enjoyafricatv Před 2 lety +2

    Asante sana.

  • @dawoinvest6312
    @dawoinvest6312 Před 2 lety +5

    Ndumuhutu akomeye kand aciye ubwenge, kandi yabonye vyinshi kuva kuntwaro ya Juvenal gishika n'ubu kwa son excellence Paul K. Muvyukuri Havyarimana yararongoye nabi, umugore wiwe yaramushize mukaga, Umugore wiwe yashakaga amaronko cane gusumba urukundo hagati yiwe n'umugabo wiwe. Umusi inkotanyi zinjiye muri Congo niho namenye ga ko nd'umuhutu, ibya baye byarabaye, Ndipfuriza gusa Son excellence Paul K. Kuyobora Urwanda gushika ho amagara yiwe azomukundira, kuko ntanumwe mbona mubanyapolitike bu Rwanda ashoboye kutwara urwanda mumutekano n'iterambere.

  • @Patrick-wn6uj
    @Patrick-wn6uj Před 2 lety +2

    I would to talk this gentleman myself

  • @kanyamagaraabdallah8300
    @kanyamagaraabdallah8300 Před 2 lety +3

    merci birimvikana!

  • @emmanuelmarafiki1022
    @emmanuelmarafiki1022 Před 2 lety +1

    Umubeshi wamwanawe

  • @postmodernmathematics333

    Glory to "Christoph Columbus"!
    -He has been winning since 1492.

  • @OURVOICEBYMUPENDA1773
    @OURVOICEBYMUPENDA1773 Před 2 lety +3

    At least this makes sense somehow though we still need to dig deeper why it has been a secret until now

  • @Frank-gc1oc
    @Frank-gc1oc Před 2 lety +1

    Sha , uwatsinze yaratsinze byararangiye naho umurambo nabadafite kivugira bose wabavugaho ibyo ushaka ukandika ibyushaka! ko baba batari bukugishimpaka se!

    • @aurorelincoln4643
      @aurorelincoln4643 Před 2 lety +2

      Abo badafite kivugira uvuga ni bande c ubwo!?

    • @mukamuzimachadia5401
      @mukamuzimachadia5401 Před 2 lety

      @@aurorelincoln4643 icyo kibazo nange naringiye kukimubaza.

    • @Alysum77
      @Alysum77 Před 2 lety

      @@aurorelincoln4643 None se wowe urabeshye ibi wunvise bavuga wabyemeye 🤔

  • @newztctv3160
    @newztctv3160 Před 2 lety

    Brarirwa cy Braceli

  • @justinmutabazi7353
    @justinmutabazi7353 Před 2 lety +6

    Kuki atabyivugirax? Knd Mwaramusuye iwe Murugo?

  • @blandineineza8449
    @blandineineza8449 Před 2 lety

    Harumugabo wambaye imyenda ya kaki Mu ifoto urigupepera indege mbega wee😂😂😂😂

  • @murindangabochristian6000

    Ko mutweretse amafoto se mukavuga ko ari ibisigazwa

  • @rindaubuzimabwawefamily1071

    czcams.com/video/BwE6bIdglb0/video.html
    Ubushakashatsi bwagaragaje ko Chia seeds(CIYA SIDI) ZIRUTA AMATA Y'AMATUNGO MURI:
    1.ZIKUBYE 6 MURI CALCIUM
    2.ZIKUBYE 11 MURI PHOSPHORUS
    3.ZIKUBYE 4 POTASSIUM
    *CHIA SEEDS KANDI ZIFITE IBYO ZIRUSHA:*
    IMINEKE
    ORANGES
    STRAWBERRY
    AMAFI......
    VIDEO ABOVE

  • @nahimananur3758
    @nahimananur3758 Před 2 lety

    Ok

  • @mbarubukeyenadine5239
    @mbarubukeyenadine5239 Před 2 lety

    Yampayinka

  • @kamugishamoses6370
    @kamugishamoses6370 Před 2 lety +6

    I thank president kagame and Late Rwigyema Fred🙏🙏💞 RIP 🙏

    • @kayesujoseline9209
      @kayesujoseline9209 Před 2 lety

      I fake k and f

    • @mariagoretti8096
      @mariagoretti8096 Před 2 lety

      Bazaguhembe kwimanikisha ishuka ubwo ubakunda cyangwa se bazakumanike nka Danny bamanitse kwipoto kukubuga cyumupira ibihembo bya kaga wawe nibyinshi ntawasi keep it up 👍

