Abantuka ni benshi kubera amahane yanjye||Zaninka wo muri Musekeweya yaduhishuriye byinshi kuri we

Sdílet
Vložit
  • čas přidán 11. 09. 2024
  • Mukarubayiza Dorcella, ni umukecuru w’imyaka 57 wamamaye mu ikinamico Musekeweya nka Zaninka. Akina ari umubyeyi wa Rutaganira akaba umwe mu bakinnyi bagaragaza umujinya mwinshi no kugira ingengabitekerezo mbi no kwanga igice kimwe cy’abaturanyi be muri Muhumuro na Bumanzi.
    Kubera uburyo akina, abenshi mu bamwumva kuri Radio muri Musekeweya baramwanga ndetse hari abohereza ubutumwa bamutuka. Gusa, mu buzima busanzwe ni umuvugabutumwa, ni umukecuru utuje kandi ucyeye ku maso, mu gihe muri Musekeweya akina mu isura y’umukecuru w’umunyamujinya kandi wumvikana nk’uba mu buzima bubi.
    Yagiranye ikiganiro kirambuye na Isimbi TV atubwira byinshi ku buzima bwe n’uko yinjiye mu ikinamico:
    #IsimbiTV #Musekeweya #Rwanda

Komentáře • 45