  • @boboEmpiretv
    @boboEmpiretv Před 2 lety

    Nawe haruwo wahumuriza muri ibi bihe czcams.com/video/9HONCImNAVs/video.html

  • @mbonyumugenzicallixte433
    @mbonyumugenzicallixte433 Před 2 lety +1

    Muratubeshya

  • @aimeland8788
    @aimeland8788 Před 2 lety +1

    Narinkwemeye kwisesengura warukoze arko ngo Agatha yashishikarije gutsemba Abagutsi urabeshye

  • @rushimishaaloys5431
    @rushimishaaloys5431 Před 2 lety

    Ujye uvuga ikinyarwanda uko kivugwa we ibyo nibiki umusenzi gusa

  • @kayesujoseline9209
    @kayesujoseline9209 Před 2 lety +3

    Byose turabizi,uko inyenzi zayihanuye.

  • @gbagira1
    @gbagira1 Před 2 lety +4

    Nubwo ndi umukongomani ntibimbuza gutanga igitekerezo ko Habyarimana agomba guhambwa mu Rwanda. Nubwo atumvikanaga na FPR, inkotanyi zigomba guha agaciro abayoboye uRwanda

    • @indemarugambarobert1632
      @indemarugambarobert1632 Před 2 lety +1

      Banza ujye gukemura iby'iwanyu, dore ko mwirata gusa: " NK'AKAGURU KAMBAYE UBUSA".

    • @gbagira1
      @gbagira1 Před 2 lety +1

      @@indemarugambarobert1632 uranshekeje. Igisubizo cyawe gihwanye n'icyo abaMRND bavugaga ku nkotanyi. Oroha, wicishe bugufi nibwo uzagira amahoro

    • @debossmubyeyi1819
      @debossmubyeyi1819 Před 2 lety

      Ark abahutu mwabaye mute????

    • @aurorelincoln4643
      @aurorelincoln4643 Před 2 lety

      Bamuhamba mu Rwanda c yaratwitswe

    • @deevotoya693
      @deevotoya693 Před 2 lety

      @@debossmubyeyi1819 hhhhh
      Nawe uhise ubonako ari umuhutu??

  • @edwardbagire3994
    @edwardbagire3994 Před 2 lety

    Igihe kishyingurwa rya Habyarimana ingabo za FPR zarimo gukora iki??

  • @mariagoretti8096
    @mariagoretti8096 Před 2 lety

    Mujye muva kumupfakazi wabandi, mumwicire umugabo nimurangiza ngo Agata niwe yatanze ibwiriza ryo kwica abatutsi! Amaraso ahorwa andi

    • @twayinganyikichantal3573
      @twayinganyikichantal3573 Před 2 lety

      aragapfa

    • @mukamuzimachadia5401
      @mukamuzimachadia5401 Před 2 lety +2

      Nibe nawe yarapfakaye umuryangowe wose arawufite kd ntamihoro yamugezeho yapfakaye neza.

    • @mariagoretti8096
      @mariagoretti8096 Před 2 lety

      @@twayinganyikichantal3573 unfortunately ntaribi bupfe kuberako ubivuze 🙄 jya guhera toilets zo kwashobuja kaga idiot

    • @Alysum77
      @Alysum77 Před 2 lety

      @@twayinganyikichantal3573 nka Kagonyoli se ?

  • @imananiyonkuru9694
    @imananiyonkuru9694 Před 2 lety +1

    uko mumuvuga namwe Niko bazabavuga

  • @mariagoretti8096
    @mariagoretti8096 Před 2 lety

    Muracyabaza se ntabwo muzi ko bishwe na shobuja wanyu! Nimwe
    Ubwo bwicanyi bwanyu mwanyenzi nkotanyi mwe

    • @jessicariviera2023
      @jessicariviera2023 Před 2 lety +1

      Uzapfire munkambi

    • @muhayimanasamuel4085
      @muhayimanasamuel4085 Před 2 lety

      Indege yahanuwe ningabo za habyarimana ndetse numugore we
      Ntibakagire uwo babeshyera

    • @Alysum77
      @Alysum77 Před 2 lety

      @@muhayimanasamuel4085 Oya yahanuwe nabakunda imileti